Digiqole ad

Ubwigunge ni iki? buterwa n'iki? ingaruka zabwo ni izihe?

Ubwigunge ni ikibazo kigira imvano mu bwonko cyangwa mu ntekerezo z’umuntu muri rusange, aho umuntu yumva nta cyo ari cyo mu bandi, ko yanzwe n’abandi, kandi ko ntawe umushaka ndetse ko nta n’ukeneye kumutega amatwi. Gusa ngo abafite icyo kibazo, bifuza kujya aho abandi bari ariko imyumvire ituruka mu bitekerezo byabo ntibakundire, bityo bagahitamo kwiheeza.

Kuki wumva urugendo rw'ubuzima warugenda wenyine? Ibi ni bibi ni ikimenyetso cyo kwigunga, bishobora kukuviramo kwiyahura
Kuki wumva urugendo rw’ubuzima warugenda wenyine? Ibi ni bibi ni ikimenyetso cyo kwigunga, bishobora kukuviramo kwiyahura

Impuguke zinyuranye zemeza ko ubwigunge atari ikintu cyizana gutyo gusa, ahubwo bufite imamvu ibutera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke  mu bumenyi bwiga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Chicago, John Cacioppo,  bwerekana ko ubwigunge bukomoka  ku myifatire karande igira inkomoko  mu muryango .

Bushobora kuba buterwa kandi n’impinduka z’ubuzima umuntu anyuramo, kwimuka umuntu akava aho yari amenyeranye n’abantu, wenda se yari ahafite inshuti nyinshi akazisiga, kuba yagira uwo  yakundaga witaba Imana, ndetse no kuba umuntu yatandukana n’uwo bashakanye.

Nk’uko bitangazwa n’abahanga, ngo iki kibazo kigaragara cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu byabayemo intambara zikomeye, aho gishobora guterwa n’impamvu z’imbere mu bitekerezo by’umuntu, nko kutigirira icyizere, aho abantu nk’abo bumva bafite agaciro gato imbere y’abantu, bityo bakiyumvisha ko ntawe ubareba nta n’ubitayeho ibyo bikaba byatera kwigunga no kwiheza.

Ibibazo by’ubwigunge byagaragaye ndetse biracyagaragara mu Rwanda nk’ingaruka za Jenoside cyane cyane ku babuze ababo ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bashakashatsi bavuga ko kwigunga bifite umubare munini w’ingaruka zitari nziza ku buzima, zaba izigaragara inyuma n’izigaragara mu mico no mu myifatire ituruka mu bitekerezo by’umuntu. Cyane mu bwonko, kuko ari bwo buturukamo ibitekerezo.

Muri izo ngaruka harimo; indwara zifata mu bwonko ndetse n’iy’umutima, umujinya n’agahinda bidashira, kwibagirwa vuba, kudafata mu mutwe, imico itaboneye ku bana n’abandi bantu bakuru, kudashobora kwifatira icyemezo, kwirara mu nzoga n’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo n’abantu no guhinduka kw’imikorere isanzwe y’ubwonko. Kuri ibi hashobora kurengaho no kwiyambura ubuzima.

Mu bushakashatisi bwa John Cacioppo, agaragaza kandi uburyo bwakwifashishwa mu kurwanya ubwingunge.

Ubwo buryo bukaba ari ubu bukurikira;

1.Hitamo igikorwa rusange wumva ukunze, kigufasha kujya aho abandi bari, nko gukina, kubyina, kuganira, gutemberera ahahurira abantu benshi, ishyirahamwe n’ibindi, kuko bizagufasha kungurana n’abandi ibitekerezo, kunguka inshuti, gutinyuka kubana n’abandi no kutiheza.

2.Gerageza gukuza umubano hagati yawe n’abo mufite ibyo muhuriramo, nk’umurimo, imikino, amasomo, amasengesho cyangwa ibindi byose ushobora kubona biguhuza n’abandi; wikwiheza begere kandi ubatinyuke.

5.Gira icyizere ko birimo kujya mu buryo, kandi bigomba gushira. Teganya ibyiza woye kumva ko urimo kugerageza, ahubwo wumve ko urimo gukora ibishoboka guhindurwa. Nta muti wabwo uhari, kwigirira icyizere no kumva ko wifuza kugira aho wivana no kugira ahandi wigeza mu kubana n’abandi, ubifashijwemo n’abandi nk’inshuti zawe ni wo muti rukumbi wagufasha.

6. Egera abaganga babifiteho ubumenyi buhagije witinya  kubegera kuko baguha inama zihagije, zirenze kuri ubu bushakashatsi.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndababaye kubona iyi nkuru ntawayanditseho, ahari wenda najyaga guhuriramo n’igisubizo, ntacyo ndagumana ibyo mwatanze. Gusa ubwigunge njye ndabuzi kuko, j’ai vecu cette situation jusqu’a maintenant. 1/La vie miserable niyo ya mbere ituma umuntu yigunga wajya ureba abandi ukabona ntaho muhuriye, bakurenzeho yewe ntanicyo mwavugana ubundi ukipfundikirira mu ndobo yo kwiheza.

Comments are closed.

en_USEnglish