Digiqole ad

Ubwongereza: Abayobozi bashya ba Diaspora ya "West Midland" bazanye ingamba nshya

Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2013, i Coventry mu gihugu cy’u Bwongereza, Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu mu gice cyitwa West Midland bibumbiye mu muryango wa “West Midland Rwanda- Community Association(WM-RCA)” bashyizeho ubuyobozi bushya buzabahagararira, kuko ubwariho bwari bucyuye igihe.

Bosco Ngabonzima wagiriwe ikizere cyo kuyobora Diaspora nyarwanda ya "West-Midland "
Bosco Ngabonzima wagiriwe ikizere cyo kuyobora Diaspora nyarwanda ya “West-Midland “

Akimara gutorerwa kuba umuyobozi mukuru, Bosco Ngabonzima yahise asaba abanyamuryango kwikuramo imyumvire bafite yo gutegereza ibigomba kubakorerwa ahubwo ngo bagomba gukorera hamwe bose.

Abizeza ko nibafatanya bazagera kuri byinshi bubaka umuryango ukomeye kandi utanga umusaruro dore ko ari nawo muryango nyarwanda ufite na Abanyarwanda benshi mu bwongereza.

Agira ati “Mwadutoreye  kuva mu magambo tukerekana ibikorwa, ntabwo ari ukugira ngo mugire abayobozi gusa,tukabakorera akazi tutizigamye,mu byumweru na amezi ari imbere nka ccmmttee tuzahura turebere hamwe akazi n’ibibazo bidutegereje tuzabonera ibisubizo dufatanyije hamwe twese nta gushidikanya.”

Ngabonzima azungirizwa n’uwari asanzwe akuriye uwo muryango Appolinaire Kageruka, Odille Bushongore niwe wabaye umunyamabanga mukuru, naho umubitsi aba Hadji Mbabe, Juliette Kibebi yatorewe umwanya w’uhagarariye abagore, Leonard Mutangana Alias Rukundo atorerwa kuba umuyobozi ushinzwe urubyiruko umuco na sport, Albert Niyonzima Alias Ingenieur yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo na Diaspora, naho ku mwanya w’itangazamakuru n’itumanaho (Media and Communication) hatowe Oswald Manzi.

Ku rundi ruhande Odille Bushongore, umunyamabanga mukuru we ngo imigambi mishya azanye mu muryango ni ugufatanya na bagenzi be ukunononsore amategeko azatuma Diaspora yo mu Bwongereza mu gice cya West-Midland irushaho gukora neza.

Naho Niyonzima ushinzwe ibikorwa remezo na Diaspora we yiyemeje kuzibanda cyane ku guhuza ibikorwa bya Diaspora ya West-Midland Rwanda Community Association n’izindi diaspora zo mu Burayi ndetse no gukangurira ababa muri diaspora ko bagomba gukunda igihugu cyabo ndetse no kwifatanya n’abandi banyarwanda mu kucyubaka.

Muri iyo nama ngarukira mwaka kandi abanyamuryango ba “West-Midland Rwanda Community Association” banishyireyeho abandi bantu b’inyangamugayo bazakora akazi ko kugenzura no kugira inama komite nyobozi ndetse n’ubuvunnyi mu muryango, aribo Bishop Jonathan Ruhumuriza, Pastor Jack Bishweka, Maman Patricia Bamurange, Dr Jeff.

Abandi batowe
Abandi batowe

UM– USEKE.RW

en_USEnglish