Digiqole ad

Ubuzima bwo mu mutwe ntibwitabwaho uko bikwiye

Kur’iyi tariki ya 28 Ukwakira,2011 mu Rwanda hizihijwe “umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu Karere ka Huye ishyirahamwe MMHA (Medical students’ Mental Health Association) ryateguye igikorwa cyo kuzirikana no gushishikariza abanyarwanda batuye kwita ku buzima bwo mu mutwe. 

Urubyiruko nirwo rwari rwinshi muri iki gikorwa
Urubyiruko nirwo rwari rwinshi muri iki gikorwa

Umuyobozi wa rirya shyirahamwe, ZIMULINDA Alain, yadutangarije ko kutita ku buzima bwo mu mutwe ari ikibazo gikomereye abantu bose kuko usanga abantu ndetse n’ubuyobozi batarabasha guuha agaciro ubuzima bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwa OMS (Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima) bwagaragaje ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubuzima bwo mu mutwe bugenerwa hasi ya 2% by’ingengo y’imari y’ibi bihugu, hakiyongeraho ko n’abafite ubushobozi batarabasha kumva neza akamaro ko gushora imari yabo mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Igikorwa cyateguwe na ririya shyirahamwe cyatangijwe n’urugendo rwaturutse kuri Kaminuza y’u Rwanda (UNR), rwerekeza mu mujyi wa Butare ruciye kuri Hotel Credo, rugana kw’isoko ari naho rwasozerejwe.

Mu gusoza, habayeho gusangira ibitekerezo n’abari bitabiriye icyo gikorwa hafi y’isoko ryo mu mujyi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi, barimo abana b’impfubyi, n’abahagarariye Police n’abamwe mu banyamuryango ba MMHA

Bumwe  mu butumwa ku byapa bari batwaye bwagiraga buti: “Twite ku barwayi bo mu mutwe n’indwara nk’izindi”, “Abafite ibibazo byo mu mutwe s’Abasazi”, “Great push: invest in Mental Health”, “Kwita ku barwayi bo mu mutwe bibe ubuvuzi bw’ibanze”

Iri shyirahamwe risanzwe rifite ibikorwa byinshi byo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe harimo nko: Guhugura abanyarwanda b’ingeri zitandukanye (Abanyeshuli, impfubyi, mu miganda rusange) Gufasha impfubyi kubona ubushobozi bwo gutangiza imishinga iciriritse, ubujyanama, guhugura abayobozi b’ibigo by’amashuri  n’ab’inzego z’ibanze, gukomeza kwita ku bantu bafite ihungabana rikomeye (severe cases),…

Bumwe mu butumwa bwatangwaga n'abari mu rugendo
Bumwe mu butumwa bwatangwaga n'abari mu rugendo

UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Aba bantu batekereje neza rwose!! Inkuru yansanze i Kigali… Mukumereze aho

  • ni byiza ibikorwa bya MMHA.ikeneye abayunganira

  • nice job for HATEGEKIMANA ELISEE na Zimulinda Alain

  • MMHA, murakoze cyaneeeeeee….

    Ibyo bitekerezo byanyu na byo ni “Iterambere” koko. Iterambere rirambye ntabwo ari Imidugudu, Girinka, Bye bye Nyakatsi gusa!!!Kwemera kandi tukemezanya ko “Indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi” na yo ni amajyambere…

    Jyewe Ingabire-Ubazineza ndabashyigikiye mbikuye ku mutima….

    Murakoze mugire amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish