Digiqole ad

UK: Umunyarwandakazi wabaye Miss w’Afurika yishwe n’umugabo be

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu mu gihugu cy’Ubwongereza ni bwo hamenyekanye inkuru mbi y’Umunyarwandakazi, Linah Keza watewe icyuma n’uwari umugabo we David Kikaawa na we ahita yiyahura arapfa.

Miss Linah Keza yishwe akiri muto

Miss Linah Keza yishwe akiri muto

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyobora umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubwongereza, Patrice Gateja Shema rigira riti “Mu gahinda n’umubabaro mwinshi ndabamenyesha urupfu rwa mushiki wacu, inshuti n’umunyamuryango wagiraga umurava, Linah Keza.”

Itangazo rikomeza rigira riti “Amakuru yandi n’uko biza gukomeza bihinduka turabibamenyesha kuri e-mails, Facebook n’ubutumwa bugufi uko tuzakubimenya.”

Bigaragara ku ifoto ko Keza yari umubyeyi w'igikundiro

Bigaragara ku ifoto ko Keza yari umubyeyi w’igikundiro

Linah Keza, w’imyaka 30 yishwe mu rukerera rwo ku wagatatu tariki ya 31 Nyakanga iwe mu rugo Leyton mu Mujyi wa London, yabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009.

Mbere gato y’uko itangazo ry’urupfu rwa Linah risohoka, ikinyamakuru The Guardian cyandikirwa mu Bwongereza cyanditse kiti “Polisi yazengurutse umuhanda wa King Edward nyuma yo kubwirwa amakuru n’abashinzwe ubutabazi bo muri London Ambulance Services ku i saa 4h30 z’urukerera. Umugore yahise apfa mu kanya gato bakihagera.”

Aya makuru yahise yemezwa n’umuturanyi wa nyakwigendera.

Uyu muryango wari ukunzwe, wajyaga utegura ibitaramo ndetse wagaragara kenshi mu bintu byo kumurika imideri

Uyu muryango wari ukunzwe, wajyaga utegura ibitaramo ndetse wagaragara kenshi mu bintu byo kumurika imideri

Jack Hodari, musaza wa Miss Linah utuye i Kigali, yatangarije ikinyamakuru the New Times iby’urupfu rwa mushiki we, avuga ko amakuru kuri we akiyafata nk’inzozi mbi.

Hadari ati “Biteye agahinda kubona abantu beza bapfa bakiri bato. Simbivugiye ko yari mushiki wanjye, isi yose yabivuga. Reba inshuti ze zose, urebe icyo bavuga (ku mbuga nkoranyambaga).”

Abanyarwanda benshi bifatanyije na nyakwigendera.

Kuri Facebook uwitwa Hazel M Bamwanga Kagoro wa hafi mu muryango yanditse ati “Umutima wanjye ufite ibikomere, mushiki wanjye, uwo twamenyanye mu bwana, uwo twakinanye mu buto, mubyara wanjye… ibi bishoboka gute? Nkeneye kuva muri izi nzozi… ntacyo kuvuga!”

Miss Keza wishwe n'umugabowe nawe agahita yiyahura

Miss Keza wishwe n’umugabowe nawe agahita yiyahura

Ibinyamakuru byinshi muri Uganda byanditse ko David Kikaawa, ukomoka muri Uganda, umugabo wa Linah yiyahuye nyuma yo kwica uwo bashakanye.

Umurambo wa David Kikaawa wabonetse mu nzu y’urubyiniro rwa murumuna we Club 791 i London.

Nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bikomeza bibivuga David Kikaawa yahozaga ku nkeke umugore we umubwira ko azamwica.

Kikaawa akaba yagiranaga amakimbirane na Keza amuziza kutamubwiza ukuri ndetse akaba yakekaga ko amuca inyuma ari nacyo yamujijije nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru The Investigator.

Nguwo Nyampinga Keza akiri mu mwuka

Nguwo Nyampinga Keza akiri mu mwuka

Keza Linah ni Umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Uganda tariki ya 2 Mutarama 1983.

Amashuri amwe yayize mu gihugu cya Uganda ariko nyuma ya 1994, yaje kwiga mu ishuri ribanza rya Nyagatare Primary School.

Keza yarangirije amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali mu ishuri ryari “Kigali International Academy” mbere yo kujya kwiga mu Ishuri rikuru yr’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Nyuma yaje kujya kuba mu Bwongereza ari naho yaramaze imyaka isaga 10 yibera.

Nyakwigendera asize umwana muto w’imyaka itatu, wamenyekanye ku izina rya Holy, n’ubwo hari n’abavuga ko Keza na David bari bafite abana 2.

Holly asigaye ari imfumbyi kumyaka itatu gusa

Holly asigaye ari imfumbyi kumyaka itatu gusa

Imana imwakire mu bantu bayo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish