Digiqole ad

Uganda: Agakingirizo ngo ni gato cyane. Ikibazo cy’ubunini bw’ibitsina

Abagabo muri Uganda baravuga ko udukingirizo turi kubageraho mu gihugu ngo tutajyanye n’ingano y’ibitsina byabo. Inzego z’ubuzima zatangiye kugira ikibazo ko ibi byetera ikwirakwira rya Sida kurushaho nk’uko bitangazwa na AFP.

Udukingirizo ngo ni duto ugereranyije n'ibitsina byabo
Udukingirizo ngo ni duto ugereranyije n’ibitsina byabo
Udukingirizo ngo ni duto ugereranyije n'ibitsina byabo
Udukingirizo ngo ni duto ugereranyije n’ibitsina byabo

 

Nubwo aya makuru asa n’asekeje ariko ngo ni ikibazo ku buzima. Ubwo bari bavuye kuzenguruka mu gihugu, Abadepite bo muri Uganda batangaje ko kimwe mu bibazo babonye ari uko udukingirizo duhari ubu ari duto kuri ziriya ngingo z’abagabo benshi mu gihugu.

Komisiyo yo kurwanya Sida mu Nteko ya Uganda yagiye cyane cyane mu duce twakozweho cyane na Sida, yakiriye ibibazo byinshi bigendanye n’ingano y’udukingirizo bafite tutagendanye n’ingano y’ibitsina byabo.

Mu duce tumwe na tumwe ngo byagaragaye ko hari aho abagabo bafite ibitsina binini cyane, aha rero ngo bakaba bakwiye kugezwaho udukingirizo tujyanye nabo nk’uko bitangazwa na Hon Tom Aza wo muri iriya Komisiyo.

Mu gikorwa ngo turacika Aba bagabo bavuga ko iyo bari gutera akabariro iyo rugeze ahakomeye ngo utu dukingirizo duto kuri bo turacika.

Usibye ibi kandi urubyiruko rumwe na rumwe rwo ngo utu dukingirizo ntanubwo ibitsina byabo bijyamo kuko ari duto cyane.

Iki kibazo ngo kikaba gihangayikishije abahungu n’abakobwa bose bafite ubwoba bwo kwandurira mu mibonano mpuzabitsina bo bikwiraga ko ikingiye.

Abadepite ubu ngo bagiye gusaba ko abakora n’abacuruza utu dukingirizo bakora utujyanye n’ibitsina by’abagabo b’abagande. Muri Uganda ariko imibare y’abakoresha agakingirizo n’ubundi ngo iracyari hasi kuko yabarirwaga kuri 7,3% mu 2011.

Muri Uganda abantu babarirwa ku 80 000 bitaba Imana buri mwaka bazize Sida.

 

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish