UBUSHAKASHATSI: Babona bate uruhare rwabo mu buyobozi, amashyaka na Sosiyete civile?
*Kuri bamwe ngo babona imyanzuro iva hejuru ikabisukaho ngo babyemeze
*Amashyaka ngo ni ayo guha abayashinze imyanya mu butegetsi,
*Ishyaka FPR ngo babona ari ryo rikora gusa,
*Societe Civil ngo bibaza icyo ari cyo
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama, Umuryango Never Again Rwanda ushinzwe kubaka amahoro no guharanira ko Jenoside itabaho ukundi, watangaje ubushakashatsi bwerekana uko abaturage bumva uruhare rwabo mu miyoborere mu Rwanda. Abaturage ngo babona imyanzuro imwe ibaturwaho, bakobana ko amashyaka agaragara mu gihe cy’amatora, n’aho ngo imiryango itari iya Leta imyinshi ngo ntibazi ibyo ikora.
Bamwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi nka Intareyamahanga Reverien na Odeth Kantengwa banabusobanuye, bavuze ko bwakorewe mu turere 10 mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, bukorerwa ku bantu 616.
Ubu bushakshatsi ntabwo ari ubugaragaza imibare (Quantitative Research) ahubwo ni ubwo guha abantu umwanya bakavuga ibitekerezo byabo (Qualitative).
Never Again Rwanda isobanura ko yakoze ubu bushakashatsi igamije kureba uko imiyoborere myiza Leta y’u Rwanda yashyizeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage bayigiramo uruhare, kuko ngo bemera ko imiyoborere myiza ari umusingi w’iterambere.
Ubushakashatsi rero ngo bwari bugamije kureba uko abaturage bakomerekejwe na Jenoside, ubu noneho bagira uruhare mu miyoborere, no kureba ubusesenguzi bwabo n’uruhare bagira mu gutanga ibitekerezo ku bibazo biriho.
Abaturage ngo bagaragaje ko uruhare mu miyoborere bumva ko ari ugushyiraho no kubaza abayobozi inshingano, no gusaba inama abayobozi bishyiriyeho. Gusa, ngo kugira ngo ibyo bibeho ni uko hagati y’umuyobozi n’umuturage haba hari ikizere, amakuru, no kuba umuntu atagirwaho ingaruka no kuvuga ikintu runaka.
Mu bitekerezo bya bamwe mu baturage bumvikana muri video yafashwe mu bushakashatsi, abaturage bagaragaza ko uruhare rwabo mu bibakorerwa ari ruke, bakabona ko amashyaka aboneka mu gihe cy’amatora, imiryango itari iya Leta yo ngo ntabwo ikora.
Umuturage wo muri Rutare i Byumba wakoreshejwe muri iyo video, ati “Ndi mukuru, njya mu nama nyinshi ariko sindabona aho abajyanama haba mu kagari, ku murenge no mu karere baza ngo batubaze ibitekerezo, nyoberwa n’ibyo biga aho biva.”
Undi muturage ndetse akaba n’Umujyanama mu karere, yavuze ko imyanzuro biga iba yateguwe n’abakozi b’akarere akibaza niba we nk’umujyanama nta ruhare aba yagize, aho uruhare rw’umuturage rwava.
Ati “Abayobozi bo hejuru bazana imyanzuro ngo mwemeze birihutirwa,…”
Umuturage w’i Rwamagana we yavuze ko mu gihe habaye inama y’Umurenge usanga bafungishije amaduka yose, akemeza ko nta ruhare umuturage aba yabigizemo.
Ati “Inama iraba ubuzima bugahagarara, amaduka yose ugasanga bayafunze abantu bakabura aho bahahira, nta buryo byakorwa inama ikaba n’ubuzima bugakomeza?”
Undi muturage yavuze ko iwabo i Gicumbi, ubuyobozi bushyigikiwe na Mayor Nyangezi (yahoze ari umuyobozi wa Gicumbi) batemaguye insina z’abaturage n’imibyare (insina nto) ifite akamaro bagashyira hasi, ati byaduteje inzara tuyita “Rwanyangezi”.
Hon Fred Kayiranga nawe wabajijwe muri ubu bushakashatsi asa n’uwemerenya n’abatuarege ko hari ibyemezo bifatwa batabiganirijwe, aho avuga ko basuye ahantu bagasanga nk’umuhanda wubatswe n’amafaranga menshi utakibasha gukora kubera ko wubatswe ahadakwiye, wabaza abayobozi bati ayo niyo mafaranga Leta yaduhaye.
Ati “Hari abayobozi bo hasi bataramenya guhitamo ikibafitiye akamaro.”
Amashyaka afasha abayashinze kwibonera imyanya ya politiki
Abaturage bavuga ko amashyaka batajya babona ibikorwa byayo kimwe n’imiryango itari iya Leta, bakibaza niba abaho cyangwa habaho ishyaka rimwe rya FPR.
Umuturage muri ubu bushakashatsi ati “Amashyaka ni uburyo bwo kugira ngo beneyo bibonere imyanya muri politiki. Ushobora gusanga umuntu ari Minisitiri afite ishyaka ariko riri mu kirere atarigeze yumva ibitekerezo by’abayoboke be.
Amashyaka ariho ariko ntakora. Nabwirwa n’iki se amashyaka akora kandi nta bikorwa mbona? Mbona amabendera ngeze kuri forum y’amashyaka ariko ntiwambaza ngo iri shyaka rikorera aha. Mbona ishyaka ari rimwe gusa, FPR niyo mbona ikora.”
Undi muturage yavuze ko amashyaka abatera ubwoba mu gihe cy’amatora ugasanga barahangayitse ariko yarangira bikaba birarangiye ntibazongere kubona beneyo.
Dr Frank Habineza wa Green Party abivugaho iki?
Uyu muyobozi w’ishyaka avuga ko ishyaka ryabo ari rishya rimaze imyaka itatu bakaba bamaze gushinga inzego z’ubuyobozi mu turere 15 ku rwego rw’Akarere ariko ngo mu mwaka utaha mu kwezi kwa Kamena bafite gahunda yo kuba bageze mu turere 25.
Iri shyaka ngo rifite n’abahuzabikorwa barihagarariye mu rwego rw’uturere n’imirenge ariko batatowe ahubwo bagiye bashyirwaho (nomination).
Ati “Icyo twifuza ni uko mu nzego zose hajyaho abantu batowe n’abaturage.”
Ku kibazo cy’uko amashyaka agamije imyanya y’ubutegetsi adakora, Dr Habineza Frank avuga ko amashyaka icyenda atavuga rumwe na FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, asa n’ayemeye kugenda mu murongo umwe w’imitekerereze no guhuza ibikorwa (coalition) ngo ibyo bituma ibikorwa byayo nk’uko abaturage babivuga bitagaragara hakaboneka FPR.
Ati “Ishyaka ryacu rya Green Party ntabwo turi muri Guverinoma, ntabwo turi no mu Nteko, turakora, no mu turere turiyo, ibikorwa byacu biragaragara, n’andi mashyaka arakora kuko akorera muri Guverinoma afite ukuntu akora.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka yavuze ko abaturage bagaragaje ko batagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa no gusuzuma ibyakozeho kandi ngo kugira ngo bigerweho ntibyakorwa mu mwaka umwe ngo birangire.
Yavuze ko Minisiteri y’Ubutegesti bw’Igihugu yasabye ko buri wa gatatu inzego zose z’ibanze zahura n’abaturage kugira ngo bakemure ibibazo byabo.
Ku kibazo cy’uko inama zihagarika ubuzima ati “Icyo umuturage yavuze turacyemera, higeze kubaho igihe cy’imikorere mibi cyane mu mujyi inama yaba ubuzima bugahagarara, twasabye ko abayobozi bakora igenamigambi rinoze, inama zigategurirwa ku gihe, abaturage bakamenyeshwa amasaha bakenewemo, ariko zigakorwa ku buryo n’ibikorwa bisanzwe by’abaturage babigeraho.”
Mu giturage ngo inama zose basabye ko zikorwa abatuareg bavuye mu mirimo yabo, keretse inama zimwe na zimwe za ngombwa.
Ku gitutu gishyirwa ku bayobozi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegesti bw’igihugu avuga ko kizahoraho mu gihugu nk’u Rwanda gitera imbere, kandi ngo nk’umuyobozi ni we ugomba gushyira ku murongo ikihutirwa, iki gitutu kandi ngo ntabwo gishobora kuba intandaro yo “Gutekinika” nk’uko abaturage babigaragaje.
Munyeshyaka ati “Igihe cya tekinike cyabayeho ariko ubu ngubu birimo gukemuka, kandi ntabwo umuntu atekinika kubera ko yabuze igihe. Burya gutekinika bijyanye n’indangagaciro, wowe nk’umuntu nimba wumva ikintu atari cyo, ntabwo wakigira cyo kubera ko igihe kirukanka.”
Yavuze ko abayobozi barimo kubegera bakabigisha indangagaciro z’ubunyangamugayo no kubahiriza igihe no kuvuga ukuri ku buryo ibyo bakora byose babikora mu kuri.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ingufu ufite ubutegetsi akoresha kugira ngo abugereho, ni na zo agomba kwiringira kugira ngo ayobore cyangwa agume ku butegetsi. Iyo izo ngufu ari abaturage, ntabayobora atabababjije ibyo bifuza ko bibakorerwa cyangwa ngo baganire kuri gahunda zibateganyirijwe. Ariko iyo umuntu yashyizweho n’ingufu za gisirikare, n’ubuyobozi nyakuri buba buri mu maboko y’inzego z’umutekano, abandi bagaherekeza, n’abaturage barimo.
Mahoro ambaye kure mba mukoze muntoki.
Erega burya Abanyarwanda baba bareba uko ibintu bimeze niyo bijya, ntabwo umunyarwanda w’iki gihe ari uwo KUBESHYA ,IGIPINDI;…., Buriya inyito ” GUTEKINIKA” ubu yamenywe mu gihugu hose ,ubu iyo uvuze ngo Umuyobozi kanaka aratekinika ntabwo icyo umuntu ahita yumva ari uko ari Technician w’imodoka cg se Electronic n’ibindi nkibyo, ahubwo bahita bumva ko Abeshya ibyakozwe n’ibyagezweho gusa. Imikorere nkiriya rero yaramenyekanye hirya no hino,iramenywa ,Abaturage ni abana beza babuze uko babigira bayishakira izina (GUTEKINIKA)!, Ibi rero bituma nta Kizere bagirira ababayobora,nkaba mbona hagomba gushyirwamo imbaraga kugirango abayobozi bongere bigarurire ikizere mu Baturage.
Hari nizindi mvugo zivugwa n’abaturage ariko ziba zigaragaza ibiriho ariko bitari byiza,urugero : IBIFI BININI….,
Mu matora y’inzego z’ibanze hari aho niboneye abaturage banga gutora kuko uwo bashakaga bamamaje kandi nawe ubishaka ,nyuma yahamagawe kuri Telephone agategekwa gukuramo candidature ye!!! gusa nyuma byanze baje kumureka baramutora. Ibyo bikorwa mu maso y’Abaturage ntabwo baba basinziriye!! nabyo ni ukubikosora.
Hari byinshi byo gukosorwa mu miyoborere kugirango ingamba na gahunda z’iterambere by’abaturage bigerweho neza kandi rwose Abanyarwanda bose babyibonamo aho kugirango bamwe babyigwizeho maze byitirirwe Abanyarwanda bose. nkababandi basangira ariko umwe akabwira mugenzi we ko Azajya atapfuna undi nawe akamira ,ariko bose bakavuga ko bariye!!
Ibi nibikosorwa Abanyarwanda bazaryoherwa cyane n’igihugu.
Murakoze kwemera ko ntanga igitekerezo cyanjye
Niba wibaza impamvu FPR ariyo ikorayonyine , wakwibaza impamvu MRND ariyo yarifite ingufu mbere yayo,MPR ya Mobutu,MPRD ya Kabila, Ishyaka rya Museveni,Ishyaka rya Putine muri Russia, kwa Mugabe, noneho wasubiza amaso, ukibaza impamvu Parti Socialitse muri France,Labour yo muri UK,Les democrates muri US ha bagenda bahigikwa nirindi shyaka rigategeka bagategereza intsinzi kugirango bongere kugaruka kubutegetsi kandi hagataho utsinzwe ntahindurwa aduyi agakomeza imirimo ye mwishyaka ntahigwa ntiyicwe ntafungwe.Ibyo bibazo wa mugabo we, ibisubizo nubyisubiza uzasanga uzamenya byinshi mubibazo urikwibaza.
Comments are closed.