Digiqole ad

Uburyo bune (4) bwo gutereta n'ingaruka zabwo

Gutereta cyangwa se gusaba urukundo abasore babikora mu buryo butandukanye, gusa buri buryo bugira ingaruka zishobora kuvamo no kurwimwa akenshi.

gutereta rwose ku basore benshi muri iki gihe ngo ni umurimo utoroshye
gutereta rwose ku basore benshi muri iki gihe ngo ni umurimo utoroshye/photo Internet

Ubu ni bumwe mu buryo bune twabegeranyirije n’ingaruka zabwo;

1. Kubwira umukobwa ko umukunda ku munsi wa mbere ukimumenya.

Hari abasore babukoresha agahurira n’umukobwa muri taxi agahita amusaba urukundo. Icyiza cy’ubu buryo ni uko iyo urukundo barukwimye ntibikubabaza cyane kuko uba umeze nkuwageragezaga si kenshi bicamo ariko iyo biciyemo ni impundu kwa Rusengo.

Amahirwe menshi kuri ubu buryo ariko ni uko barukwima. Uritonde rero guhutiraho ako kanya ngo “Ndagukunda.”

2. Kubanza ukimenyereza umukobwa ukamwigiraho inshuti mbere yo kumusaba urukundo.

Ubu buryo bwongera amahirwe yo guhabwa urukundo kuko umukobwa aba amaze kukumenya.

Ikibi cyabwo nuko muri cya gihe uri kumwimenyereza hashobora kuza inkonkobotsi y’umuhungu igasaba urukundo uwo mukobwa ikoresheje uburyo bwa 1 igahita imugutwara wowe ukiri muri za macuti.

Ikindi kibi ni uko iyo barukwimye birakubabaza cyane bikaba byanakuviramo ingaruka yo kutazongera gukunda kuko muri kwa kwiyegereza umukobwa bituma umukunda cyane akakujyamo kumwikuramo bikaba ikibazo. Kandi ku mukobwa we si kenshi biba ko ahita agukundira ibyo ahubwo akugira inshuti isanzwe cyangwa ikomeye ariko iby’urukundo wowe wishyizemo we atabirimo.

3. Kumutumaho umuntu baziranye akaba ariwe umubwira ko wamukunze.

Ubu buryo bworohera umuhungu ubukoresheje kuko umutwaro ntawikorera ngo awigereze aho ujya. Uwoherejwe kandi ajyana ubutumwa agashyiramo n’agakeregeshwa ke ko uwamutumye ari ntamakemwa.

Ibyago byinshi ni uko ushobora gutuma umuntu akaba nawe yari yisanganiwe iyo gahunda maze akagutumikira ko uwamutumye arwaye igicuri cyangwa amusize kuri gereza bamushinja ubujura.

Ikindi kandi abakobwa benshi ngo ntibakunda amabwire mu rukundo, baba bashaka kwiyumvira ako kajambo keza gaturutse mu kanwa k’umuhungu ukavuga, nako ku mutima wa nyirako. Ubwo rero iyo utumye ugaragara nk’igifura.

4. Gukoresha ibikorwa by’urukundo.

Kwereka umukobwa ko umukunda ukoresheje impano umwoherereza, kumutembereza, kumusura cyane, kumufasha muri byinshi, gukunda kumureba ukamwenyura cyangwa se ukamwicira akajisho n’ibindi bikorwa byereka umuntu ko umukunda, bishobora kuguha amahirwe menshi kurusha buriya buryo butatu bwa mbere.

Ikibi cy’ubu buryo ni uko buhenze kandi busaba igihe kinini. Wamuririmbyi wavuze ngo “Nyonyonyonyonyo” icyo gihe umwima amatwi izo “care” ukazitanga kugirango urebe ko hari icyo waramura.

Basore muri kuri urwo rugamba rero ntimuzagire icyo mutuburana ubwo wakwihitiramo ubukunogeye cyangwa ugasangiza abandi uburyo wumva bwakoreshwa bukabyara umusaruro byihuse, dore ko turi muri “Siecle de vitesse”

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Hoya murabeshya cyane aho! kuko birashoboka ko wahura nu mukobwa miminsi nki tatu ukamubwirako umukunda, bitewe nuko akubona agahita yemera cg nawe yakwibonyemo. nti muzi se abantu bahurira ahantu uwo munsi bakaba bakorana imibonano. birashoboka cyane rero!

    • uyikoranye na bangahe se iyo mibonano ngo udusharing ubwo buhamya!!????

    • IMIBONANO SI URUKUNDO JYA UBITANDUKANYA§§

    • gukorana imibonano se nibyo bivuze ko baba bakundanye? hahahaha t’es malade!!!!

    • Imibonano n’urukundo bihuriye he?Ufite imyumvire yo hsi cyane bishobora kuba ari ubwana cyangwa ubwenge buke.Urukundo ruje vuba runagenda vuba.Mugomba kugira igihe cyo kumenyana.Nihaza inkonkobotsi igahita imutwara ubwo ntabwo azaba ari uwawe

  • ebana muri aba hatari kabisa! njyewe uwange yabimfashijemo bikomeye yankunze mbere ntaramumenya,duhuye mbona ndamukunze, nkoresha ibimenyetso gusa kugeza igihe yavumburiye ko nashize.tuvuganye rimwe twahise twemeranya kubana tubishyira no mubikorwa mucyumweru kimwe. hari icyo mwumvamo? are we together

  • Sha ni hatari pe. Nanjye umugabo wanjye ntiyigeze abimbwira ahubwo yakoresheje ibikorwa gusa nza kwisanga nanjye byaje duhita tubicishamo.

  • ngewe narukundo mbona murikigihe nuburyarya gusa murukundo nifatiye umwanzuro ko nzakunda umugabo wange nabwo yamaze kungeza iwe murugo tubana nibwo nzongera kubona urukundo ubu nabaye ukundi guhemuka kwabahungu gushora kukwikira urukundo bigatuma namuntu wakwizera bose ukababonamo ubugome gusa ngewe ndabivuga mbabaye narahemukiwe kandi narinkunze rimwe gusa none nahuzwe abahungu numugabo kuzamubona simbizi kuko niyambwirako ankunze ngo mbyemere nabona ko nawe arinkundi wabinkoze uzi kuba witonda cyane kandi uwo muntu unamukunda nawe abiziko witonda akanakubwira inshuti ze zose zikuzi abagutereta ukabangira kubera agaciro wihaye kokwanga gutendeka ukavuga nzakunda umwe gusa akaguhemukira inva akogahinda wasigarana kumutima murakoze

    • Pole sana Mana we, ariko uranzi untambukirije msg? Nanzi ko arijye ngenyine byabayeho none yo gusa utumye nibuka byinshi. Gusa nshima Imana ko yambaye hafi

    • icyo nakubwira nuko bigoye cyane gushyikira urukundo nyarwo udakomeretse ni gake bihaho gusa ntukabe umu pessimist cyane iyo ikintu nkicyo kibayeho urababara ariko ukumva harimo namahirwe kuko aho kumbabaza twarabanye wanyanga mbere. nkarira rimwe nyuma bigashira. ikigenzi nuhora ukora ugatera imbere naho urukundo keretse Imana yonyine iyo ikwifashirije.

    • grace we noneho uzayibara yagezemo???hahahah- ndumva turi kimwe uzaze twisungane!!!!

    • Bebe ihangane ,nikoko warakomeretse ariko uriya umenye ko atarimfura ntabe nabucura,none se byose biberaho kukwigisha sibyo nawe tina?imvura iragwa igahita hakava umucyo.

    • Ariko se ubu turagana he?? Niba abahungu bakora ibintu bigayitse nk’ibi! Abakobwa nabo bakaba ariko bambereye umuntu azifata ate !!!!!!!!! Jye nahisemo kwiberaho nta muntu kuko nicyo kimpa amahoro. Gusa Grace Ihangane kweri Jyewe Umukobwa nakundaga niwe wankoze ayo mabi bagukoze!! Cyereka twamenyana tugahozanya!!!!!!!!

  • Ibyo byoseni amanyanga ubu abenshi basigaye bakunda ibintu aho guknda nyirabyo.Iyo ubona abantu bakara divorce bamaranye umwaka umwe gusaa!! HAKENEWE ubushishozi mu cyo twakwita urukundo rw’ubu!

    • Ibyo uvuze ni ukuri.Bakunda ibintu kera abakobwa nibo babanzaga kureba uko umusore ameze mu mufuka none ubu n’abasore bareba niba umukobwa yarize’umuryango akomokamo niba wishoboye,niba azi gukora business.Ubwo aba atinya ko nyuma yo kubana hazaza charges zivuye iwabo w’umukobwa.Kurihira amashuri abo bavukana….Urukundo nyarwo biragoye kurumenya.Imana yonyine niyo yubaka ingo zigakomera

  • Ubwo buryo bwose sibwo abakobwa bo mu Rwanda benshi bareba inyungu “interest motivation” ubu bakoresha ya system yo muri capitalism”money first”uburyo wakoresha ubwaribwo bwose muri ubwo mwavuze ntacyo byatanga nta mafaranga ufite .ubu nanjy bancishije ubwenge umukobwa nzashira munzu agomba kuba ari nibura licencier en fontion un point c’est tout

  • @GIGI: ntabwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu bivuze ko mukundana. aribyo indaya zaba zifite rwinshi @GRACE: pole sana ndabona warababaye ariko humura uzabona undi

  • Gusa biragoye ibyurukundo rwikigihe umuntu{ umukobwa,umuhungu } araruguha akaruguhata kabisa nawe ukabibona ukumvako ntanakimwe agukinze akakwereka bose ariko akanyagato umwe kuriburiruhande ugatungurwa nokumva akubwirango birarangiye biragoye kumenya ugukunda byukuri kuko ntubuzi ibirikumutima w,umuntu njyewubu byarancanze

  • Biragoye kumenya umuntu ko agukunda.ariko tujye dusenga imana niyonkuru muri k’igihe ntibyoroshye na gato.

  • bakunzi ntacyo nabanenga gusa byose mwabivuze.gusa harakantu mwibagiwe nasesenguye.ntarukundo rubaho.kuko amafaranga niyo afit’ijambo.njye mfitibikomere byishi.ariko byansigiye ubumen bwishi.muzaze mbasangize.

  • sha hakunda abo byashobeye bauze uko bigira!!! nawe uzarebe iyo ibibazo byaje l’amour ihita iza ugatangira guhamagara cg kubipa cyane cyane ku bakobwa bahit ababipa abatype bari baranze!!!! njye uwanyihera ubukire urukundo akajyana nziko ntazabura umugore unyizihiye kandi mwiza wateranye indobo cyane!!!!

  • umuhungu nakwanga ntazaba akwangishije abandi ahubwo uzahakure isomo.uramenye ntukihebe ibyiza biri imbere.

  • ni danger tu! gusa byose mwabivuze kandi nabigenzuye nsanga byose ni trust but be patient for you niba haruwakwanze hari nuzagukunda .naho ibyurukundo nyakuri keretse abemera ubushake bwimana nkabarokore nyakuri naho abatabwemera the firest is capacity of each one .that is my opinion from my own investigation txh

  • byo abahungu si beza kuko barahemuka kuko niba mukorana imibonano niyo aba akunda si wowe kandi any time aba azagukatira kuko ntabwo mwabana mwararyamanaga.

  • Byo abahungu barahemuka kuko ntabwo mwabana mwararyamanaga mugihe yakubeshyaga ko agakunda kandi uwo uteganya ko muzabana ntabwo wamubwira ibyo kuryamana nawe.

  • Murakoze ku bw’ibitekerezo mushyiraho. mu byukuri byo hari abahungu bahemuka pe ariko twibuke ko hari n’abakobwa bameze gutyo. impande zombi bibaho sibose kumpande zombi. Gusa abahuye nabyo mwihangane. Njyewe nukuri nakundanye n’umukobwa dutandukana ntawe uhemukiye undi uretse ko twagize ikibazo cy’amadini ariko nubu turavugana bisanzwe nta kibazo dufitanye na gito,mu bibazo turafashanya ariko ntawitaka ariko ntabwo nigeze nifuza kuba namuhemukira kandi nawe nuko ariko ubu kubona umukobwa byarangoye kuko mba mfite impungenge zuko nabona umpangayikisha nukuntu niteguye kuba faithful kunshuti zabona. Sha ubu ndi mu buzima butari bwiza kuba udafite umuntu mwishimana kandi ubikeneye ahubo ababa babishaka nsanga ari abifitiye izindi nyungu zabo nkabibona kare, i wish i get a faithful girl and i hope i will get.

  • singaye ibitekerezo byabagenzi banjye kuko byose birimo amasomo yadufasha.ariko nanjye reka ngire icyo mbivugaho.njye sinemera abavugako ntarukundo rubaho rubaho kimwe nizindi kamere ndemano twaremamywe tuzihuriyeho,dutandukanira mukuziyobora no kuzigenzura,ahubwo nge mbona turwitiranya,bitagenda uko tubishaka tukavugako ntarwo,ex:buri wese yigenzuye yasanga ibyo yakundaga akiri muto iyo akuze birahinduka,nyamara ibyo utagikunda ntibivuzeko nabandi babyanze.icyo mvuga nuko kamere dufite,ibishya turabikunda,tukirengagiza ibyo twahoranye.kubera kamere,iyo kamere ikuganza uhora mubuhemu iyo uhemukiwe wibukako nawe wigeze guhemuka.iyo utarahemuka bikakubaho wumva abantu ari babi.navuze byinshi reka nanzure ntanga inama.nidukunda cg tugakundwa tujye twibukako turi abantu,kuba umukunda ntibivuzeko abaye marayika,guhinduka kumuntu ntibikwiye kuba igitangaza,intwari murukundo niyiyemeza guhama kuntego yikerekezo wihaye,no mubuzima busanzwe iyo uhuzagurika ntacyo ugeraho,nkuko ushobora gufata ingamba zubwoko bwimyenda wambara,ibiryo urya,no murukundo jya wibazako niyo imana yaguha uburenganzira bwo guhitamo,udafashe ingamba wazamuhaga,nonese wasobanura gute umuntu yihandagaza agakunda imbwa kugeza aho bakorana imibonano mpuzabitsina?nonese nimbwa iba imukunda? Mukomeze mwihanganire ibitabanyuze kuko ntagihe uzabaho nkuko ubyifuza.ntanigihe uzakundwa uko ubishaka.

  • Ni hatari Kabisa!! Gusa Grace avuze ibyanjye, jye umukobwa niwe wampemukiye!!!!!

  • Murakoze cyane kubitecyerezo byanyu,njwewe nakunze umukobwa kuva P5 kujyera S6 aranyanga none byamviriyemo ingaruko yokutangira urukundo murijye, mungire inama

  • mbona abakobwa bose nkumva bazamemukira,hashize imyaka 5 ariko uwo mukobwa aracyangaruka mubite cyerezo
    NYENEYE INAMA ZANYU MURAKOZE

  • oya fabri umubyeyi yisumwanawe ngo bose sibamwe. tuza uzabonundi kdi uzabonako abantu batandukanye ubwuwo wenda warinokumuzana akaguta nomunzu.abakobwa bariho kdi bafite nurukundo rutavangiye gusa nawe nizereko utari ikirumbo nkabasigaye bari hanze hano.

  • URUKUNDA RWARI URWAKERA UBU NAMAFARANGA GUSA

  • umukunzi mwiza niwe wakubera umugore/umugabo bible say umugore mwiza wamukurahehe ko arusha marijani igiciro…..but umuhabwa n’uwiteka thx ariko nawe washyizeho akawe erega akeza karigura kandi umuntu agererwa mukebo yigereyemo ntumbwire ngo aho ugeze hose ni ubusambanyi ngo utegereje isugi mu zihe nzira umuntu ahabwa uko yihaye thx

  • Nta Je t’aime,inzara igutema amara.udafite amafaranga nta mukobwa wakwiteza kandi urugo nicyo uruririyemo nkaho urukundo ruza rwuzuzanya n’ibi mbabwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish