Ubwambuzi ku ngufu buri gufata indi ntera i Kigali
Ku mihanda mikuru mu mujyi wa Kigali ku mugoroba iyo uhagendagenda nibura muri metero 100 ushobora kuhabona umupolisi cyangwa umusirikare bacunga umutekano w’abaturage n’ibikorwa remezo by’igihugu. Gusa hamwe na hamwe aho batari abajura b’imbaraga nabo baboneraho kwambura ku ngufu abantu bagendagenda, cyane cyane mu bice bya Remera na Nyamirambo.
Ubu bwambuzi bukorwa n’insoresore ziza ari nk’ebyiri zigacunga uwo zikekaho intege nke ugendagenda ku muhanda wenyine zikamushikuza ibyo afite, zikiruka, cyangwa se zikamuhagarika zikamwaka ibyo afite nka telephone, amafaranga n’ikindi kintu cy’agaciro yaba afite, bamutera ubwoba ko natabaha ibyo afite bashobora ku mwica.
Rwasa James, umusore uri mu kigero cy’imyaka 30, muto muto utuye mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali atangaza ko mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 ahagana saa sita z’ijoro yaguye mu gaco k’abajura bakamutera ubwoba bakamwabwura ibyo yari afite byose.
Rwasa avuga ko ubwo yari atashye agenda n’amaguru yanyuze munsi ya sitade aho bakunze kwita mu Migina ku muhanda wa kaburimbo werekeza kuri ‘controle techinique’ akagwa mu gaco k’abasore bane maze bakamutera ubwoba bakamucucura utwe yari afite.
Ati “Nagiye kubona mbona nguye mu gaco k’abasore bane, umwe araniga, abandi batatu bahita batangira kunsaka.”
Akomeza avuga ko bamwambuye isaha yari yambaye, ikofi irimo ibyangombwa bye n’amafaranga yari yitwaje ndetse ngo uwari wamunize yahise amukuramo ishenete ikozwe mu cyuma cya ‘argent’ yari yambaye.
Rwasa n’agahinda kenshi yagize ati “Aba bantu baba barihebye, nagerageje kubarwanya barambwira ngo ninkomeza baranyica maze mpitamo gutuza ntaha imbokoboko.”
Agerageje gusobanura uko yabonye aba bantu bamwambuye, ngo yabonye ari abasore bakiri bato, bambaye neza ngo ku buryo muhuye utapfa kubakekeraho ibikorwa nk’ibi.
Uwimana Teddy utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro na we avuga ko ubwambuzi n’ubujura mu Mujyi wa Kigali bumaze gukaza umurego.
Uwimana avuga ko aho bita MAGERWA urenze ku Karambi werekeza aho bita mu Gashyekero, abahatuye ngo ntibashobora kuhaca mu masaha akuze cyangwa bazindutse kuko hadutse ubwambuzi ndengakamere.
Agira ati “Aha hantu ntushobora kuhinyuza uri wenyine, iyo wibeshye barakwambura bakakwaka ibyo ufite byose rimwe na rimwe iyo babuze icyo bakwaka bagutera icyuma kubera umujinya.”
Uwimana, uri mu kigero cy’imyaka 28 avuga ko ibi avuga biherutse kumubaho kuko baherutse kuhamwamburira isakoshi.
Yagize ati “Barayincikuje ngerageje kwirwanaho bankubitagura inshyi njya kugarura ubwenge bagiye.”
Icyakora ariko uyu mukobwa avuga ko atari ubwa mbere yari ahuye n’aba bagizi ba nabi ngo kuko hari n’ubwo bagerageje ku mwambura telefoni akarwana na bo, bakayica urugi bakanasiga bamuvunye intoki z’ikiganza cy’iburyo ariko ku bw’amahirwe telefoni ntibayitwara kuko bikanze ko abantu baje.
Uwimana akomeza asaba inzego z’umutekano gukaza irondo muri aka gace ngo kuko kibasiwe n’abajura benshi, navuga ko abona aka gace gatahamo abapolisi benshi akaba yibaza niba bo bataramenya iki kibazo.
Spt Mbabazi Modeste, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba n’umugenzacyaha yabwiye Umuseke ko ubujura bwo kwambura abantu babashikuje ibyabo bwigeze kubaho maze bashyiraho abapolisi bashinzwe kubikurikirana ngo ntibari bazi ko byongeye gukaza umurego.
Spt Mbabazi Modeste yasabye abaturage bakorerwa ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi guhita begera Polisi ibegereye bakabimenyekanisha ikabikurikirana.
“Abaturage sinababuza kugenda nijoro, ahubwo bagomba kumenya imiterere y’aho banyura, bagira ikibazo cy’umutekano bakabimenyesha Polisi kugira ngo irusheho kuharindira umutekano.” – Spt Mbabazi.
Abakorewe ubujura nk’ubu bavuga ko akenshi ababikoze badafatwa n’iyo bafashwe ngo bagahabwa ibihano bito bava muri gereza bagakomeza ubu bwambuzi.
UM– USEKE.RW
14 Comments
Kuki polici ivuga ngo abaturage bajye bayimenyesha ahari amabandi bo bakoze ubushakashatsi bwabo ndetse na intelligency yabo bakamenya neza uko ikibazo giteye mu mujyi noneho bagafata ingamba.
Umutekano n’isuku mu mujyi wari umwe mu ndangagaciro za kigali nu rwanda muri rusange.
Nitubitakaza biraba ari ibintu bikomeye.
Ingufu zidasanzwe zirakenewe.
Oliver
Muraho neza!
ndashimira umuseke kuba wanditse kuri iyi ngingo
mubyukuri iki cyibazo cyubujura bwingufu nijoro kimaze gukara
iremera ho birakabije.
ndabaha ubuhamya bwibyambayeho
hari umunyamahanga umaze amezi 5 hano murwanda winshuti yange
yajyaga ambwira ko ntahantu yigeze aba hari umutekano nko murwanda
arko last Thursday ibyatubayeho nagahomamunwa
twari tuvuye gusura umuntu wari ucumbitse muri grand lagacy hotel nge nawe dutashye dushaka gutegera moto kwa lando hari nka sayine nigice tugeze haruguru hafi na greenwtc hotel tubona umusore wambaye neza ari kuri telphone ari inyuma yacu agenda gahoro ako kanya hakurya yumuhanda haturuka undi nawe ubona wambaye neza yambuka ava kuri side yindi yumahanda badushira mo hagati ntamuntu wari hafi aho bahise badutangira icyantangaje nuko umwe muri bo azi icyongereza, ubwo bahise batubwira ngo tubahe ibyo dufite cyangwa batugirere nabi kuko babonaga uwo muntu wundi ari umunyamahanga kdi wigitsina gore. yahise asakuza asa nubatuka bahita bamukubita urushyi ngiye kurwana nanjye mbona haje abandi ntazi iyo bavuye baraniga batwara icyitwa ko twari dufite cyose basiga imyenda na ninkweto bariruka icyindi cyintu cyantangaje nuko hirya gato hari aba security guys twarabatabaje baratwihorera kandi babajura biruka niho birukiye. ubu umunyamahanga yarahabutse siwe uzabona ngo contract ye irangira ngo yitahire. ubundi remera nzi nabagenzi banjye benshi bahamburira nkibaza icyo police yacu ikora kugirango icyi cyibazo kirangire kikanyobera pe. kdi ndabizi ko station ya remera bazi iki cyibazo. kuko cyimaze gutera asyii, kuva kwa lando kugera giporoso ntamuntu ucyihaca hejuru ya saa tatu namaguru nuhaca aba atabizi ibihabera kubwamahirwe akaharenga ndetse no haruguru kuva kuri za losty ndetse no hepfo kuri alpha palace hose abantu barahabutse. turasaba police yacu twizera kudufasha igakurikirana ibyiki cyibazo.
Murakoze
None se hari uyobewe ko nka nyabugogo bakwambura izuba riva. Abantu bagenda barambitse ibintu ku ntebe z’imodoka batwaye se bo ntibashiduka nko muri traffic lights cyangwa ahandi imodoka zigenda gake ibisambo bibitwaye? Police kandi iba iri aho hafi. Abajura se ubundi baracyahanwa n’iyo baba bafashwe?
Umuseke murakoze cyaaaaaane, kugaragaza iki kibazo kimaze gufata indi ntera. Nikidahagurukirwa kizasiga cyangije isura y’igihugu cyacu.
Ubu karitsiye nyinshi zo muri kigali zisigaye zifite iki kibazo. Ibice bya remera na kimironko byo bisigaye bikabije,
Police yacu rwose nidutabare mu bushobozi isanzwe igaragaza mu guhashya ibikorwa nk’ibi.
Ndibuka ko hari igihe ibikorwa nk’ibi byigeze kwaduka muri kigali ariko icyo gihe military police yarabirwanyije birashira. Nibiba ngombwa police izakoreshe uburyo military yakoreshaga ariko igihugu cyacu gikomeze gitekane.
Sinigisha police uko ibikora kuko ibizi cyane kundusha ariko kubwange numva yakoresha inzego zayo ziperereza ikadukiza abo bantu, byaba ngombwa ikajya ishyiraho abapolisi bambaye siviri ariko bafite intwaro bakagenda aho hantu mu masaha ya ninjoro, ndizera ntashidikanya ko umusaruro wavamo wakemura iki kibazo burundu
Ibi nanjye sinaherukaga kubyumva, narinzi ko byarangiye nyuma yaho Polisi irasiye ibisambo ku mugaragaro. None ingeso bongoye kuyubura. Ubwo Polisi nayo igomba kongera gushaka izindi ngamba zo guhashya abo bagizi ba nabi, bashaka kudusenyera igihugu, kuko igihugu kidafite umutekano nta terambere gishobora kugeraho! Nonese abantu bazajya birirwa biyuha akuya bagira ngo biteze imbere, imburamukoro zibategere mu nzira zibambure utwo bahashye, amaherezo abe ayahe? Akazi ka Polisi ni ugucunga umutekano imbere mu gihugu, nikaze umurego kuko tuzi ko ibishoboye.
Murakoze kuvuga kuri iyi nkuru, mu by’ukuri abantu bararenganye kandi akenshi mbona ubuyobozi buba budashaka ko bimenyekana kugirango abantu bakomeze kumva ko ari nat kibazo. Mu minsi ishize i Muhanga byari bayarakomeye abagore n’abakonwa batakigenda kumugoroba mu makaritsuye amwe n’amawe nka za Gahogo. Twaratabaje tubura uwadutabara none ndumva n’i Kigali byahageze. Reka twizere ko ubwo byageze i Kigali Leta ibihagurukira igafata ingamba zikwiriye naho ubundi aba bagizi ba nabi barayisiga usura mbi.
Kuba badahantwa by’intangarugero nibyo bibatera gukomeza kugira nabi bareke tujye tubihanira uko tubyumva mugihe tugize amahirwe yo kugira uwodufata,rega agasozi katica imbwa korora imisega.
Dore njye uko byagenze.
Kuva 2014 yatangira kugeza mu kwezi kwa 08/2014 abajura bamaze kunyibaba, inshuro 4
– inshuro yambere bafunguye imodoka bakuramo lap top y’akazi ku manywa KVS iraho ngo irayicunze (njye muri njye numva ari umukozi wa KVS wanyibye)
-Inshuro ya Kabiri bafunguye Imodoka n’ijoro aho ntuye kimironko turyamye batwara Radio na Digital n’utundi tw’appareil twinshi twari twarayemo
– Inshuro ya Gatatu Bishe urugi rw’inzu mu ijoro turyamye batwara Televiseur ,batwiba n’Imyambaro
-inshuro ya kane ari nayo iheruste Baje m’urugo ku manywa batwara intebe twicaragaho muri Barazza
Izo nshuro zose nagerageje kubibwira abacunga umutekano ntacyo byatanze,Cyokoze ntibahwemye kunyibusta ko kwibwa kwa njye bijyana n’uburangare bwanjye bagira bati :
1 Ikosa n’iryawe kuki usiga laptop m’umodoka ?
2 Kuki uraza ibintu mu modoka ?
3.Kuki ufunga ,ntushyireho ingufuri ?
4.Abantu baba iwawe kuki ubizera ?
Muri make hari igihe numvaga nizeye umutekano ,ariko ububujura bwanyereste ko uhari udahagije
Mwe muravuga Remera! Wakwibeshye se ukanyura ku Gisozi uzamukiye kumuhanda w’imbere ya Bk ujya aho bita ku kagali ka Musezero kuva isaa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba ukareba ibikubaho! !!! Nahaciye ndi kuri moto banshikuza isakoshi ndayikomeza bariruka.Ubu twahisemo gutahira rimwe n’izuba rirenga kubera umutekano wacu!! Police nidutabare kuko ku itariki 04/10 bakubise umudamu ikintu mu mutwe yanze kurekura isakoshi kdi ari kuri moto, ubu yikoreye uruguma. None se akazi tuzakareke? Birababaje
Ndasaba polisi ko na yo yarya yambara gisivili yiteguye neza maze umwe akajya imbere agaca aho hose hamburirwa abaturage. Izo nsoresore zibeshye zigafata umupolisi nka gatatu, ntizatinda gucika kur’uwo muco mubi. Murakoze
umuseke murakoze cyane kuri iyi nkuru mu by’ukuri muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali ubwambuzi bumaze gufata indi ntera , ejo bundi ku Kimisagara baherutse kwa mbura umusore w’inshuti yanjye moto imaze ku musiga imbere y’urugo rwe, umujura araza ati:”zana ayo mafaranga bakugaruriye”. Nawe ati:”si mbaha amafaranga naruhiye” bati:”nta n’ubwo tugishaka amafaranga ahubwo tugiye kukudiha wicuze”.
ikindi navuga, uvuze ngo abapolisi bajye bagenda nta ntwaro bafite arabashuka kuko aya n’amabandi arakaze yabamerera nabi abantu badatinya no kwambura abasirikare telefoni.
Ndasaba polisi ko yakwitegura neza, maze ikambara gisivili akanyura aho hantu hamburirwa abaturage, abao bajura bafashe polisi kabiri, ntibazongera ukundi.
Murakoze
Leta niyonjyere igihano cya Burundi kuko nibaruharwa nokukwica babikora bachumugani NGO ingwe ntayarizi gufata kugakanu yarabwijwe bitwa robari bafite ahobabyigiye polisi nikore iprereza imenye uwumutwe ejo batazafata indintera ikindi let’s niyongere amatara kumihanda baba nyira muzu nabo bacane atamatara yokumazu hair nabandi burira amakamyo bakagenda bapakulura nkurugero Kigali muhanga Kigali musanze butare nyamagabe na rubavu hari ubujura nano bafatirwe ibihano bikaze
agaciro k’urwanda kari umutekano n’isuku dufite bitarangwa ahandi, ndahamya ko abateraga za grenade bahinduye uburyo bwo kwangisha ubuyobozi abaturage.urebye ibitekerezo byanditswe kuri iyi nkuru urasanga mu rwanda nta mutekano uhari.
1-niba mu mihanda nka za nyabugogo abajura bitwa abamarine baca amahema y’imodoka bagapakurura imodoka igenda ku manywa yihangu.
2- mu karitye ya kigari abantu bamburwa ku mugaragaro,
3-nijoro abantu bakitwikira ijoro bakabomora amazu bakiba kandi byitwa ngo umuntu yishyura umutekano,niba umuntu adashobora kujya aho ashaka kubera gutinya abajura,akarara adasinziriye atinya ngo abajura bata mwinjirana, UMUTEKANO URIHE?
Comments are closed.