Digiqole ad

Ubusugi buracyari mu biranga umuco nyarwanda?

 Ubusugi buracyari mu biranga umuco nyarwanda?

Kera ubusugi bw’umukobwa ugiye kurongorwa bwaheshaga agaciro umuryango, uwarongorwaga umugabo agasanga atari isugi byashoboraga kumuviramo gusendwa. Ubusugi bwari kimwe mu bigize umuco w’abakobwa b’abanyarwandakazi. Muri iki gihe mu biganiro by’abantu wumva ko bisa n’ibyahindutse, hari n’abavuga ngo umukobwa w’isugi ‘aravuna’. Gusa hari n’abakemera ubusugi nk’ikigize umuco kandi kidakwiye gucika.

Muri iki gihe ibintu byahindutse isura, abasore n’inkumi bitwa ko bakundana bakorera ibintu mu ruhame bitanga ishusho y’ibyo bakorana iyo biherereye. Ibi usanga ngo ari ibigezweho ndetse abatabikora bakamera nk’abasigaye inyuma mu bigezweho.

Umukecuru Veneranda  Nyirabasabose w’imyaka 73 utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo yabwiye Umuseke ko abona umuco w’ubusugi watakaye. Ati “Ubu umusore n’inkumi babengukanye usanga bameze nk’ababana n’ubundi. Umuco waracitse mu bangavu b’iki gihe, sinzi ko wababonamo isugi byoroshye.”

Abandi batandukanye baganiriye n’Umuseke bavuga ko nubwo bamwe mu bangavu n’inkumi baba bakiri amasugi ku mubiri usanga mu bitekerezo batakiri isugi kuko ngo hari ibikorwa bimwe na biganisha ku busambanyi bigezweho ab’ubu bakora ugasanga mu bitekerezo ntabwo ari isugi.

Nubwo abakobwa aribo batungwa agatoki cyane mu gutakaza ubusugi, abasore nibo babubambura gusa ugasanga ugasanga umugayo urashyirwa ku ruhande rumwe.

Abasore batandukanye baganiriye n’Umuseke bihunza icyo kibazo. Benshi bavuga ko abakobwa bose basambanye nabo basangaga nta sugi ibarimo.

Umwe muri bo ati “Muri iki gihe iyo ubajije umukobwa niba ari isugi ahubwo akubaza niba iwabo baroga.”   

Gusa abasore bakaba nabo bafite uruhare rutaziguye mu gutakaza uwo muco warangaga inkumi mu Rwanda.

Icyakora hari abemeza ko abakobwa b’isugi bageze igihe cyo kurongorwa, bakomeye ku muco n’uburere bahawe n’ababyeyi bagihari.

Umwe muri aba bakobwa utarifuje gutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko we ari isugi ku myaka 28 kandi yitegura kurushinga.

Ati “Ni byabindi umukobwa aba umwe agatukisha bose. Cyakora muri iki gihe ntabwo yenda navuga ko ari umwe, ni benshi batari isugi, ariko nanone si bose, hari na benshi bakiri isugi bitonze mu bukumi bwabo. Barahari benshi pe!”

Impande zombi icyo zihurizaho ni uko kurinda ubusugi bw’umukobwa n’ubumanzi bw’abasore muri iki gihe byabaye ingorabahizi kubera ubusambanyi n’ibibuganishaho byeze mu buryo butigeze bubaho mbere mu Rwanda.

Igikwiye ariko ku rubyiruko ni ukurinda imibiri yarwo mbere yo kurushinga mu buryo bwemewe n’Imana cyangwa n’abantu kuko byagaragaye ko ingaruka ari nyinshi ku busambanyi buhutiweho, budakwiye kandi butemewe mu muco nyarwanda.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nkawe wandetse iyi nkuru se, ubibona ute, usibye kuvuga (rapporter) uko wabyumvanye abandi. Waduha ton point de vue cyangwa se analyse cyane ko Uri n’umukobwa.

  • Wareka kuba ruharwa itegera abagsbo Ku muhanda n’abandi,ariko ubusugi ntibikiri ikigenderwaho

  • jewe nibazayuko amasugi agihari pee ego abenshi babigize nkaho ariwo muco gutakaza ubusugi arko harabandi rwose bamasigi. gewe natangajwe nokumva umwali ufite 21ans ambwirako arisugi arko ati mbwira ukuntu natakaza ubusigi ntakoze sex narumiwe peee nibajije niba luba isugi aramahano

  • Kuba isugi bisigaye ari interuro yo guca umugani bagira bati” kera habayeho!!!” gusa sinzi niba kubona isugi bitatangirwa igihembo!

    Niba mushaka ko amasugi yongera kuboneka mu bari ba banyarwanda, minisiteri y’umuco nishyireho amarushanwa kditange ibihembo ku bakobwa barinze ubusugi ndetse banishyurirwe amashuri ku buntu maze murebe uko ubusugi n’umuco wabwo bigaruka!!

    Yewe abakobwa barabasambanya bukira! uzi ukuntu abakobwa b’abanyarwanda barusha abamotari kumenya amakaritsiye yose mu gihugu?

    uzi ukuntu abakowa b’abanyarwanda bazi utubari,hoteri na lodges bigezweho?

    uzi ukuntu abakobwa b’abanyarwanda bazi amoko y’inzoga zose zigezweho?

    uzi ukuntu abakobwa b’abanyarwanda baba bibitseho imitungo itabarika?

  • usanga bakundimboro kurusha bene zo

  • uwaboneka yabaciye agahigo maze no mucyaro baratubaritse

Comments are closed.

en_USEnglish