Digiqole ad

Ubuyapani bwiyemeje gushyigikira umwuga w’ubudozi mu Rwanda

Mu gikorwa cyo kwerekana ibikorwa by’umushinga Kyoto Reborn bifasha cyane guteza imbere abagore binyuze mu kubigisha umwuga w’ubudozi, Amb. w’Ubuyapani mu Rwanda Kazuya Ogawa, yatangaje kuri uyu wagatatu ko Ubuyapani buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere.

Amb.Kazuya Ogawa w'Ubuyapani mu Rwanda
Amb.Kazuya Ogawa w’Ubuyapani mu Rwanda

Umushinga Kyoto Reborn ukorera mu bihugu byinshi muri Aziya watangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu Kigo cyigisha Ubumenyingiro cy’i Gacuriro mu mujyi wa Kigali, ukaba ufasha cyane abagore bafite ibibazo by’ubuzima kuzamura ubushobozi bwabo binyuze mu mwuga wo kudoda.

Amb. Kazuya wari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Albert Nsengimana, n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu kigamije guteza imbere ubumenyingiro, Jerome Gasana, yavuze ko yishimiye uburyo abiga imyuga bitwara.

Ku bwe ngo igihugu cy’Ubuyapani kizakomeza gufahsa u Rwanda mu kugera ku cyerekezo 2020, no kuzamura iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ubwo yagiraga icyo abwira abanyeshuri, yagiz e ati “Amabasade y’Ubuyapani izakomeza gufasha ibi bikorwa kandi izakomeza kubaba hafi.”

Umwe mu banyeshuri baganiriye n’Umuseke, Nyiranzeyimana Justine akaba ari umugore ubyaye kabiri, yavuze ko ubumenyi amaze gukura mu byo yise, ngo bwatangiye kumuha umusaruro.

Yagize ati “Maze kumenya kudoda ijipo, ishati, n’ikanzu kandi ibyo nakoze byaraguzwe, mbona binshimishije.”

Nk’uko abivuga, ngo Nyiranzeyimana yaje kwiga umwuga wo kudoda yari asanzwe ari umugore wo mu rugo wirirwa yicaye ariko ubu ngo amaze kugira ubumenyi bufatika.

Abanyeshuri bahagarariye abandi, bagaragarije abayobozi ko bakeneye ko umwuga biga wakwirahose mu gihugu ukagera no ku rundi rubyiruko, ndetse ngo bakwiye gufashwa kujya mu ngendoshuri hanze ngo kuko zabafasha kwiyungura mu bumenyi.

Ibi byifuzo byakiriwe neza n’Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Albert Nsengiyumva wavuze ko igihugu gifite ubushobozi bwo kubikora ariko ngo abiga bagomba kwihatira kumenya neza ibyo biga.

Umwe mu nzobere z'Abayapani mu bijyanye no kudoda yereka abanyeshuri ibyo bagomba gukurikiza
Umwe mu nzobere z’Abayapani mu bijyanye no kudoda yereka abanyeshuri ibyo bagomba gukurikiza

Yagize ati “Leta izakora ibishoboka byose igeze umushinga mu gihugu hose, ariko mugomba kwiga mukamenya ibyo mwiga mukabinonosora. Inyungu zizava mu bwiza bw’ibikorwa mukora.”

Uyu mushinga Kyoto Reborn wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ukaba ari na cyo gihugu cy’Afurika rukumbi ukoreramo. Mu gihe cy’imyaka itatu uzamara watewe inkunga y’amadolari ibihumbi 800.

Watangiranye n’abanyeshuri basaga 50, biganjemo ab’igitsina gore bakaba bakoresha imashini zigezweho z’ubudozi, aho badoda kimono, imyambaro isanzwe bikazabafasha kuzamura ubushobozi bwabo mu bukungu n’imibereho myiza. Kyoto Reborn ikorera mu kigo Gacuriro Vocational Training Center kigisha imyuga ku bantu bose, kikaba gifashwa na WDA.

Nyiranzeyimana Justine umaze kumenya byinshi bijyanye n'ubudozi
Nyiranzeyimana Justine umaze kumenya byinshi bijyanye n’ubudozi
Imwe muri izo mashini zigezweho igurwa amadolari 650
Imwe muri izo mashini zigezweho igurwa amadolari 650

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish