Digiqole ad

Ubwato bwa Titanic II buzasubira mu nyanja mu 2016

Mu myaka ine iri imbere ababishoboye bazagendera mu bundi bwato bushya buzaba bwitwa Titanic II nkuko byemejwe n’umuherwe wo muri Australia ugiye kubwubakisha.

ubwato bunini ku Isi Titanic ubwo bwavaga ku cyambu cya Southampton tariki 10 Mata 1912/photo internet
Ifoto yafashwe tariki 10 Mata 1912 ubwo ubwato bunini ku Isi (icyogihe) Titanic ubwo bwavaga ku cyambu cya Southampton /photo internet

Clive Palmer yamaze kumvikana n’ikompanyi y’Abashinwa ya CSC Jinling Shipyard yakubaka ubwato bumeze neza neza nka Titanic yari izwi.

Urugendo rwa mbere rwa Titanic II ruzaba mu 2016, buhaguruke mu nzira imwe nk’ubwambere, buzava mu Ubwongereza ku cyambu cya Southampton bugana New York.

Palmer, umuherwe wayavanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko nubwo ubwato agiye kubakisha buzaba busa neza neza na Titanic yo mu 1912, imbere buzaba bufite ikoranabuhanga rigezweho.

Abantu barenga 1500 bitabye Imana mu mpanuka y’ubwato bwa Titanic muri Mata 1912 ubwo bwagongaga ikibuye cyo mu mazi mu nyanja ya Atlantic, ubu bwato yari inshuro ya mbere bukora urugendo.

Icyo gihe nibwo bwato bwari bunini cyane bunahenze mu mato yatwaraga abantu n’ibintu ku Isi yose. Ubu bwato bwari bufite inzu y’imyidagaduro, piscine, utubari (bars) na uburiro by’abasirimu, bugenda bwarimo bamwe mu bakire ba mbere ku Isi icyo gihe.

Uyu ugiye kubaka ubumeze nkubu yemeza ko ubwo buzaba burangiye Isi yose izamenya iki gikorwa cye.

Niba azubaka ubumeze nka Titanic ya mbere, ubwo bwato buzaba bufite uburebure bwa metero 270.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu muntu igikorwa cye nikiza,ariko ndamwifuriza kumenya no kwakira Yesu,umure
    myi we wamuhaye ubuzima,ubushobozi n’ubuhanga kugiranga,umwanya hatazagira ikintu icyo aricyo cyose cyafata umwanya w’umuremyi w’ijuru n’isi kandi Immana irafuha.cg iyo projet ikamera nkuko byage
    nze hubakwa umunara wi babel

    • AMEN

  • NI byiza ariko ntazishyire hejuru bitazamera nk’ibya TItanic 1912

  • Ahaaa!!!

  • uwo muherwe nabwubakishe ariko icyakora azagire n’amakenga, ibyabaye bitazasubira!!abazabugendamo nabo ndumva abatagira ubwoba!!

Comments are closed.

en_USEnglish