Uganda: Afungiye gusambanya no gutera inda umukobwa we
Mu karere ka Mbake muri Uganda, umugabo w’imyaka 69 afungiye gusambanya no gutera inda umukobwa we yibyariye ufite imyaka 15 yonyine.
Ibyatangajwe na Ms Diana Nandawula, umuvugizi wa Police yo mu burasirazuba bwa Uganda, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi akekwaho gukorera ayo mahano umukobwa we, igihe yari amaze gutandukana n’umugore we, ariwe nyine w’uwo mwana, agasigara abana n’umukobwa we.
Uyu ukekwa, Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko yasambanyaga uyu mwana we, ariko akanamutera ubwoba ko azamwica naramuka avuze ibyo amukorera.
Umugabo abonye amaze kumutera inda, yamwoherereje nyina, ari naho uyu mwana yavugiye ibyamubayeho, maze se atabwa muri yombi ku cyumweru gishize.
Uyu mwana w’umukobwa ubu yabyaye umwana wa se. Yemeza ko yagize ibibazo bikomeye mu gihe yasambanaga na se kuko yahoraga amutera ubwoba bikomeye kugera amuteye inda.
Uyu mugabo gito ukekwa, hari gushakisha ibimenyetso byo kumujyana imbere y’ubutabera. Ikizamini cya DNA nacyo ngo kirakorwa vuba kugirango harebwe niba koko uyu mwana wavutse amubereye se, akaba na sekuru.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
10 Comments
mbega agahinda!ariko abagabo nkaba kuki bakomeza kwiyongera?gusa ndumva police n’abaturage bagomba gufata ingamba kugirango bijye bimenyekana mbere yuko biba.
ese abagabo baje ibisumizi nibo basigaye barara muri za boite de nuit basambanya utwana duto ndetse ni ndaya bataye abagore ingo zubu ntakingenda peeeee tekereza umugabo ave murugo mugitondo agiye ku kazi kuwa gatanu akora muri office nimugoroba akatahira mukare 23h00 akayoka club night agataha kuwa gatandatu birabaje
sha isi yarangiye hageze ko yesu agaruka ibimenyetso birahari umuntu aryamana n’umwana we ate koko aha birarenze simbyumva.
njyewe ndumva birenze kamere rwose,ntibyumvikana ko umuntu udafite agashoti mu mutwe asambanya umwana we yibyariye!niba bimeze bityo abana babandi murumva atarabamaze?ariko ntimugirengo ni Uganda gusa, umwaka ushize nyamirambo habonetse umugabo wasambanyije abana ba 2 be yibyariye mugihe nyina yari yarahukanya
ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee tabara mana bao ni abazimu rwose ntabwo ari ubuzima oyaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ushaka kugishira ipfa arakibyarira
Birababaje cyane.Aha abanyamasengesho bazi ko abahinduriye benshi ku gukiranuka bazaka nk’inyenyeri iteka ryose basengere uyu muntu kugira ngo akizwe atazarimbuka kabiri.ndetse n’umuryango we kugira ngo
Imana iwihanganishe kandi ukomerere mu Mwami.
Out put ibi bizacogozwa n’amasengesho y’abera.
Abakiranirwa bazagabanuka.
Abazahabwa ubugingo bw’iteka biyongere.
Wowe uzasenga Imana iguhe umugisha.
IMINSI YA NYUMA,MUZE TWEGERE IMANA.
ahaaaah, ubwo se koko uwo mugabo nta soni yari ifite koko basi iyo ashakundi mugore cyangwa akiyahura mundaya aho kugirango yanjyize ako kana.
ubwose uwo mwana arakita nyina ko ari nyina cg amwita mukeba?
uhubwo se uwo babyaranye aracyamwita se cg amwita umugabo we?
ahubwo se ako kanyabucugane kazabaho ndetse kanakure neza?
UYU MUSAZA ARARENZE KERETSE KUMUMANIKA NTARUNDI DUCIYE KUKO NI UMUSAZI.
Comments are closed.