Digiqole ad

Uganda: Umushinjacyaha mukuru yishwe n’abari kuri Boda Boda

 Uganda: Umushinjacyaha mukuru yishwe n’abari kuri Boda Boda

Joan Kagezi

Police ya Uganda yemejwe ko Joan Kagezi yarasiwe ku muhanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere n’abantu bari ku kamoto gato bita Boda Boda ahitwa Najjera mu nkengero za Kampala. Uyu mugore yari intumwa n’umushinjacyaha wa Leta yari amaze igihe akurikiranaga ibirego bigendanye na Al Shabab.

Joan Kagezi
Yakurikiranaga urubanza rw’abagabo 13 bakekwaho uruhare mu gisasu cyaturikiye i Kampala mu 2010

Uyu mugore yarashwe saa moya z’ijoro ari mu modoka atashye agahita agwa aho nk’uko byatangajwe na Police ya Uganda.

Kagezi yarashwe n’abantu bivugwa ko ari abishi b’umwuga kuko bamurashe ubwo imodoka yarimo yari igenze gahoro igeze kuri ‘dos d’ane’ mu muhanda, bakamurasa mu kico ntarokoke.

Mme Kagezi yari amaze igihe akurikirana dossiers zirimo n’izabakekwaho uruhare mu iterabwoba mu bisasu byaturikiye i Kampala muri Nzeri 2010 bavuga ko Al Shabab ifitemo uruhare. Iki gitero cyahitanye abantu 76 bari mu barebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Mu cyumweru gishize Ambasade ya USA i Kampala yaburiye abanyamerika n’inshuti zabo baba i Kampala ko bashobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Umutwe wa Al Shabab ureba ay’ingwe Leta ya Uganda ifite ingabo mu zigize iz’Umuryango wa Africa yunze ubumwe zirwanya uyu mutwe muri Somalia.

Urubanza yakurikiranaga rwari gusubukura kuri uyu wa kabiri.

Joan Kagezi asize abana bane.

Urubanza rw'iterabwoba yakurikiranaga rwari gusubukurwa kuri uyu wa kabiri
Urubanza rw’iterabwoba yakurikiranaga rwari gusubukurwa kuri uyu wa kabiri

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • RIP. IMANA IMWAKIRE MU BAYO

  • Uganda igihe cyose idakanura ngo yirinde ikibazo cyayizaho kivuye kuba somalie izahangayika bikaze.

    Yinjiye mu mvururu zaba Somalie kandi ni byihebe bikaze soit ibivemo cg ishyireho umutekano ukaze muri Kampala cyane ko ituwe naba Somalie benshi nkaza Kisenyi nibo basa !!!

    Nku renana na dossier ya Somalue wese akwiye kurindwa bikaze, ataribyo hazagwa benshi

  • Yewega wowe wiyise “KC!” Kagame yatumye musara neza neza ku buryo n’inkuru atagira aho ahuriye nayo muyimuzanamo nk’aho mumurota! Komeza urorongotane, komeza ute umutwe hanyuma nunanirwa kwihanganira kumva cyangwa kubona Kagame uzimanike!

  • Oooh, mon Dieu pourquoi toutes ces tueries?? Tjrs les innocents meurent pour rien. Il faut que tous les pays mebres de l’OUA s’unissent bien fort pour exterminer ces méchants soit disant “Al-Shababs” Qu’elle repose en paix et le Dieu TT puissant donne la force à ses enfants pdt ces moments tragiques qu’ils traversent actuellement.

    Abasigaye bazuse ikivi cye kdi Nyagasani Imana imwakire mu bayo. Abana asize, abavandimwe n’inhuti imana ibafashe kwihangana. Iy’Isi niy’ibibazo gusa gusa, tujye duhora twiteguye tuzabonane n’Imana kw’Iherezo ryacu.

Comments are closed.

en_USEnglish