Digiqole ad

Uganda: Besigye yahuye n’uwo basa cyane

Kuri iki cyumweru umunyapolitiki Kizza Besigye wamenyekanye cyane kubera kutavuga rumwe na Leta ya Uganda yahuye n’umusore w’umunyakenya Jeff Ochieng basa cyane kugira ngo basuzume niba nta sano baba bafitanye n’uyu mwana ushakisha se, ariko basanga ntacyo bapfana.

Besigye n'uwo basa
Besigye n’uwo basa

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, ikinyamakuru New vision cyashyize hanze amateka y’umusore w’umunyamakuru ufata amafoto wo muri Kenya wari ukomeje gushakisha se umubyara.

Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Ochieng yabwiye iki kinyamakuru ko mu myaka icyenda ishize yakunze kubazwa ko ataba ari umuhungu wa Kizza Besigye kubera ko basa cyane.

Akomeje kubibazwa; Ochieng yafashe umwanzuro wo kujya guhura n’uyu mugabo uzwiho kutavuga rumwe na Leta ya Uganda.

Kuri iki cyumweru nibwo aba bombi bahuye imbona nkubone mu rugo rwa Besigye ruherereye i Kasangati, Ocheng aboneraho no kubonana n’abandi bo mu muryango wa Besigye banasangira ifunguro ry’umugoroba baranifotozanya.

Nyuma yo kubonana, Ochieng yabwiye New vision ko yishimiye guhura na Besigye bakomeje kumubwira ko ari se ndetse ko ari amahirwe dore ko nawe yari yaramaze kumwiyumvamo n’ubwo batari bagahura.

Gusa ngo baganiriye byinshi uretse umupira w’amaguru, yagize ati “ yambwiye byinshi ku mateka ye n’umuryango we najye mubwira iby’ubuzima bwajye ariko nta mahirwe nagize yo gusanga dufitanye isano na rito”.

Besigye we yabwiye iki kinyamakuru ko yigeze kubona ifoto y’uyu musore mbere y’uko bahura ariko yemeza ko nawe yabonaga basa cyane.

Anongeraho ko iyo asanga ari umwana we byari kuba ari ibyishimo kuri we, yagize ati ” twahuye ariko nta bushobozi cyangwa amahirwe yabaye yo gusanga ndi umubyeyi we, gusa iyo nza gusanga ari umuhungu wajye nari kubyishimira”.

Ochieng ukorera ikinyamakuru cyandikira muri Kenya kitwa Standard kuva yavuka ntarahura na se umubyara ndetse ntiyigeze agira n’amahirwe yo kumubaza nyina umubyara dore ko hashize imyaka 10 yitabye Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru; yagize ati “ mama wajye Elisha Adhiambo naramukundaga bihebuje ariko Imana ntiyanyemereye ko tumarana igihe tubana, byari no kumfasha cyane kuko yari kuba yaransubije ibibazo byose nkomeje kuburira ibisubizo”.

Kuri aya mateka Ochieng yaciyemo; Besigye yavuze ko bibabaje ariko ko hari benshi bayasangiye, avuga ko kuba basa bidakwiye gutungurana kuko abantu bose bakomoka ku bantu babiri aribo Adam na Eva we yatangaje ko ari ububiko (Stock) bw’abantu bose.

Uyu musore ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yabonanye na Besigye
Uyu musore ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yabonanye na Besigye

New vision

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Barasa kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish