Digiqole ad

Uganda: i KabaroleUmugore yabyaye impanga zifatanye

Mu bitaro bya Kabarole mu majyepfo ya Uganda, mugore w’imyaka 34 yabyaye abana b’impanga bafatanye, aba bahise baba aba kane bavutse kuri ubu buryo mu myaka ibiri ishize muri kiriya gihugu.

Abana bavutse bafatanye mu bitaro bya Kabarole boherejwe i Mulago/photo Felix Basiime
Abana bavutse bafatanye mu bitaro bya Kabarole boherejwe i Mulago/photo Felix Basiime

Dr Loy Byaruhanga na Dr Richard Ssekitoleko nibo babaze uyu mubyeyi kugirango abyare kuri uyu wa gatatu tariki 13 Knama, bakaba batangaje ko usibye gufatana aba bana na nyina bameze neza.

Justine Kyarisiima niwe wibarutse aba bana bombi b’abakobwa bafataye igice cy’inda, bakaba bahise boherezwa mu bitaro bya Mulago i Kampala.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabarole niwe watangaje ko bohereje izi mpanga i Kampala kuko ibitaro byabo bitabasha kwita kuri bene aba bana bavuka bafatanye.

Se w’aba bana Samson Turyatemba avuga ko umuryango we utuye mu mudugudu wa Rugaga mu karere ka Kabarole. Kuwa kabiri nimugoroba nibwo uyu mubyeyi yageze kwa muganga i Kabarole.

Samson Turyatemba avuga ko ari barabwiwe n’ikigo cyita ku buzima cy’iwabo mu cyaro cya Rwimi ko umugore we atwite abana babiri ariko batabwiwe ko bafatanye kugeza bavutse.

Abana bafatanye bavuka rimwe ku 200 000 bavutse, kubatandukanya bishoboka gacye, akenshi umwe ahasiga ubuzima kugirango umwe abeho kuko bakunda kuba bahuje ingingo nk’umwijima, igituza ndetse rimwe na rimwe n’umutima.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Kumi District nanone muri Uganda hapfuye impanga zifatanye nyuma y’amezi atatu zivutse. Zari zisangiye umutima n’umwijima bitatumaga kuzitandukanya byoroha.

Muri Werurwe nanone uyu mwaka, mu bitaro bya Mulago izindi mpanga z’amezi 9 zitabye Imana nyuma y’uko zo batanagerageje kuzitandukanya kuko ngo zagombaga n’ubundi kugwa kw’iseta.

Nyamara ariko abavutse bafatanye i Kabale mu mwaka ushize babashije gutandukanywa babaho, byakorewe mu bitaro bya Cairo mu Misiri. Ubu bariho barahumeka.

Source:Monitor.co.ug

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ahaaaaaaaaaa! Mana we turi mubihe byanyuma koko, abana bafatanye koko, musenge mushyizeho umwete isi irashaje ku mugani wa RUGAMBA.

  • musenge cyane aha………

  • nukuli imana idutabale

  • imana idufache bakire

  • Mana wadutabaraga mumisi yakera nanubu uterengere utugirire ubuntu udukize.Mana ukize ababana.

  • imana nikore ibitangaza bariya bana babeho

  • Mana dutabare

  • Imana ibafashe

  • Imana ifashe ubuyobozi bw’ubuzima kwohereza abo bana ku nzobere zaminuje mu gutandukanya bene izo cases kandi zirahari mu bihugu byateye imbere mu buvuzi.

  • Mana tabara isi yawe dore irugarijwe, fasha aba baziranenge ni wowe uzi impamvu Nyagasani.

  • isi ijyeze aharindimuka turaruhira ubusa niba rutubaha Imana

  • RUGAMBA ATI ISI IRASHAJE MWESE NI MUTABARE!Biriya muri medicine byitwa congenital malformation . jyewe simbyumva ukuntu i Bugande batari babibonye muri Katv?!

  • Cyera ibyo ntibyabagaho.

Comments are closed.

en_USEnglish