Digiqole ad

Uburyo 9 wakoresha kugira ngo wirinde kubyibuha cyane igihe utwite

Kurya bihagije igihe utwite ni ngombwa cyane kuko wowe n’umwana wawe muba mukeneye intungamubiri nyinshi cyane ariko kurya aha babiri ntibivuga kurya inshuro ebyiri z’ibyo wari usanzwe ufungura. Ni gute wagaburira umwana utwite utarengeje urugero ukirinda kugira ibiro byinshi? Dore mu byo ugomba kwitaho:

Umugore utwite agomba kurushaho kwiyitaho no gufungura neza

Umugore utwite agomba kurushaho kwiyitaho no gufungura neza

Gerageza gufata ifunguro rya mugitondo ryiza

Kudafungura mu gitondo bizatuma ugira inzara bityo igihe cyo kurya ibya ku manywa nikigera uzarya byinshi cyane ibi bikunanize mu mutwe kandi ujye uzirikana ko umwana ukuri mu nda aba acyeneye intungamubiri kugirango akure neza, iyi ikaba ariyo mpamvu ugomba kwihatira kujya ufungura mugitondo indyo nziza kuko uba wamaze ijoro ryose ntacyo ushyize mu nda.

Gerageza kugira gahunda kubijyanye n’imifungurire yawe

Ni byiza gutekereza ku byo uzajya urya mu gitondo ,saa sita ndetse na nijoro kuko nutagira gahunda bizatuma urya buri kintu cyose uhuye na cyo n’igihe ukiboneye ibi bitume wunguka ibiro byinshi cyane.

Ni byiza ko warya ifunguro ririmo ibinyesukari n’ibinure bicyeya ariko ryiganjemo ibikomoka ku mboga (fiber)

Ibiryo bikomoka ku mbuto biba byateguriwe mu ganda rimwe na rimwe biba byiganjemo isukari nyinshi ndetse n’ibinure ni ngombwa rero kubanza gusoma neza ingano y’isukari ndetse n’ibinure ibirimo.niba wumva ari ngombwa kurya ibintu birimo isukari nyinshi ni byiza ko wahita urenzaho n’ikindi kintu gifite intungamubiri zihagije, nk’amata. Ibi bizagabanya isukari yo mumaraso ituma umubiri ukora ibinure byinshi.kandi kurya isukari nyinshi bituma usonza vuba kubera umusemburo wa insulin uhita wiyongera mu maraso.

Ni byiza kujya guhaha igihe uhaze:
Kuko ibi bituma ugura ibyo ukeneye kurusha ibindi.

Niba ugiye mu minsi mikuru ni ngombwa kujyayo wariye:
Kubera ko uzaba uhaze, bizakurinda kuryagagura.

Irinde kugura imbuto zicururizwa ahantu hahurira abantu benshi, cyane cyane mu mihanda no mu nzu z’imyidagaduro kuko zino mbuto akenshi usanga zidasukuye kandi zikaba ziganjemo ibinyesukari byinshi.

Ihatire kunywa nibura uturahuri umunani tw’amazi buri munsi

Abantu benshi bashobora kwitiranya umwuma n’inzara bigatuma barya cyane. Niba wari wariye maze ugasonza vuba, bishobora kuba biterwa n’umwuma. Ni ngombwa rero kunywa amazi aho guhita ujya kurya.

Irinde abantu bose bashaka ko urya cyane

Abantu benshi usanga bakangurira abagore batwite kurya cyane, ibi birasanzwe. Ntuzarye kugira ngo unezeze bagenzi bawe ahubwo ujye urya igihe ari ngombwa.

Niba uri gusangira n’abandi ni ngombwa kurya ubitekerezaho kandi witonze

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ari gusangira n’abandi ashobora kurya byinshi cyane ugereranyije n’ibyo yari asanzwe afungura iyo ari wenyine. Ibi ngo bigaterwa ahanini n’uko aba arya ariko atari kubitekerezaho. Ni byiza rero gutekereza ku byo uba urimo gufungura kandi ngo ukajya ukacanga witonze mbere yo kumira; kandi ujye uharanira kumva uburyohe bubirimo, kuko kurya witonze bituma urya bike kandi ukaryoherwa.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish