Digiqole ad

Uburusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zitava muri Ukraine

Sergei Lavrov Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yatangaje kuri uyu wa 3 Werurwe ko ingabo z’igihugu cye zizaguma muri Ukraine zirengera inyungu z’Uburusiya n’abaturage babwo bari muri icyo gihugu kugeza ngo ibintu byongeye kumera neza.

Muri Crimea ngo hamaze kugera ingabo nyinshi cyane z'Uburusiya
Muri Crimea ngo hamaze kugera ingabo nyinshi cyane z’Uburusiya

Ingabo z’Uburusiya ubu zirasa n’izigenzura agace kose ka Crimea n’ubwo ibihugu byo mu burengerazuba bikomeje gushyira igitutu gikarishye ku Burisiya ko bwarengereye ubusugire bwa Ukraine.

Leta nshya ya Ukraine yatangaje ko itazaheba agace ka Crimea ndetse ngo iri kwegeranye ingabo zayo ngo zivune iz’Uburusiya zafasha agace k’igihugu cyabo.

Abatuye iki gihugu bamwe bari ku ruhande rw’Uburusiya ndetse bagiye mu mihanda bamagana Leta nshya ya Ukraine, abandi benshi bari mu mihanda i Kiev bamagana ukwinjira kw’ingabo z’Uburusiya muri Crimea.

Ban Ki-moon Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahamagariye Uburusiya kuvana ingabo zabwo muri Ukraine.

Abayobozi nka William Hague (Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, we wari i Kiev kuri uyu wa gatatu), John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga muri USA batangaje ko Uburusiya buza guhura n’ingaruka zikomeye niba butavanye ingabo muri Ukraine.

Ku masoko mpuzamahanga y’imigabane, imigabane ku isoko rya MICEX muri Moscow yamanutseho 9%. Naho ifaranga rya Rouble rikoreshwa mu burusiya ryamanutse kuva kuri 5.5% kugera kuri 7% ugereranyije n’agaciro k’idorari rya Amerika.

Ibi ariko ntibibujije ingabo z’Uburusiya kuba ubu zigenzura ibigo bya gisirikare mu gace ka Ukraine ka Crimea, ibibuga by’indege ndetse ingabo nyinshi z’Uburusiya muri aka gace zirenze cyane umubare w’ingabo za Ukraine zihari nk’uko bitangazwa na Sarah Rainsford  umunyamakuru wa BBC uri i Kiev.

Crimea ni agace gasanzwe kameze nk'akigenga ariko kabarirwa ku gihugu cya Ukraine ubu karagenzurwa n'ingabo z'Uburusiya
Crimea ni agace gasanzwe kameze nk’akigenga ariko kabarirwa ku gihugu cya Ukraine ubu karagenzurwa n’ingabo z’Uburusiya

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Ukraine bwasabye ubufasha bw’ibihugu by’amahanga gufasha kwirukana ingabo z’Uburusiya muri Crimea.

Abagabo muri Ukraine hose bari guhamagarirwa kwitabira imyitozo ya gisirikare yatangiye uyu munsi kuwa mbere.

Amerika yo yamaze gutangaza ko ihagaritse ibijyanye no kwitabira inama ya G8 yari kubera mu Burusiya mu kwezi kwa gatandatu.

William Hague uri muri Ukraine uyu munsi yagiye kuganira ku buryo iki kibazo cyakemurwa. Nicyo kibazo cy’umutekano gikomeye Uburayi bugize muri iki kinyejana gishya.

John Kelly wa Amerika nawe ategerejwe i Kiev kuri uyu wa kabiri.

Uburusiya kugeza ubu ntabwo buremera ku mugaragaro Leta nshya ya Kiev.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe Putin nashaka yisubirireyo Amerika nuburayi ntabishobora nabo biyemeje .

  • Ibyahanuwe byose,birimo gusohora.ibi ni ibihe biruhije..Tube maso!!

  • Aha niho ruzingiye kabisa, ngaho muzaba mumbwira.

  • Nizere ko Russia atari Afghanistan cg Libya. Izi ngurube zishaka ko Gushaka kwazo gukurikizwa kwisi

  • Imama n’iabare abanya Ukraine naho ubundi ndabona bigeze ahakomeye,ese Russie ishobora kwisubira igakura ingabo zayo muri Crimea?reka tubitege amaso.

  • barababeshya ntibasubiranamo kuko bavugako les africa aribo batagira ubwenge birirwa bamarana. reka turebe?

    • Excusez,on dit les Africains,n’est-ce pas?

  • nibyoroshye koko abaturage batazi uko zikinwa babigenderamo

  • yego rata putin!! ABANYRWANDA TUGIRA UBWOBA KWERI!! MUREKE ABAGABO BAPIME INGUFU NATWE CNN NA BBC BIZAHATUBERA. UBUNDI TUREBE IBIRORI

    • Ewana, ntukishimire ko undi ababaye. Ubwo uzi inzirakarengane zihagendera uko zingana? Iyo scene ntabwo ariyo kurebwa nta n’ubwo iri mu zishimishije dukeneye. Kereka niba wikundira kureba aho amaraso y’abantu ameneka nk’amazi y’ibirohwa. Ahubwo dusabe Imana irengere abantu yiremeye bagiye kuzamarana bapfa ibintu yaduhaye ngo bidutunge kandi ntawe ucuze undi. Ibyo bintu wifuza tubyamaganire kure…

      • umbaye kure,………Uri umuntu w’umugabo. Naho abakunda intambara ni abasore batarashaka,bameze nka ya ngimbi yambwiye ngo 94 yari yishimiye guhunga ngo arebe hanze uko hasa!!!!! CAN U IMAGINE !!!!!!!!

  • Russie komerezaho abo baginga babacapitaliste ntibagukange western countries nabiyemezi.

  • uwo wita ingurube se ninde abudallah!cyokora nturi muzima!wagiye ugenzura neza ibintu nta marangamutima!wumva abantu twese twabaho tugendera kuri ayo marangamutima yo kutarya akabenz!barakubeshye!

    • Ingurube ni izirya imyanda. Ex: Homosexuality, capitalisme sauvage, war for oil………….

  • barwane boseki nabo nibarasane turebe ntacyo bimbwiye lol

  • Barabeshya sha. Abazungu barasa abaswahili kuko baba bazi neza ko nta ntwaro bagira,naho kurasa Russia ni UKWIYAHURA. Bazarengwe turebe se? bazi guhimbira kuri Iraq, Yemen, Somaliya….Ubonye iyaba bakanyuzagaho ngo urebe ingurube uko zikizwa n’amaguru?

  • Erega abazungu babiziranyeho! ntibarasana nibomboribombori yamagambo gusa

  • biteye agahinda kubona hakiri abifuza intambara, icyo utiyifuriza ntukakifurize abandi ,ese mugirango aho muri ucraine niho honyine izafata? kandi burya erega umuntu nikundi , kandingo burya aho inzovu zirwaniye ubwatsi nibwo buharenganire, mureke dusabire isi

  • Jye mbonye urasa abanyamerika, abafaransa n’abongereza nakwishima kuko agasuzuguro kabo n’ubugome bagira ndabyanga

Comments are closed.

en_USEnglish