Digiqole ad

Ubusinzi bw’umugabo bugiye kudutanya, mungire inama

Muraho neza,

Nanjye nakomeje kujya nsura Umuseke nkareba hano abantu bashyira ibibazo bitandukanye bahura nabyo n’inama bagirwa, nkomeza kwifata gusaba inama ku kibazo mfite mu rugo, ariko aho bigeze umutima undushije imbaraga nanjye nimungire inama. Nizeye ko e mail iriho amazina yanjye itajya ahagaragara.

Au fait ndubatse, mfite umugabo unkunda nanjye nkamukunda, tubyaranye gatatu. Abana ubu umuto yatangiye amashuri abanza. Kuva twashakana n’umugabo wanjye ni gake nagize amahoro asesuye kubera ubusinzi bwe.

Akunda inzoga ku buryo bukabije, nakomeje kubyihanganira kubera uburyo mukunda, ubu imyaka irenze 12. Rwose ntacyo tubuze mu rugo, arashakisha akaronka nanjye ngakora ngahembwa, abana ntibabura minerval, nta kintu cy’ibanza twifuza ngo tukibure.

Gusa mu myaka ine ishize umugabo byarakabije, arasinda biteye ubwoba, kuva kuwa mbere kugeza kuwa mbere buri joro agomba gutaha igicuku kandi akaza yasinze. Ngira amahirwe y’uko atavuga nabi, gusa birambabaza cyane kurarana n’umunuko w’inzoga buri munsi buri munsi, ubwo iby’inshingano ze mu cyumba byo simbitinzeho kuko mbibona ku munsi mukuru gusa.

Mu by’ukuri simbabajwe n’izo nshingano kuko nubwo ntakuze cyane ntabwo kwifuza umugabo aricyo kimpangayikishije, ibibazo mfite bikomeye ni njyewe ubwanjye, umutima wanjye gukomeza kwihanganira ingeso nk’iyi biramvuna, ikindi kibazo gikomeye ni uburezi bw’abana bacu, ese aba bana batabona se, bamubona bakamubona yaborewe aruka avuga nabi bazavamo iki?

Muri week end nka samedi mbona umwanya wo kwita ku mugabo uhagije, nkamuzinduka nkamutekera isupu nkamutegurira byose, akabyukana ipfunwe ry’inzoga akajya ku meza atavuga, akanywaho, akabaza abana amakuru ho gato, agahita ajya kureba sinzi ngo kanaka, kuva izo saa tatu za mugitondo saa yine tukongera kumwumva nka saa saba z’ijoro atashye yaborewe kandi yitwaye mu modoka, mu by’ukuri usibye n’ibyo bibazo bindi n’ubuzima bwe mu muhanda buba buri mu kaga gakomeye, ibyo byose bituma umutima wanjye uhora uhagaze, sinsinzira neza, sinzi ibyishimo byimbitse umuntu ahabwa n’uwo bashakanye, ubuzima bundyohera igice iyo mbona abana banjye gusa, nkababazwa n’urugero rubi babona kuri se.

Narasenze ntaho ntagiye mu gihugu ngo basengera abantu ngo bave ku nzoga, ntacyo ntakoze, ndetse yigeze kuzivaho nk’iminsi irindwi, ariko azisubiyeho akuba kabiri aho yari agejeje.

Mu by’ukuri ndababaye cyane mu buzima kubera ubusinzi bukomeye bwokamye uwo twashakanye, bantu muzi iby’iki kibazo ndabasaba mungire inama z’uko umuntu ashobora kubyitwaramo mu gahinda nk’aka k’umuntu ubundi udafite icyo yakabaye abuze.

Imana ibahe umugisha.

Murakoze

0 Comment

  • Ihangane mama njye ndabyumva kuko nanjye aribwo buzima niberamo kandi tubisangiye turi benshi nkurikije inshuti nagiye mbyumvana nzi ngo ndabaganyira. abagabo b’iki gihe nta mutima bagira pe! umbwire nawe ukuntu umuntu yahora akora ikintu azi neza ko kibabaza uwo babana kabone niyo wabimugaragariza gute mukaganira ntabireke kandi uko asinze niko asaba n’imbabazi, ariko yamara kuzisaba agahita yongera butaracya kabiri. njyewe aho bitandukaniye gato nuko aho bigeze asigaye azinywa rimwe gusa mu cyumweru ariko akanywa izayose nkuko babivuga. ibyo nabigezeho kubera kudacika intege ngo mwihorere nakomeje kumukarira cyane ndetse nkamuteza n’inshuti. nta bundi bugome agira akorera urugo neza ariko uwo musaraba wo guhora nimuka mucyumba wkd kuko ntakwihanganira kurarana nawe bitewe n’ibyo aba arigukora bitakwihanganirwa numva undemereye cyane, ariko nkomeza gusenga nizera ko nabyo  bizashira. izo  nshingano se yazikora ate ko aba yapfuye kandi niyo yabishobora nawe ntiwanabyemera… kubera aba yaboze. Imana nawe igutabare.

  • akenshi nimwe mubyitera umuntu amara imyaka ine yose yifata uko yishakiye ukabyemera ibintu bihinduka mumaguru  mashya nyuma kubihindura akenshi ntibiba bigishoboka nkubaze umuntu muri weekend avamurugo akajya kwicara munzoga kugera saa Saba zijoro akicaye mukabari akabuno ubwo ntikaba kaciste ? sha ashobora kuba afite undi aruhukiraho kuko ninzoga ashobora rimwe na rimwe kuzinwera murugo ariko kuko atikoza urugo afite tena ! umbabarire sishaka kugusenyera none rero uzamusabe witonze ko agomba guhindura ingeso ze zikubabaza ukaba wumva bigeze kure ariko mukinyabupfura kuko uzaba umutunguye uzahakuramo igisubizo kubyo azagusubiza . 

    • Mwa bategarugoli mwe murebe neza akanyoni kitwa NYIRABAYAZANA ko Atari mwe mugapfumbase!!!!!!!!!!!

  • Mu byo uyu wiyisebibish avuze nkuyemo ikintu kimwe mu byo wagerageza. Muteze inshuti ze bwite, byongereho n’abavandimwe n’ababyeyi niba mukibafite. Icyo kandi ugikorane ingufu utarambirwa. Ikindi niba bishoboka uzamubwire uti ngiye kuzajya nkugenzura ndebe ko koko aho uvuga ko unywera ari bizima. Ubundi umusabe ko nibuze yajya ataha kare akanywera mu rugo  ko nabyanga uzamuta ukamuhunga kuko udashaka ko abana bakomeza kumubona adasa nk’umu papa .

  • Twumvikane bana b’Imana!Mumenye neza ko alcoolisme ari indwara nk’izindi.Uyu mugabo ntabwo gusinda bikiri ku rwego rw’ingeso mbi ahubwo byageze ku rwego rw’uburwayi.Icyakora ubwo hari icyabiteye.Yifitemo igikomere mu mutima kitagaragarira amaso y’umugore we.Muzashake muganga wabyigiye azabafashe.Alcoolisme ni indwara ivurwa igakira ariko bisaba ko uvurwa abigiramo ubushake.

  • Niba uzi inzoga akunda uzazigure ugure nka caisse uyitereke mu rugo ubundi nahagera uhite umuha inzoga muganire namara nk’amacupa 2 umusabe ko  mujya ku meza nyuma uhite umusaba ko mujya kuryama kandi ntazabyanga. Bizagenda bimushiramo avemo umuntu muzima.Cyangwa muri weekend nakubwira ngo agiye kureba umuntu umusabe mujyane nabyanga mujyane ku ngufu. Nimugera mu kabari bizamutera isoni kuko mwese muzaba mwicaranyemo niwe uzakwisabira gutaha. Sawa uzagerageze kandi uzaduhe feedback.

  • umva nkubwire nshuti yanje, abo bakubwira ngo uzane inzoga murugo, nuko batabizi. ngo agahwa kari kuwundi karahandurika. ubwo buzima mbubayemo imyaka 19,uwanjye haraho ajya ataha kuwundi munsi, cg tugahura ngiye mu kazi mugitondo,  nabanje kujya nsiba akazi ngo wenda baba bamwishe, ngatangira ikiriyo mwibanga , ubundi nkibaza ko bamufunze cg ari mubitaro, ntarindi banga uretse gusaba uwiteka akagukomeza, ukita kubana bawe, kandi na bwana ukomeze kumwubaha kuri byose. hari umugore duturanye, yaguze ikaziya yinzoga(AMSTEL ), umugabo yarazifunguye zose uko ari 24 zirabira zishiramo, ngo ni agasuzuguro ko kumufungirana mu nzu amubuza gusabana n’abandi. Imana yampaye kubyakira nayombi, kandi ndabiyishimira cyane, jyewe abana barakuze, turabiganira ndetse tukanaseka. nkunda kubwira abantu ko mbana n’umurwayi nibyo binyubaka, kandi ubuzima burakomeje. senga cyane imana izagukomeza

  • ni Bibish ugarutse, Inama muri gutanga ni nziza ariko ibi birasaba kuba ubizi warabibayemo nibwo wabyumva neza. mwari muzi ko umuntu ukunda akabare iyo nzoga niyo wayishyira murugo atanayinywa, rwose njye iyo sa saba z’ijoro aba ari mukabare kuko naho anywera ndahazi ntahandi aba yagiye. nanjye mbifata  nkuburwayi kuko ubonye ikimwaro n’ibibazo agira nyuma yo kuzinywa wahita ugira ngo ntazongera, ahora apfukama asaba imbabazi ariko bikanga akabigwamo. inama yindi nakugira nuko utasenya urugo kuko abana bakeneye kuba muri famille, wowe ntucike intege ujye ukorera cyane urugo ntube umunebwe niba afite famille uyiyegereze cyane mbese ajye akubonamo umuntu wagaciro gakomeye kuburyo abona ko atagufite atabaho, ibyo bizagufasha kumugarura, nari kuvuga byinshi ariko ndatinya ko nawe yasoma hano akamenya imitwe yawe. gerageza uzambwira.

  • ihangane, har’uwa uwabwiye ko yatashe saa ine asanga umugore yakinze ajya gushaka aho arara. nibyo byadushobora abagabo dutaha dutinze. gusa byarambabaje cyanee, numva ntabyihanganira jyewe

  • Dear,Ese aremera kunywa umuti utuma azivaho?Hari un docteur atanga amuti ariko uwuwushaka niwe ubyisabira.wanyhoherereza phone number na email yawe kuri: [email protected] nkaguha amakuru yuko wabona uwo mu doctor.

  • ihangane nta kindi wenda wewe aziko yabyaye akaguha ibyo kurya hari umeze atyo adahaha,ataziko mbese hari ikindi abazwa uretse we nuburiri,akazi,akabari,numupira wowe menya urugo rwawe gusa

  • Nshuti  zacu uyu muvandimwe arababaye peee.kd birumvikana uzi gusanga umuntu uri inkumi nziza nawe ari umusore mwiza mwakundanye .hanyuma hakavuka ikibazo nkicyo.birababaza .gusa burya .ngo agahinda ntikica kagira mubi.icyo nabwira mwene data .nta kindi uretse gusenga Imana .uti narasenze.Imana rero ntikora nkumupfumu. ibyayo bigenda gahoro. gusa uratitiriza kugeza igihe uzabonera igisubizo. wowe ntucike intege senga senga senga kdi haricyo bizatanga.peeee . hindura position  Imana Ihindure situation. Yishakashake nayo izakwiyereka.

    • ihangane madame cyakora ntuzigere narimwe umubwira nabi kuva ntacyo akwima

  • Hari imiti.  Ufite chance yuko nawe bimutera ikibazo. Bivuga ngo ashobora kwinjira muri process yo kuvurwa. Uwavuze ko ashobora kuba hari ibikomere afite byaba ari ukuri but ashobora no kuba atabizi. Dore inama: shako psychotherapist cg Psychiatric ( eg Naason) ubundi baganire nawe. Rwose hari imiti ya sevrage kunzoga gusa nyobewe uko ngufasha kuko ntiwatanga adress yawe nanjye kandi sindi free yo kuguha iyanjye. Shaka sim card wakoresha muri iki kibazo umbwire number kuko nzi umuntu bahaye imiti birashira ni case twavuganaga nkabaganga. Otherwise courage

  • We pray for You Mama. Bagabo iyiba mwari muzi IBIKOMERE UBUSINZI BW’ABABYEYI bugira ku rubyaro nyuma y’igihe kirekire; MWAHITA MUBIREKA!

  • biriya agukorera ntugire ngo arakwangwa, oya kuko nawe ntiyikunda ahubwo yatsinzwe n’irari rumutima we, dore rero inama nakugira1 ugomba kwihangana cyane kuko akeneye ubufasha bwawe kuko we n’umurwayi n’inganzwa y’inzoga.2. ningombwa afite inshuti mbi, ubusinzi nkaburiya bukorwa n’agatsiko k’abagabo bibirara batagira icyo   bitaho.bamwe baba bafite ingo zabananiye bitewe n’ibibazo byinshi harimo n’abananijwe n’abagore babo noneho uwawe yabagwamo bakamujyana mu kigare ba mwigisha ko ntamugabo utaha kare nk’inkoko,bati uringanzwa ubwo umugore yakubujije kunywa inzoga n’ibindi byishi bamubwira.3.nucika intege ukamurekera ziriya nkunda mugayo uzaba utsinzwe nabi cyane, ahubwo banza usabe imana kuguha ubwihangane uyisabe kukuba bugufi ntuzemere gutsindwa kuko uri kurugamba rwo kurokora umukunzi wawe ise wabana bawe ishema ty;urugo rwawe,abana bawe,ubwo se watsindwa ute ?4.tinyuka ushakishe imbaraga mu muryango w’umugabo wawe no mu muryango wawe bagutize umurindi,bamuganirize bamugire inama, nawe arabizi ko ibya kora atarbyiza.ku bubasha bwimana n’ubwihangane uzagira uzasarura byiza.5.ntuzamuce inyuma ngo uhemuke kuko uzaba nawe ubaye mubi kumurenza.   ibyo wavuze niba aribyo uri muri bake mu bagore dufite ubu, uramenye ukomere kubupfura bwawe.imana ikorohereze.

  • Uyumuntu wanditse ko ba dames bapfumbase nyirabayazana se nibite? Ubwo mme we harico amuvugana murugo? Nahanura nyene guhura nikibazo: kwihangana akarera abana 2 agasenga 3 ajagura inzoga bwana akunze akazibika mucyumba cya bwana.Murakoze

    • sha nangye zarananiye umugore yarumiwe,iyo ngeze ku kabari numva umunezero utaba ahandi nkavamo sa kumi,byarananiye kubireka byamazeho n’amafranga,mungire inama nangye

  • Kunywera mu rugo ntibishoboka, kuko izo mu rugo zibiha kubi! Kera
    nkinywa nashoboraga kuba namara amacupa 7 mu kabari mu kanya gato,
    nashaka kunywera mu rugo rimwe iri rikananira.Kubuza umugabo inzoga siwo muti cyane cyane ko yanabikwangira akazireka ariko nawe akaguharurukwa.Muganirize,
    umubwire ko bitagushimisha, ko wifuza kumubona igihe gihagije kandi ko
    uba ubikeneye biri mu nshingano ze nk’umugabo ndetse nk’umubyeyi (ku
    bana).Ndongera nitangeho urugero, nkinywa nta na rimwe umugore
    yigeze ambwira ko bimubangamiye, ariko ni bwa bunyarwandankazi usanga
    ashiriramo aho kumbwira akaza kwandikira umuseke.So, muvugishe, abagabo benshi ni abana ariko si abana babi.Shaka
    agakorwa mwakorana muri weekend hamwe n’abana (gusura ababyeyi, gusura
    incuti, gusukura mu nzu), cyangwa ku cyumweru mujyane gusenga buke buke
    bizaza. Ariko ntuzazimubuze.

  • Uwo ni umusaraba wawe, ahubwo ugira amahirweko asinda gusa (icyakora ntitwishimiye ko ameze atyo) ariko utekereze umywa akavangamo n’inkoni cg agasambana? Kubwawe birakomeye, ntanuwakubwira ko byoroshye ngo ubyumve kuko nta wumva umusonga w’undi ariko wumve ko bidakomeye. Icya mbere uri mu ishuri, umunsi uzarivamo uzashima Imana (irimo kwiremera amashimwe), icya 2 urimo kwigisha abana bawe kwihangana

    • inama nakugira wamubyeyi we nizi:  1. gusenga cyane ushishikaye 2. kubisuzugura ukabifata nkibitariho ubundi ukamwerera imbuto, gusa biragoye sinkubeshye kuko mbana nabyo ndabizi gusa Imana yumva gusenga kandi yumva abamama cyane nizera ko harigihe izabikora kandi tukanezerwa kuko umuntu ntiyabaho ababaye ubuzima bwe bwose. courage  ma belle kandi nturi wenyine

Comments are closed.

en_USEnglish