Digiqole ad

Uburyo abayobozi barya amafaranga y’imisoro yacu birababaje

 Uburyo abayobozi barya amafaranga y’imisoro yacu birababaje

Muraho bavandimwe musoma Umuseke,

Ndabizi ko mwese mwumva amakuru ahora agaruka y’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta, birashoboka ko rimwe na rimwe hari abumva nta kintu kinini bibabwiye ariko nk’umuntu ukora Business nkabona uburyo ntanga imisoro nta bukerererwe iyo ntekereje uburyo abo bitwa abayobozi mu nzego zitandukanye baturira amafaranga agahinda karanshengura.

Mumaze iminsi mwumva abariye aya mutuel de santé z’abaturage, muherutse kumva abayobozi ba Bugesera barimo na Executif w’Akarere bakurikiranywe kuri bene ibi, ndetse nizeye ko n’abandi benshi bizabageraho.

Ni gute executive w’Akarere yubaka igorofa agatura mu nzu y’agatangaza kandi umushahara we uzwi, kandi ngo hari audit na report ikorwa n’Umuvunyi ku mitungo y’abayobozi?

Ba Procurement naba DAF b’ibigo bya Leta na za Minisiteri bafite amakamyo n’amazu y’agatangaza mu buryo budasobanutse kugeza ubwo bimwe babyandika kuri ba madam n’abavandimwe ngo badatahurwa.

Uzasanga abayobozi barakoze bloc y’ubujura, mu gihe cy’isoko rya Leta mu kigo runaka twe nk’abakora business wajya kubaza amakuru ugasanga bashinyitse imikaka bategereje utangamo akantu gafatika.

Isoko rito ryo gutanga serivisi mu kigo cyangwa Mininisteri runaka rifite agaciro ka miliyoni eshanu, aba ba ruryi baricara mu nama zabo mu kigo bakemeza ko rifite agaciro ka miliyoni 10 maze uwikorera bakamubwira ko ashyira ku biciro byo hasi bya miliyoni 10 abandi bakisanga bahanitse bari muri 12 gutyo.

Nyiri ugutsindira isoko ariko akaba abizi neza ko izo miliyoni eshanu atari ize ari iza abo bagizi ba nabi, maze ubwo miliyoni eshanu za zikagenda kuri ibyo bisambo ndetse uwatsindiye isoko nawe akariko uko yishakiye kuko aziko yariguze, ubundi tukumva ba rwiyemezamirimo babavumira ku gahera ngo biyemeje gukora ibyo badashoboye, ngo bataye imirimo barigendera, ariko nyamara ugasanga ni uko amafaranga bahawe igice kinini cyariwe n’abo bahemu.

Urwo ni urugero ruto ariko iyo bigeze mu mishinga minini biba ibidi bindi, mwumvise uburyo Perezida wa Republika yari abahitanye ku mushinga wa nyiramugengeri muri Gishoma yaguye mu mazi kubera inyungu za ba rusahurira mu nduru nk’abo bashaka indonke zabo.

Kurya amafaranga ya Leta ari nayo misoro ya rubanda muri ubu buryo hari abayobozi benshi babigize umuco, usanga mu bintu cyane cyane by’amasoko bibaza uzabaha atubutse muri iyi misoro yacu yakabaye ikora ibikorwa by’iterambere.

Ubu busambo buteye ubwoba muri iyi minsi, nzi neza ko benshi muri mwe namwe mububona cyangwa muhura nabwo, inkiko zacu ntabwo ndi kubona akazi kazo mu kurwanya iki kibazo mbona gikomeye.

Ndibaza rero amaherezo…..

Namwe mubimfashemo, murakoze

18 Comments

  • Muvandi ibyo nubitindaho bizagutesha umwanya !!!!
    Dukora bimwe najye ndubakisha, ibyo bibazo byarandenze mpitamo kubihunga burundu.
    Ubu mbona isoko nkabanza kureba bene ryo nkabona kugerageza kurisaba haraho ntirirwa jya kubera ubusambo mbaziho ubu nararahiye ntawe nzaha nu rupfumuye !!!!

    Iyo nguye ku muzima amoa isoko tugakorana neza nkamuha umulimo unoze we.
    Naba ntinze kubona isoko ritambaza ruswa nkubaka inzu yajye nkazigurisha ariko nta mbwa izicara mu bureau ngo nyigemurire amafaranga yajye itamfashije kubona.

    Ahubwo ubu nariyemeje nuzasubira kuyanyaka nzajya murega.

    Uwashaka guca ibyo bintu yabanza kubaza abayobozi aho bakuye cash bubakamo cg baguramo infi mitungo kuko salaire zabo zirazwi uko zingana ni nkeya.

  • Yemwe bavandimwe, nimureke kuko iki ni icyorezo ntazi uko kizavurwa.kuko nanjye ikitwa amasoko ya reta maze kuyahaga.ubu ujya gusura, uwarihawe arimo kurikora.ariko mwongereho, nimiryango itagengwa na reta.yayaya,muzajye muri world vision mwirebere, biteye ubwoba.bayakwaka mbere, wayabura bakarikwaka.

  • Jye nohereza ama modoka mugihugu from usa ariko nari nzi ko I kibazo ari umusoro muremure utuma ncuruza mpomba ntago narinzi ko ari ba rusahurira mumufuka.iki kibazo ariko cyagombye guhagurukirwa nabanyarwanda ubwabo. Urugero niba bamwe mubazi koko ubwo mwashe pancarte mukajya kuri office zabo na HE ubwe ati: I wish I can go back in my old days. Kandi mwabonye ko itari jock.niba abo bantu bazwi bagombye kurwanywa izuba riva.ubu se koko ibi bibazo byose bizaharirwa muzehe
    Si ukumugondoza koko?

  • Mwe muracyavuga ? Biteye agahinda birababaje cyane !!!! ahubwo wagirango nyina ubabyara ni umwe .Ushobora kwibaza impamvu iyo ngeso bose bayihuriyeho .Ni ukubera iki ?

  • Uwababwira uwitwa FERNAND wahoze akora muri RSSP muri MINAGRI yamaze kwigwizaho akayabo ahita asezera ubu ku RUYENZI ahafite ibipangu ntazi umubare amajeep ya V8 niwe abarizwaho kandi umushahara we wari 500 000frw ku kwezi ariko amasoko yose yayahaga Company ya mubyara we ikorera ku KINAMBA.

  • Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Iriya ni système FPR, na mbere ya FPR ntibyari shyashya ariko ntibyari byakagera hariya. Abahungu bazi gutekinika mu nyungu zabo kandi uwabibigishije arahari.Wa mugabo Nsekalije ati cyera twarishaga ikanya utuvungukira tukagera kuri rubanda none basigaye barisha ikiyiko nta kavungukira Kagera kuri Rubanda. Amazi anyobwa mu manama akangari aturuka hamwe, ibiryo biribwa bituruka hamwe, hari imitamenwa mu Rwanda no mu mahanga, hari utudege… ibyo byose abahungu baba babireba. Nimureke kwiriza, muhebere urwaje, cyangwa se muzagongwe n’ikamyo.

    • Nibyo koko Sekalije yabivuze ukuri arabizira .yagize ati :Twarishaga ikanya utuvungukira tukagera kuri rubanda none ubu bararisha ikiyiko bagategaho n’ikiganza ntihagire nta kamwe gatakara .Gusa Systeme RPF Inkotanyi yo iteye ubwoba .

  • have have mubyihorere mwa bagabo mwe iki gihugu sinzi aho kigana, abayobozi bo mu nzego zo hejuru barajya aho ngo RUSWA yaragabanutse,kandi ahubwo yarahinduye isura,TRANSPARENCE Rwanda, ngo sinzi,ndabaha urugero rwa procurement wa IPRST EST i ngoma witwa KAMALI Julien, nta hembwa arenze 400000,ariko nyuma y’amezi 6 abonye akazi imodoka ya 6000000,ibibanza,inzu…ubwo se wavuga iki?

  • Muzi kujujura mwihishe gusa.

    Umugabo nabivugira ahabona cg arege uwo abishinja.

    Bwe nwe bweeee murabagabo nihagire utanga ayo makuru kubo bireba.

  • Imisoro yacu iribwa n’abantu bake.Kuki ba NYAKUBAHWA bahembwa za miliyoni hanyuma ba MWARIMU bakabahemba 40.000 FRW? INJUSTICE irababaza cyane.Gusa abo barya RUSWA barata igihe.Ni bangaye bazarenza imyaka 70? Twese turapfa tugasubira mu gitaka.Nubwo PASTOR na PADIRI batubeshya ngo twitabye imana.AMAZU bubaka ntabwo bazayajyana IKUZIMU.

  • Nambe nawe rata GISA.bizi kuvugira mu matama tama

  • yemwe bavandi nimwihorere,nge ndi umunyarwanda ubahanze,ariko iyo twumvisibintu biberiwacu agahinda karatwica,gusa ntamvuridahita arikose government yo irarebera gusa cy irabishyigikiye? mbabajwe na rubanda rugufi gusa!!!!!

  • hahaha! burya akabi gasekwa nk’akeza. ngo mwarimu nakore umushinga wa 400000frw (inguzanyo yishyurwa ds 2ans) namwe munyumvire! mwumvise ibya PAC nayo itinya abo yise IBIFI BININI! nukuri u rwanda ni urukire(rich) buriya anyerezwa kumwaka ntiyashyira amashanyarazi mubyaro nka bitanu. mumutara hari abagisangira amazi n’inka n’imvubu…namwe mugaburira izituzura! muririwe ntimuraye…

  • hamagara kuri199
    utange amakuru bazagufasha
    niba atari ukuvuga.com

  • Mujye mwitondera izi comments! Witegereje neza abenshi ibyo bavuga ni ukugira ngo baharabike igihugu cyacu. Ni abanzi b’iterambere u Rwanda rugezeho, ni abagome bamunzwe n’ishyari.
    Ntabwo aboyobozi bose barya ruswa! Uyitanga aba afite amanyanga noneho agashaka inyoroshyo.Uzareke kuyitanga urebe ko hari umuyobozi uzaza gukora mu mufuka wawe.
    Ese ubundi ruswa mutanga mwayikuye he? Nyuma y’imyaka 20 igihugu cyacu
    kibonye abakizahura mu bibazo ndengakamere none mwatereye ubuzutu hejuru
    kubera umurengwe! Uvura umugome ijisho bwacya akarigukanurira!

  • Hahahahah haryoha agasangiwe namwe abacuruzi ayo mutunze si aya ba so, aho mwayakuye niho musubira inyuma mukahatera amase. Naho imisoro yanyu yo muyireke kuko iterambere ikoreshwa riri hacye ku isi, ahubwo mwige uko mwafata neza guverinoma yanyu abazungu batazayigira nk’iya kadafi. Mwigeze mubona he igihugu cy’Africa gitera imbere gutya koko. Ahubwo nyine bazi gutekinika kuko bugdet yacu ntiyakora ibyo mbona. Ubwo nonaha mwibagiwe aho twari turi koko. Mujye mucencura imvugo zanyu.

  • Ariko se aya marira yo azahozwa na nde ? Mana dutabare

  • Ibyo muvuga bavandimwe nibyo kandi umuntu ukunda igihugu cye wese arabona ko iki kibazo kirimo gufata intera mbi cyane aho tuzisanga twarabaswe na ruswa nk ibihugu bituranyi ntavuze hano. Gusa twe birushaho kuba bibi kuko yaba n ibi bihugu usanga binafite umutungo mwinshi abasahura bagasahura hakagira n usigara. Twebwe nk igihugu kidakora ku mazi, ubutaka butoya, nta munsi y ubutaka nta mutungo wiberayo rwose bizatuma iterambere rikomwa mu nkokora igihugu kijya mu kaga.Jye ikibazo gikomeye nkibona mu kuba kugezubu bisa nkaho gusahura umutungo wa rubanda nta mategeko abihana tugira. Rwose minijust, police, umuvunyi kuri iki kibazo ntabwo bagaragaza imbaraga na busa. Nonese ko ubundi uwibye agirwa no guhanwa kandi agasubiza ibyo yibye. Ni hehe mwumvise umuntu wibye umutungo wa rubanda hano iwacu awishyura?Niyo hiswe ngo hari igikozwe n ukumukura ku kazi bakamuhagarika bakamufunga igihe nacyo gito nyuma agafungurwa ahasigaye akajya kwikoreshereza ka kayabu aba yaribye nta nkomyi. Ingero ziruzuye ahantu hose siniriwe nzitanga. Gusa birakabije kandi rubabanda turababaye cyane kuko nu kudusubiza habi twarimo tugerageza kuhava

Comments are closed.

en_USEnglish