Digiqole ad

Uganda yikanze ko inyeshyamba zateye nyuma y’amasasu yumvikanye

Inzego z’iperereza muri Uganda ziri gushakisha nib anta nyeshyamba zaba zinjiye muri Uganda nyuma y’amasasu yumvikanye mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse agahitana umuturage umwe undi agakomereka hafi y’umupaka na Congo Kinshasa.

Gen Aronda Nyakairima, Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda/photo Internet
Gen Aronda Nyakairima, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda/photo Internet

Ibitero bibiri by’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye byagabwe ku cyanya cya Ishasha mu karere ka kanungu

Mercy Nabasa umurinzi muri icyo cyanya amasasu yamufashe mu kaguru mu ijoro ryo kuwa kabiri, ahita ajyanwa mu bitaro bya Bwindi.

Nyuma y’amasaha atari menshi abo barwanyi bateye nanone muri icyo cyanya barasa uwitwa Angella Komusheshe, umugore w’imyaka 32 waje kugwa mu nzira kubera kuvurirana bamujyana ku bitaro bya Bwindi.

Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko inzego z’iperereza za gisirikare ziri kugenzura niba Uganda itatewe n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF)

Amakuru ahari amwe aravuga ko abateye bari bagamije kwiba, andi akavuga ko abaje kwiba bajyana ibintu ariko aba bishe gusa, bityo bikavugwa ko ari inyeshyamba zateye zigamije kubanza gutera icyoba muri rubanda rutuye mu karere ka Kanungu gahana imbibe na DR Congo.

Kanungu aha, hakaba iwabo wa Ministre w’intebe wa Uganda Amama Mbabazo, hari ikigo cya gisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho bihagije nkuko Chimpreports ibivuga.

Ibi bitero bije nyuma y’uko President Museveni wa Uganda atangaje ko ingabo za Uganda ziteguye guhashya inyeshyamba za ADF mu gihe zahirahira zitera Uganda ziva muri Congo.

ADF, ni umutwe w’abarwanyi ba kislamu baherereye mu misozi ya Rwenzoli muri Kivu ya ruguru (DRC) umwaka ushize abarwanyi bawo ngo bariyongereye bava kuri 800 bagera ku 1300.

Muri aba barwanyi, abagera kuri 800 ngo batojwe neza kandi bafite ibikoresho bihagije aho bayobowe na Hood Lukwago.

Jamil Mukulu, Umuyobozi w’uyu mutwe bivugwa ko muri iyi minsi yihishahisha muri Tanzania.

Amakuru y’iperereza rya Uganda avuga ko abasore barwanira uyu mutwe bamwe muri bo babanje guhugurwa mu birindiro byawo ubu bakoherezwa muri Somalia kurwana ku ruhande rwa Al Shabab.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibambuke bajye Congo kuzicukura.

  • kandi byose bizashira hasigare urukundo Hilariya weeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish