Ubukwe bwa Knowless na Clement bwabereye i Nyamata…
Umuhanzi Butera Knowless kuri iki cyumweru yasezeranye n’umunyamuzika Clement Ishimwe, ibirori byabo bibera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, ibirori byabo byakomeje kugirwa umwihariko w’umuryango gusa. Ubukwe bwabo ubu buri kubera i Nyamata…
Ubukwe bwabo bwabereye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel i Nyamata, hari abatumirwa ubona biganjemo abo mu miryango yabo n’inshuti za hafi.
Kugeza saa kumi n’imwe n’igice abahanzi bagenzi ba Knowless bari bahari ni Danny Vumbi na Oda Paccy, Senderi, abandi bagiye nabo baza nyuma nka Lil G…. Hari amakuru ko abahanzi benshi batabonye ubutumire bw’ubu bukwe.
Abafotora bakoresheje camera zabugene ni ababyemerewe gusa, abafotoresha telephone nabo babuzwaga cyane n’aba ‘bodyguards’ bari bahari.
Muri ubu bukwe hagaragayemo abanyacyubahiro nka Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe na Hon Depite Eduard Bamporiki waserukanye n’umugore we.
Clement na Knowless basezeranyijwe n’umushumba wo mu idini ry’Abadiventist b’umunsi wa karindwi witwa Pasteur Rusine, bibera aha i Nyamata nabyo.
Bitandukanye n’uko byateganywaga mbere ko bazasezeranira mu rusengero rw’Abadiventiste i Nyamirambo.
Tom Close babana muri Kina Music niwe wasohokanye umugeni amuha Clement.
Mu kwiyakira, Christopher niwe wabanje kuririmbira abatumiwe nyuma na Tom Close arabaririmbira.
UM– USEKE.RW
81 Comments
nisawa kbs …..ko nta bafana mbona se yatumiye ?
Ubu bukwe bwa Knowless na Clement kubera gushaka kubugira VIP cyane ndabona bwabaye isombe pe!mu bihuru koko? n’amajardins meza bataye i Kigali koko???!!
Ahubwo ndobona ikanzu yakoze akazi ko guhisha inda neza pe. Inda ntigaragara na gato kubera ko igikanzu Knowless yambaye kimeze nka ballon.
Nyamara ibyo sibyo wakihutiye kureba , wagakwiye kumufasha nawe akazagufasha , erega isi ntisakaye nawe wazavirwa
Urakoze Alice , Burya tujye tuvuga amagambo yubaka , kandi niba ari nabyo ntabwo ariwe wa mbere bibayeho .Mbere yo guca imanza ,tujye tubanza twibaze niba twe turi abere dutunganye .
Ko mbona ubu bukwe bwabereye mu gihuru ni ahagana he niba atari ibanga?
Byiza cyane ???? muzagire urugo ruhire .
Babaye ibicibwa mu badive .
Uriya mushyingira wa Knowless si umugore (Florence) wa wamukire Mille Colline(Kayihura!!!
Knowless ararongowe walah!!!
Ni ubukwe cg ni ugushyingura ? Abatumirwa kuki hatabonetsemo Safi ? Uyu mugore yabanye na Safi mu nzu imwe, ku gitanda kimwe amwigisha akazi, aramuzamura amutsindagira abanyarwanda ngo bemere ko ari umuririmbyi karahabutaka, none yanze no kumutumira kweli muri confirmation ? Clement we harongoye Safi, just hollow !
Ariko wowe nana comment zawe zose ziba ziteye isesemi .
none se iyo muvuze umupasteri wumudivantiste wigenga ubwo muba mushatse kuvuga iki!?hhhhh
Yoo!Abagira inkwi barya ibihiye!clement agiye kwiyarurira ntagihunga pee!ntumupfubye sha nubwo wamurangije.
Kombona clement yishize kuri adidas c byagenzebite kowagirayapfushije neneza
Mes félicitations Knowless na Clément kandi muzagire urugo ruhire n’umunezero muri byose! mboneyeho ko bishimishije, ndetse n’abandi barebereho bumve ko ubukwe ari umuhango ukomeye w’ibyishimo, ko ari ibya babiri bihitiramo inshuti n’abavandimwe. Ubukwe si umurato no gusesagura….hanyuma kubabireba, bumve ko kwitumira, gushungera no guhurura atari byiza! Njye numva ko babeshyera umuco cg niba ari nawo utuma isi yose ihurura, bigomba guhinduka….ubukwe cg undi munsi mukuru bigaharirwa abatumiwe! bravo les jeunes mariés!
Bravo knowless! baca umugani ngo’ umwiza arahenda kandi incuti iruta inshuro. IGIHE ni iki cyo kumuvuga yakoze agashya ke kandi bibaho. ariko azahura n’ikibazo cy’abazarwanya URUGO RWABO. Azabyitondere!
Najyane Umusigarizwa Wa Safi Madiba…..Ko Cyirirwaga Gihamagara Abafana Bacyo Ngo Bagitore Muri Gumaguma Ko Ntanumwe Cyatumiye Mubukwe Bwacyo! Cyirangije Kijya Guhisha Inda Yinvutsi Inyamata.
Ariko nkawe, umujinya ufite urumva koko uzakugeza kuki? Wakoze ibikureba ibitakureba ukabyihirera
nonese ko wowe kumutera inda byakunaniye uragirango bigende gute? ndumva knowless mwamwihaye nkaho gutwita yaciye inka amabere. jye ikinshekeje nukuntu Rusine akiyita Pasteur nigihe yabiviriyemo cyakora ikimusigariye nugushyingirira kukarubandamwibutsako hanze hazaba imbwa n’abarozi,…..
ubwo urumva koko nta nka yaciye abere??? ndumiwe koko umuco waracitse,burya koko iyo icyaha kimaze kumenyerwa,gifatwa nkibisanzwe!!! kuba umuntu asigaye atwitwa atarashyingirwa agakora ubukwe ubukwe yaramaze kuba umugore tukaba dusigaye twunva nta kibazo kirimo ntibyoroshye kbs…!inteko izirikana nibe hafi yongere idutoze umuco.
cira ubwo buvunderi ! iyo ni mukushi n’ubugome byenda kuguturitsa umutima
yoo! no white as snow keep on don’t get discouraged
Mu badive nta pastor wigenga ubamo, biriya bakoze n’ukwikura mu soni gusa ntibabura umwe mu baswayile b’i Kgli urangiza umuhango ibindi ubundi.
Knowless Ihanganire Ibyobari Kukuvugaho Imana Izabashyigikire Murugo Rwanyu.
Nshimiye ubu bukwe imana ibahe umugisha reka tubasabire umugisha aho kubatuka ntakidasanzwe Bakoze nabandi Bose batanga ubutumire abantu bakitabira ubutumire abundi mperuka abanyarwanda badakunda gutaha ubukwe batatumiwemo ariko ubwa clemant na knowless murashaka kubutaha mutatumiwe
Ubu bukwe wa mugani bashatse kubugira VIP none ndabona bwabishye!!!Genda Tom Close uri intiti kbsa nibyo wakoze bigaragara ko wize uburezi bufite ireme.Naho rwose Knowless ngaho genda urongororowe ariko ubu nta bukwe mbonye aho!!Mwashatse kwigira ibitangaza kandi mwarakoze amakosa yo guterana inda abahirika batabyemera none mwagiyegushyingirirwamu bihuru ndagaswi!!!Sha ntacyo mvuze gusa umuseke murakoze kubwiyi nkuru ifite ibisobanuro
Umunyabwenge nurinda ururimi rwe nshuti, hariya wita mubihuru nahantu wowe utanarota kujya gukorera mutegure ibyanyu muzabikore neza kubarusha.
Tout excès est mauvais ! Ubukwe ni ubusabane si intambara. Ubu se knowless ni we mukire wa mbere ukoze ubukwe?
iyo umuntu adatumiye abafana be yakoze ubukwe buriya azabakenera yapfushije niho bazaza bisanga, isi ni gatebe gatoki. sorry kuri Safi, congz kuri clement
Wowe nubukora ugatumira bose uzambipe ubukwe bujyana na budget sha na Leta ntirakora umuganura ngo ibatumire muri stade mwese kanswe umuntu, kandi nibyo uvuze bigaragaza ko utamufana ubundi uzarebe mubukwe umuntu wabugize ubwe agira icyo afata abanje kureba ko abandi babonye none mwe ndumva mwababajwe nuko atabukoreye muri stade ngo mwinjirire ubuntu
ubu c abatumiye mwese mwajyahe???
ko mbona bari mu ishyamba we?
Basezeraniye he..ni nde pastor wamushyingiye kandi bavuga ko atwite…
Ntubwo ntarumudive ark sinzi niba habamo abapasteur bigenga bakora ibitemewe nidini ahubwo bavugeko bashatse umugenzi wigendera nkajye akabakura mwisoni
Mwabanyarwanda mwe mwagiye mureka kwivanga mu bitabareba? Niba knowless asanze clement yarabanje kuryamana n’abandi mwe mwemeza ko muri amasugi/imanzi? Niba atarabatumiye mwe mwemeza ko mwatumira mu bukwe abo muziranye bose? Mureke itiku mu rugo rwa bandi
babwire unusaza , ndabona abanysrwanda bakaze kweri. umuntu agira umujinya mu bita
mureba
Amashyari araha ndabarahiye!! murarushywa n’ubusa abana barabanye uko mutabyifuzaga kbsa!! ngo ntiyatumiye Safi??? ngo amukorere iki se? ngo ubukwe bwabereye mu gihuru? muri mwe muvugavuga ntawakwigondera iriya Hitel y’inyamata!! ngo pasteur wigenga?? ubisomyehe se ko yigenga? ” Clement na Knowless basezeranyijwe n’umushumba wo mu idini ry’Abadiventist b’umunsi wa karindwi witwa Pasteur Rusine, bibera aha i Nyamata nabyo” uko niko inkuru ivuga! none ngo babaye ibicibwa mu badive!! hhhhh ni wowe nyiri dini se!!! nta munyeshyari utera imbere mwihangane. rata Butera Ingabire J.d’ark na Ishimwe Clement muzagire urugo ruhire, muzahorane amata k’uruhimbi, tuzahira tubakunda mwa mfura mwe! intwaro yo kutita ku banyamagambo muzayihorane kuko bo ntibabura kdi ibintu bijyanye n’ubukwe bwanyu byose mwabipanze neza cyane.
Hariya se mubukoreye ni muri Hotel ahubwo se ko ari Imbere ya Hotel Turip . Niba wari uzi neza ko iriya Jardin ari iyabandi bantu banze kuhagurisha Hotel wasanga bayikodesheje nka 50000 mille gusa. Any way congs Knowless YOU ARE A GOOD GIRL UNLESS….Ibiri kuvugwa
wijijisha ufite mukushi nawe ubwose ibya 50.000 frw ubikuyehe ngo jardin ntabwo ari iya Hotel ibyose byunguye iki jardin niyo igira amafoto meza kandi na Hotel barayikoresheje mu kwambara no kubika ibinyobwa
None se ubabajwe nuko batahenzwe???????? ubwo wowe wasanga nubukora uziyemera kubarenza ukajyana abantu ahantu hadahuye nubushobozi bwawe ubundi ntibabone anga Fanta
Imana ibahe kubana mumahoro, urugo ruhire, naho abavuga iby ubukwe bwanyu bo bakwiye kumenya ko buri wese agira uko apanga gahunda ye n uko agena ibintu bye, abavuga ukundi mwagombaga kubigenza, sibo bazaza kububakira, ahubwo bazahora bavuga ibibaye gusa, Clement, Knowless, mbifurije guhirwa murugendo mutangiye!!! Imana izabahe gukundana bya burundu!!!
Ariko amatiku araha ngo ntiyatumiye safi!!! Ubundi ko mumuvugira yabatumye!! Ese ubundi ko umuntu atumira abo ashatse nagahato. Ese ubu ko buri samedi haba ubukwe abantu bose mutuye ikigali murabutaha!!! Ngewe nubu simbyumva pe ese nishyari mwagize niki?? Ngewe nubu sinumva icyo mugambiriye pe ngwe nabuze ahanditse ko uwo mupasteur yigenga mwe mwabikuye hehe???? Kabebe urugo ruhire uzabyare hungu na kobwa abakwifuriza ibyiza turi benshi. URUGO RUHIRE
Yamibu aba bantu bayikize bahu!!!!! Akumiro n itushi????
Ikanzu yagakoze niyo avuka bari guhita bayifashisha kbasa.
Arongoye iki c ko yari yarabaye akayunguruzo, harongoye papa Tarasisi warongoye mama bakambyara, naho uyu we sinzi ibyo akoze
Mbese utarakubyaye ubwo ntiyabyaye. Mbega ntawanga ibye binuka!
Ndakwemeye uri umuntu w’umugabo! Harongoye Papa Rwabukumbwa warongoye Mama Budesiyana bakambyara ubu nkaba ndi Engineer ufitiye igihugu n’abagituye akamaro. Nibuka Clement i Gitwe ari umwana ubona uzavamo umugabo none nyina yaramuhombye. Knoless we yarungutse kuko siwe wabona umuvana kukarubanda. Clement ararongoroye kandi muhaye Pole
urinjiji , kuko Engineer ntiyandika nkibyo wanditse. uzasubire mwishuri .
urugo ruhire
Twibaze gato: Harya Yesu ntiyavuze ko azatwihakana nubwo tuvugako tumukorere (aba Kristo). Fata nkuru rugero rw’ubukwe bwa ‘gikiristo’ buri kunengwa ku bijyanye no gutumira UBIGERERANYE n’inama Yesu yabitanzeho muri LUKA 14:12-14 niba umwizera urabonako bishoboka ko inama ze nta gaciro tuziha kandi twitwa ko tumukorera!! N’ubushake buke cg ntitubizi? Imana ikomeze idufashe kugorora ibitagororotse bigishoboka!
ububukwe nagaciro kuri knowless na clement. ntibazijyere nyibazaryane nizere kobashakanye bizerana gusa mubuzima bazahura nibitandukanye byiza cg bibi bazabane neza muruku ndo rwabo bareke abayomba bayombe Knowless na clement urugo ruhire
Mujye mugira ikinyabupfura mubyo muvuga,nabatiri we bararongorwa, usibye no gutwita yamukunze yamurongora ahetse n’umwana batabyaranye, muve mu mashyari
ababana bagize ubukwe bwiza cyane ababanenga nimvuzimvuzi zabuze abagabo nabagore ngo ntibabatumiye murabatindi babatumira se barabazi ? Imana yabaye umugisha naho mwe muzatahira kuvuga ubusa gusa muzagire urugo ruhire rata .
ariko Rusine nawe arananiranye ese buriya aba agira ate kweli
Iyo wigize public nawe uba publique! Murambonera induru zakurikiye ubukwe bw’uyu mwana w’umukobwa n’ubukwe bwe bugatangazwa mu binyamakuru? Kuba umu star biragatsindwa, n’importe qui arakubonera akakwinjirira mu buzima bwite, Knoless nawe yibutse ibitereko yasheshe ubukwe privé ku muntu wigize publique se byakunda? ni ukurira ibiti nyine ntakundi byagenda! Bakobwa mwe niba hari uburyo waba umustar ubuzima bwite bwawe ukabuha akabanga ndabona ari byo byagabanya amagambo biti inhi se ugafungira mo ntiwirirwe wiha amenyo y’abasetsi
Knowless nubwo atantumiye ariko ndamwumva. Bareke bavuge nibarambirwa baceceke. BIKIRAMARIYA ntibamuvuze gacye kandi ntibyamubujije kutubyarira umukiza. Ubu utangiye urugamba rw’amashyari n’nzangano ariko muzimike Imana mu rugo rwanyu ibindi muyibirekere. Clement na we witegure gukunda no kurwanirira urugo rwawe muri uru rugamba. Inzu ya so KARAKE muri imfura nawe uzakomeze umuco. MUZAGIRE URUGO RUHIRE.
Ubukwe bwubahwe naburi wese nibahari nibyo mubaziho ikingenzi nuko banyuze munzira nyabagendwa
naho ubundi birasanzwe ko wakwigera inkweto ukabona ari nziza yanakubera ariko iyo number itagukwiriye mwihangane mugire umuco wo kunyurwa buri wese agira igeno rye mwirinde gucira imanza beneso gukora icyaha bibaho no kukihana imana ikakubabarira bibaho nabyo. Bible ivugako I yumuntu ari muri christo yesu aba ari icyaremwe gishya ibyakera biba bishize bose biba bihindutse bishya Knowles na Clement mugire urugo rwiza kdi muzabe intangarugero mugihugu cyacu mubyumuryango mwiza abandi namwe musome abanyaheburayo :12:14 nahubundi ntabutaha butagezwe intorezo ariko hariya bwakorewe niheza niwacu ntimusubire kuhateribuye
Mufite ubugome mwa banyamashyari mwe!!!Knowles’s na ishimwe urugo rwiza!knowless uzubahe clement!uri imfura cyane clement!komeza ukunde uwo mwana Ni imfubyi Ni wowe ugomba kumwibagiza agahinda kose ukamubera umuryango hamwe n’abo muzibaruka.iyi niyo couple yanshimishimishije my bastars.muraberewe mubyare vuba!musenge cyane.safi rero nawe amenyeko abagabo barutanwa!clement Ni umugabo100%
Ishyari n’inzangano ntacyo zimaze Murebe ibibareba nabanyu niba atagutumiye wowe uzabmutumire cyangwa umureke urebe ko azagushyira hanze nkawe. Kandi abantu birirwa basebanya gutya ni imburamikoro zamunzwe n’ishyari n’ubujiji aho kugirango barebe ibyiza bahora bari ba sekibi. Uwo mutima mutindi ntaho uzabageza. Umwana w’umukobwa yaarebye kure none yibeshejejeho abandi batangira kuvuga ubusa gusa kubera ko buzuye umwuka wa satani . Kugira inshuti mugatandukana kubera ko hari ibyo mutumvikanyeho ni he bitaba? Gutwita se cyo ikibazo kirihe? maze ubababazwa n’ibyo byose niyimene aho kwandagaza umwana w’umujyambere nkuriya. Mureke akarimi ka shyari mwese n’ababatumye maze mugaruke mu murongo mwzima kandi muzanamusabe imbabazi mubicishije ahomwamwandagarije bitabaye ibyo ndabavuma nk’uko nabyeretswe kandi ingaruka zirabageraho mwese mwakoresheje imvugo nyandagazi ku bana beretse ababyeyi ibirori nahon ibirura muhekenya. mwisubireho vuba mutarabona ishyano. Rata mwana wacu uzabyare hungu na kobwa kandi abakwanga ntibazatinda kubona ko bibeshye n’inkigitonyanga mu nyanja abagukunda n’ababashyigikiye ni benshi ni nk’umusenyi ku nyanja. IMANA Ibahe imigisha. naho idini n’urusengero nyamukuru biri mu mitima yanyu. Iyo haza kubaho abapasitori bazima na ba padiri n’abandi nkabo bakorera IMANA ntabwo tuba twarabuze abacu kariya kageni. ngo umuntu aratwite ntibamusezeranya? Kubera iki se? Mwibuke yezu bamuzanira umuntu ngo yasambanye byagenze bite?
Congs to both of youuuuuuuu!Ndishimye cyaneeeeeee! Uwo mwana w’umukobwa n’umwana mwiza kw’isura no ku mutima! Dore ko yagiye afasha nabandi bana kwiga kandi nawe ar’umwana! Aba bavuga ubusa mubime amatwi. God has blessed you dears! Clement we muzi mu mafoto aliko nawe ari handsome young man!
Ba sha muzarwubake ruhame maze n’ umwana uzavuka azaba ari umugisha kuri mwembi! Aliko se ubukwe ko mbona ari bwiza ababunenga barashaka iki? Murashaka abasesagura iminsi mike yacaho bakaburara? Ahubwo bano bana bazi gupanga nabemeye peeee!Ntabwo aringombwa guhamagara isi n’ubutaka kandi abenshi ntibanatwerera ashwi dda! Baza kwiyerekana, kurya, kunywa kureba no kuvuga ubusa toooooo! Muzagire urugo ruhire, mubyare kobwa na hungu kandi Imana ibahe imigisha yose.
itanga.
Itorero ry’Abadive nkurikije amahame yaryo uko ateye mbanza barasanze KNOWLESS na CLEMENT ari abadive ku izina gusa batujuje imico mbonera igenga abadiventiste.
yoooo cngz knwoless na clement imana izabane namwe
hahaaaaaaaaaaaaaaaaa muransetsa yagize amahirwe asanga abyara izimbwa zirikwirirwa zivuzinduru nukwirirwa zirya amandazi gusa ntagukora ngo zitezimbere ahubwo ngo knowless yashyingiwe atwite ibyo gusa mwabaswa mwe baso ntibashyingiwe ejo burindi muri muri secondaire nkanswe knowless we wagiye yarabanje kwisuzuma mugihe iwanyu bashyingiwe babyaye nyandwi na nyaminani mufunge imidomo mukore muve murayo
Imana niyo mucamanza mukuru, kandi mwabana mwe, muzabona ishyano mwe muhamya ibyo mutahagazeho.
Coutrage mukobwa wacu Knoeless, ibindi birekere Imana naho abantu nabantu.
Kandi wasanga mwe mwihaye Knowless mufite abo mwatesheje umutwe nabana banyu ntimunazirikane ko mwababyaye.
Ko mbona ari mu ishyamba impisi n’intare byari bihagaze he? Gusa ubu bukwe bwagaragayemo umwirato mwinshi none ndabona ntagashya kagaragayemo
Muereke abana biyubakire urugo, amagambo ntacyo yabamarira, gushyingirwa utwite se bitwaye iki? ugira amahirwe nubyara, muzabaze ababuze urubyaro bazababwira ariko mureke uwo mwana w’umukobwa yigire mu buki niba yaragitanze aramaze cyari icye kandi ni mukuru yifatiraga umwanzuro, abamuseka se ninde utarabikora uretse ko mugira ibyago byo kutabyara. imigisha ku rugo rwabo.
Congratulations bantu b’Imana ,muzi icyo gukora sha mukomeze ubuzima bwanyu nimwe bureba.
Nkunda ukuntu mwembi muri serious mubyo mukora.
Kubana kwanyu biranshimishije bitavugwa.
Ubukwe ni ubwumuryango banyarwanda muvane amaboko mu mufuka mukore mureke kwirirwa mu mashyari.
Njye mba hanze ariko sindumva abantu bashishikazwa no guhurira ubukwe batatumiwemo.
Naho ibindi muvuga byose ni ugutakaza umwanya. Uziko bigaragaje uburyo aba bana Ahubwo bakunzwe.
Mwihangane abatatumiwe nukuri na Yesu ngo abo azasanga atabazi Cg batari inshuti azabata hanze ku munsi wubukwe bwe nitorero .
None muragirango Clement areke ubukwe bwe ,bubangamirwe nabo atatumiye? Mujye muca akenge nyabu.
Iryo nishyari ribatera kuvuga knowless nabi ese ubundi afite inda cg atayifite bibarebaho iki? Murimwe ninde uzamurerera? Nibe nawe arashatse ariko mwe mushobora no kugwa kwishyiga bibarye kabisa.mukobwa mwiza urugo ruhire wowe nuwomurushinganye Imana ibahe umugisha! !!.
ewana congz kbsa!
clement arabisoje!
ariko nababajwe nukuntu safi atahabonetse!
Ahubwo buriya natinyura abasore ko bazajya bafata umwanya bagahamagara Imiryango gusa batiriwe bajya mu mihango yamadini bakambikana impeta imbere y’Imana gusa kuko nubundi niyo iba yarabahujee cyeraaa na za rwaserera zamadini zitajemo.
Gusa kubera umuco mwiza bakuye kubabyeyi bitabaje abapastor. Rwose iyo dusenze Imana iratwumva, nkanswe gushyira impeta mu rutoki rw’uwo ukunda??Imana yakumva kurushaho pe.
Congratulation bantu Imana yiremeye tudahari , none ikaba ishimye ko mubana. Nimunaniranwa si uko Imana itabashyingiye ahubwo nuko muzaba mudakundana by’ukuri.
Urugo ni umugisha w’Imana. Abatandukana benshi baba baranyuze mu nsengero ariko bikarangira bashwanye. Rero Imana ifasha uwifashije, urukundo murubagarire Imana nayo izaruha umugisha congs kuri Ingabire na Ishimwe.
Namwe Imana yari izi ko muzabana sha mureke abantu bivugira ayabo yo munsi y’izuba.
Wa mugani wa Mpyisi nubwo yantengushye.
Mwabana mwe muri abana beza kandi babakozi .mwihanganire amashyari y’abatindi, kandi imana izabahe urugo rwiza kandi mumenye ko udafite uko Ari ntago avugwa ! Muri ba rudasumbwa
Shalom Mme Clement Mbga Ikibaju Wee!Mamy Butera Ivyabay Vyarabay Wagizneza Kutatikorora Ariko Nizrko Vs Vs Etes Repentis Avan La Bndiction Du Pasteur Afin K Votr Bb Ne Soit Pas Victim Du Pech Coe Sa Eté Le Cas De David&Betsheba.So Soit Hrz
Muve must mashari sha wawe uvuga abandi bana nabi uwazanyereka ibyawe. Erega ntawe uneza rubanda.
ARIKO ABANTU BARAGORA GUTWITA SE NI CYAHA?HAHIRWA ABATWITA KO AFITE SE UMWEMERA IKINDI NIKI UWAKUBWIRA ABAVANAMO AMADA UKO BANGANA MUZABAZE AMAVURIRO YA PRIVE IBYO YIRIRWA AKORA.GUSA IKOSA YAKOZE NUKO YABIHISHE UMUGORE NUBYARA .UZABIMENYA NUSHAKA.
EREGA BURYA ISEZERANO RYA MBERE KU MUNTU NUNDI RIBA KU MUTIMA NTIRIBA MU R– USENGERO. RATA KNOWLESS& CLEMENT ; URUGO RUHIRE MUZABYARE KANDI MUHEKE KANDI MUZAHORANE AMATA KU RUHIMBI. URIYA PASTOR NI MUTAGATIFU VALENTIN WIKI GIHE
ko numva mwamurwaye mumutwe nk’isereri sha;ibigambo byanyu biramukura kwa clement???
muzabyare muheke rata!!!!!!!
kandi Imana izabarinde abazatekereza kubasenyera
urungo ruzahire narabishimye cyane kuko mutweretse urugero muzabyare muheke kobwa nahungu!!!!!!!!!more………
Comments are closed.