"Udukoryo twinshi" muri Miss Rwanda 2014
Umuhango wo gutora Miss Rwanda 2014 uracyavugisha abantu benshi kubera utuntu tudasanzwe twawugaragayemo, ahanini imigendekere y’uyu muhango wavuga ko yagarutsweho kurusha indi ibiri yabanje.
Ibirori byafashe iminsi ibiri, birambira cyane abari muri stade ndetse n’ababikurikiraga kuri televiziyo y’igihugu.
Abantu ba mbere bageze muri stade saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare, abanyuma bahavuye saa munani z’ijoro ku cyumweru mu gicuku tariki 23, amasaha umunani y’ibirori!!!!
Protocol
Uburyo abantu bicajwe, cyane bamwe mu batumirwa byaratunguranye.
Depite Bamporiki Eduard yarahageze abura aho yicara maze ahagurukirwa na Lauren Makuza Umuyobozi w’umuco muri Ministeri, uyu yamaze umwanya munini yabuze aho yicara.
Intebe ya MissRwanda2012 Mutesi Aurore yari yateguriwe kwicaramo haje umuyobozi wundi mu bateye inkunga iki gikorwa ayiyicariramo, aho Aurore aziye bamushakiye intebe huti huti.
Muri uyu muhango kandi nta muyobozi muri Ministeri y’Umuco wahawe umwanya ngo agire icyo avuga.
Akineza Miss Burundi2012 yicajwe ku gatebe ka plastic nk’ako mutubari.
Miss Populaire ngo yari N°7 ariko hatsinda N°10
N°10 Yvonne Mukayuhi niwe wegukanye “Miss Populaire”, nyamara Lydie Kayitesi numero karindwi, mu gutora kuri Internet (online) yari uwa mbere, gutora ku buryo bwa SMS yari uwa kabiri kugeza saa sita z’amanywa kuwa gatandatu. Naho muri stade abariyo babonaga cyane ibyapa biha amahirwe N°7.
Imodoka yahawe Miss Rwanda yari iya nde?
Imodoka yahawe Miss Rwanda ishobora kuba yari iy’umuntu utaramenyekana Plaque yayo RAC 240K igaragaza neza ko imaze amezi atari macye mu mihanda y’u Rwanda, ndetse amapine yayo bigaragara ko ari ay’imodoka imaze igihe itwarwa. Mbere byari byavuzwe ko Miss Rwanda azahabwa Hyndai I10 Grand nshyashya.
Jury, ko ntampaka bajyaga batinzwaga n’iki?
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu, buri wese wari ukurikiye uyu muhango yibazaga impamvu y’umwanya muremure bafataga mu gihe bajyaga kwemeza batanu ba nyuma no kwemeza ba Miss bikamuyobera.
Mu gihe nyamara ngo nta byinshi cyane wabonaga bajyaho impaka ariko ntibyababuzaga gufata umwanya munini mu gihe abahanzi nabo bari bacye ngo babe basusurutsa abantu.
Hategerejwe kwemeza abakobwa batanu ba nyuma (5 finalistes), aba bakobwa 15 bahagaze ku murongo kuri ‘pause’, bambaye inkweto ndende, amaboko mu mayunguyungu, kera kabaye batangira kunanirwa amaboko arahubuka amajosi arinaga baruhuka guhagarara hamwe wizonze.
Aka kanama kandi abantu bibajije niba nta bibazo bihagije kari kateguye kuko abakobwa babiri baturukaga i Musanze babajijwe ikibazo kimwe cyerekeranye n’uko basobanura Akarere kabo.
Abandi bakobwa batatu babajijwe impamvu Leta yashyize imbaraga mu bumenyingiro n’ibijyanye no kwihangira imirimo.
Umwe mu bagize aka kana yasubiyemo kenshi ati “Urifuza kuvuga mu kihe KIRIMI?!!!!!”
MC wavanywe muri Uganda
Nta wuzi neza impamvu yazanywe, gusa ngo afite ibikombe uruhuri yatwaye iyo iwabo mu kuvuga no kugaragara neza kuri TV.
Muri uyu muhango ntawutaramwibajijeho, yaje kugeraho arabura umwanya munini arongera aragaruka, ngo yaba yari yabangamiwe n’inkweto ndende cyane yari yambaye, maze akajya kuzikiza abonye ko ibirori biri butinde cyane.
Carmen yahuye n’isanganya
Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda Akineza Carmen yabwitswe ikamba n’umuzungu, wari uhagarariye imwe muri sosiyete zikomeye zateye inkunga, maze arimwambika nk’uko bambika abakinnyi umudari.
Hanyuma mu gihe yari agiye kwambikwa ‘couronne’ yo ku mutwe uwayimwambitse yarayicuritse maze yitura hasi baratora barongera bamwambika neza.
Ibanga ryari muri uru rukweto?
Iburasirazuba bari babizi????????
Birashoboka cyane ko n’abandi bayobozi b’Intara z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bari batumiwe, ariko nta wundi muri aba bayobozi batanu (Intara enye n’umujyi wa Kigali) wari uhari uretse gusa Guverineri Uwamariya Odette w’Intara y’Iburasirazuba, Miss Rwanda akaba yaraserutse ahagarariye iyi Ntara.
Photos/Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
miss rwanda aazakore stage z ururimi french and englis
Basuzume niriya modoka, kuba ifite amapine ashaje kandi ari nshya, na moteri wasanga yarakozwemo…..
Hahahah sha Umuseke ni danger, muritonda mugakora akantu ka bien kabisa!
Utu ni udukoryo kabisa haba hari n’utundi twinshi buriya behind the scene.
Nukuri niba hari ikintu cyambabaje,nuburyo ibi birori byateguwe,uziko wagirango nibiriro byo mumashuri ya secondaire!uretse ko nabyo bibabiteguwe neza cyane kurusha,ibingibi….Abaririmbyi baririmbye ntabyuma byogucurangiraho,silence yari ihari,imigendere yabakobwa wagirango ntabatoza bari bafite,yewe icyakora abateguye ibi birori baradusebeje bivuye inyuma cyane,birarutwa nibya 2012 kure cyane!!Ibaze nyuma yimwayaka 19 tudashobora gutegura ibirori nkabiriya???
Hakwiye kujyaho urwego rushinzwe kurengera agaciro k’igihugu. Uru rwego nirwo rwatanga ikirego maze abari bagize jury bose bagahanirwa amakosa akomeye kandi bakoze nkana babitewe na za ruswa ndetse no gukora akazi badafitiye ubushobozi. u Rwanda rugiye kumara umwaka cg ibiri kubera guhagararirwa na miss wagombye gutsinda turi gutora ababi!
IYO BAVUGA KO BAGIYE GUTORA MISS SOGORO
Nanjye narumiwe niba abakemurampaka baraje banyweye suruduwili pe! Gusa imodoka nabo bamuhaye ni iyo nk’uko hejuru banditse ngo imaze iminsi mu muhanda kandi ni byo koko!!!!Ibi basigaye babikoramo business nta kindi.
Ntimugatumiremo Hon. Minister cyangwa Hon. Governors bacu niba muzi ko muri bubeshye abantu rwose.
abo nimubareke uriya mumiss twahuriye mukirere kurutaro(byabindi iwacu iyo tugenda mukirere kurutaro kubera chimie na physique byinshi twize.) Ntabwiza bundi ariko tuzi ayo masomo muburyo bwakinyarwanda, mwitonde rero tutarubashyiraho namwe mwiha gucritika.
ndabemeye murakurikira pe murabambere biranshimishije peeeeeeeeeeee
Ibi bigaragaza ko nta gaciro iki gikorwa gifite, wasobanura ute ukuntu abazwa akabura icyo avuga yarangiza akagera mu gice cya nyuma? Ibikorwa byose abahawe inshingano bajye birinda amarangamutima no gutonesha.
Niba ibyo muvuze aribyo birakabije peee! Tubikoreho iki?
Umwana wateguye iyi nkuru ndamwemeye rwose. Ngibyo ngayo, aha naho Umuvunyi azahatugerere kabisa akurikirane iki giturire!
hahah ndabona umuseke ntazajya njya mu birori wajemo kuko bararenze pe batazambonera imyate yanjye da.ashwi.courage guys muri aba professionels
Okay!
Niba ariko byari byitwaye nkeka ko gutinda kw`abagize Jury bari gutekinika ukuntu bagomba kugira Miss uva i burasirazuba mu rwego rwo gushimira Governor w`iBurasirazuba wemeye kwitabira ibirori mu gihe abandi batabihaye agaciro!
Njye ndabona kariya kana kari ibumoso bwa Missed Rwanda gasharamye kumuruta! Uretse ko na Carmen agaragara ko yavamo ikidamu cya cyiza kabisa.
Ikirimi niryo jambo ryantangaje kandi uriya Winnie yigeze kuba igisonga cya Miss. Birababaje kumva umunyarwandakazi wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda biri mu nshingano z’umuco akaba atazi gutandukanya ururimi n’ikirimi. Rwanda waragowe!
yewewe umuseke ndabemeye pe!!! nibyo koko biriya bintu byagaragaraga ko hari icyibyihishe inyuma ntabwo uriya ariwe wari kuba miss rwose.
Ahaaaa,ukuntu yaje yivuga amazina aho kuvuga number atoye n’ururimi avuga byaransekeje,icyakora ni miss kwishongora 2014.Aurore yari Original miss.
hahahahaha unyibukije ako kantu!! ah kuvuga numero atomboye yaravuze ngo “nitwa Akiwacu Colombe nkaba ndi umwe mubahatanira miss rwanda 2014” yewe kwitapagura ko yaritapaguye sinzi icyo bamuciye peeee!!!!!
Umunyamakuru wanditse iyi nkuru ndamwemeye cyane pee!iriya modoka yitwa Nissan Altima not Hyundai i10 naho miss Rwanda 2014 ni akajagari
Hari ikindi mwibagiye akajagari kuba tanga ga amagambo , bateraga icyugazi umu miss ugiye kuvuga . Guhagarara hafi ye nkaho biye ku mubuza kuvuga
mbega weeeee ndabemeye urukweto guhera kuntangiriro kugra final garimo umuti pe ,cyakoze ntacyagendaga iyo bariha carmen basi ,ariko ubutaha bazikosore pe bajye bakora ibyo bateguye kuko baba basebya u rda muri rusange
BRAVOOOOOOOOO
Erega mu Rda nubwo twiyemera turi abaturage, ntakintu tuzi ubutaha abashinzwe bene ibi bikorwa bajye bagenerwa urugendo shuri mubaturanyi kuko bigaragara ko badusize
Ntabwo igisubizo ari ukugenerwa ingendoshuri kuko bivugwa ko haba habayeho ipiganwa ku bazategura ibirori kandi ngo ababihawe bakaba bagaragaje ubuhanga. Ahubwo ubwo ni uko ababaihabwa bataba bafite ubuhanga cg se baba bafite ababasunika bityo bakizera ko nibanabikora nabi nta nkurikizi bizabagiraho.
Ibintu byose ntabwo bijya bikosoka iyo hatabayeho inkurikizi.
Reka tuzaba twumva ko ibi bitazaranhgirira aha. Rwanda we!!
ko mutavuze se ko Kabengera wo ku Isango Star ariwe wari uteganyijwe kuba MC akaza yiyamitse neza cyane agasanga bamukujeho ntibanamumenyeshe hhaaaaa!!
Byararnguranye kumubona muri batanu ba mbere mu gihe yari yagaragaye nabi atombora anasubiza ikibazo. bigombe kuba byarajemo technic. muri rusange uriya muhango waari ku rwego rwo hasi cyane .
Ni amacuho byose. biteguye nabi usibye ko nta n’icyo bimaze. Kuki se byategurwa neza?
@Gakuba: Bibi gutukana!!!
wapi baradutuburiye,ubu hagezweho plaque RAC Q naho iriya imaze hafi umwaka.jiry yamutoye ikwiye kuzitaba sentare.peeeee.mba ndoga rwabutogo.
Ntawe utanga icyo adafite. Ndasanga bariya babiteguye barakoze ibyo bashoboye ntawabarenganya. Abajuji ubwabo nta rurimi bavugaga neza, n’ibisubizo bahabwaga babyumvaga nyine ku bushobozi bwabo! Njye ndagaya uwabahaye kubitegura batabikwiriye. Rwose dushyire imbere ubwenge n’ubushobozi ntituyoborwe n’amarangamutima kuko nta muntu uzi ubwenge wari kuzana imodoka ishaje ayita inshya kandi hari za camera!
Baca umugani mu “Kinyarwanda” ngo “A vaincre sans peril, on triomphe sans gloire”. Umuntu wanga akavuyo n’akarengane ashobora guturika umutima nyuma yo gusoma iyi nkuru! Any way, Thanks ku wayiteguye… Iracukumbuye.
turakibaza niba baratoye miss Rwanda or Miss china ; naho ubujura bwakorewe kayitesi Lydie biteye isoni
Iki gikorwa twagikundaga pe ariko imikorere y’aba judges iragenda ica abantu intege, bitewe n’amarangamutima cyangwa se izindi nyungu tutazi byagaragaye ejobundi mumuhango uheruka, biragaragara ko ibisabwa ko umuntu yaba miss Rwanda bidakurikizwa nagato kuko ibyabaye ejobundi nk’uwakurikiranye uriya muhango, natashye nkuyemo isomo rikomeye
Turasaba Nyakubahwa perezida wa repubulika kutarebera iki gikorwa kizasebya urwanda rwose ngo hatowe miss nyamara harabyemo ruswa nokubogama utamenya. None kohabayeho guha abantu gira inka bakazagusanga hari abazihawe batazikwiye bakazamburwa kubera iki irikamba ritakwamburwa uyu miss rikagenerwa undi ubikwiye yaba muri bariya bagenzibe basigaye cyangwa igikorwa kigasubirwamo cyane ariko iriya juli igahanwa byintangarugero kuko kwiyemeza guhagararira ikintu kireba urwanda rwose ndetse nabohanze yarwo babikurikiranye kuri birababaje twamara ngo ruswa buriyase agaciro twihesha karihehe mubyakozwe uriya munsi? Maze nuwabaye miss ubwe akubwirako atabikekaga muri interview ye. Nonese tuzahora turebera amakosa namanyanga kuzageza ryari? uziko bimaze kuturenga
Comments are closed.