Digiqole ad

UE igiye guha inkunga u Rwanda na DRC isaga Miliyari y’Amayero

Akigera i Kinshasa ari naho yatangiriye uruzinduko rw’akazi mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Andris Piebalgs, Komiseri w’iterambere mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi “Union européenne (EU)” yatangaje ko bagiye guha Congo n’u Rwanda inkunga nshya ya Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amayero (Euro).

Komiseri Andris Piebalgs.
Komiseri Andris Piebalgs.

Ku munsi we wa mbere i Kinshasa, ejo kuwa mbere tariki 03 Werurwe, Komiseri Andris Piebalgs yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugiye guha inkunga igihugu cya DRC Miliyoni 620, ugaha kandi u Rwanda Miliyoni 460 z’Amayero.

N’ubwo Piebagls atasobanuye bihagije icyo iyi nkunga igenewe ku ruhande rw’u Rwanda, ku ruhande rwa DRC ho ngo izafasha cyane cyane mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano n’ubutabera.

Mbere yo guhaguruka i Bruxelles mu Bubiligi Piebagls yari yavuze ko umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzirikana cyane ibibazo bikomeye ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari n’abaturage babyo banyuzemo kandi kugeza n’ubu bimwe bitararangira, ukaba urimo kugerageza ngo ugire uruhare mu gushaka igisubizo kirambye.

Yagize ati “Ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro nticyarangiye kandi tugomba gukomeza kwitonda, ariko na none ntibikwiye gutuma dutakaza intego zacu zo guteza imbere ubukungu n’imibereho mu buryo burambye.”

Iyi nkunga ikaba yarongerewe cyane ugereranyije n’iyo uyu muryango wari usanzwe utanga, muri rusange hagati y’umwaka wa 2014-2020, ibihugu 10 byo mu Karere n’imiryango itandukanye ifashwa n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi izahabwa inkunga ikabakaba miliyari eshatu z’amayero.

Source: Chine Radion International

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UE yatekereje neza gufasha u Rwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Congo iyi nkunga ndabona izadufasha kugera ku ntego twihaye z’ikinyagihumbi ndeste na vision 2020 uwo muryango w’abanuaburayi ni bakomereze aho ni byiza cyane.

  • WENDA TWABONA AMASHANYARAZI. “EWASA” ?

  • izi nkunga nzibona muruhande rwo gufasha ibihugu kugera kubyerekezo zihaye kugeraho, kandi kurwanda ho biroroshye cyane, kuko bimwe biri mumurongo ibindi byaburaga imbarutso harimo nkiyi nkinga, abanyarwanda bafite ubushake bwo gutera imbere .

  • Nibareke kuturangaza ngo amafaranga turabazi ntibagenzwa na kamwe induru irahosheje batangiye kwitoratoza, ruriya si urukundo di !

  • Amafaranga ni meza,kuko dushaka iterambere , ariko muri Politique ya mpatse ibihugu ni dange!! Nyuma yaho UGANDA ifatiye icyemezo cya kigabo cyo kwamagana UBUTINGANYI,Amerika na UE bifite ubwoba ko nu Rwanda rushobora kubikora kuko ibi bihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho nka EAC kd bibyumvikanaho cyane, bityo bikaba byakomeza na KENYA. Mbona rero ariyo mpamvu nyamukuru y’izi nkunga nyinshi zatangiye kuza ziva SUEDE na EU.Kandi muzi ko SUEDE iri mu bihugu byavuzeko bizahagarikira inkunga UGANDA !!

  • MPA NGUHE!!! MURABA MWUMVA IKIBYIHISHE INYUMA, NI MWIBESHYA MUKANGA GUTA UMUCO WANYU BAZAYAHAGARIKA.UN CADEAU EMPOISINNE.

  • MUREKE TUBE TURYAHO KABILI EJO BAZAYIHAGARIKA NDABAZI MUYAZANE KUYAKORESHA NEZA NIBINTU BYACU

  • uragirango DRC ntiyikeneye kugirango ibashe kongera kwiyuba nyuma y’intambwara nziza tunizereko bizafasha kongo kurwanya FDLR

  • Muyakoreshe ibikorwa bibyara inyungu kuburyo nibayihagarika kuko twanze ubutinganyi, tuzasigara dutungwa niyo mishinga. Gusa Imana Imbere yabyose.

  • ariko izo nguzanyo zanyu zizana nama conditions nkaya shitani ebana nihatari kabisa,muraje mudutegeke kureka ama homesexual,maze nitwanga muhite mushyiraho ingufuri,mwa twigishije uburyo twajya tuyabona,cyangwa mukazana izo nganda zanyu hano mu Rwanda?ko mais devrais yacu iri hasi kurusha na china icya bagora gusa ko ari amahugurwa,aho kugirango mujye muhora muturagira nkinka.

  • Kuki se bagomba gukombina(combiner) Rwanda na Congo? ay’u Rwanda ni angahe ,aya Congo ni angahe? Ikindi ni uko bafasha Congo kwexploita ubukungu bwo mu butaka bwabo bakigira, ntabwo amafranga ari yo ikeneye cyane,ikeneye inzobere zibafasha uko ubukungu bifitiye iwabo babubyaza umusaruro utubutse ntibagatege hanze.Biriya ni UBUHENDABANA!!!Babonye u Rwanda rwariturije batangira kunyonyomba!!!Ngo IYO AMAZI AKUBWIYE NGO NTUNYIYUHAGIRE UYABWIRA KO NTA MBYIRO UFITE! Ubwo se kandi barajya he?

Comments are closed.

en_USEnglish