Digiqole ad

Uganda: Umugore we yanze ko baryamana ariyahura

 Uganda: Umugore we yanze ko baryamana ariyahura

Umugabo w’imyaka 52 yapfuye yiyahuye ku cyumweru nyuma y’aho umugore we yanze ko baryamana.
Joseph Ojur, yari umuturage w’ahitwa Kabagu muri Njeru, bivugwa ko yabwiye umugore we ko yagiye kwisuzumisha kwa muganga asanga yanduye virus itera SIDA, kuva ubwo umugore we ahita amufatira ibyemezo ku bijyanye no kubonana mu buriri nk’abashakanye.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Njeru, Christopher Tuhunde, yatangarije The Monitor ko nyakwigendera yiyahuriye mu nzu ye, ndetse Polisi ikaba ikora iperereza kugira ngo hamenyekane andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.
Tuhunde, agira inama abaturage bo muri kariya gace kugisha inama ku bibazo biri mu muryango wabo aho guhitamo kwiyahura.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish