Digiqole ad

“Ubumuntu Arts Festival”yashojwe. N’abavuye muri Iraq bigaragaje

 “Ubumuntu Arts Festival”yashojwe. N’abavuye muri Iraq bigaragaje

Aba ni abo muri Iraq

Gisozi – Iserukiramuco ryitwa “Ubumuntu Arts Festival” ritegurwa na ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ ryaraye rishojwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru aho abantu baturutse mu bihugu birimo n’ibya kure nka Iraq bagaragaje ubuhanga bwabo.

Abakobwa wo muri Nigeria mu mukino bise "The chibok girs; Our story"
Abakobwa wo muri Nigeria mu mukino bise “The chibok girs; Our story”

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu rimaze iminsi itatu ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ryitabiriwe n’abanyabugeni n’abahanzi bavuye muri Afurika y’Epfo, Burundi , u Bubirigi, u Buhinde, Iraq, Nigeria, Uganda, Swede, u Rwanda na Uganda.

Hope Azeda uhagarariye abategura iri serukiramuco avuga ko buri mwaka bagenda barushaho kubona benshi bashaka kuryitabira.

Ubushize aganira n’Umuseke, Hope Azeda yavuze ko iri serukiramuco yaritekereje ashingiye  ‘ku nkuru mpamo y’amacakubiri Abanyarwanda twaciyemo akatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Ubu ngo riba mu rwego rwo kwimakaza amahoro binyuze mu butumwa bw’ikizere butangwa mu makinamico, imbyino n’ibindi bihangano.

Ab’i Burundi bakinnye umukino bise ‘Le Zenith De la Folie’ wishimiwe cyane n’abantu, wagarukaga ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 12 wahuye n’ibibazo bitandukanye birimo gutotezwa n’ababyeyi be no kuburana n’abavandimwe nyuma yiyemeza kwivana muri ibyo bibazo kandi abigeraho.

Abo muri Iraq bafatanyije n’abo mu Bubiligi bakinnye umukino bise “Waiting” berekana impamvu abantu bategereza ibintu bitandukanye.

Abo muri Nigeria bakinnye mu mbyino umukino ushingiye ku nkuru mpamo ku ishimutwa ry’abakobwa bo muri Chibok, bawise  “The Chibok Girls: Our story.”

Bakurikiwe n’umusore waturutse muri Afurika y’Epfo wakinnye umukino uvanze n’indirimbo yise ‘ Beyond Mandela’ .

Iri serukiramuco ryasojwe n’imbyino ‘ Bartolomeo’ y’itsinda ryaturutse muri Swede n’imbyino y’abasore batutse muri Uganda.

Itsinda ryo muri Nigeria ryakinnye umukino mbarankuru mpamo
Itsinda ryo muri Nigeria ryakinnye umukino mbarankuru mpamo
Abo muri Uganda mu mukino wabo
Abo muri Uganda mu mukino wabo
Abo mu Buhinde bagaragaje imbyino zabo
Abo mu Buhinde bagaragaje imbyino zabo
Iserukiramuco ryitabiriwe n'abantu barimo abanyamahanga
Iserukiramuco ryitabiriwe n’abantu barimo abanyamahanga
Uyu wo mu Burundi yakinaga inkuru y'umukobwa w'imyaka 12 waburanye n'umuryango we
Uyu wo mu Burundi yakinaga inkuru y’umukobwa w’imyaka 12 waburanye n’umuryango we
Umwe mubo muri Sueden arabyina imbyino bise Bartolomeo
Umwe mubo muri Sueden arabyina imbyino bise Bartolomeo
Baba bakoresha imbaraga nyinshi babyina imbyino bise Bartolomeo
Baba bakoresha imbaraga nyinshi babyina imbyino bise Bartolomeo
Uyu musore yaturutse muri Afurika y'Epfo aha yaniga umukino yise "Beyond Mandela"
Uyu musore yaturutse muri Afurika y’Epfo aha yaniga umukino yise “Beyond Mandela”
Aba ni abo muri Iraq
Aba ni abo muri Iraq

Photo @ Robert.K / Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish