Digiqole ad

Uganda: Brig Muhoozi ubwe yagize icyo avuga kuri ‘Muhoozi Project’

Brig Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Museveni nyuma y’igihe acecetse ku kibazo kimushingiyeho cyiswe “Muhoozi Project” umushinga wo kumusimbuza se, yagize icyo avuga, ahakana cyane ko ukuzamurwa kwe mu ntera kugamije kuzamusimbuza se.

Brig Muhoozi Umusirikare wabyigiye mu ishuri ryitwa U.S. Army Command and General Staff College i Fort Leavenworth, Kansas.
Brig Muhoozi Kainerugaba umusirikare wabyigiye muri UK, Misiri, no mu ishuri ryitwa U.S. Army Command and General Staff College i Fort Leavenworth, Kansas.

Brigadier Muhoozi  mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa ‘special forces’ yagize ati “ Uganda si ubwami buva ku mubyeyi buhabwa umuhungu we. Uyu mushinga (Muhoozi Project) ni ibyo abantu bihimbiye.”

Uyu mugabo w’imyaka 39 uyoboye ingabo 10 000 zigize umutwe wa  ‘special forces’ zishinzwe no kurinda umukuru w’igihugu n’indi murimo yo ku rwego rwo hejuru, muri iri tangazo ngo yibaza impamvu abantu bavuga biriya byose mu gihe atigeze agaragaza ubushake bwo kuba Perezida wa Uganda.

Muri iri tangazo ati “ Imbaraga zo guhitamo uko Uganda iyoborwa zifitwe n’abaganda ntabwo zifitwe n’umuntu umwe nkuko abantu bamwe bashaka ko ariko twese tubyemera.”

Ubusanzwe ngo itegekonshinga rya Uganda rivuga ko umuganda wese wahavukiye, utari munsi y’imyaka 35 cyangwa utarengeje imyaka 75, wize nibura amashuri yo ku rwego rwa Kaminuza yemerewe kuba yakwiyamamariza kuba Perezida wa Republika ya Uganda.

Gusa ariko itegeko ribuza umuntu uri mu gisirikare kujya muri politiki, bivuze ko Brig Muhoozi byasaba ko ava mu ngabo za UPDF aramutse agiye muri politiki nkuko iyi nkuru dukesha The Monitor ya Uganda ibivuga.

Abatavuga rumwe na Leta ya Uganda Olara Otuntu na Dr Kizza Besigye bavuga ko nta kibazo bagira igihe Brig Muhoozi yaba avuye mu gisirikare akiyamamaza agatorwa mu matora anyuze mu mucyo, ariko adashyizweho ku ngufu na se Perezida Museveni.

Umusirikare mukuru Gen David Sejjusa uzwi cyane nka Tinyefuza niwe wakomye rutenderi ubwo yatangazaga ko Perezida Museveni ari gutegura kwisimbuza imfura ye mu mushinga yise ‘Muhoozi Project’, ndetse ko hari n’umugambi wo kwigizayo abasirikare bakuru badashyigikiye uwo mushinga.

Ubu uyu musirikare ari mu gihugu cy’ubwongereza aho ibi abivuga ashize amanga ku maradiyo mpuzamahanga.


Cyaba ari ikibazo cya Peteroli

Abandi ariko bakurikirana ibya Uganda, bavuga ko kuba ubu abarwanya Perezida Museveni bari kugenda bagira imbaraga ngo baba ari ukuba bashyigikiwe n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi.

Impamvu ngo yaba nta yindi uretse kuba ibi bihugu by’ibihangange bitarabashije kumvikana na Perezida Museveni ku icukurwa n’ikoreshwa rya Peteroli nyinshi cyane yabonetse mu butaka bwa Uganda.

Nyuma yo kutumvikana n’ayo mahanga, Museveni ngo yahindukiriye Uburusiya mukeba ukomeye w’ayo mahanga, aho yahise anajya mu ruzinduko mu Ukuboza 2012 akabonana na Perezida Vradmir Putin bivugwa ko yaba ashaka ko Uganda ikorana n’uburusiya mu gucukura iyi Peteroli aho gukorana na biriya bihangane bindi.

Muri uru rugendo, i Moscow Museveni ubwe akaba yaragaye ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi uburyo ngo byifuza gukorana na Uganda kuri Peteroli yahabonetse.

Abarwanya uyu mugabo umaze imyaka 30 ku butegetsi bikavugwa rero ko ubu baba bashyigikiwe bucece n’ayo mahanga akomeye ari kwimwa umugabane kuri iyo zahabu y’umukara yavumbuwe i Buganda.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • H.E.muz
    ehe wacu predident museveni abazungu ntibagukange ngo bashake kugutera ubwoba ngo bakuvogere uko biboneye kugirango babone iyo peterori!!!! twebwe abanyarwanda turagukunda kandi turagushyigikiye!!komera kandi ugumye utegeke igihugu cyawe ugiteza imbere nkuko usanzwe ubikora naho ayo ni amayeri y’abazugu bahimba bokoresheje abanyafurika badakunda umugabane wabo ahubwo bagakunda inda zabo!!! ntibagukange peteroli ya uganda ugene nkuko bigomba uburyo yazaba umukiro w’abanya uganda aho kugirango ba rusahurira munduru aribo bayivoma!!!

  • Umaze imyaka 30 kubutegetsi.Njyewe ndumva bihagije kugirango nsobanukirwe muri dossier.

  • ntabwo waba wararaye mundaki iliya myaka hanyuma ngo umujinga utarigeze arasaho agasasu kamwe ngo aze ayobore komerzaho Museveni oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

    • Iyi ni imyumvire ya Kijiji. Ntabwo kurara mu ndaki bikwiye kuba impamvu yo gufata bugwate abenegihugu. yayirayemo ngo agirire abenegihugu akamaro arwanye abakora nk’ibyo nawe atangiye gukora. Mukwiye kuva mu bujiji

  • singombwa kurara mundake icyambere ni amahoro nu bworoherane

Comments are closed.

en_USEnglish