Digiqole ad

Uganda: Imyaka 35 mu munyururu ku barimu basambanyije abana

Abarimu babiri bo mu mashuri mato bakatiwe n’urukiko rw’ahitwa Kiboga, gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana bareraga.

justice-gavel

Everest Musinguzi wigishaga muri St Annex Nursery and Primary School y’ahitwa Nsambya na Jimmy Ssentubilo wo mu ishuri ribanza rya Kyamutwe niba bagiye gusanzira muri gereza kubera gusambanya abana bato.

Muri Kamena 2012 Musinguzi yasohoye abandi banyeshuri bari kumwe na mugenzi wabo, afata umwe w’umukobwa w’imyaka 11 amujyana mu gikoni cy’ishuri aramwonona nkuko byatangajwe mu rukiko.

Naho Ssentubilo nawe yahamijwe icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana wari mu kigero cy’imyaka 10.

Ubushinjacyaha bwasabiraga aba barimo igihano cyo kwicwa, ariko umucamanza Justice Mwondha ategeka ko bahanishwa gufungwa imyaka 35.

Uyu mucamanza ati “ Iki gihano kibe isomo ku bandi bareze bakekwaho cyangwa bagira ingeso yo gusambanya abana b’abakobwa kuko amategeko azakomeza kubaremerera.”

Gufata ku ngufu ubusanzwe muri Uganda bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Police ya Uganda ivuga ko gufata ku ngufu ahanini bituruka ku businzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Monitor.co.ug

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish