Digiqole ad

Ubwishingizi ku gufasha abawe nyuma y’urupfu hifashishijwe MTN Mobile Money

Kubufatanye bwa MTN Rwanda na Sosiyeti y’ubwishingizi Prime Life Insurance Limited  batangije ubwishingizi ku buzima  buzajya bwishyurwa hifashishijwe MTN Mobile Money bityo wapfa umuryango wawe ugahabwa amafaranga guhera kuri 250 000 mu gihe wishyuye  4 525Rwf ku mwaka.

Abayobozi muri MTN ndetse n'aba Prime Life Insurance Ltd
Abayobozi muri MTN ndetse n’aba Prime Life Insurance Ltd

Minani Gregoire Umuyobozi wa Prime Life Insurance Limited avuga ko ubu bwishingizi bufite akamaro kuko umuntu ashobora gupfa bitunguranye bityo umuryango we ntusigare mu kaga cyane ko amafaranga umuntu aba asabwa ari make ku mwaka akaba yakwishingana we ubwe cyangwa agashingana uwo mu muryango we.

Avuga ko kwifatanya na MTN bizafasha abanyarwanda kubagezaho Serivisi hose mu gihugu  mu buryo bworoshye kuko ubu MTN ifite abafatabuguzi bagera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu(3 500 000)  ngo imikorere yayo ikaba ari ntamakemwa.

Avuga ko  uko abantu bishingana ari benshi ariko ubwishingizi butabara umuntu ku giti cye bityo ngo  ubu n’umuturage wo mu cyaro agiye kugerwaho n’iyi Serivisi.

Nkuko byatangajwe n’abayobozi muri MTN batandukanye ngo iyi Sosiyeti yiteguye gukora udushya twinshi ikagera ku bakiliya bose kuko bumva uburemere bwayo  ndetse n’akamaro izagirira umuryango Nyarwanda.

Ubu bwishingizi butangwa mu byiciro bitandukanye

Icyiciro cya mbere utanga amafaranga y’u Rwanda 4 575Rwf ku mwaka wapfa umuryango wawe ugahabwa ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.(250 000Rwf)

Icyiciro cya kabiri: utanga 13 075Rwf  ku mwaka wazapfa umuryango wawe ugahabwa  750 000Rwf

Icyiciro cya gatatu: utanga  21 625Rwf ku mwaka wazapfa umuryango wawe ugahabwa 1 250 00Rwf

Abishingizi bakaba bari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 60.

Kugirango ubujyemo ugomba kuba uri muri MTN Mobile Money aho ukanda *188# ugakurikiza amabwiriza.

Minani Gregoire umuyobozi wa Prime Life Insurance LTD
Minani Gregoire umuyobozi wa Prime Life Insurance LTD asobanura ko ubu bwishingizi bwosoroshye ku muntu wese, kandi bwizewe
Ibisobanuro kuri ubu bwishingizi buciye muri Mobile Money
Ibisobanuro kuri ubu bwishingizi buciye muri Mobile Money

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndasobanuza kubiyanye n’ijambo ngo biva ku myaka 18 kugera kuri 60 , byaba bivuze ko uwishinganisha aba atarengeje imyaka mirongwitandatu , cyanwa ushinganisha abe ntagomba kuba arengeje iyo myaka?

  • Felicitation kuri PRIME LIFE  n’umuyobozi wayo GREGOIRE kuko ibi bintu bifasha abanyarwanda. Micro-insurances ningobwa cyane kugirango umuturage wohasi nawe abone access k’ubwishingizi. N’izindi insurance companies zirebereho ziteze imbere abanyarwanda zibashyiriraho products zingenzi!

  • Njyewe ndashaka kumenyako uwishinganisha ariwe uhabwa ayo mafaranga mugihe yapfuye kuki batayamuha aramutse yapfushije ?ndumva nabyo byaba byiza,ikindi nibazaga aho mukorera nuburyo umuntu yiyandikisha.

  • Mujye mushishoza , mwitondere izo insurance  z’ibyaduka.Ni murebe neza ko yemewe na LETA yacu . Ubwishingizi bwayo , Muribuka insurance batse ku imodoka ,maze bamara iminsi bagafunga imizigo? SHISHOZA!!!!1!

Comments are closed.

en_USEnglish