Ubutabera bw’u Rwanda ntibukorera FRANCE cyangwa inyungu zayo – P.Kagame
Kigali – Kuri uyu wa mbere, atangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda wa 2016-2017, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya agaruka ku kibazo cy’ubutabera hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa bushingiye ku mateka y’iki gihugu cy’Iburayi mu Rwanda. Yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa kandi budakorera inyungu zabwo. Ashimangira ko niba Ubufaransa bushaka gusubiza inyuma imibanire yarwo n’u Rwanda, u Rwanda rubyiteguye kandi rutazabitakarizamo byinshi kuko ruri mu ruhande rw’ukuri.
Perezida Kagame yatangiye ashima bimwe mu byagezweho n’ubutabera bw’u Rwanda nk’ikoranabuhanga mu kwakira no gukurikirana imanza n’ibindi… ibi ngo byatumye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha n’andi mahanga boherereza abakekwaho ibyaha ngo baburanishirizwe mu Rwanda, kubera ikizere bagiriye ubutabera.
Ariko yafashe n’umwanya wo kubwira abo mu rwego rw’ubutabera ko nubwo Leta izakomeza kubafasha ko nubwo wahugura umuntu gute utamuhindura umutima, abasaba ko nabo ubwabo bahindura imitima yabo igakora ibikwiye kuko ubuhanga n’ubunararibonye bitabuza umutima mubi gukora ibidakwiye.
Ati “Uko muhugurwa niko mukwiye no guhindura imitima yanyu. Si byiza ko dukomeza kubona imanza z’ihohoterwa rikabije mu buryo bunyuranye, rishingiye ku gitsina…abana bacuruzwa nk’ibirayi ku isoko. Ugasanga hari n’ababifitemo uruhare kandi bakarekurwa bataryojwe ayo makosa.
Aha ntabwo ari ukubura ubumenyi ni ukubura ubushake mu gutanga ubutabera ku barenganye… kuri abo bana cyangwa ku babyeyi babo.
Icyo ndakibasigiye ngo mukomeze mugerageze kugikurikirana”.
Ubufaransa nibushaka ko bitangira bushya niko bizagenda
Mu cyumweru gishize, ubutabera mu Bufaransa bwanzuye ko hongera kujyaho indi Komisiyo yo gukurikirana iby’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, ngo hagamijwe gutanga ubutabera.
Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’icyongereza Perezida Kagame yagarutse ku bihugu bifata imyanzuro ku bindi ngo nta bimenyetso bishingiyeho, bikayifata kubera impamvu zinyuranye gusa. Cyane biganisha mu nyungu zabyo.
Perezida Kagame nubwo atadomye kuri kiri kibazo kuriya, nicyo yabaye nk’ukomozaho kuko yavuze ko icyo avuga ari igiheruka, agihera mbere ubwo ibintu byari bimeze nabi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rukemera guca bugufi.
Ati “iki kibazo hagati yacu na France gihari kuva habaho u Rwanda rushya ndakeka, twashatse kubana neza nabo duca bugufi turabareka baraza bagera kuri buri kimwe n’ahantu bashaka baperereza, bifata imyaka ibiri y’iperereza.
Bigeze ku musozo babuze ibyo bashakaga…. None ubu mu byo nsoma mu itangazamakuru n’ahandi, ngo barashaka ko bongera bagatangira bundi bushya. Ibyo njye nta kibazo mbifitemo…Ariko ibi bifite byinshi bivuze.
Icyo bivuze ni ukwibutsa abantu ko uru Rwanda ubucamanza bwarwo budakorera Ubufaransa cyangwa inyungu z’Ubufaransa.
Icya kabiri, aho kiriya gihugu kiri kudushyira niho cyo cyakabaye kiri ugendeye ku mateka yacyo na Jenoside mu Rwanda. Ndasobanura ko ari France yagombye kuba ariyo iri imbere y’ubutabera, ntabwo ari umuntu uwo ariwe wese mu Rwanda.
Ndabizi habizi ubu hari abagize ubwoba ngooooo France France….ngooooo…. oya nimuhumure, iki kibazo kigiye gukemurwa kandi u Rwanda ntiruzahababarira…
Tuzatangira bushya nanoneeeee….. yenda tujye tujya gusaba Visa mu bahagarariye icyo gihugu ahandi murabizi muri Dipolomasiya uko byagenze….ariko niba gutangira bushya aribyo bikwiye ubwo tuzatangira bushya, kandi ntimugire ubwoba mubindekere tuzabikemura, ntabwo bizaduhenda. Iyo uri mu kuri ntabwo biguhenda gukora ibikwiriye gukorwa.”
Perezida Kagame yashoje ijambo rye avuga ko yizera ko abanyarwanda bazakomeza gufatanya kubaka igihugu cyabo uko bagishaka bitari uko undi muntu ashaka ko bacyubaka.
Photos © M. Niyonkuru/umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
Nkunda Umugabo nkabura icyo muha,
President wacu ndamwemera ko ataniganwa ijambo! Hari abandi ba President batatinyuka kuvuga biriya, kuko baba bakeka ko imbehe zabo zakubikwa, kandi akenshi biranaba kuko baba barahisemo kurira ku mbehe z’abandi!
USA na England bo se harya ntibari mubatumye Genocide iba? harya UN yirukanywe na nde? Nyamara ibi bintu harimo urujijo. Perezida wacu tugukundira ko utajya urya iminwa
Rahira mzee we iyi season yo ni danger Turashonje twakagufashije kubamagana ariko noneho twagwa mumuhanda pe? Ndabona amazi atari yayandi umuntu washobora guhangana na bariya bantu ni Putin gusa. Naho 2017 ituzigamiye byinshi mbona abanyarwanda ari nkabarabu.
This president is amazing!
Very few can dare talk France like this, this is the dignity he always talk about.
France irakabya gutobanga Africa, dore uko yagize Cote d’ivoire, uko yagize Centre Afrique, nimurebe uko yagize Burkina, murebe aho igeze Gabon hose hose aho bafitemo akaboko mu kajagari.
It’s shame to France really
nibyo muze komereza aho!
Mbere twagiraga imana ugasanga muri EU abongereza batuvuganira nonekuva haba Brexit ni Louis Michel wenyine utuvuganira.Sinziniba akokazi azagashobora wenyine.
@ Magara
Ariko uretse amagambo abantu birirwa baririmba (fantasmes) kubera inyungu zabo zidasobanutse, ni ryari abo bongereza uvuga bigeze bavuganira u Rwanda cyangwa ku byerekeye iki?
Ibyo ari byo byose Perezida Kagame afite ukuri iyo avuga ko yiteguye guhangana n’uwo ariwe wese ushaka kubangamira u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nta kundi byagenda kandi aho kuba ivu waba imva.
@Kalisa ushobora kuba udasobanukiwe neza na politiki ibihugu byi burayi na USA bikora muri Africa.Reka nkwibarize..Koko wemera ko ari AFDL-(RPA-UPDF) byahiritse Mobutu koko? Cyangwako ko ari RPA yahiritse ubutegetsi bwa Habyarimana niba wemera ibyo uzasubire mu bitabo usome neza.
Mwa bagabo mwe mwembi muravuga ukuri. Kavanganzo ndemeranywa nawe, ariko reka igitekerezo cya Kalisa uko kirangira, ati “Aho kuba ivu naba imva.” Ni kiriya Afurika ikeneye,rwose njyewe nibazako igihe kigeze ngo twese twange udusuzugurira iwacu. Ikiruta aducyure aho kudukina kumubyimba. “I am prepared to die”, ariko agasuzuguro kamvire aha cyangwa ngasige!
@ Kavanganzo
Iyo politiki uvuga usobanukiwe kundusha yigumane rwose kuko ntacyo ihindura ku kuba Abanyarwanda benshi bagomba kandi biteguye kurwanira uburenganzira bwabo ku kiguzi icyo aricyo cyose. Naho niba atari RPA yakuyeho ingoma y’interahamwe zari zihugiye mu kwica inzirakarengane, ubwo ushobora kuba uzi undi wareze agatuza akabikora atari izo ntwari. N’ibyo bya Mobutu uvuga abamukuyeho barazwi kandi barahari, kabone n’iyo haba hari abandi babihaye umugisha kandi ibyo ntibisaba kuba impuguke muri geopolotique ngo umuntu abyumve…
@Kalisa ibyuvuga nukuri ariko abo babihaye umugisha iyitaboneka ntaho bari kugera kuko nta mbunda nimwe bacuraga.kandi iyo ntambara ntiyarwanywe nimyambi.Abo rero babihaye umugisha bashobora kuwuha ibindi niba ngiye mu mateka neza ntabwo nemerako Kayibanda nabagenzi be bonyine aribo bigaritse ingoma y Cyami..bucya bwitwa ejo gusa tujye dushishoza kugirango tutazakora amakosa ingoma ya Cyami yakoze.
Aba basenzi b’abazungu birata kubi ! Tuzarwana umuhenerezo, ntabwo dushobora kwemera ko badutobangira igihugu kabisa !
Nukuri aha niho haba hakenewe imbaraga
Za abenegihugu
Kuko ibi birareba buri munyarwanda
Kuko ni tudatera ingabo mu bitugu
Umukuru wi igihugu cyacu
Ntago ibi yabyishoboza wenyine
Ni twese abanyarwanda na ababa hanze
Mu kuvugira urwanda neza aho muri hose
Kandi ntidushaka ko urwanda twavuganye ruba nka za Gabon
Mubitekerezeho mwese
Mukunda urwanda
God bless Rwanda
Njye nunva enquête ntacyo itwaye, hari icyo twishinja se????
Hahaha,,
Ibintu Birakaze kandi cyane!
Mbega diplomacy iri muri iyo nkuru!!
Abayobozi Baragwira
Mbega Ubuswa abazungu baduhaye
Birareba mwe muhaze basha ubuse natwe turya rimwe kumunsi cg tukaburara biratureba. Akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve.
Ariko se kucyi?! Mwaretse HE akazabirangiza ko yavuze ko azabyirangiriza?! Nigeze numva Perezida Peter Nkurunziza avuga ngo ushakira u Burundi intambara izarangirira iwiwe! Ubwo Nkurunziza agiye kwicara adutwenge…! Murekere HE icyo kibazo azakirangiza.
Umunyarwanda wese aho ava akagera yibuke uyu mugani amahoro arya amahundo nubwo hari byinshi bigikenewe gukemurwa mu Rwanda nkoeherereza kurwanywa inzara izo ngunzu ziba zihaze izo ngirwandyo zabo zomuri canes zitureke ntanduru dushaka ehhh mwaramenyereye ese UBUFARANSA BUBARIRWA MUKI HE GIVE CYU RWANDA ???ESE BIBESHYE KO KAGAME AKORWA MUJIJO YOOO NTACAPATI ARYA NKA HERO OF US KHADAFI WAS LIBYA ARIKO MWARIBESHYE UMWANA YIKOREYE I MBUGA YE NTA CEFA ZANYU AKORESHEJE NONE ISHYARI RIRATASHYE SHA YARABYAYE INTABARIKA ZABANA MUZIBESHYE CYANGWA MWAGIYE NGO HIS NAME IS MUSINGA MUJYE KWA OBAMA NAHO KWA RWANDA NTAWUKINJIRA IBYANZU BYARARANGIYE ESE UBUNDI MUBURANIRA HABYARIMANA NKANDE MWABAYE NYABINGI ZE.ESE KAGAME YABAGA KABUGA ???MUKECURU UMUSAZA ARE RWERA NABO YIBARUTSE NTAMUKEBA AGIRA SO MUZIRETA MUZAHUNGURWA NKIMYEMBE YO MUNZIRA ICAMO ABANYESHURI TRY US USA FRANCE WEEE HAHAAAAA HAHAAAAAA KEMURA IBYAWE KUKO I BYACU TUBYIRANGIRIZA SO PEACE U AND THOZ SPINACH RWANDESE ZIGUTEZE URUDODO NGO ZIZAGUFASHA MWABURAGA GUHA HABYARASATANI WANYU INDEGE NA PLAN OF CITY MUKAMUHA( USA COOKING OIL)BABABWIYE KO IMFURA ZIRYA UBUTO PUUU WEE NEED TO SLEEP U CROCODILES MWA BISIGAMWE MBECILEZ
njewe ntekerereza ko igihe cyiza cyo gushyira mu ubutabera ubufaransa ngo bukurikiranyweho uruhare bwagize muri genocide ari ikingiki. hanyuma banabazwe icyo bamaraga mu Rnda. uwashimye uko bitwaye azabe umwunganizi wabo. niba rero ntamucamanza wokuburanisha ubufaransa kuri ibyo, kuki hari uwo gutesha umutwe u rnda n’abanyarwanda?
mubantu batifuriza ibyiza africa france ni iyambere. ariko plans zabo zitandukanye n’izuwiteka.
EREGA REKA MBABWIRE AHARI INTWARI NTIHABURA N’IBIGWARI ABAFITE UBWOBA NI MWIRYAMIRE ABATABUFITE TUZAHANGANA. TUZAJYA DUFATANYA MUMAHORO MUBYAGO MWIGIREYO ARIKO TURI ABAGABO IBYO TWANYUZEMO NIBYO BYARI BIGORANYE KANDI TWARABITSINZE NKANSWE AYO MAGAMBO YABO BAZUNGU BASHAKA KO TUZAPFA DUSABIRIZA IBYABO TWARABIMENYE H.E TUKURINYUMA NTABWOBA NABATAREMERA BAZEMERA NAHO UVUGA IBYINZARA D– USENGE IMANA IDUHE IMVURA DUKURE AMABOKO MUMIFUKA IYO NTAMBARA YINZARA YABA IRANGIYE MUGIHE KITARENZE AMEZI ANE.RWANDA OYEEEEEEEE.
ABANYARWANDA BOSE NDABASABIRA IMANA IBAHE UMUTEKANO AMJAMBERE N,UBUMWE NGIRANG IBYO TWUMVA NIBYO TUBONA N,AMAJAMBERE MWAGEZEHO N,UBWUBASI MWAKOZE MUGIHE KIGUFI NTABWO ARI N IMPORTE QUI WABIGERAHO MBAMBURIE INGOFERO MUKOMEZE MURI IYO NZIRA MUNRI NUMREO 1 (ONE)IMANA IBARINDE RWANDA OYEEEEEEEEEEEEE
Nababwira iki reka njye kwishakira ibirayi ibya politic si ibyanjye icyo nkeneye ni amaho gusa.
Comments are closed.