Digiqole ad

Ufotora yanenzwe gufata aya mafoto aho gutabara. We arisobanura…

 Ufotora yanenzwe gufata aya mafoto aho gutabara. We arisobanura…

Sithole yagiriwe nabi ku muhanda i Alexandra azizwa ko ari uwo muri Mozambique

James Oatway wafahshe amafoto ababaje cyane umugabo witwa Emmanuel Sithole wo muri Mozambique aterwa ibyuma muri week end ishize, akaza no gupfa azize ibikomere, uyu wafashe aya mafoto yarakariwe na bamwe ko aho gutabara yafotoye, we yasobanuye ko ntako atagize ndetse yanajyanye Sithole kwa muganga. 

Sithole yagiriwe nabi ku muhanda i Alexandra azizwa ko ari uwo muri Mozambique
Sithole yagiriwe nabi ku muhanda i Alexandra azizwa ko ari uwo muri Mozambique

Emmanuel Sithole yagiriwe nabi n’abagabo babiri bamujombaguye ibyuma mu mbavu kuwa gatandatu nimugoroba mu rugomo n’ubwicanyi biri gukorerwa abanyamahanga baba muri Africa y’Epfo ngo babangamiye abahatuye bagatuma batabona akazi.

James Oatway ari kumwe n’umunyamakuru Beauregard Tromp, avuga ko bagerageje kuvuza Sithole nyuma yo kugirirwa nabi akananirwa kugenda.

Oatway we kuva aya mafoto yasohoka mu kinyamakuru akorera agasakara ku isi, yarakariwe cyane na bamwe bavuga ko aho gufata aya mafoto yagombaga gutabara uwagirirwaga nabi.

Kuri uyu wa mbere, mu kiganiro yatanze kuri Radio 702 muri Africa y’Epfo,  Oatway yavuze ko yakoze ibyo ashoboye ngo akize Sithole muri ako kanya.

Ati “Icyambabaje cyane ni uko Clinic ya mbere twamujyanyeho yari hafi aho nta bikoresho yari ifite ngo imwiteho, bituma dutakaza umwanya w’ingenzi washoboraga gutuma akira. Icyo bakoze ni ugupfuka ibikomere tumusubiza mu modoka tumujyana ahandi.”

Ku bavuga ko ariya mafoto atari akwiye kujya mu binyamakuru, Oatway avuga ko ariya mafoto agaragraza mu by’ukuri ibiri kubera muri Africa y’epfo.

Ati “Nibyo ntibyoroshye kuyareba ndanabyumva ko hari abo ateye agahinda, ariko rwose abantu bari bakeneye kumenya ibiri kuba, bakabona ubugome burenze bw’ibiri kuba, njye rero ntabwo nicuza ariya mafoto ko yagiye ku kinyamakuru.”

Uyu mugabo avuga ko abantu bamurakariye ko yafotoye aya mafoto ngo bakwiye guhindukiriza umujinya wabo kuri bariya bishi bishe Emmanuel Sithole bamuziza aho akomoka.

Abagabo bagera kuri babiri nibo bamuhohoteye bikomeye
Abagabo bagera kuri babiri nibo bamuhohoteye bikomeye
Uyu yamukubitaga icyuma bita isupana (spanner)
Uyu yamukubitaga icyuma bita isupana (spanner)
Uyu nawe yazanye icyuma ngo amujombe, ku ruhande no hirya abantu bararebera undi yicwa
Uyu nawe yazanye icyuma ngo amujombe, ku ruhande no hirya abantu bararebera undi yicwa azira ubusa
Ku muhanda nta gitabara aravirirana kubera kujombagurwa
Ku muhanda nta gitabara aravirirana kubera kujombagurwa
Nubwo uwamufotoraga yaje kumujyana kwa muganga, Emmanuel Sithole yaje kwitaba Imana zize gutakaza amaraso menshi n'ububabare burenze urugero yagize
Nubwo uwamufotoraga yaje kumujyana kwa muganga, Emmanuel Sithole yaje kwitaba Imana zize gutakaza amaraso menshi n’ububabare burenze urugero yagize

UM– USEKE.RW

47 Comments

  • Abanyafurika turacyafite ibibazo ,ariko ahanini biterwa n’ubujiji.Kandi bariya barikwirukana benewabo nibo usanga bari kurwanira guhungira iburayi

  • Ahaaaaaa aka ni akumiro biteye agahinda n”akababaro ?/?/ Bisubije inyuma mpita mbona ari Interahamwe uburyo zicaga inzirakarengane abandi barebera.

  • Uwafotoye ntacyaha nakimwe afite ahubwo namushimira ko yabaye intwari akagaragaza ubugome n’ubunyamaswa bw’izingegera zo muri Africa yepfo.

    Ayiga Mana???? ni ryari abanyafurika bazashiramo ibikoma mu imitwe yabo no gukora ibikorwa bya kinyamaswa bene aka kageni?? Africa yepfo ikwiye gukurikiranwa ikaryozwa ibi byose kandi nubwo itakwishyura ubuzima bwamaze kunyagwa benebwo ikiwiye gukurikiranwa igahanwa bikomeye kandi igahabwa akato kuko aba si abantu n’inyamaswa!

    Neza neza ni Genocide, ubibonye ntaho wabitandukanyiriza n’igihe abantu bicwaga babacoca n’imihoro izuba riva.

  • Abanyamakuru b’iwacu muracyari abaswa, nibaza icyo mwakoresha iyo freedom of expression mwirirwa musaba. sinzi niba DEONTOLOGICAL ETHICS muzi icyo bishaka kuvuga. mufite MORAL OBLIGATION yo kuterekana amashusho nkaya, naho ubundi ntaho mutaniye n’uwayafashe. mugane ishuli, muhabwe ubumenyi, ariko UBURERE bwo ni ubw’umuntu ku giti cye. Ariko kandi UM– USEKE ntago ari blog, inkuru kugirango itangazwe ifite inzira icamo, nta n’umuntu numwe wafashe decision kugira ngo ihagarikwe. PATHETIC

    • Mr Lino, sinkuzi nawe ntunzi ariko ikigaragara nuko ufite ikibazo gikomeye muri wowe kuko ibyo uvuga birimo ubuswa bwinshi aribyo. iyo moral obligation uvuga niki? igamije iki? uwafashe aya mashusho yakoze neza cyane kuko yabashije kugaragaza no kwereka ibiri kuba ariko wowe uri aho utukana gusa!! kandi nawe ubwe yavuze ko atabyicuza nubwo yibasiwe n’abandi bari nkawe.

      iyo inkuru itanzwe biba byiza uyitanze agaragaje ibihamya bidashidikanywaho apana kuvuga gusa ngo habaye iki cg kiriya, iyo muri genocide hataza kwerekanwa imibiri y’abantu irunze ku umuhanda nk’amasiteri ninde wari kumenya ibiri kuba? iyo bashyiraho urwibutso rwa genocide rutagira ifoto n’imwe igaragaza ibyakorewe abantu ninde wari kumenya ibyabaye?

      Mujye mugerageza mugabanye kwiyemera ahubwo mutange umusanzu wanyu ufatika aho kunenga gusa kandi ntacyo mwakoze kigaragara.

      • MUHOZA IBYO UBWIYE Mr lino niko kuri najye namubwira

  • Leta nkiyi iragatsindwa n’IMANA ntakindi.

  • ibi bintu ntibikwiye isi yose ukwiye guhaguruka ikairwanya kuko ndabona birenze ubwenge bwa muntu gusa Imana imwakire mubayo

  • @Lino, umbabarire kumera nkawe, malgré termes techniques nyinshi wakoreheje, ariko uri urugero rwiza rw’injiji, umwiyemezi no kubura ubumuntu. Uratuka abanyamakuru bacu aho kwamagana ibintu nkibi biri kuba, warangiza ngo MORAL OBLIGATIONS???? Non sense y’re.

    • @kk. Nkuko navuze hejuru, uburere ni ubw’umuntu ku giti cye. gutukana ni bwo buryo bwawe, ntacyo nagufasha. Ikinyamakuru gifite abasomyi batandukanye, iyo uhisemo kwerena amafoto nkaya, wirengagije abo bishobora kugiraho ingaruka nibyo kubura ubumuntu. Ibiriho biba muri South Africa ni agahomamunwa, no kwerekana aya mafoto ni ukuba irresponsable.

      • None se Lino we, urashaka ko amafoto bayagira ibanga?? yego ndabyunva ayo mafoto ahungabanya benshi nange hari Video narebye nanubu yanze kumva mumutwe, ariko sinicuza kuba nayirebye.
        ISI igomba kubona ibiri gukorerwa ikiremwa muntu muri Southafrica,
        Baravuga ngo “A picture is worth a thousand words”.
        Amafoto ni ngombwa ngo agaragare kugira ngo hagaragare image nyayo yibiri kubera muri SouthAfrica
        Ni ngombwa ngo agaragare kugira abantu bakorwe kumutima habe hagira igikorwa ngo bihagarare.
        Ni ngombwa ngo agaragare kugira ngo mugihe kirimbere abaturage ba SouthAfrica bazicare barebe LIVE ibyo bakoreye bagenzi babo bibatere Isoni.

        • Shenge, uzi ubwenge wangu! big up kbs!
          hama uwiyita LINO uri urugero rufatika mu njiji. ndumva njye duhuye nkakureba aribwo nagira ikindi nkubwira. gusa wibuke ko nawe wambaye umubiri.

      • Ikigoryi gusa. Ubwose ari ugukorwaho n’aya mafoto, no kuyahisha kugeza Miliyoni y’abantu ipfuye nk’uko byagenze mu Rwanda byagenda bite? Lino uri umutamutwe nta kindi. Mubihe bidasanzwe hafatwa ibyemezo bidasanzwe!

      • Igitekerezo cye njye ndacyunva :“ URETSE KO NTAGISHYIGIKIYE “

        ati “ningombwa gutangaza ibitahungabanya inyungu runaka ………… ati “ABAFARANSA“ nibadupfunyikira umunyu mu mpapuro barangije kujonjora ibyo nibyo bunyamwuga.

      • lino uri uwa faux,amafoto nibatayerekana ngo berekane ukuri kwibibera iy south africa,justice izakorwa ite nta preuve??bsyahishe se hanyuma??abazira ubusa uzabatabara cg uzabohereza umwuka wera abavaneo?ibyo uvuga ngo nukuba irresponsable ntaho bihurie nuwafashe ama foto.gusa abanyafrica birababaje kubona bakica bene wabo aka kageni

  • Mbega ziriya nyamaswa nazo uwazitera ibyo byuma!
    Bariya barebaga umuntu yicwa bagomba kuba baratinye kuvuza induru! Uretse uriya watunze agatoki umwicanyi!fotoye wenda nabo barahigwaga!!

    Wasanga ari bamwe mu nterahamwe zarahungiyeyo cyangwa baratojwe nazo!! Aliko ni ryari SA baticanye!! Igihugu kirasebye! Nta na police hafi!
    Turababaye cyanne, tunasabira umulyango wa nyakwigendera kwihangana nubwo bitoroshye kubona biriya bintu ndengakamere bakoreye umuntu wabo Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Afurika y’epfo yafatwaga nk’intangarugero kubera Mandela yabanishije anazungu n’abirabura. Ariko ibi byose ndabona ntacyo byabasigiye kuko basigaye bica abirabura bagenzi babo kukarubanda babaziza aho baturuka. Jye rero ndabona barasubiye inyuma bakarenga naho bari bari mugihe cy’ivangura ry’abazungu n’abirabura.

    Ibi rero bintera kwibaza koko niba Mandera akazi yakoze gafite akamaro kuko bigaragara ko rubanda batamwumvise. Ese mandera yaba yari intwari koko niba atarashoboye guhindura imyumvire y’abantu be? Kandi ibi byose bigomba kubazwa ubuyobozi buriho kuko aya ni amahano mabi cyane kandi ateye ubwoba.

    Jye ndabona imbwa zarasubiye kubirutsi byazo zikaba zirimo kubirya. Afurika y’epfo nyihaye zeru.

  • Kwica ni icyaha kibi cyane, bavandimwe bo muri sud AFRICAIN murasaze birarangiye. Umuvumo wa Kayini niwo mwihamagariye. Birababaje pe! Mwihane vuba Yesu yabababarira.

  • Ubu c baraziriki, isi irashaje ngibi ibimenyetso byarasohoye Mana tabara ubwoko bwawe

  • Umunyamakuru ahubwo n uwo gushimirwa kuko iyo adafata ano maphotos bano bicanyi ntibari kuzigera bafatwa. None barafashwe bari imbere y ubutabera kubera ano ma photos.

    Ngo ntiyatabaye? Yari gutabara akoresheje amaboko ye abandi bafite ibyuma? Uyu munyamakuru John Oatway n umuzungu kandi hariya byabereye ni township yitwa Alexandra nta muzungu uhaba iyo abegera rero nawe ntibari kumusiga. Yamujyanye kwa muganga aha mbere asanga umu Doctor yagombaga kuba kw izamu ntiyaje kubera ubwoba kuko nawe yari umunyamahanga. Yamujyanye ku bitaro bya kabiri ariko biranga arapfa.

    jye nfagirango ahubwo nshimire Oatway kubw aya ma photos kuko yatumye abantu bose bakanguka barahagarara barabirwanya ubu soldiers are deployed in hotspots to keep the peace. I do not understand why people inflict such pain to fellow human beings, it is beyond me. Akazi rero bavuga ngo barabatwara barabizi ko niyo abanyamahanga bose bakwimuka ni hahandi many south afrixans will remain jobless simply because they a uneducated and lazy. Nta nubwo rero yapfa kwirukana abantu kubera ama taxes abanyamahanga batanga. There is still a shortage of doctors, enginneers etc

    • Aline ndagushimiye uvuze ibyo nanjye natekerezaga nti ese ko numva hari abanenga umunyamakuru ngo ntiyatabaye yari gutabara yambaye uwuhe mwambaro kuburyo we biriya byuma bateraga nyakwigendera bitari kumupfumura? ikindi nshimira uriya munyamakuru nuko ubutabazi yabashije yabukoze arugufotora akagaragaza ukuri kwibirimo kuba no kujyana umurwayi kwa muganga.nanjye ndumva nta bundi butabazi yari gushobora burenze ubwo kereka wenda iyo aza kugira imbunda. ikindi mbaza niba hari uwabonye video barimo gutwika abantu namapine y’imodoka hari niyo nabonye barimo kwicisha umuntu amabuye bamwambuye imyenda yose buriya bwicanyi nabwo nubwo muri South Africa? munsobanurire Murakoze.

  • Lino, ceceka nicyo cyiza wabasha gukora muri iki gihe.
    Mwamenyereye kwica rwihishwa camera ntizibafate? Uwapfuye byararangiye igisigaye n’ugukurikirana abamwishe kandi noneho barazwi kuko bafotowe.Ntibazahakana ibyo bakoze mu nkiko ngo barababeshyera!
    Interahamwe zahungiye South Africa noneho zizahakura ubunararibonye buteye ubwoba!

  • Hari uwavuze ko Lino ari urugero rwiza rw’ubujiji n’ubwiyemezi, nanjye ntyo!

    Igiteye agahinda ariko ni uko aba bantu bari kwicwa bakomoka mu bihugu byafashije cyane aba birabura b’aba South Africans igihe apartheid yari ibamereye nabi ndetse Leta ya South Africa y’icyo gihe ntiyatinyaga no kugaba ibitero muri ibyo bihugu ibaziza kubashyigikira.

    None reba aba bicanyi inyiturani yabo! Mwibuke kandi ko n’umuhungu wa Jacob Zuma( n’ubwo adahagarariye Leta) yavuze amagambo yo gushyigikira iyirukanwa ry’abanyamahanga mbere y’uko ibi bitangira.

  • Lino!

    Nabera nabona umuntu w’umuswa nkawe. Wagiye aho uriyemera ukoresha ama terme techniques kandi utazi naho akwiriye gukoreshwa. Uratuka abanyamakuru basohoye aya mafoto se kugira ngo ugere kucyi?

    Nawe uri muri bamwe badashaka kwerekana ukuri ! Umunyamakuru yakoze akazi ke neza nk’umunyamwuga. Iyo adakora biriya amahanga ntiyarikumenya , kuko nanjye mbimenye kubera ino nkuru. Mujye muvanaho ubuhubutsi bwo gukoresha indimi mutazi!!

  • Njya ndeba inkuru zitangazwa kuri site zimwe na zimwe zo mu rwanda ngo hamaze gupfa gusa abantu batandatu mubwicanyi bwo muri South africa nkibaza aho ziba zavuye bikanyobera,abantu bamaze gupfa ni benshi njye hari aka vidéo nohererejwe numwe mubari South africa kumubyeyi wumugabo batwitse nabana be batatu babatwikisha amapine cyakora abaturage baho babarebera bashungereye ubona nta nicyo bibabwiye,nababajwe cyane nabo bana batazi iyo biva niyo bijya bajya aho aba byeyi babo babajyanye nyuma bakisanga mukaga nkako bahuye nako byanze kumva mu bwonko binyibutsa neza neza génocide yakorewe abatutsi.Ni byiza ko nabafite andi mashusho bayashyira kumugaragaro kuko nibyo bizerkana isura nyayo yibiri kuberayo comme ça abantu bazumva uburemere bwanyo babirwanye bivuye inyuma wenda byahagarara kuko biteye isoni nagahinda

  • “Never again ” ni amagambo pe. Genocide ishobora kuba aho ari hohose. Biteye kwiheba. Umuntu aricwa ku manywa y’ihangu abandi barebera, abana bagahurura kureba (aya mafoto anyibukije byinshi) !!!!!!!!!

  • The African Union (AU) igomba gufata resolution kubirimo kubera South Africa kuko bitandukanye na mahame ayinga kandi South Africa ni a member.

    Reta ya Africa y’Epfo nayo igomba gutang’urugero muguhana bariya bantu bakora biriya, kugirango bizaberer’ugero na baturage b’ibindi bihugu bashobora kugerageza gutoteza abanyafrica begenzi babo.

    Uwo wiyitumwami uhamagarira abaturage kwica bagenzi be ntampanvu yakagombye nawe guhanwa byitangarugero.

  • Ngaho da, ngo tuzagira AU! Niyo gutakaza amafaranga ngo bari mumanama

  • Ariko abantu we! Numwanya baribagiwe icyo aparthaid yabakoreye none bibasiye benewabo babanyafrica!Ese ubundi abirabura nibo banyamahanga bonyine bari Muri kiriya gihugu? Ntabazungu bakirimo bafite imirimo? Burya NGO izijya guhona zihera muruhongore!

  • @ lino: ikibazo kuri wowe ni ukwerekana amafoto y’ibiri kuba cg ikibazo ni amarorerwa akorerwa abantu rubanda rurebera nk’abareba w’umupira? Ni byiza ko isi imenya neza urugero rw’ubugome buri kubera hariya; ahubwo uyu munyamakuru yarakoze akwiye igihembo. Interahamwe ntaho zitaba koko!

  • Hari abantu baremewe guhora bica abandi.Iyo urebye ukuntu abantu bashungereye bagenzi babo bicwa wibaza ku bunyamaswa bw’abanyafrika bamwe bikababaza!Ruriya ni urugero ruto uko abantu bicwaga mu Rda kandi hari benshi n’ubundi babaga bashungereye nka biriya!Imana ikomeze idukingire afrika iracyarwaye!

  • Ibi bituma umuntu yibaza niba ijambo rikunzwe kuvugwa ku isi n’abantu hafi ya bose ngo genocide never again hari icyo rivuze. Ubu se ahantu nk’aha kuba haba genocide si nk’aho mvugiye aha? Ubu se uretse aba baturage bashungereye nta Police ihaba? Nta nzego z’Ubuyobozi zihaba se? Nta Ambulance se nka SAMU ku buryo uyu wafotoraga atari kuyihamagara abonye bihosheje? Ni ukuvuga ko Leta ibifitemo uruhare. Iyo ntekereje ukuntu abaturage ba biriya bihugu bituranye babafashije cyane mu gihe barwanyaga Apartheid birambabaza kurushaho. N’Iyo mirimo babahora ngo barayibatwaye ntayo bashoboye ni abanebwe baraho bashaka kubona ibyo batavunikiye. Peuple barbare!

  • Birababaje mana tabara abantu binzira karengane ese ko bari kwica abanyamahanga babayo bo nta bene wabo bagira mu mahanga ariko akabi ni ugukorera mugenzi wawe ikintu utabanje ngo wumve uburemere bwabyo wowe biramutse bikubayeho mbega ibintu bibi weeee naho uwafotoye we ni umuntu wintwari kuko twabyumvaga munkuru gusa

  • inama zabakuru zirabuze murakakanya ndavuga mandela nelson nukumusebya cya ko ya baraze ubutwari, amahoro, nurukundo, nkabana b’africa nibiriya batangiye gukora abafite gutabara mumitimay abo nibakoreshe iyo mpano imana yabahaye naho ibindi byose nubusa imana ifashe abarimukaga south africa.

  • Mu gusangira ibitekerezo ni byiza kugira aho uhagarara kandi hafite ikihashyigikiye. Lino yishingikirije principles z’itangazamakuru. Mu makuru kuri TV babanza gushyiraho ngo “mwitondere amashusho agiye gukurikira ateye ubwoba.” Chief editor washyizeho iyi nkuru nyuma yo kumenya ko uwafashe amafoto yanenzwe yagombye kubanza kwibaza ku nkuru agiye gutanga (questionner l’information a publier). Kuki yanenzwe cyane? Kuki byasabye umunyamakuru kwisobanura? Kubirebana n’indangamyitwarire dore ibibazo iteye: 1) Ishobora guhungabanya abantu. 2) Ntiyubaha uburenganzira bw’abana ari uwahohotewe ari abamuhohotera aya mashusho arabasenya bikomeye cyane 3) iracrea catharsis y’ubugizi bwa nabi igahembera uruzurungutane rw’urugomo (spirale de la violence).

    Niba uri umunyamakuru w’umunyamwuga nizere ko aya magambo yoroshye nakoresheje ubona aho naba ndi kuyakura. Ubutaha uzajye wongera uterereyo akajijo naho ubundi aha wabyishe cyane.

    Murakoze kwakira igitekerezo cyanjye.

    Kirikou

  • Ndashimira uwafashe aya mashusho. ndashimira abanditse iyi nkuru. Mbese ni ikihe gihano gikwiriye guhabwa abo bicanyi bo muri South Africa. Kubafata bakababika mu magereza ntibihagije
    Ndetse ntibinafashije na gatoya.Icyifuzo gihari kandi kinagayitse ni icyo kwirukana abimukira, kandi mbona gucumbikira abo bicanyi mu magereza bitazabuza ko icyo cyifuzo kigayitse kigerwaho. Niba reta ya South Africa itihishe inyuma y’Ubwo bwicanyi yakagombye kujya itwereka abicanyi bapfuye bafatiwe mu cyuho cy’ubwo bwicanyi bwabo. Yes, kuko icyo mbona abo bicanyi ntaho bataniye n’ umutwe runaka(like FDLT) uri ku rugsmba. Bitabaye ibyo leta yaba ibyihishe inyuma. Gusa numva amahanga na Africa byagerageza guhagarika ubwo bwicanyi South Africa ikabana n’abantu bayo. Ariko abo bantu bayo bakabana n’abantu babo gusa koko, bakarya ibintu byabo , bakambara ibyabo , bakabiharirwa, n’imishinga bafite hanze y’igihugu noneho ikegerezwa abenegihugu igakorera mu gihugu cyabo gusa igaha abo banyagihugu akazi.

  • Jyewe ndabona yatabaye kuko yerekanye ibiri kuba kandi abo babikoze babashatse babamenya kubera amafoto bagahanwa kandi wenda ntiyari kwisukira iyo mbugita niwe bari kuyitera , yakoresheje intwaro ashoboye. udashoboye kuyareba wareka gusoma iyo nkuru.

  • @Kirikou: Muri iyi nyandiko ndetse n’izindi nasomye kuri iyi nkuru barasobanura neza icyatumye bamwe banenga uyu munyamakuru(jye sinemeranya nabo): kuba yafotoye aho gutabara. Ntibamunenze rero kuri content y’ama photos yafashe. Aya maphotos yatangajwe mu binyamakuru byo ku migabane yose y’isi ndetse no mu bihugu byashyizeho ayo mahame utubwira. Jye n’ubundi sinemera kumira bunguri ibyo aba bazungu batwigisha ahubwo ndareba icyo gutangaza cyangwa kudatangaza aya maphotos byamarira abantu. Kuri jye ni ikintu gikomeye kuyatangaza ku buryo bikangura abantu kuri aya marorerwa maze akamaganwa bigatuma South Africa ifata ingamba zikwiye vuba na bwangu. Naho kuba usoza ucira urubanza Chief Editor w’iyi news website, sinzi niba wanarucira ikinyamakuru The Guardian cyo muri UK nacyo cyayatangaje!

  • Bakunzi b’Umuseke. Mumfashe twamagane uyu wiyitwa LINO kuko nta bumuntu yigirira. Arahishira abicanyi. Ikindi twamagane Umwami w’abazulu wakojehe agati mu ntozi kwijambo yavuze ryo guhambiriza abimukira. Ntkwiye iryo zina umwami kuko umwami mu gihugu ayanga ihumure. Twamagane kandi ziriya nkozi zibibi za rukarabankaba zo muri South Africa zagize igihugu ibagiro nkaho abantu ari amatungo. Birakwiye rwode gukora urugendo rwamagana ibi bintu nkuko tujya dukora izamagana jenoside. Itsinda ryabanyshuri ba Makerere Univetsity bakoze kubyamagana. Nukuri South Africa ikwiye kuzakora reparations yizi damages bateye nubwo amagara yabantu atagarurwa
    . Birababaje kandi biteye agahinda. Sincerely speaking this is the failure of leadership in South Africa. I would wish to understand the vouce of Dlamini Zuma who is coming from South Africa and the current chairperzon of AU

  • ibi nibiki koko kuzira ko utarumunebwe ukora abandi bicaye

  • Lin uretse kuba injiji yize ho gacye…, menya aciye urwaho za camera yazimena akamara abatuye isi !!!!

    RIP ku nzirikarenfane
    Nifurije abarimo guhingwa yo kubona ubuhungiro.

  • ibi nibyo kwmaaganwa, natbwo bahesha icyubahiro Mandela. Kandi nta nudakwiye kubyamagana kuko bashobora kuabasaba gutaha ku neza ariko ubwicanyi ntantebe bukwiye. Kandi uyu munyamakuru yakoze ibyo ashoboye nk’uko abivuga niba abishi baramurushaga imbaraga ntabwo yari kujya kubiyahuraho.

  • I think Lino is just stupid. Buriya se ntashobora no gushima ko byatumye amakuru agera hanze hagafatwa ingamba. Kandi ubwo wasanga ari umuyobozi muri leta. What a stupid fool. Ubwo yazatuma igihugu gitera imbere na analysis iri weak nkiyo..Back to the subject, South Africans will regret their actions!

  • Iyo wumva ba kayumba nyamwasa bavuga ngo south africa ni igihugu kigendera kumategeko!!! Ubu murabona bataniyehe n,interahamwe!!!

  • eeeh! birababaje cyane! harimo nagasuzuguro kdi witegereje neza wasanga ubuyobozi bwabo aribwo ntandaro kuko ikigaragara nuko ziriya nyamanswa nta bwoba zifite kandi ntacyo zikanga kuko iyo baba bafite icyo bikanga byibura bari kumujyana ahahishe apana kuri public!!!! so umuryango wa nyakwigendera ukomeze kwihangana

  • Lino, urantangaje cyane rwose!!! uzi ko hari umuntu wigeze kuvuga ngo injiji ziba mu bize nkabanza kubihakana ngo n’ugukabya! none ndabyemeye bidasubirwaho, koko iyo utinyutse kunenga umunyamakuru ukoresha terme techniques, ushaka kwereka abantu ko wize ariko analysis yawe iri hasi cyane kurutwa n’umuntu utarigeze ugera mu ishuri, wumva nta soni?Uriya munyamakuru yagize ubutwari, buri gihe abagizi ba nabi baba bashaka gusibanganya ibimenyetso, ariko buriya bagiye ku karubanda kandi byatumye isi ikanguka.

  • Bene data murabura kubabazwa ninzira karengane none mutangiye gupfa ubusa,namwe mwabona mwicanye musubize inkota murwubati,sorry wasanga numunyamakuru ntambaraga yari afite zo kumutabara ako kanya kandi hari nabandi bantu benshi nabo ntacyo bakoze twipfa ubusa,yakoze ibyo yari ashoboye kd nabyo n’ubutwari kuko ifoto nikimenyetso gikomeye cyane twumvane murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish