Digiqole ad

UK: REDRESS irasaba ubutabera bwihuse kuri 5 baherutse gufatwa

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ukorera mu gihugu cy’ubwongereza “REDRESS” urasaba ko abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi batawe muri yombi mu cyumweru gishize mu Bwongereza bashyikirizwa ubutabera byihuse murwego rwo komera ibikomere abarokotse.

a7ee5c46192f53f9d9aebab778add1ac

Mu itangazo wasohoye mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’itabwa muri yombi rya Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Celestin Ugirashebuja, Vincent Bajinya and Celestin Mutabaruka bisabwe n’u Rwanda, uyu muryango wavuze ko bishimishije ariko kandi usaba ko imanza zabo zatangira bidatinze.

Tara O’Leary umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubutabera n’inkiko muri REDRESS yagize ati”Ni intambwe nziza yatewe mu rwego rwo gukurikirana abakoze ibyaha nka kiriya gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, ni byiza cyane kuba bariya bantu badakomeje kwidegembya hejuru y’ibyaha bakoze.

REDRESS ishyigikiye ko abarokotse bagomba kubona ubutabera bukwiye nka bumwe mu buryo bwo kubasubiza uburenganzira bwabo, icyubahiro no kubakiza ibikomere (trauma) basigiwe n’icyaha ndengakamere bakorewe.”

Yongeraho ko batarimo gushira amakenga guverinoma y’Ubwongereza niba koko bazakurikiranwa uko bikwiye na cyane ko n’ubundi bane mubafashwe bigeze gufatwa mu mwaka wa 2009, ariko guverinoma y’Ubwongereza ikagaragaza intege nke mu kubakurikirana no gukusanya ibimenyetso byo kubashinja ahubwo nyuma ikaza kubarekura bagakomeza kwidegembya.

REDRESS ikaba isaba ko kuri iyi nshuro inkiko zo mu Bwongereza zababuranisha zishingiye ku itegeko mpuzamahanga rihana icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha by’ibasiye inyoko muntu cyangwa bukabohereza mu Rwanda bakaba ariho baburanira.

Muri iri tangazo kandi bakomeza  bavuga ko nta mpamvu yo gushidikanya ku nkiko zo mu Rwanda kuko kuva mu mwaka w’2009, byagaragaye ko u Rwanda rwateye imbere mu rwego rw’ubutabera ku buryo rushobora guca imanza zitabera, ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’Urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu zikaba zarabigaragaje zohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda kandi ngo ntizari kubohereza ntabutabera buzima bahabona, ibi kandi n’igihugu cya Norway giherutse kubigaragaza.

O’Leary agira ati “Ntabwo rero ibihugu nk’Ubwongereza aricyo gikwiye kuba nka paradizo kubakekwaho Jenoside n’ibindi byaha mpuzamahanga. Kwanga kubashyikiriza ubutabera bituma abarokotse barushaho kubabara iyo babona abakekwaho ibyaha bari aho bazwi nyamara bataryozwa ibyo bakoze, ahubwo bidegembya.”

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • rwose aba bagabo bakekwaho, dore ko bo ku bwanjye ntumva twakoresha ijambo gukekwaho ahubwo twavuga bakoze genocide, n’ubwo ntari umucanza, ariko ibimenyetso biragaragara kandi birahari ko bano bagabo bakoze genocide; bagomba kuburanisha vuba cyane maze ububtabera bukaboneka ku bacitse ku icumu rya genocide.

  • ubutabera nibwubahirizwe maze bano bagabo bahekuye u rwanda bahanwe n’amategeko yashyiriweho abantu bakoze genocide maze abacitse ku icumu nabo bumveko batatererenywe cyangwa badakinwa ku mubyimba.

  • abacitse ku icumbu bakwiye gutabarwa kandi bakarenganurwa kuko igihe cyose abantu nkaba babahekuye abakabagira impfubye, abapyakazi, incike, ibimuga; bakidegembya ni nko kubica ubwa kabiri, rero ubutabera mpuzamahanga bukwiye kumva ubwo bubabare bw’abacikacumu maze bukabarengaura bugakanira urukwiye aba babahekuye, igihe ni iki nyuma y’imyaka myinshi

Comments are closed.

en_USEnglish