Digiqole ad

Uganda irashinjwa gufata imfungwa nk’abacakara

Umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch) wasohoye raporo ishinja  Leta ya Uganda gufata imfungwa zayo nk’abacakara kubera imirimo ngo bakoresha izi mfungwa kandi imyinshi muri zo ziba zitaranakatirwa cyangwa ngo nta byaha zishinjwa.

Imfungwa muri Uganda/ photo freeuganda.com

Iri tsinda rya Human Rights Watch riherereye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje kuri uyu wa kane ko Leta ya Uganda ikoresha idatinya no gukubita cyangwa gutera amabuye abagore batwite mu gihe banze gukora imirimo y’agahato.

Abenshi mu mfungwa muri Uganda baba batarakatirwa, barakubitwa ku buryo ndengakamere ndetse bakanakoreshwa imirimo y’agahato utabasha gutandukanya n’ubucakara” byatangajwe na Katherine Todrys, umushakashatsi muri Human Right Watch.

Nk’uko iyi raporo ikomeza ibitangaza igira ati: “muri Uganda, n’imirambo igomba gukora”  Aba bashakashatsi basuye amagereza 16 muri Uganda hose bavuga ko basanze imfungwa mu magereza zihatwa gukora imirimo y’uburaya ngo babone ifunguro ndetse ngo amafaranga ava muri ubu buraya abayobozi b’amagereza ngo nibo babyungukira.

Duhinga kuva mu gitondo kugeza mu ijoro nta karuhuko, bagukubita mu mutwe, amaguru igihe utangiye gukora gahoro. Ibyo byose ntitubyishyurwa habe no kuguha isabune yo koga”. Imfungwa yitwa Daniel yaganiriye n’itsinda ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ushinzwe amagereza muri Uganda Johnson Byabashaija akaba yatangarije AFP ko imfungwa zidafatwa nk’uko bikwiriye nk’uko iyi raporo ibyemeza, ati: “Ndabizi iki kibazo kirakomeye kandi kirandeba, ngomba kubikurikirana

 Umuseke.com

2 Comments

  • NUBUNYANSWA UBWONGUBWO UB– USE SABANU NKABANDI

  • UBWONUBUNYAMASWA

Comments are closed.

en_USEnglish