Digiqole ad

Uganda: Inteko irasaba abasirikare kwisobanura kuri “Coup d’Etat” bavuze

Ishyaka Riharanira Demokarasi muri Uganda tyo ryamaze gutangaza ko ryatangiye gahunda yo kureba uburyo abayobozi bakuru b’igisirikare cya Uganda bagezwa imbere y’ubutabera bagasobanura impamvu batangaje ko bashaka guhirika ubutegetsi.

Gen Aronda Nyakairima umugaba mukuru w'ingabo za Uganda/Photo AP
Gen Aronda Nyakairima umugaba mukuru w’ingabo za Uganda/Photo AP

Mu minsi ishize nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagiye yumvikanamo bombori bombori. Ubwo ishyaka riri ku butegetsi muri ganda ryari mu mwiherero mu minsi yashize, President Museveni yavuze ko niba bidakemutse igisirikare cya Uganda gishobora kugira icyo gikora mu rwego rwo kurinda Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Ibi byatumye Inteko Ishinga amategeko yikoma cyane bamwe mu bakuru b’ingabo kubera ibyo bagiye bavuga nyuma y’ijambo rya President Museveni yavuze mu byumweru bibiri bishize. Abo ba Honorable bakaba bavuze ko abo bakuru b’ingabo bakwiye kugezwa mu nkiko.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Col. Felix Kulayigye, yanatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ibyo irimo ikora ari ukwica itegeko Nshinga.

Yarabajije ati “Nonese iyo murebye bamwe mu basirikare ba Afurika bagiye bafata ibihugu, mwibaza ko ari iki cyabaga cyabiteye? Habaga hagaragaye umutekano muke n’abayobozi bananiwe kwiyobora.”

Ibyavuzwe n’abasirika bamwe bakuru ntibyakiriwe neza n’abadepite n’abayobozi b’amashyaka atandukanye yo muri Uganda. Umuvugizi Wungirije w’Ishyaka Riharanira Demokarasi Kenneth Kakande yavuze ko bamaze kugeza ku banyamategeko ikirengo ngo basuzume neza uburyo Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Aronda Nyakairima na Minisitiri w’Ingabo za Uganda Crispus Kiyonga bagezwa imbere y’urukiko bakisobanura kuri ibyo.

Crispus Kiyonga Ministre w'ingabo wa Uganda nawe ntiyorohewe
Crispus Kiyonga Ministre w’ingabo wa Uganda nawe ntiyorohewe

Aba bombi barimo gushinjwa ko bavuze ko igisirikare cyiteguye gufata ubutegetsi mu gihe cyose inteko ishinga amategeko izakomeza kugaragaza ko idashoboye nkuko Museveni yari yabikomojeho.

Ibyo aba bavuze, Ishyaka Riharanira Demokarasi ngo ribibona nko gucura umugambi wo kugamabanira igihugu, bityo bakaba bakwiye kubibazwa n’urukiko byanze bikunze.

Gusa ariko, Umuvugizi w’Igisirikare yatangaje ko abavuze ko igirikare gishobora gufata ubutegetsi babyumvise nabi, ataribyo bashakaga kuvuga.

Ndetse bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda bakomeje gutangaza ko bumviswe nabi, ko batashakaga kuvuga “Coup d’Etat”.

Brig. Ggwanga umwe mu bajyanama ba President Museveni yavuze ko ibyo Museveni yavuze byumvikanye nabi. Yagize ati ” Turi mu kinyejana cya 21, amasasu ntagikora mu guhirika ubutegetsi ubu hakora ubwonko. Ntekereza ko bumvise nabi ibyo President (Museveni) yatangaje. Ndumva yarashakaga kuvuga ko Inteko nibikomeza kuyinanira twe (Ingabo) tuzajya inyuma y’abaturage.”

©Chimpreports

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish