Digiqole ad

Ubwisungane Mu Kwivuza,Iterambere…

KIGALI- Kwitabira ubwisungane mu kwivuza Mutuel de Sante ni imwe munzira yo gufasha abanyarwanda gushyira gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene mu bikorwa.

Ibi ni ibitangazwa na ministeri y’ubuzima aho ivuga ko guverinoma izakora ibishoboka buri wese akagira ubwisungane mu kwivuza.

Mu mwaka wa 2010-2011 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wariyongereye.aho wavuye ku mafranga 1000 ukagezwa ku 2000,3000 ndetse na 7000 hakurikijwe ubushobozi bw’umuntu.

Ministeri y’ubuzima ikaba ivuga ko, umunyarwanda wabashaga kwitangira umusanzu n’ubundi bitazamugora n’ubwo hariho impinduka nke. Ikindi ngo nuko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro ubwisungane mu kwivuza bubafitiye. Ibi ni ibisobanurwa na Aline Niyonkuru ushinzwe kugenzura imigendekere y’imbaturabukungu muri minisante

Niyonkuru kandi akomeza amara impungenge uwaba azifite wese maze akagira ati :

« Hari gahunda yo gushyira abantu mu byiciro barimo bizafasha kumenya umunyarwanda udafite amikoro maze akaza fashwa kubona ubwisungane mu kwivuza. »

iyi gahunda ikazakorwa hifashishijwe inyigo iri gukorwa mu byerekeranye n’ubudehe.

Mu kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ministeri y’ubuzima ivuga ko byakozwe muri gahunda yo kunoza servisi z’abivuriza ku bwisungane mu kwivuza. aha ni ukuvuga nko guhabwa imiti itatangwaga mbere , ndetse no kwivuriza ku mavuriro abakoresha ubu bwisungane bativurizagaho mbere yo kongera umusanzu.

Claire u

Umuseke.com

1 Comment

  • gusa ikibazo kira cyari mubyiciro bitabaranye na banyirabyo kuko umukungu wo mucyaro(7000)yishyura nkay’umukire wo mumugi kubaturage bikabaca intege.

    kuba cartes zitabonekera kugihe kira cyarikibazo kubivuriza kuri Hopitaux de District batakirwa

    habonetse Data Base y’ubudehe byafasha

Comments are closed.

en_USEnglish