Digiqole ad

Ubukwe 5 buhenze kurusha ubundi mu kinyejana cya 21

Ibi bihangange bitanu bikurikira nibyo byakoze ubukwe buhenze cyane mu kinyejana cya 21 kurusha abandi ku isi nkuko tubikesha people Magasine.

5. Paul McCartney & Heather Mills

 Paul McCartney & Heather Mills
Paul McCartney & Heather Mills

Ni ubukwe bwa 5 bwabaye kuwa 11/06/ 2002

Bwatwaye  akayabo kangana na milioni 2.5 z’ama pound

Ubu bukwe nabwo bwatwaye menshi mu cyayenge ugereranyije n’ubundi bwabubanjirije. Uwahoze ari umucuranzi wa groupe  Beatles Paul McCartney na Heather Mills wahoze ari umu model waje gucika akaguru kubera accident ya moto, bakoreye ubukwe muri chateau y’akataraboneka  muri Ireland.

Abatumirwa 300 ntibigeze bamenyekana,ariko ibihuha byavuze ko abahoze muri beatles bose babutashye, Bill Clinton wahoze ayobora USA, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bo mubihugu bitandukanye, umutekano wabo watumye buhenda bitagira ingano.

Nyuma y’ibirori,abashyitsi babyiniye ku rubuga runini cyane ndetse banatemberezwa mu bwato bw’akataraboneka.

4. Liza Minnelli & David Gest

Liza Minnelli & David Gest
Liza Minnelli & David Gest

Ubukwe bwa kane bwatwaye akayabo bwabaye ku wa  16/03/ 2002.  Bwatwaye  Million2,5 z’ama pound, ariko ntibwateye kabiri baratana

Ibirori by’ubu bukwe byabayeho gake cyane I Hollywood. David Gest w’imyaka 49 yarongoyeicyamamare cy’ I Hollywood  Liza Minnelli w’imyaka 56.

Ubu bukwe bwaciye benshi ururondogoro kuri uriya munsi. Uwari uherekeje Gest (best man) yari Michael Jackson naho Minnelli we yari aherekejwe na Elizabeth Taylor.

Abantu basaga 1000 batashye ubu bukwe, hari n’umucuranzi w’ikirangirire Tony Bennett,wari uherekejwe na orchestra isusurutsa bageni igizwe n’abantu 60. N’ubwo ubu bukwe bwatwaye akayabo kangana gutya, nyuma y’umwaka umwe iyi couple yaratandukanye burundu kubera kurwana no kunywa ibiyobyabwenge.

3. Al-Muhtadee Billah & Sarah Salleh

Al-Muhtadee Billah & Sarah Salleh
Al-Muhtadee Billah & Sarah Salleh

Ubu bukwe bwa gatatu mu gutwara menshi bwabaye kuwa 09/09, 2004

Bwatwaye Million 3 z’ama pound

Muri Brunei, agahugu gato gaherereye mu magepfo ashyira uburasirazuba bwa aziya, igikomangoma Al-Muhtadee Billah w’imyaka 30 yarongoye umukobwa w’imyaka 17 Sarah Salleh, habaye ibirori byamaze icyumweru cyose,habonetsemo imiriro izwi ku izina rya fireworks (feu d’artifices) ihenze cyane, imidoka za limousine 103, n’ikamba ry’umugeni rikoze muri zahabu.

Salleh yari yambaye umwambaro w’akataraboneka utatswe na zahabu na diamond. Muri iki gihugu iyo umuntu ukomoka I bwami akoze ubukwe  haba ibirori mu gihugu cyose bimara ibyumweru bibiri.

2. Kate Middleton &Prince William

Kate Middleton &Prince William
Kate Middleton &Prince William

Ubu bukwe bwatwaye ama pound milioni 20,   bwabaye 29/04/ 2011

Impeta y’umugeni yonyine  yaguzwe amadolari ibihumbi 136,000,umutsima w’ubukwe utwara akayabo k’ibihumbi 80,000 by’amadolari, imyambaro y’amadolari ibihumbi 70,000,indabo zatwaye akayabo k’amadolari ibihumbi 800,000,kwakira abashyitsi no kubacumbikira muri hoteli zihenze buri cyumba ku madolari 550 ku ijoro rimwe byatwaye amadolari ibihumbi 600,000, ugashyiramo n’amafaranga yagendeye mu gukaza umutekano,nta cyasizwe inyuma rwose.

1.Amit Bhatia & Vanisha Mittal

Amit Bhatia na Vanisha Mittal
Amit Bhatia na Vanisha Mittal

Ubu bukwe bwa mbere buhenze bwabaye ku itariki 22/06/2004
Bwatwaye ama pound miliyoni 47
Vanisha Mittal,uyu ni umugeni ukomoka ku muryango ukize cyane ufite uruganda runini cyane ku isi rucura ibyuma (acier), ruzwi kuba ari urw’umuherwe witwa Rakshmi Mital. Amit Bhatia we ni umushoramari I London mu bwongereza. Muri ubu bukwe nta faranga ryasagutse namba, kuko bwamaze iminsi 6,butumirwamo abantu 1000,bakodesherejwe indege za boeing 12.

Bwabereye I Beirut muri Libani ahazwi ku izina rya Grand Versailles, bwahuruje abatetsi 45,utubindi tw’indabo 10,000, umutsima (wedding cake/gateaux) utagira ingano, ikindi kandi ni uko igitsina gore cyose kitabiriye ubwo bukwe cyakiranwe urugwiro rwinsi, buri mugore cyangwa umukobwa yahawe isakoshi  y’igiciro buriwese atakwigondera.

Utubyiniro (Nightclub) twose tw’I Beirut twarakodeshejwe mu kwerekana film yakiniwe Bollywood yerekana uburyo iriya couple yahuye igakundana.

Jean Paul Gashumba
umuseke.com

11 Comments

  • No comment!

  • koko ba bossss barakimara koko!iyo muyavuga no mu ma nyarwanda byarushaho kumvikana ukuntu bihenze 47,000,000x1000FRW=????????????????????FRW

  • uriya wa 47 uyashyize mu ma nyarwanda yagura imodoka za gikumi 10444,moto tvs nshyashya 39167,amakaziye ya mitzing 4,700,0000caisses kandi aba ntawitwerereza ni cash kuri compte zabo.

  • yewe ntawarubara!abakire si abantu,amafaranga anagana kuriya koko!!!ncitse ururondogoro

  • Ndagagaye!!

  • GUSA IYIBA BYAGENDANAGA NO MU MITIMA YABO!

    UBU SE IYO HABAYEHO “GUTANDUKANA”, UBUKWE BAKOZE BUBA BUMAZE IKI?

    • GUSA IYIBA BYAGENDANAGA NO MU MITIMA YABO!

  • ubukwe ni ikirori kidasanzwe kuko gihindura stutus y’umuntu ubuzima bwe buba busigaye.kubukora rero kuburyo budasanzwe uwabishobora wese yabikora.

  • Birarenze pe gusa ikibabaje nuko nkabo ntanumwe byibuze ushobora kuvuga ati wenda reka ntange million ya$ ngo afashe abishwe n’inzara muri Somalia.

  • KUKI ABANTU BAPFA BICWA NI NZARA BABAREBERA
    PUU!!! NABAKENE MU MITIMA YABO !!!!!!!!!!!!

  • so nge simba gaya kuko nawe uyafite sibya kubuza kubikora ikindi batibwiye kubyerekeranye nubukwe mwe kubashira urubanza kuko batatubwiye umubare wubo bafashije bagiye rerubwo ntawuzi uko kumitima yabo hameze

Comments are closed.

en_USEnglish