Digiqole ad

Ubutaliyani mu ikorosi rya politiki, habuze utsinda amatora

Mu matora Abataliyani baramukiyemo guhera ku italiki ya 24 kugeza kuya 25, ibyayavuyemo ni uko ntawayatsinze nubwo ishyaka rya PD rishingiye ku mpinduramatwara (partie gauche) rirangajwe imbere na Luigi Bersani ryaje imbere ho gatoya y’ishyaka rya PDL(popolo della libertà) riyobowe na Silvio Berlusconi.

Mario Monti mu matora we yakubitiwe ahareba inzega
Mario Monti mu matora we yakubitiwe ahareba inzega

Ishyaka ry’impinduramatwara PD (partito democratico) riyoboye andi mashyaka matoya agendera ku mahame nka yo, ryaje rifite amajwi 31,6% muri Sena n’amajwi 29,5% mu Nteko Nshingamategeko.

Ishyaka ryo hagati mu gutsimbarara mu mahame ya kera PDL (popolo della libertà) rya Silvio Berlusconi aherekejwe n’irindi shyaka Lega Nord bakaba babonye amajwi 30,1% muri Sena naho mu Nteko Nshingamategeko batahana amajwi 29,1%.

Ishyaka ritari ryitezwe ari naryo ryatumye ibintu bidasobanuka kuko ryaje ritsinda ku majwi menshi ni M5S ry’umugabo wamamaye mugukina amafilimi asekeje mu Butaliyani ariwe Beppe Grillo ryaje kugira  amajwi 23,6% muri Sena naho mu Nteko Nshingamategeko rigira amajwi 25,5%.

Muri aya matora yo mu Butaliyani, Mario Monti, Minisitiri w’Intebe uriho ubu n’ishyaka rye, baje gutungurwa no kugira amajwi 9,1% muri Sena n’amajwi 10,1% mu Nteko Nshingamategeko.

Ukurikije iyo mibare wakwibaza ko ishyaka rya PD ryatsinze gusa mu gihugu cy’ubutaliyani siko bigenda.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani kugirango ishyaka ritsinde amatora risabwa kugira ubwiganze bw’intebe 158 mu Nteko Nshingamategeko mu gihe ishyaka PD risa n’iryaje imbere mu matora, ryagize ubwiganze bw’intebe 120.

Muri aya mashyaka yombi nta na rimwe ryageze kuri ariya majwi y’intsinzi ateganywa n’itegeko mu Ubutaliyani.

Igisigaye ni inzira ebyiri zishoboka kwiyambazwa kugirango igihugu kibe cyabona ubuyobozi: inzira ya mbere ni ukuba habaho ugukorana hagati y’ishyaka PD n’ishyaka PDL.

Abahanga muri Politiki y’iki gihugu ariko bavuga ko bigoye cyane ko aya mashyaka akorana kuko abayayoboye batajya imbizi, ndetse imirongo bagenderaho iratandukanye cyane.

Iyindi nzira ni uko PD yabasha kwihuza n’ishyaka M5S rya Beppe Grillo kuko bifatanyije bahita bagira imyanya 170 muri Sena. Ibi nabyo biragoye ariko kuko n’ubwo aya mashyaka yose ashaka impinduka, Grillo ntavuga rumwe na Bersani wa PD.

Ubwo buriya buryo 2 butashoboka ngo amashyaka yiyunge kugirango agire ubwiganze buhagije, birashoboka ko amatora yaseswa akazasubirwamo.

Mu gihe rero ishyaka rya Mario Monti, Minisitiri   w’Intebe uriho ryakubiswe inshuro mu matora kandi uyu mugabo yaragaragaye mu ruhando mpuzamahanga nk’umucunguzi w’Ubutaliyani ubwo yageragezaga kuzahura ubukungu bwari bwaguye, ubu icyoba ni cyose haba mu mahanga no mu Ubutaliyani ko ubukungu bw’iki gihugu bwasubira mu mazi abira.

Musonera E. Gentil
UM– USEKE.COM/Milan 

0 Comment

  • Nakaga

Comments are closed.

en_USEnglish