Digiqole ad

UK: Batanu bakekwaho Jenoside batawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko yataye muri yombi Abagabo batanu b’abanyarwanda bakekwaho kugira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

411243412
Celestin Ugirashebuja ku myaka 60 umwe mu bafashwe

Muri aba batawe muri yombi barimo abahoze ari baburugumesitiri batatu; Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 51 wahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Mudasomwa, Charles Munyaneza w’imyaka 55 wahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Kinyamakara na Celestin Ugirashebuja wahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Kigoma zose ubu zabaye mu Ntara y’Amajyepfo ubu.

Abandi babiri ni Dr. Vincent Bajinya w’imyaka 52 wahoze ayobora ikitwaga “ONAPO” na Celestin Mutabaruka, 57, wayoraga umushinga witwaga Crete Zaire Nil.

Kuri uyu wa kane, aba bagabo nyuma yo gufatwa bakaba bajuririye impapuro zo kubohereza mu Rwanda gukurikiranywaho ibyaha baregwa. Babaye bafunzwe bakazagezwa imbere y’urukiko kuwa gatatu w’icyumweru gitaha kuwa 5 Kamena 2013.

Mu itangazo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwashyize ahagaragara, umushinjacyaha mukuru yagize ati “Twishimiye ifatwa rwabo, kandi twizeye ko bose uko ari batanu bafite ibyo bakurikiranyweho ari nayo mpamvu u Rwanda rwasabye ko bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bakoze mu 1994.”

SNN0927CS11-250g_1504996a
Emmanuel Nteziryayo wayoboraga Mudasomwa nawe yafashwe, uyu mugabo yiberaga i Manchester aho yari azwi cyane ku kazina ka “Papa Alice” umwaka wa 2011 ubutabera bwaho bwamugeze amajanja nyuma buramwihorera
Dr Vicent Bijinya wari warahinduye amazina akitwa Vicent Brown amaze kubona ubwenegihugu bw'abongereza
Dr Vicent Bajinya wari warahinduye amazina akitwa Vicent Brown amaze kubona ubwenegihugu bw’abongereza

Andi makuru Umuseke.rw ukibakurikiranira neza n’uko n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha rushobora kuba rwemeje bya burundu ko Munyagishari Bernard nawe ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agomba koherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Buri mwicanyi wese aho yahungiye hose ubutabera buzahamusanga bumuryoze amaraso yamennye,abafashwe bajye boherezwa mu rwanda nibwo ubutabera nyabwo bugerwaho kuko niho abahemukiwe n’aba bicanyi bari

  • Igihe abandi bahagurikiye gufata abacyekwaho icyaha cya Jenoside, Umuturanyi wakagombye kumva neza amahano yakorewe abatutsi , we arabasabira imishyikirano (Kikwete). Icyo basabwa : Batahe ku neza, cg bafatwe bahanwe nta mishyikirano nabo.

    • Ariko mwagiye mumenya gutandukanya ibintu koko? Muri aba se ninde uri muri FDLR cg wayibayemo? cg ni uko ari abahutu gusa?
      Kandi ujye umenya ko buri gihe uregwa atarahamwa n’icyaha aba ari umwere, none dore wowe warubakatiye!!! Cyakora ubwiyunge mu Rwanda buracyari kure n’ubwo tubwigwa ko ari 89%.

      • Mbona mu Rwanda gushyira mu gatebo kamwe ari cyo tuzi gusa! Ibuka mu myaka ya za 60-70, abatutsi bitwaga INYENZI, ukumva umuntu arakubwiye ati runaka ni akanyenzi sha nubwo yihutuye! Nyuma, biza gukaza umurego muri za 90-94! Nyuma, aho FPR ifatiye ubutegetsi, abahutu bose, bashyirwa mu gatebo kamwe ngo ni Interahamwe, abicanyi,…kugeza uyu munsi hari abacyumva ko abahutu bose(yewe n’abari muri Leta), bose ari interahamwe! Biratangaje kuba hakiri abantu bakirebera mu ndorerwamo y’amoko. Kandi ni mu gihe,Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge amagambo nk’ayo ntijya igaragaza ko iyirwanya(indorerwamo y’amoko) yivuye inyuma. Ko nta tangazo-Publicite turumva rinyura ku maradiyo ryamagana imvugo nk’izo? Nuko iyo komisiyo yumva zitaremereye?!Ni ibyo gutecyerezaho.

  • bakanirwe urubakeiye icyaha nicyibahama

  • None se ko banga gutahanwa kuburanishyirizwa iwabo mu Rwanda aho bakoreye ibyaha!!!nibemere batahe ubutabera bazabubona.Baca umugani mu kirundi ngo:Wanga iwanyu rikarenga ariho uri”aho bazajya hose amaherezo ni mu Rwanda babyanga cyangwa babyemera niko bimeze kuko hariya baharanira kuguma si iwabo.

  • Aha birashimishije kubona abasize bahekuye URwanda barimo gutabwa muri yombi.Ahaaaa uziko inteko gacaca y’Akagari ka rwoga kagize uyu brougmestre wa kigoma umwere.narumiwe ubwo yamuburanishaga.

  • Dore imyigaragambyo ibakozeho ngo Bariha gutera peresida amagi, batazi ko bigaragazaga, berekana ubunyamanswa bwabo, Dore ko Bahora bageraranya abirabura ba Africa nkinyamanswa zize kuvuga, Kandi peresida Kagame yariyarabibwiye Amahanga ATI, Abantu bishe imbaga y’abatutsi nimubahishe namwe bazabiyicira.

    ATI umujinya wabo si uw’abantu muzawibonera, ibi nibyo peresida Kagame yahoraga ashaka gufindira kumbe bo nimpumyi ntibazi ikigendererwa, Abazungu bazi neza ko abantu benshi banga leta abenshi bahunze bamaze kwisasira imbaga yabana babantu (abatutsui)ibi byababaje amahanga! Bagahora bibaza bati ariko umujinya wabo usa Ute bateye bate?

    None Ejo bundi abazungu barabyiboneye bagira ubwoba bati ibi bintu ntabwo bibaho bati. izi nizo nterahamwe bavuze kabisa, bati rero umuti nugusubiza izi nterahamwe iwabo tukazishakisha aho ziri kuko, zanga peresida Kagame kuko zitinya gusubirayo zigacibwa uruzikwiye.

    Abazungu ni abahanga Dore ibyo bashakaga none abahutu benshi bagiye gufatwa igitaraganya basubizwe Mu Rwanda, Bati Se ubu aba Bantu iyo Baba irwanda ntibaba bishe abandi? kandi abazungu iyo bigaragambya bigaragambya mumutuzo apana gushaka kwica ibindi biremwa muntu,!! Kagame batumye abona amahjwi agiye gutegeka indi myaka 17 Azasimburwe Na Cyomoro cyangwa uwitwa Intare Uba muri America.

    Sha Akinterahamwe Karashobotse uwazishutse yazikozeho…Mana we.. Abazungu ibyo bahoraga bababwira barabyiboneye. Murakoze. Ubu insi yahagurukiye Abahutu Bose bishe Baba hanze kubera imyigaragambyo baherutse Gukora, Usibye France Yonyine niyi idakunda Urwanda Rwubu kubera ubufatanye bagize mukwica abatutsi!!!!

    • Bakubwwiye ko Cyomoro arusha abandi banyarwanda ubutwari cyangwa ubwenge ku buryo ariwe ugomba gusimbura se? Cyangwa u Rwanda Kagame azaruraga umuhungu we? Your IQ is very low man.

  • Ahahaha Kanyanga urumugabo wagatunga inka we, Uti abahutu bikozeho gutera peresida amagi namacupa yamazi, none amahanga arabahagurukiye, Sha ndemeranya nawe…rwose abazungu ngo bashakaga kureba uwo mujinya wabo bahutu bakoze Genocide Murwanda none barawubonye, Kandi bo koko bigaragambya mumutuzo…arintawe basagariye bigatuma leta ibabona nkabantu bakeneye kurenganurwa, Naho se abashaka kwica abantu bomubihugu byabandi ninde wabunva, kobanakubise nabapolice, hamwe nikindi kyana kinterahamwe kiba London baherutse Gufunga kubera kurasa abantu..ikyo kyana bakita Habyarabatumye Augustine, cyarashe abantu mumugi WA Manchester ahambere mbere Yuko ziriya nterahamwe zitera Kagame amagi, Dore none Kagame ibyo yababwiye barabyiboneye ….Kumbe ninibucucu ubu se amahanga yakunva warahunze icyaha cyokwica abantu, ukongera ugashaka nokwica abo wahunze bagukijije abaribasigaye, Abazungu koko barabyiboneye ko Interahamwe zakoze amahano zikaba zufite impfunwe ryokunva kozibosye zitazabona ahu zinyura zitaha, None bikozeho insi yose yahisemo kubashakisha uruhundo..mMbega imyigaragambyo yinterasi…yooo mwikozeho muragatsindwa nuzahora abatsindisha ukuri nineza….Sha akanyu kashobotse nubundi abazungu wamugani wakanyanka , Bazi komurinyamanswa zize kuvuga…..ngo muriha kwigaragambiza mubihugu byabandi mwica abantu mushaka nikwica uwabatsinze akabatesha abasigaye….Ntamuzungu wigaragambya Arwana..aho niho ubonera ibitekerezo byabirabura bamwe…ataribose.. Kwigaragambya ushaka kwica .ntanuwakunva ngo nango akugirire imbabazi….Interahamwe mutumye peresida yongerwa amajwi namahanga kuko icyo yashakaga kwereka amahanga namasura yanyu nimyitwarire ..yanyu none barababonye abo muribo…niyitegekere neza..Maze Cyomoro azamusimbure..Intare uwo we simuzi keretse niba arimwene wabo na peresida…Kanyanka urakkoze kubwigitekerezo cyawe ndagishimye

  • Gufata bariya bagabo bakekwaho icyaha cya Genocide ni ibisanzwe mu mategeko, nta gitangazA kirimo. Ibyo wivugisha ngo bafashwe kubera ko KAGAME yatewe AMAGI ntaho bihuriye kuko ugomba kwibaza:
    – Kuki gutera KAGAME amagi byakorewe mu maso ya British POLICE irebera, ntihagire ufungwa! Ntacyo bikubwiye se?Ugira amatwi ntiwumva, ugira amaso ntubona?

    Kuvuga ko KAGAME abwira ABAZUNGU ngo nibacumbikira abicanyi nabo bazicwa n’abo bicanyi, ibyo ndumva nta wabiha agaciro (niba yaranabivuze koko).

    Muri make niba U BWONGEREZA bufata abakekwaho Genocide, si uko ari ABAJENOSIDERI, ukekwaho icyaha = UMWERE

    Rero guterwa amagi kwa KAGAME i London ntaho bihuriye no gufatwa kwa bariya.
    Ugire amahoro muvandimwe kandi ujye wumva umenye ubwenge ureke ibya politiki ntayo uzi ahubwo ugire inyota yo gufindura ibyihishe.

    KOMERA.

  • Ugirashebuja we, amajwi n’amarira y’abamugaye b’i Gatagara bataga mu byobo bari mu tugare agutabariza ngo ubarengere uraho urebera ndizera ko utazigera uyibagirwa. Gira amahoro ye

  • Unva wowe wiyita mweusi, Vanaho Kuvuga ubusa ngo ubwo nawe uvuze ijambo..toka halo, Ibyinterahamwe Kaziyeho ahubwo nawe ugire imana injegeri ntizikugereho akanyu Kashobotse….Naho ibyokuvuga ngo uravugira interasi n’amatakirangoyi …Bariya basore uko babivuze haruguru niko bimeze…bakurusha nogusesengura injury neza…Ngo ntibazi politic? Niwowe utayizi baravuga ukuri ntibavuga pilotic

  • abakekwaho genocide bose bazageraho bafatwe, nta numwe utazafatwa kuko icyaha cya genocide ntigisaza kandi ntikibagirana, yewe niyo hazashira imyaka ingahe, uwakoze icyaha cya genocide akiriho azahora akurikiranwa kuri iki cyaha, isi yose imaze kumwa ndetse no kumenya ibyabaye mu rwanda kandi yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gufata abakoze ayo marorerwa,rero aho abagenocidaires bose bari ku isi bumve ko akabo kashobotse.

  • bari barigenje ariko none ibyabo byabarangiranye, ibi rero bibere urugero n’andi mahanga yose acumbikiye abagenocidaire babohereze mu nkuko cyangwa se babohereze mu rwanda baze kuhaburanira dore ko ari naho bakoreye iki cyaha cy’agahoma munwa. twizere ko nabo bumva kandi bazagira icyo bakora kuri abo bicanyi bacumbikiye.

  • iki gikorwa nicyo icyo gushimira cyane Guverinoma y’u bwongereza kubera ko yabashije gufata abagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ikaba yabashyikirije ubutabera, twizere neza ko ubutabera buzakora akazi kabwo kandi neza cyane dore ko bano babgabo hari byinshi bakoze kandi bigaragarira buri wese, ibimenyetso biraha kandi ibyo barega bizabafata

Comments are closed.

en_USEnglish