Digiqole ad

'Ubuntu' buje guhangana na Android muri Telephone

Ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa muri za telephone zigezweho (smart phones) ryitwa Ubuntu (Operating system) rigiye gutangira gukoreshwa.

Kuva tariki 8 Mutarama 2013 Ubuntu burava muri za mudasobwa gusa buzanwa no muri smart phones
Kuva tariki 8 Mutarama 2013 Ubuntu burava muri za mudasobwa gusa bujye no muri ‘smart phones’

‘Ubuntu’ buzatuma umuntu abasha gukoresha ibyo yakoreshaga (Apps) muri mudasobwa nini kuri telephone agendana mu ntoki.

Iri koranabuhanga ngo rigiye kubanza gukoreshwa muri Telephone za Galaxy Nexus zikorwa na Samsung rirasimbura Android yari isanzwe ikoreshwa ndetse inakoreshwa ubu muri za ‘smart phones’ nyinshi.

Mark Shuttleworth watangije ‘Ubuntu’ yagize ati: “ Biratangaje cyane kuba imbaraga za telephone igendanwa ubu zigeze aho ikoreshwa nka Laptop nta tandukaniro.

Ni ubwa mbere mu mateka ibi bigiye gushoboka. Kandi mbona mu myaka nk’itatu cyangwa itanu bizashoboka ko Laptop na Telephone zihuzwa zikavamo igikoresho kimwe.

Mu cyumweru gitaha i Las Vegas nibwo bwa mbere telephone zifite ‘operating system’ ya Ubuntu zizamurikwa bwa mbere.

Ubuntu ni operating system ubu ikoreshwa na mudasobwa miliyoni 20 ku Isi hose, ariko tiragera muri za telephone.

Ubuntu ifite ‘applications’ 4500 ishobora gukoresha, imwe muri zo ni ikwemerera gukoresha internet (web app) hifashishijwe ururimi cyangwa uburyo bwa HTML5.

Ubuntu ni ‘operating system’ ishingiye ku ikwirakwizwa rya za softwares ku buntu (free and open source software).

Yitwa gutyo (Ubuntu) biturutse ku ijambo ryo muri Africa y’Epfo ‘Ubuntu’ risobanuye kimwe n’irisanzwe dukoresha mu Kinyarwanda (kugira ubuntu, guha ikintu umuntu ku buntu…)

Ubuntu yakozwe na Canical Ltd, isosiyete y’iby’ikoranabuhanga ikorera mu Ubwongereza y’umunyafrica y’Epfo Mark Shuttleworth ari nawe watangaje bwa mbere iby’uko Ubuntu yagejejwe muri za Telephone guhangana n’izindi operating system zisanzwe zikoreshwa nka ‘Android’

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish