Digiqole ad

Ubuzima ni bwiza nyuma y’imyaka 5 bavuye ku gucuruza ku gataro

Remera – Mu kwa cumi 2009 nibwo abagore 18 bahoze bacuruza imbuto ku dutaro bazunguruka mu mihanda ya Remera bicaye bajya inama yo gushyira hamwe bakava mu muhanda bacururiza hamwe. Iyo bavuze kwibohora bibuka aho bari mu myaka itanu ishize, ubu bamaze kwiteza imbere ndetse bamwe muri bo biyubakiye amazu kubera gucururiza mu ishyirahamwe.

Bamwe mu bagize Koperative "Tuzamurane2020" bishimira kuvuga impinduka z'ubuzima bwabo bwabaye bwiza ubu
Bamwe mu bagize Koperative “Tuzamurane2020” bishimira kuvuga impinduka z’ubuzima bwabo bwabaye bwiza ubu

“Tuzamurane 2020” niko bise ishyirahamwe ryabo bakiva mu muhanda. Byari bikomeye gutangira no gufatisha abakiliya aho bari batangiye gukorera, uko bari 18 ntibakomeje kuko bamwe bagowe n’intangiriro bagacika intege bakava mu ishyirahamwe bagasubira mu bucuruzi ku dutaro.

Abihanganye ni 10 bakiri kumwe, umunani muri bo bamaze kwiyubakira amazu yabo mu nyungu bavanye muri Koperative, ishyirahamwe ryabo ryateye imbere kugeza ubwo ubu umugabane bawugurisha 200 000Rwf ku ushaka kwinjira mu ishyirahamwe ryabo kubera aho bageze.

Bacuririza i Remera ku nzu izwi nka Gisimenti ku kibero cy’inzu iburyo bwayo uri ku muhanda ujya mu mujyi, ntabwo hagaragara cyane ariko abakiliya benshi bamaze kubamenya no kubateza imbere babahahira imbuto  n’imboga bacuruza bikabatunga n’imiryango yabo.

Mbere ya 2009 ubuzima bwari bukomeye. Bernadette Nyirabagenzi, umuyobozi wungirije w’iri tsinda rito ry’abagore yabwiye Umuseke ko ubuzima bwabo bwari hagati ya gereza n’impanuka zo kumuhanda.

Ati “ Byari ibibazo, kubyuka ukagenda utazi uko biri bugende, gusa uziko bari bugufunge, bari bukumenere ibicuruzwa cyangwa uri buvunike wiruka uhunga abapolisi. Bamwe twasigaga tubwiye abaturanyi ngo nibabona tutagarutse batumenyere abana.”

Nyuma y’ubukangurambaga butandukanye, baje kwicara ari 18 biyemeza gucururiza hamwe, ariko intangiriro zirabagora cyane kugeza ubwo umunani muri bo bafashe icyemezo cyo gusubira mu muhanda nk’uko Nyirabagenzi abivuga.

Ubu intambwe bamaze gutera iratangaje kuri bo, barizigamira bakanavanaho ayo kwitunga. Bamwe muri bagenzi babo babasaba kubinjiza mu ishyirahamwe ariko ngo ntibigishobotse ku muntu utaguze nibura umugabane wa 200 000Rwf ubu bagezeho.

Mu ngo zabo hahoraga ubukene bagicururiza ku dutaro kuko inyungu yabonekaga rimwe na rimwe, abana bahoraga bamerewe nabi kubera imirire mibi ariko ubu bishyurira abana amashuri kuva ku y’incuke kugera mu yisumbuye, n’izindi nkuru bavuga inziza kuri bo n’imibereho yabo n’ababo.

Gutura agataro byatumye bagira ubuzima bwiza n'ubw'ababo ari bo barishimye n'abana bamerewe neza
Gutura agataro byatumye bagira ubuzima bwiza n’ubw’ababo ari bo barishimye n’abana bamerewe neza

Nyirabagenzi agira inama bagenzi be bakiri mu muhanda ko nta rirarenga nabo bashobora kwishyira hamwe bakava ku nkeke bahoraho zo gucururiza ku gataro ku mihanda.

“Tuzamurane 2020” ubu bafite umushinga wo kwagura aho bakorera kuko hamaze kuba hato bagashaka ahandi hanini hagendanye n’uko ubucuruzi bwabo bumaze gukura, ndetse bakongeramo abanyamuryango bashya babishoboye.

Mu mbogamizi bafite harimo abagore bagenzi babo bagicururiza ku mihanda ku dutaro badashaka kwishyira hamwe, aba ngo batari mu mihanda inyungu yabo yarushaho kuzamuka.

Bamwe mu bagore bagicururiza ku gataro i Remera baganiriye n’Umuseke kuri uyu wa 14 Kanama, bafite ishyari ryiza rya Koperative “Tuzamurane2020”, bavuga ko ari abagore babashije kwihanganira ingorane zo gutangira ishyirahamwe.

Bavuga ko bifuza kuba  abanyamuryango b’iriya koperative ariko igihe cyarenze kuko umugabane wo muri yo uhenze kubera agaciro bagezeho. Ntibanze nabo kwishyira hamwe ngo bagere aheza ariko gutera intambwe ya mbere kuri bose nibyo bikibananiye….

Abakiliya benshi bamaze kubamenyera kubera isuku no kwakira ababagana neza
Abakiliya benshi bamaze kubamenyera kubera isuku no kwakira ababagana neza
Bernadette Nyirabagenzi umuyobozi wungirije w'iyi Koperative
Bernadette Nyirabagenzi umuyobozi wungirije w’iyi Koperative
Imboga imbito n'ibindi binyamisogwe bacuruza, twasanze ibyinshi byaguzwe
Imboga imbito n’ibindi binyamisogwe bacuruza, twasanze ibyinshi byaguzwe
Mu 2012 bashimiwe n'Umurenge wa Remera guteza imbere umunyarwandakazi
Mu 2012 bashimiwe n’Umurenge wa Remera guteza imbere umunyarwandakazi
Bamwe muri bagenzi babo ntibarabashak gutera intambwe ngo bave ku muhanda
Bamwe muri bagenzi babo ntibarabashak gutera intambwe ngo bave ku muhanda

Photos/J UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • kwihuriza hamwe bituma abantu batera imbere kuko usanga nta kajagari kari mu mikorere yabo

  • mbere na mbere nashimira leta yashyize imbaraga mukuvana abantu mu mihanda no ukbigisha kuba muri cooperative kuko ubuhamya bwabo badamu njye buranyubatse cyane,

  • ubuzima kubanyarwanda benshi buri kugenda buhinda kandi ukabona ko rwose hari icyerekezo kiza cyane iki ighugu gifite, dufite ubuyubuzi bwiza bushyigikiye umurimo no gukora cyane  dusaz=bwa kudatakaza amafite duhabwa buri munsi

Comments are closed.

en_USEnglish