Digiqole ad

Ubukwe butazigera bunezeza Imana

Niba hari igihe kigeze kibaho kikarakaza Imana, ni iyi minsi ya none. Ibibi by’uburyo bwose bigenda byiyongera buri munsi kandi gusubira inyuma no gutakaza ubushobozi bwo kwirinda no kwigenzura bya muntu birakabije cyane.

Ubukwe Imana itishimira
Ubukwe Imana itishimira

Icyo nshaka kugeza ku basomyi b’uru rubuga ni ubukwe bw’agahomamunwa bw’abantu bahuje igitsina, ubukwe butemerwa n’imico hafi yose y’abatuye Isi, ubukwe butemerwa n’Ijambo ry’Imana.

Ubukwe ni iki?

Ubukwe ni umuhango watangiriye mu busitani bwa Edeni aho Imana yaremye umugabo mwiza cyane ariwe Adamu maze ikabona ko atari byiza ko aba wenyine imuha umufasha umukwiye,uwo ni Eva.

Ubukwe bubaho kubera hari umukwe(umugabo) n’umugeni(umugore) bakiyemeza kubana bombi babyumvikanyeho,bigakorwa hakurikije amategeko y’igihugu cyangwa idini yabo.

Ubukwe rero si umukino cyangwa ikinamico ahubwo ubukwe ni umuhango wera watangijwe n’Imana kugira habeho kuyubaha no kororoka.

Ubukwe bufite intego ebyeri: kororoka no kugira icyubahiro, ubukwe butarimo izi ngingo ebyeri si ubukwe. Byumvikane neza ushobora gushaka ntubone urubyaro ntibivuze ko utakoze ubukwe bwemewe n’Imana.

 

Ubukwe bw’agahomamunwa: Abatinganyi

Abatinganyi (ababana bahuje ibitsina) biriho ahantu henshi cyane cyane mu bihugu byateye imbere,nyamara ibi byatangiye kera cyane mbere y’ivuka rya Yesu Kriso nkuko Mose umugaragu w’Imana yabyanditse mu gitabo cy’Intangiriro19:1-11.

Umwanditsi umwe yaravuze ati:”Mu minsi ya Loti, kuryamana kw’abahuje ibitsina byari byemewe ariko Imana yerekanye ko  itemeranya na bo muri ubwo buryo bw’imibereho y’abantu”Igisekuruza cy’Abahehesi,2009,p.72.

Ntabwo nzi neza uburemere iki cyaha gifite mu maso y’Imana ariko niyo umuntu yaba adatekereza neza ntiyabura no kubona ukuntu ubukwe bw’abatinganyi buteye ishozi.

Mu gihe cya Loti nta bantu b’abavugabutumwa bariho ngo bashyigikire iki kintu ko kibaho nyamara uyu munsi wa none hirya no ku isi abanyamadini bamwe baragishyigikiye.Mbega akaga isi yagushije?

Nubwo Imana ari urukundo ntabwo izabura guhana inkozi z’ibibi. Yavugiye mu kanwa ka Mose iti”Ndi uhoraho,Uhoraho,Imana igira impuhwe n’imbabazi,ntinda kurakara kandi nuje urukundo n’umurava.Ngaragariza abantu urukundo rwanjye imyaka itabarika,nkababarira ibicumuro n’ubugome n’ibyaha. Icyakora,simbura guhana abagome n’abana babo n’abuzukuru babo n’abazukuruza babo”.Kuva34:6,7.

Mu myaka ishize,ikigo cya Oslo kirindirwamo inyamaswa cyerekanye iby’imibonano mpuzabitsina ikorwa n’inyamaswa zihuje ibitsina, kivuga ko ntacyo bitwaye inyamaswa kigakomeza kivuga ko no ku bantu nta kibazo kirimo kuba babana bahuje ibitsina. Nyamara izi ni inyamaswa si umuntu wa wundi waremwe ku ishusho yayo.

Ubwenge bwa muntu buragenda busubira inyuma cyane ku buryo Satani ntagishuka abantu ahubwo yabagejeje ku rwego rwo kwishuka bo ubwabo. Abantu basigaye bakora ibintu Satani nawe akavuga ati:”aba bantu bo barandenze, bumvise amasomo yanjye neza bageze naho bavumbura”.

Nubwo  abantu bavuga ko ari uburenganzira bwabo kubana bahuje ibitsina kandi ubwo burenganzira bukabaha umudendezo wo gukora ibyo bishakiye,undi mwanditsi witwa Mario Verloso aravuga ati:”Umudendezo usanzwe ntuhagije kugirango umuntu agire umunezero nyakuri. Ubutegetsi cyangwa igihugu bishobora kubohora umuntu ku mubiri ariko ntibibohora umutima we”.

Imana rero ntiyemera ubukwe bw’ababana bahuje ibitsina dore ko yabivuze hakiri kare  iti:”Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n’irari ritesha agaciro,bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Abagabo nabo biba bityo bareka kubana n’abagore bashakanye uko Imana yabigennye ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n’ubuyobe bwabo”Abaroma1:26-27.

Ingaruka ku bantu b’abatinganyi wazumva neza ukoze urugendoshuri mu Leta z’Ubumwe z’Amerika ukirebera amaherezo y”abakora ibi bintu, bibera mu bitaro gusa n’akayabo ka za miriyari z’amadorari abagendaho kubera indwara zidakira.

Imana idufashe kumva icyo Umwuka  Wera avuga kandi Umwuka adukundishe icyo akunda atwangishe icyo yanga.

HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nimuhagarare kigabo kuko turi muri yamisi yahanuwe yego nanjye ndumunyabyaha ariko sinzakora kiriya cyaha aho kugirango gikore napha nkavaho imana indide

  • HAKIZA byihoreye iminsi yokubaho yararangiye iyiturimo n/inyongezo ariko ayubusa bitinde bitebuke satani n/ingaboze bazashya gusa dusabe imana irinde abantu bayo njyewe nishyize mumaboko y/imana nyamuneka banyarwanda ubutinganyi n/umuco?abakobwa m/Urwanda barabuze?ese m/Urwanda byarahageze?niba hari ababikora rwose nibabireke boye gukopera imico yahandi kuko [ngo] wishinga innyo yundi iyawe ikarangaraaaaaa.

  • MUREKE IZO NGUNZU MESSIAH ARAJE AZIRANGIZE!!

  • Ese ijambo “ABATINGANYI” ni IKINYARWANDA?

    • Ni ikirundi ngirango!

    • Bituruka ku ijambo TINGA-TINGA kuko abahuje ibitsina iyo bari gutera akabariro baba bameze nka TINGA-TINGA.

      TINGA-TINGA rero ubundi ni ikimashini gihinga imisozi, abanshi bakunze kukita TORO-TORO cg CATERPILAR

  • HAKIZA niba bishoboka tuvugane kuli 0728309089cg078564053o kuko ureba kure kandi rwose isi yari ifite amaguru atatu none isigaranye ukuguru kumwe irahiyepe.

  • Ni akaga nako agahomamunwa …isi yabaye inyanya nta gitekerezo kizima..abantu ntibabona ingaruka z’amahano twirirwamo…abagore barapandana ,,,abagabo ntiwareba…yewe muzab mwumva akazaza ejo bundi…Imana irinde abayo kandi ihwiture abayobye bagaruke mu nzira iboneye.

  • none se ko natwe tutabyiteye tuziyice ngo aha duteye ishozi abantu n’Imana yacu?Njye ndiwe(PD)ndi ku rugamba rwo kubivamo;ntibyoroshye habe na gato.Icyo nzi ni uko Imana inkunda kandi igihe nikigera izankura muri uru rwobo

    Iyo numva mutuvugiriza induru ndatangara cyane kuko nzi ko Imana idashobora kutwitwara ho ityo.Yo ubwayo n’impuhwe zayo iturebana amaso y’impuhwe kandi dupfa gusa kuyereka ko tubabajwe n’amahano yatugwiririye n’umwete wo kubivamo.
    Abiyita intungane mwese mwirirwa mutwamagana ku buryo ahari kuri mwe ikiza ni uko twakwicwa(YH 8,1-11)nyamara niba musoma Bible muzabaze reaction y’Imana ku cyaha cya David
    “Nyagasani reba intege nke zacu witaye ku byaha byacu ninde warokoka?”

    • Ni ukugusengera ukabivamo, ushyireho umuhate gusa ku Mana nta kidashoboka. Urumva bitababaje se kubona umugabo atereta cg arambagiza undi? Ikindi kandi ngo bapfa nabi!

    • kuba wemera ko Imana ibyanga kandi ukaba urimo kurwana intambara yo kubivamo ni intangiriro ikomeye komeza ntucike intege usabe Imana igutabare, ubwire Yesu uti mfasha kuko jye birananiye, utitirize azagutabara.”Jeremie 33:3 Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utamenya” muri proverbes 8:17 ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona. courage

      • Ese ko uwamugaye kubera uko yavutse batamufunga cyangwa ngo bamwamagane? ese ko urwaye ibibari aticwa? ese ko ubusambanyi ari icyaha hari bamwe babwemerewe n’abandi batabwemerewe? Ikibazo sukuba umutinganyi niba utarabyihamagariye, ikibazo ni ingeso y’ubusambanyi nk’icyaha.

    • witegereza ko hazamanuka imbaragaa zivuye mu ijuru ngo zigukure muri ibyo bibi kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo nshyize imbere yawe ikibi n’ikiza, umugisha n’umuvumo, ubugingo no kurimbuka ni wowe ugomba kwihitiramo. muri twe Imana yashyizemo ubushobozi bwo kwihitiramo, nuko rero hitamo kutaguma muri urwo wita urwobo.

  • Isi igeze mu mahenuka yayo, nkuko abantu babwiwe kuva kera, ariko ibyavuzwe muri matayo24 bizagaragarira abiga ijambo ry’Imana basenga kandi kandi batirengagiza itegeko na rimwe ry’Imana, bagereranijwe nabacukuza imitarimba ngo bashakishe ubunzi bwahishe,ubwo buri wese yashakisha ukuri kdi nukuzi akakumvira,ngo “benshi bazashaka kurinyura muri iryo rembo ariko ntibabibashe”.

  • Mbona byo isi yararangiye,ahubwo abasenga bakomeze bahateho.abakoze ubushakashatsi batubwire igihe bashobora kumarana babana.ahaaaaa!

    • ntimutinye ko abantu iyobakoze ibibi isi ibirangiye cyangwa ibirihafi kurangira,ahubwo harangira abakoribibi ntanarimwe mwaba muzi aho bibiboneka cyangwa bizwi ko harangiri isi harangira ababi,ababeza barasaza bakibukwa mumateka bakigirwaho, dukomeze kwihatira kumenya aciro kiremwa,abashidukira,ibidasobanutse mubime amatwi.

  • Imana niyo yo kutweza no kudutunganya kdi yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha,ikiza nuko umunyabyaha yava mungeso ze mbi gusa isi irimo gukorerwamo ibibi byinshi kdi ibyinshi bizanwa n’iterambere kdi aho iterambere rigeze nibyaha biriyongera. Satani yarahagurutse arigukora cyane kugirango arimbuze benshi. Nutari umu PD ni umusambanyi kdi ntanakimwe Imana yishimira. Mana dutabare tuziko ushobora byose.

  • Ese bitoramo uzabumugore cg utanzundi kumurambagiza niwe uba umugabo!jye numva umuti atarukubaha akato,ahubwo umuntu yabegera,ukamenya impamvu niherezo.kuko wasanga nabo atarbo.isi irashaje niyompamvu abenshi bashoye imari mumadini.nugusenga cane

  • Uyu mwanda wakagombye guha isomo abiha guharanira DemonsAreCrazy(Democracy).

  • abo batinganyi bazabaze muri Gambia uko bene wabo bamerewe.

  • HAHA komeza urwane intambara nziza yo kubivamo kandi ubikangurire na bagenzi bawe mubikorana. Ubundi wirinde kugira uwo wabyinjizamo. Biteye ishozi koko kandi byangiza ubwenge cyane n’ibitekerezo.Garura ubwenge mu murongo uboneye w’abantu bubaha Imana kandi bakiyubaha.Imana yaduhaye agaciro gakomeye nta bwo turi inyamaswa…

  • MUJYE MUREKA KWIYOROHEREZA ICYAHA.KUKO NDIMO KUBWIRA UWAVUZE NGO TWIBUKE ICYAHA CYA DAWIDI. NONE SE DAWIDI YARI UMUTINGANYI? NTIMUKAVANGE IBINTU KUKO NAWE NUBWO YACUMUYE NTIYARI YABIHAYE AGACIRO AHUBWO YIHANNYE UBWO YATUMWEHO UMUHANUZI. ARIKO NTIMUKIGERERANYE NA DAWIDI KUKO WE YARI AZI GUCIRA BUGUFI UWITEKA, KANDI NUBWO YAMUBABARIYE ARIKO INGARUKA Z’ICYAHA CYE NTIZABUZE KUMUGERAHO WE N’ABO MU MURYANGO WE. IMMANA NTIKINA KANDI SI MUGENZI WANYU MUJYE MWIBUKA IBYO YAKOREYE AB’ISODOMU N’IGOMORA CYANGWA MWIBUKE ABO MU GIHE CYA NOWA NIBA MUJYA MUSOMA BIBLE. BAVANDIMWE NTIMUGAKINISHE IMMANA NGO IMMANA NTIYANGA UMUNYABYAHA NGO YANGA ICYAHA. UTWO TUGAMBO DUSIZE UMUNYU NTISHOBORA KUTWITAHO KUKO KURI YO : UBUSAMBANYI UKO BUTEYE KOSE, AHO BUVA BUKAGERA BYOSE NI IKIZIRA KU UWITEKA. NO MU GIHE CYA NOWA ABANTU BARABWIRWAGA NTIBUMVE KANDI NTIYAKANZWE N’UBWINSHI BWABO BOSE YARABARANGIJE HASIGARA NOWA N’ABO MU RUGO RWE BONYINE N’IBIKOKO YARI YAMUBWIYE GUSIGARANA NAWE. MUSHAKE UKO MWANEZEZA IMMANA KUGIRANGO IZABAROKORE NAHO UBUNDI INZIRA Z’UBUSAMBANYI ZIGANA KU RUPFU. NDASHIMIYE UYU MUVANDIMWE WASHYIZE IYI NKURU KURI NET KANDI IMMANA IMUHE UMUGISHA. NYABUNA NIMUHINDUKE NAHO GUKANGISHA NGO MWISANZE MUMEZE MUTYO, MURABESHYA CYANE. URUHINJA RWOSE RUVUKA ARI RUZIMA KANDI AR RWIZA. AHUBWO IYO SATANI IBATERA MUTANGIYE UBUSHAKASHATSI BW’IMIBIRI YANYU NO KUMENYA UBWENGE NAMWE MUKAYUBAKIRA IKABAKOLONIZA. MUBIVEMO RERO MUTAZASHIRA MUNATUZANIRA AKAGA.

    • Imana iguhe umugisha. abantu dukinisha Imana nk’aho ari mubyara wacu nka buriya uvuga ngo ko batica uwavutse amugaye ubwo se ubutinganyi ni ubumuga cga ni ugususzugura Imana wabigambiriye. nibatihana bazarimbuka kdi n’ibyago mu isi ntibizabura kubageraho

  • Yemwe nimwihorere ahontimwibeshango isi izarimbuka maze aba pd babigwemo mwemusigare ahubwo mugiremuti imperuka yumuntu nigihe yashizemo umwuka kandi azarebana nibye

  • UbuPd ni sawa! Mwihangane mutureke kuko natwe tubona ibyo mukora bidahwitse! Twahisemo guca inyuma niho haturyohera! Ntitubabujije ibyanyu ni mutureke dore aho mwaduhereye!

    • Uri kagabo koko, ahubwo iyo wiyita Kagore! Nibwiraga ko izi ngeso mbi ziboneka mu magereza gusa none bishobora kuba byarakwiriye hose! Ni mwihane imbabazi za Yesu/zu zigihari kuko hari igihe mutazabona uwo mwanya.

  • njye nfite ibibazo bike mbaza izo nararibonye muri bible na coran
    mbanze nisegure gato kuko ntahuje ibitekerezo nabamwe.
    ese banyarwand mwe,mwigeze mwumva hari mubanditse ayo mategeko nshinga njye nita bible na coran harimo umunyarwanda cyangwa umunyafurika?
    ikindi kuki mugendera kubitekerzo by’abandi nkaho mwakwishakiye ibyanyu
    nkaho nzobere mwe mubwire iyo edn mwavuze hanyuma na meddine na maka iyo mana rero yatumye abantu bo mugace kamwe iha ubumenyi abo mugace kamwe, irangije iti mutegeke abandi,ntimukajye mutujijisha kandi nawe muzi ukuri Bilbe siyanyu ntanubwo ibareba, coran siyanyu ntanubwo ibareba
    gusa ubuhanga ndabwemera kuko iyo badahimba ibyo byose abantu tuba turi inyamaswa, ibyo nigikangisho gihoraho kandi kizahoraho
    none kuki Imana yanga abatimbanyi kandi yarabaremye? none se yabaremye ihumirije
    kugeza ubu bigaragara ko hari abavukaa bameze gutyo nubwo hari ababyiga kubera inyungu,hanyuma mwarangiza mukambara amakanzu mugasoma bible na coran mukamamagana abaryamana bahuje ibitsina mwarangiza mukangiza abana babangavu babahungu mudasize n’abakobwa
    none muricara ngo ubuhamya ngo ijuru ngo umuriro??
    ikibabaje nuko no bandika hano ubu hari uwabwirewe akanaburara
    ko atahamagaye yesu se ngo aze amugaburire cyangwa muhamad mujye muvanaho ivogonyo
    utaboneye ijuru hano cyangwa umuriro kuri iyi abe ategereje kuba ifumbire nicyo nabamwira
    bye

    • Nagirango mbwire uyu wiyise Kay ko Imana itaremye abatinganyi ahubwo ubutinganyi bwaje kubera icyaha kandi uko wabushyigikira kose ntibuteze kuzagira icyo bugeza ku muntu.Naho niba Bibiliya cyangwa Coran utayemera ni uburenganzira bwawe kandi ubwo ufite ibindi wemera.

      • Claver uraho urakomeye njye ntabwo ndi umutimbanyi usibye ko nabo ntacyo nabatwara mbafata uko bari

      • Claver uraho urakomeye,wavuze ngo nfite ibyo nemera! nibyo koko yaba nari nkuzi nakwemera ariko ubu nsinshobara kuko ntakuzi ntaranakubona,ninkibyo byose rero uri umugabo cyangwa se umugore dore ko twiyita amazina hano atandukanye uzabitekerezeho nkumuntu ukuze wongere kabi kugeza kwicumi
        ese kuki witwa claver???
        kuki utakwitwa kalisa cyangwa kalimba ??? none se niba iyo mana ibho yemera gusa amazina ya mahanga??
        njye nabajije impamvu byose byabereye muri kariya karere Israel,syrie liban Jordan Irak na soud arebia nuko muri south Africa cya brazir nhandi hose nta bantu bazima bari bahari kuburyo nabo bakora ikinamico cyo cyo kubamba ku musaraba no kuzuka????
        ariko narumiwe ese nyakubawha claver wowe wbaho wabonye Imana???
        isa ite yambara gute ireshya gute
        ariko am pretty sure uzi umuturanyi wawe nicyo yararye
        ujya wumva bavuga illuminati cyangwa one world order??
        please go do documentation yourself
        muve mukigare
        thanks

        • Ariko Kay wigize intyoza ndumiwe koko? Ubwo se uzi ubwenge ki niba udashobora kumva no kwemera ibirenze matiere ureba ukanakoraho? Umuyaga ko uhuha wari wawukoraho wa njiji we? Menya rero ko hariho ikirenze umuyaga. Izuba ko rigushyushya Wabasha kurirebamo ntirikwice amaso? menya ko hari uwaremye izuba. Niba se utazi ubwonko bwawe uko busa, niba utinjiza umwuka mu bihaha byawe ukoresheje intoki zawe urumva Imana isumba byose wayumva ute? Ahubwo wowe banza witekerezeho urasanga nawe ubwawe utiyizi maze uzibukire kumenya Imana kuko ikuruta cyane.Maze ntukigire intyozakuko utazi ubwenge ashima ubwe.

      • nonese koko niba nta munyarwanda wanditse bibiria cyangwa coran bivuze ko kirazira nyarwanda yo hari aho yemera ibyo bikozasoni nako biterashozi! mwiyubahe mubyo mukora nomubyo muvuga kandi mwubahishe Imana yabahaye ubwenge .gusa nagiraga ngo nkubwire wowe witwa kayIman izakomeza kwitwa Iman yukuri wabyemera utabyemera kandi izahana inkozizibibi peee ntibizahinduka.

    • Kay we uravuga nk’umwe mu bahanzi cg abanyabugeni numvise wigize intyoza!Twaraburaye Imana iratugaburira, twarayitakiye iradutabara, niba wowe utayizi ni uko utigeze uyisenga. naho ibyo gushinja abangiza abana n’ibindi byaha menya neza ko ubwinshi bw’abanyabyaha butabuza icyaha kuba icyaha, ibyo byose ni ibyaha. naho icyo wita ijuru waboneye hano ku isi wansobanurira, ijuru urizi ute ko uvuga ko ritabaho? Aho nzi barivuga ko ari muri Bibiliya wowe warikuye he, kandi ko mu ijuru hagengwa n’Imana. Abaswa gusa bagirango kuvuga amagambo yo kwigira intyoza nibwo bwenge. Puu ntimukoreke societe mubeshya ngo niko abantu bavuka, bandurira muri za internat bahuriyeyo n’abantu nkamwe.
      Igihe ntimunyongere comments,rwose.

    • Kay we uravuga nk’umwe mu bahanzi cg abanyabugeni numvise wigize intyoza!Twaraburaye Imana iratugaburira, twarayitakiye iradutabara, niba wowe utayizi ni uko utigeze uyisenga. naho ibyo gushinja abangiza abana n’ibindi byaha menya neza ko ubwinshi bw’abanyabyaha butabuza icyaha kuba icyaha, ibyo byose ni ibyaha. naho icyo wita ijuru waboneye hano ku isi wansobanurira, ijuru urizi ute ko uvuga ko ritabaho? Aho nzi barivuga ko ari muri Bibiliya wowe warikuye he, kandi ko mu ijuru hagengwa n’Imana. Abaswa gusa bagirango kuvuga amagambo yo kwigira intyoza nibwo bwenge. Puu ntimukoreke societe mubeshya ngo niko abantu bavuka, bandurira muri za internat bahuriyeyo n’abantu nkamwe.
      Umuseke ntimunyongere comments,rwose.

  • bene data abasigaye mureke duce bugufi dusabe uwiteka imbaraga zokunesha icyo cyago kuko nawundi ushobora kugira icyo ahinduraho atari yesu mubyukuri birakabije abo nabataziko yesu azagaruka kandi igihe kirageze uwiteka adutabare ok.

  • Erega mwa bantu mwe murapfa ubusa.Ibyaha byose birangana imbere y’Imana,ari uwo muntu bita PD,sinzi niba yarabivukanye cg hari aho yabyiganye;aho yaba yarabikuye hose,si byiza na mba agomba kurwana urugamba rw’uko ayobora ibitekerezo bye’kimwe n’undi wese ukora ibyaha,Bible idusaba kutabiha urwaho(kutabireka ngo bitwinjire, bidutegeke).Twese nta udashukwa,kdi tugeragezwa n’ibishuko bitandukanye,uwo yahuye ni cyo kibi cy’ubupd undi ahura n’ubusambanyi,undi ahura n’ibindi=twese tube maso turwanye ikibi uko gisa kose naho ababikora bazahanwa,Imana ntizareba type y’icyaha wakoze

  • Kabwa we,uwakunyereka gusa
    Nkagukanira urugukwiye(namw
    e umuseke ntimukatwandurize
    urubuga muhitisha comments
    zabatinganyi)

    • Ngaho nimunyumvire ubugome bwabo ntibutana no kwicana! Uramukanira urumukwiye se si iniyo ye atanga? Mujye muvuga make niba abo mwabyaye batarashaka, ese ugize ibyogo uwo ubyaye agahinduka umu pd nawe wamukanira urumukwiye?
      Murinde ururimi rwanyu kurusha ibindi, abahisemo iriya nzira mubasabire ku Mana bazabivamo.

  • bana bimana na ba islam basoma ikinyarwanda,
    mperuka gusoma igihe ndababara ukuntu bashakisha hose mu rwanda ayo mahano yabahuza ibitsina, kakababera abavugizi, IRUHANDE YO KUBA MAMAZA!!!!ESE IMBUGA ZIBAMAMAZA NTITWAZIREKA,TUGAKORESHA FACEBOOK NA TWITTER TUBAMAGANA. ego hari izivuga ibyabaye ntitwazihora ico ariko igihe.com harimwo…abamenyesha makuru babyo pe!!.nkunda igihe.com nti munyumve nabi ariko NIBAREKE KURENGERA UMUCO WACU NIBA BATUBAHA IMANA.

  • MUREKE GUTAKAZA UMWANYA MUZANA AMAFILOSOFI Y’UBUSA(PHILOSOPHIE). UMUNTU WESE USHAKA GUSHUKA ABANTU NTABURA AKAJAMBO YITWAZA MAZE ABANTU BAKAMUYOBOKA YE. UBWO RERO WOWE UVUGA NGO NINDE WABONYE IMMANA NAKUBWIRAGA KO NUSHAKA KUJYA G– USESENGURA IBY’IMMANA UZARINDA UVA MURI IYI SI UTARABIMENYA. ABAVUGA KO ARI IBIKANGISHO NTACYO NIMUZE TUBITEGEREZE TUZAREBA. GUSA SINEMERANYA N’UMUNTU UBESHYA NGO YARAVUTSE ASANGA ARI UKO AMEZE.

    NABABWIRA KO NTA MUNTU UVUKA ARI UMU PD NTABWO ARIBYO NAHATO, AHUBWO UMWANA UTANGIYE KUMENYA UBWENGE WESE ATANGIRA GUCOKOZA UMUBIRI WE, HANYUMA RERO HARI ABATOMBORA NABI MAZE DAYIMONI Y’UBUSAMBANYI IKABAHERA AHO NGAHO.BAGAKORA N’IBYO ABANDI BADAKORA NK’IBYO BYOSE BITEYE ISHOZI, NDETSE HARI N’ABABIPFA N’ABO BASHAKANYE KUKO BABA BARABAYE ABACAKARA B’UBUSAMBANYI, BAGAKORA UBUSHAKASHATST BWOSE BWO KWA SHITANI BAKANGIZA IMIBIRI YABO UKO BABYUMVA.

    ESE NIYO UDATEWE ISONI Z’IBYO UKORA NTA NUBWOBA WUMVA UFITE BW’UMUREMYI WAWE? nIBA WEMERA KO KUBA HANO KWISI ATARI IMPANUKA, WAKAGOMBYE NO KWIBAZA IMPAMVU HARI IBIKORWA UKORA WIHISHE NK’IBYO BYOSE, MWAGIYE MUVUGA KOKO IBYAHA BYOSE NI BIBI KUKO BYICA UBUZIMA, NO KUBEMERA IMMANA TUZI KO HAZABAHO N’IBIHANO KU BITWRA NABI.UBWO RERO TUREKE KUKUMYA GUSHYIGIKIRA AMAFUTI AHUBWO MUHITEMWO ICYIZA KIZABAGEZA AHEZA. MURAKOZE.

  • Ariko rero muranansetsa cyane iyo muvuga ngo umuhomosexuel ni we ubyigira. Wowe uri nde uvuga gutyo, niba utarigeze uhura nawe, ukaba utari we, umenya ute uburyo umuhomosexuel ari kubaho?
    Warangiza ukazana amategeko “y’Imana”; Imana yihe? Yande? Ayo mategeko siyanditswe n’abantu? Nongereho abantu bo muri Israel (not Rwanda, not europe or America), hashize imyaka ibihumbi. Mwarangiza mukaba abacakara bayo.
    Ese ubundi ko mutayakurikiza yose? Mugahitamo gukurikiza ayo mwumva atabareba.

    Ese ubundi niba iyo mana ari yo yashyizeho ayo mategeko, ikaba ari yo irema abantu, ukeka ko ari igicucu kuba yararemye aba homosexuels?

    Nta wishyira ahabi aheza hahari. Nta wanze kuba yashinga urugo afatanije n’umugore (wa nyawe), nta wifuza kuba igicibwa muri societe (nk’uko aba homosexuel bameze).
    Ariko rero wimbwira ko ibyo nkora ari njye wabihisemo (kuko iyo nza kuba mfite choice, mba najye mfite umugore n’abana).

    Singusabye ngo unkunde, cyangwa ngo wemere ibyo nkora. Ariko rero nawe winshyiraho iyo myemerere yawe ngo wumve ko ari yo igomba gukurikizwa simply because some stupid ancient book said so!!
    Kimwe nk’uko ntaguhagarara hejuru mu gihe uri kumwe n’umugore wawe, wiza kurunguruka iwanjye mu gihe ndimo gukora ibyo nkunda, n’umuntu nkunda (Menya kandi ko aba homosexuel nabo bakunda, ntabwo ari kurongora mu kibuno gusa nk’uko benshi muri mwe mubitekerza).

    And who said anything about marriage here in Rwanda?

    Ni nde wababwiye ko mu Rwanda dukeneye marriage homosexuel ubu? Mubanze mwemere ko turiho kandi tuzahoraho ni yo mwashyiraho amategeko ameze ate, nimumara kwemera ibyo, then we’ll talk gay marriage!!

    In the mean time… PEACE, TOLERANCE, ACCEPTANCE that’s all we’re asking for!

    • There is no tolerance man, rwana uve aho uri kuko Imana ntiyaremye homosexual. Hari aho waguye mu mikurire yawe kandi usabye Imana wahava. Naho amategeko uvuga twabereye abagaragu no mu banyarwanda cg mu muco w’ikiremwamuntu twemera ko umugabo ashaka umugore uwo wita wa nyawe. Rero ntibiratinda va aho uri wikwiha raisons wibeshya usibye amategeko y’Imana n’ay’abantu yita abantu bameze nkamwe ibiburaburyo cg ibigoryi…Vayo rero wikwemera kwitwa cyo.Iheshe agaciro.

  • Kay wee ngo{ijuru wapi,umuriro wapi,bible wapi,ubwose wemeriki Kay we?}BIBLE zobazihishe kuko ahobucyera urazitwikape ngo ntuzemerada {umbabarire aha ni example}uziko umeze nka wamuserebanya wiberaga mugisenge k/inzu barawubwiye(bati)hunga inzu irahiye umuserebanya urebye wibonera umwotsi gusa(uti)ibi niko bisanzwe wameny/ ibyawose?igisenge nacyo cyarahiye ubura uko uhunga umuserebanya ufpa gutyo, kubera gupinga kwawerero nawe uritegure ubyumvire hano ujye ukina mubindi naho iby/IMANA ubumbe umunwaaaaa,UWIYISE Injiji icyo atakubwiye umutima wawe ukikubwire ntugirengo turaguhannye n/inama twaguhaga kuko(ngo ntawuhana uwahanutse)sawa bay.

  • noneho haje uwiyise MTn, na njiji karabaye

  • yewe ntacyo muvuze kuko umpa urugero rw’umuyaga n’izuba ndumva ahubwo akeneye amahugurwa none se dusenge izuba cyangwa umuyaga kuko tutawukoraho, cyangwa ngo tuwubone nyamara izuba ryo ruaribona tuzi nibilometero ribamo nuko imirasire yaryo igera k’isi n;amaseconda ihandea, umuyaga nawo dupima ibipimo byawo tukamenya nigihe uba uari cyangwa udahari
    naho ibyo kumbwira ibya bible na coran, ndetse nibindi bias nabyo ubwo rwose ndumva wivunira ubusa,kuko ntaho twagera,harya umaze imyaka ingahe kuri iyi is ra ubanze urebe witegereze hanyuma uzansubize nushaka ndaguha e-mail yanjye,bible?? coran??? ndumiwe ndabisoma cyane kandi NDABYUMVA NEZA icyarabu ndakivuga nka cyandi bible yo iba mundimi zoze ntampamvu rero yo kumpatira kwemera ibyo nttashaka
    kandi mwakoze kubitutsi n’imigani nkeka mukura muribyo bitabo

  • WUBAHE UMUREMYI WAWE KUKO NTIWABAYE KU ISI KU BW’IMPANUKA. NTABWO WAREMWE N’IZUBA. IBYO ARI BYO BYOSE HARI IMMANA IRUSHA IBINTU BYOSE UBUSHOBOZI KUKO NTITWAPFUYE KUBAHO GUSA. IBASHA KUREMA RERO IBASHA NO GUKURAHO IBYO IDASHAKA. MUYITINYE CYANE NTA MIKINO IGIRA.

  • ufite amatwi niyumve ibyumwuka abwira amatorero kdi cunga izamu ryawe nuhagaze yirinde atagwa gusa yesu agiye kuza nutabona arabibona

  • Umva nshuti Kay siniyita M,tn.kmny ahubwo amazina yanjye akubiye murizonyuguti ubona 100% example{kmny =Kamonyi}itonderero siniyita M,tn.ahubwo mbony/uri umushakashatsi cg umucukumbuzi ngaho rishyire kurubuga tukwemere kuko ndabona ushatse kutwereka ko wizeda courage.

  • Kay ni mumwihorere ntawe uhana uwahanutse, ngo umwana w’ intabwigwa yumva ari uko amaso yatukuye!
    @Kay, Nubwo utemera ko ubutinganyi ari icyaha nk’uko bibiliya ibivuga, bikurura indwara zidakira ababikora kubera ko babikorera ahataragenewe imibonano mpuzabitsina.
    Ese wari uzi ko sida yagaragaye bwa mbere muri Amerika ku bagabo bendana? Uretse n’ibyo, ni umwanda kandi harimo no kutiyubaha.
    Icyakubwira ukuntu bapfa nabi! Niba ugifite igaruriro hunga udapfa.

  • Nimuve mu bibi, mugarukire Imana, Birababaje Kubona abantu basigaye bakora ikibi bakakita icyiza. Ese koko ubwenge Imana yaduhaye tubukoresha iki?Umutimanama yaduhaye se ngo dushobors guhitamo icyiza tureke ikibi, Ubwo koko ntacyo bitubwiye? Garukira aho!

  • Hazabaho ibihe birushya mu minsi yimperuka kandi uko isi igenda itera imbere niko satani nawe arushaho kwereke abantu ibintu byose ko ntacyo bitwaye ko ari amajyambere ariko sibyo ikintu cyose kidashyira umugambi w,IMANA mu bikorwa kiba kivuye kwa shitani.kutabyara rero nikimwe muri byo kuko IMANA ijya kurema isi yari igamije ko abantu bororoka.ni ugusenga rero IMANA igakingira itorero ryayo rikazagerayo amahoro.

  • Dusenge imana ikomeze kurinda abantu bayo ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka.ariko natwe abantu ijambo riratubwira ngo duhinduke rwose tugize imitima mishya y’abari muri Kristo Yesu.mugenziwacu yakoze watanze iki gitekerezo.

  • Imana nidutabare kuko ibyabaye isodoma na gomora twumvaga nk’amateka tugiye kubibonesha amaso ariko Uwiteka n’adutabare

  • Man n’abo muhuje ubuyobe murambabaje cyaneeee! Gucumura birakakugwirira nyuma ukihana. Iyo ubigambiriye se? ko wisibira amayira y’umunezero nyawo uzahoraho, mwana wanjye va mu kibi zibukira inzira z’urupfu n’umwijima ni irimbukiro. Nibura hari umwe ubirimo ariko wavuze ati ndarwana no kubivamo, imana imusange imugenzereze nk’iby’umwana w’ikirara cyangwa cya Gisambo cyasabye Yezu imbabazi ku musaraba. Imana ni inyembabazi ku baziyisaba none se kibondo ko usiga amavuta icyaha uzakibabarirwa ute? Umugabo wahetse impyisi waramwumvise? Subira ku isoko wibaze neza wemere ko wayobye, ngo ubugabo butisubiraho bubyara ububwa! Wabyanga wabyemera ntuzabaho imyaka irenga 100 cyane nkatwe twese… none se nyuma yaho???Ariko iby’i SODOMA na GOMORA urabizi? Wibwira ko iyo Mana yagiye he? Si iterabwoba ni ukuri kuzima! Nyir’impuhwe nakugenderere umutima wawe aworoshye aguhumure amaso ubone, akuzibure amatwi wumve ukire. Nta kimunanira. Amen

  • Yemwe ndabashuhuje mu izina rya Yesu Kristo Imana ntinegurizwa izuru,kandi mwibuke ko Imana idakangwa nubwinshi bw’abanyabyaha izarimbura,kd mugendere kuri Bible ntimuhangane nabo,kuko Yuda iyo aza gushobora guhindura umugambi w’Imana ntiyari guhuriza intoki ku meza na Yesu ngo arenge amugambanire,buriya ni rwo Imana yabandikiye atari,Umwuka w’Imana ntacyo mwageraho,gusa nimwirinde uko mugenda kuko amagambo yose y’imfabusa imbere y’Imana ni ikizira,Yesu araje kd aje guhemba no guhana,duhagarare kigabo kuko igihe kiraje kd kirasohoye,Uwiteka atwongere ubwenge bwo kwirinda uko tugenda.

Comments are closed.

en_USEnglish