Digiqole ad

UK yarekuye inkunga ya miliyoni 16£ ku Rwanda mu yindi nzira

Byatangajwe kuri uyu wa 1 Werurwe na Justine Greening umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga ko iyo nkunga yagenerwaga u Rwanda ubu izaba inyujijwe mu miryango nterankunga.

Justine Greening umunyamabanga mukuru wa DFID
Justine Greening umunyamabanga mukuru wa DFID

Impamvu ngo ni uko iyo miryango nterankunga ariyo izajya ihita igera ku buryo butaziguye ku baturage bakeneye inkunga.

Iyi nkunga ngo ntabwo izanyuzwa mu ngendo y’imari y’u Rwanda nkuko byari bisanzwe bikorwa.

Muri miliyoni 21£ UK yari yarishubije ku nkunga yateraga u Rwanda Justine Greening yavuze ko miliyoni 5£ zisigaye zizatangwa kuri Leta y’u Rwanda mu gihe kizaza bitewe n’uburyo yitwaye mu mikoranire na DFID, ikigenga cy’abongereza gitsura amajyambere mpuzamahanga.

Leta y’abongereza yahagaritse inkunga yateraga u Rwanda mu kwezi kwa 11/2012 nyuma y’ibyo abakozi b’umuryango w’abibumbye bashinjaga u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23.

Justine Greening akaba yavuze ko bagiye kugerageza kurengera abakene cyane mu Rwanda babinyujije mu miryango nterankunga itari igifite amafaranga, aho kugirango ayo mafaranga bayacishe mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri uyu mwanzuro w’Ubwongereza.

Mu magambo yagiye asubiza ku bihugu byafataga inkunga yabyo kubera ibyashinjwaga u Rwanda, President Kagame yavugaga ko uguha aguhera igihe ashakiye, n’uko abishaka.

Inkunga yarekuwe kuri uyu wa mbere Werurwe ngo ije kugoboka abakene cyane bagera ku gice cya miliyoni mu Rwanda, gufasha abana mu myigire mu mashuri abanza, ndetse no gufasha imiryango ifasha impunzi mu nkambi.

Justine Greening yagize ati “ tugendeye ku kuba hari ingingo Leta y’u Rwanda yarenze mu masezerano y’ubufatanye ntabwo bikwiye ko turekura ariya mafaranga ngo ajye mu kigega cya Leta muri budget yabo.

Iyi nkunga izanyuzwa mu miryango yigenga nterankunga cyangwa ahabwe abo agenewe nta handi anyuze.”

Reuters

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ko mbona se nubundi bakoresha abazungu kandi baba bahembwa akayabo….nukuvuga ngo barayaduhaye barangiza bakayisubiza

  • ahahahaa ubusambo ntibuzashira kobayafatiriye intambara yarahagaze bage bemera konabo bagira amakosa.

  • ibyo ntacyigenda nibo bajyiye kuyirira ngobarater’inkunga abacyene bacu dufite uburyo tuzamuranamo. baraza bakayamarira mukubak’ibyumba by’amashuri nkaho aribyo ducyeneye kand’ibyotwarabyiyubacyiye namaboko yacu

  • None se mu ngengo y’IMARI YA LETA y’u RWANDA biraya bikorwa byari biteganijwemo.
    NTAHO BITANIYE NO KUYAGUMANA

    • Ndumva nanjye atari sawa! ariko ntitwakwemera ko bayakoresha ibyo tudakeneye, ningombwa ko tubereka ibyo abaturarwanda bashaka mo ubufasha. kandi tunemere ko utwo duke bazasiga turuta ubusa. ntibakayagumane barak….

  • Ntawanga ijana murindi, aho kubura intama n’ibyuma, bapfekuyazana wenda twarya utwo abobazungo bazasiza.

  • nta kundi….

  • ariko bagize ngo ahari nibo badutunze? none se ko bari barayahagaritse bigeze bumva hari uwapfuye ngo yabuze ayo mapawundi yabo?

    • Wowe mu byerekeye ubukungu bw’igihugu ndabona ntacyo bikubwira

      • Mugomba gukora cyane nyine ahubwo MINALOC na MIGRATION bazakurikirane barashaka kuyahungisha auditeur generale.

  • ubundi se aho yaca hose s’aba yaragenewe abaturage.

  • yewe ntakavuye kumwanzi kaba gato nabyo tubishimire imana yurwanda.ahubwa nabandi nibarebere kuri uk barekure inkunga naho ibyintambara yomurikongo ntawe uzayirangiza cyeretse yesu niwe washobora kurangiza ziriya ntambara zibera muri congo ibisigaye nikinamicyo.

  • ahaaaa,barakoze,ubundise.bikubita hirya hino ngo nini na nini.ariko mzee Nyerere yaravuganga ngontakunda infashanyo zabobantu.ngobazana million zabo nakaboko kakamoso,ngobakitwaza kobaje kuyakoresha.bakayatoraguza akaboko kakaryo.bayasubirana iwabo.ariko nibapfekuzana uzagirimana rizamugwaho.

  • Yes nace muzi NGO’s at least
    numuturage wo hasi aryeho
    mwibuke cash zari mu bantu
    95/2001,abantu bahabwaga
    akazi aribenshi

  • Ubundi se iyo miryango yabo si mbona aribo bayikoreramo?ako kayabo nibo bagasubirana ntawe baha akazi.

  • ariko nubundi mu burayi hari crise!!

  • Ni ipfunwe nikimwaro babuze uko bemera ko batsinzwe, ubundi se kuyaduha mwagira ngo ni inyungu zacu, kuyamarana kabiri hari abazungu yari atunze bari bagiye kwicwa na bwaki, ngaho nibayareke tuzarebe ko barugigana ba za ONG zo mu Rwanda bitabacanga bakabura nitike ibasubiza iwabo, bari bazi ko tuzabapfukamira, babonye tugiye kuvugurura national budget bicinya icyara none batunguwe no kubona aho kugabanyuka yariyongereye. Natwe twaberetse ko ntamikino tu

Comments are closed.

en_USEnglish