Digiqole ad

Ubukana mu mateka y’urukundo

Nshuti bavandimwe, basomyi b’ ”UM– USEKE” namwe bantu mufite impano mu mpanuro, ndabakeneye. Amateka, ubundi kubayazi bavuga ko adasubirwamo kuko bibara uwayabonye. Ubuzima buri wese anyuramo, bugira icyo bumusigira ndetse bukamubera isomo, sinzi niba murimwe haruwo byabayeho ngo amateka amugaruke. Nkeneye impanuro zanyu nshuti.

Hagati ya 1990-1994 Nakundanye n’umukubwa (reka mwite « F »). Nari ntuye mu cyitwaga ZAIRE ubu DR.Congo, naho mushuti wanjye « F » yari atuye i Kigali ariko yiga muri Zaire.

Amateka atwereka ko bitari byoroheye abantu bakomoka mu bwoko bw’abatutsi cyangwa mu turere runaka kuba bakomeza amashuri yisumbuye kubera politiki y’iringaniza yariho.

Uyu mukobwa yaje gukomereza amashuri ye muri Zaire mu kigo nigagamo kandi twari duturanye nabenewabo aho yaracumbitse.

Umuryango yabagamo n’uwacu babanaga neza, abantu bose bari bazi ko dufitanye isano, kandi amateka bari bayahuje ariyo y’ubuhunzi no kuba ba sogokuru barakomokaga mu karere kamwe ka ‘Ngororero’ mbere ya 1957.

Inkotanyi ziteye muri 1990, niho uwo mukobwa yaratangiye amashuri ye yisumbuye muri Zaire, bituma atabona uko azajya ajya iwabo mubiruhuko.

Se na musaza we bafunzwe mubyitso. (ibyo tube tubiretse). Ibi byatumye tubana cyane kandi mu biruhuko tugahorana. Ibi byaje kuvamo urukundo kandi n’ababyeyi ku mpande zombi barabyishimira. Yari mwiza, ikinyabupfura ari cyose. Iwacu bakamukunda pe, kandi ngo basogokuru bacu bahanye inka…

Muri 1993, niho yatangiye gusubira i Kigali mubiruhuko, amayira yaramaze kuba nyabagendwa, ndetse muri Nyakanga 1993 yazanye na mama we gusura benewabo, maze nyina arankunda bitagira uko bisa, abwira umukobwa ko ndi umusore mwiza, aramenye ntazamfushe ubusa.

Kuva ubwo twabaye nka ba ‘Fiancés’ tubishyira kumugaragaro, tukajya dusohokana kumugaragaro muri za ‘theatre’, ‘concert’, ‘films’, mutubyiniro ‘Nigth club’. Mbabwije ukuri, twaje no guhana urukundo nyabyo kuko twari tumaze gusa nkaho ntacyadutandukanya kw’isi ya rurema.

Mubiruhuko byo muri ‘Mata 1994’ namuherekeje kugera ku Gisenyi, afata Bus, turasezerana, anyizeza kugaruka mu byumweru bibiri, akanzanira ‘cadeau’ yakataboneka. (l’homme propose et Dieu dispose).

Ubanza bwari ubwanyuma muca ijisho, nyuma gusa y’iminsi 2 ishyano rigwira urwa Gasabo, Mata yaje kuba maraso, Jenoside ihitana umuryango we wose.

Kanama 1994 twaratahutse, sukumushakisha, biranga, tumaze kumenya uko byagendekeye umuryango we, twavanyeyo amaso.

Umuryango yabagamo muri Zaire, ntibamaze kabiri mu Rwanda baje kujya muri Canada. Nta telephone cyangwa internet byabagaho ngo tube twavugana.

Nakomeje ubuzima, njya kwiga i Ruhande, ndarangiza mbona akazi. Mu 2004 naje gukundana n’undi mukobwa, ndetse turanashyingiranwa, ubu dufitanye abana 3.

Madamu yarazi amateka yanjye na F. mu Ukuboza 2007 naje kujya muri USA mu mahugurwa. Ngeze Adis Ababa / Etiopiya ngaruka, twaraye muri Hotel aho, nsohotse muri chambre, nkubitana na “F”, yari avuye muri Canada.

Twahise tumenyana, ahita yiruka, nanjye nsubira mu cyumba, ngira ngo mbonye umuzimu, umukobwa aratabaza, ararira, abo bari kumwe mu rugendo bahamagara abashinzwe umutekano.

Njye iyo narindi, ubwoba bwari bwose, sinatabaje, sinahamagaye umuntu, ariko amarira yisutse hasi sinabona uko nyavuga. Harya ngo ay’umugabo atemba ajya munda! Njye yashiriye hasi.

“F”yabwiye abashinzwe umutekano icyumba ndimo, mbona baje kuntwara. Bangejeje imbere ye, twese twabuze icyo kuvuga, ariko nyuma y’amasaha nk’abiri, turaganira. Tubwirana amateka; uko byatugendekeye nyuma yo gutandukana muri gare i Gisenyi 4/1994.

Umukobwa yaje kumbwira uko yarokotse, uko yajyanjywe muri Norvege na CICR, ko yaje kuhava ajya Canada, ko yarongowe, afite abana 2; akaba atwite inda yamezi 2. Nanjye naje kumubwira ko narongoye nkaba ntegereje umwana nyuma nabyaye n’undi.

AHO RUZINGIYE:

Nyuma yibyo biganiro yaje gutaha asubira muri Canada, nanjye mu Rwanda, duhana adresse. Muri 2006 naje kubana Bourse njya kwiga mu bwongereza, bihurirana ko nabo bari bimukiye yo; niho umugabo we yari abonye akazi.

Twaje gutsura umubano, biba igihe cyangoye cyane mu buzima kuko nubu sindabona uko mbivuga.

Madamu “F” (reka mwite uko kuko atakiri umukobwa), yaje kumbwira uko kuva twahura Adiss ari mu ngorane zimukomeranye, kuko atumva uko nkiriho, kandi nanjye mubyukuri ubuzima bwanjye murugo haje kubamo agatotsi kuva namenya ko “F” akiriho.

Twaje guhura kenshi cyane muri UK, twibukiranya byinshi, anyibutsa akantu nabonaga narabuze mubuzima.

Yambwiye ati, “hari ibintu nabuze iwanjye, ukuntu twajyaga dukururana amatama icyarimwe, kugeza aho ubabaye cyane arekura mbere”.

Nibuka ko nanjye ntabyo nigeze nkora n’abi wanjye, ndetse iyo nakururaga itama rya Madamu, yankubitaga intoki….. Ok, Twaje gusura umubano.

Bavandimwe, byaje kugeraho twembi duca inyuma abo twashakanye (Birangoye). Muri 2008 naratashye, ariko nsiga nyine Madamu “F” atamerewe neza mu rugo kuko umugabo we yaramumereye nabi.

Nanjye iwanjye ntibyanyoroheye kuko “F” yangarukagamo, kandi madamu wanjye amaze kumenya ko akiriho, ntiyagize amahoro. Amateka yanjye na “F” yarayazi. Uko yampamagaraga yagiraga ubwoba.

Yaje kumbwira:” Imana ishimwe kubona “F” yararokotse, amateka yaciyemo ntiyoroshye, Imana imurinde. Ariko, ‘cheri, nubwo nshobora kuba ntekereza bibi, njye mbona umubano wanyu ushobora gusubirana nka cyera’. Nyuma yaho, nabonye e-mail ya “F” ambwira ko ameranye nabi n’umugabo, ndetse akaba yaravuye m urugo amutanye n’abana.

Muri 2010 naje kujya France mu nama ncha muri UK, turongera turahura, 2011 yaje kabiri kose mu Rwanda, arinako urukundo rwiyongera hagati yachu twembi. Ubu rero ingo zacu zirugarijwe. Nshuti, munjyire inama.

Muby’ukuri kuva twongera guhura, arinjye, ariwe, ubuzima bwacu bwarahindutse. Cyera twijyeze kubwirana muri blague ko tuzakundana kugeza urupfu rudutandukanyije. Nashatse nzi ko urupfu rwadutandukanije.

Yashatse kubera ubuzima yanyuzemo kandi akeneye mubyukuri umuntu wamubahafi, wamuha urukundo, wamubera umuryango, kandi azi ko yaciye ukubiri n’urwanda, ikindi atazi niba nkiriho cyangwa se narapfuye. (Ibi nibyo yambwiye).

Nyuma yaho duhuriye, twibukiranije uko twabwiranye ko tuzakundana, tukazabana kugeza igihe urupfu ruzadutandukanya. Ariko dore ko bitabaye uko twabishatse, twese turiho kandi twaratandukanye kubera amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo. Mu biganiro twabwiranye ko nyamara turacyariho, kandi bishoboka ko indoto zacu ziba ukuri.

Mana iyo mbitekereje singira amahoro, kuko mbona bigiye gusa niherezo. Mbikoze yaba ari gusenya urugo rwanjye, kandi si urwanjye gusa. Nawe kandi yaba asenye urwanjye n’urwe nubwo urwe rusa nkurumaze gusenyuka.

Kurundi ruhande, afite abana 3 nanjye mfite babiri twaba dushize mugihirahiro. Ntibitworoheye, kuko Imitima yacu yarahuye bundi bushya, n’imibiri nuko. Ikindi nuko hari ibikomere tayari bimaze kujya mumiryango yacu. We amaze hafi imyaka ibiri umugabo amutaye nubwo mu mategeko bataratana burundu.

Madamu wanjye yarahindutse biteye ubwoba, icyo mvuga cyose akibonamo ikibi, icyo nkoze ntikimushimisha, afite impungenge zanjye, kandi ninjye nyirabayazana.

Ikiriho nuko, iyo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itabaho, n’ibyakurikiyeho, twari kubana, ariko siko byagenze. Ikibi nuko turiho mukubeshya imiryango yacu kuko bitatubuza kwongera kubana, kandi turabyifuza.

Ikindi iyo turi kumwe, turanezerwa pe, umutima wanjye uba unezerewe ntarabona. Ntacyo ngaya uwo twashakanye, ariko iyo ndikumwe na “F”, aba ari ibindi Kandi iyo nibutse ko amateka mabi ariyo yatumye ibi byose biba ndababara, nkasanga ko ariyo yateye ibiriho bimbaho byose.

Nshuti, mbigenze nte?

Ndi umukunzi n’umusomyi w’ UM– USEKE

0 Comment

  • Njyendumva iki kibazo gikomeye, burya gusibanganya urukundo rutagira ikizinga biragora, cyane ko mwatandukanye na F mugikundanye. Ikindi kdi gusenya n’icyaha gikomeye ndetse ninigikomere ku bana.(Family) ariko hirya y’ibyananiranye dufite Imana ibishobora, mbabarira wihangane ufate igihe(3Jour) wifungiranye ahantu wenyine, nta 4nes,cga ikindi kintu cyaguhuza,cga cyagushimisha uririre Imana, ndazi neza ko izamanuka ikaguha umwanzuro cyane ko ariyo mu jyanama mwiza kdi w’ukuri kuruta uru rubuga natwe twese.ndangije nkwifuriza kurengerwa no gutabarwa n’Imana.
    Bye

  • Komera nshuti! ibyo bibaho rwose! gusa usabwa kumenya niba icyatandukanyije urugo rw’uwari kuba umugore wawe ari wowe nyirabayazana. Icyakurikira n’ukubasura ugamije guhuza uwo muryango ukava mu maranga mutima watewe n’iminsi mibi u Rwanda rwanyuzemo, ahubwo ugaharanira kwiyubaka wubaka n’umuryango nyarwanda aho kuwusenya. Reka nkubwire, kandi unyumve: muri gukoreshwa n’amaranga mutima kandi mugasenya n’abataragize uruhare mugutandukana kwanyu! kuki se wowe nk’umugabo utamenya rwose uko ukwiye kwifata ukanafasha uwo wakunze kubaka urwe neza?! mwegere unegere umugabo we maze mugirane imishyikirano yubaka muvaneho urwikekwe kandi koko mureke gukora icyaha cyo guca inyuma abo mwashakanye nabo! ibyo sibyo rwose kandi muzabibazwa n’Imana! egera umugore wawe muganire umuhumurize maze nawe use nk’umwinjije muri correspondance zanyu maze abimenyere kandi wirinde gukabya communications na F kuko bitaba byababera byiza mwese. Abana banyu bazabaziza ibibi muri kubakorera, mwiba rwose abasazi!!!! reka ndekere aha, aliko wumve ko ugomba kunesha ibyiyumviro byawe ukaba intwari kandi ugaharanira inyungu za benshi kuruta izawe gusa. Thanks!

  • gerageza kabisa

  • Nshuti rwose urukundo ruravuna,ariko haricyo ugomba gutekereza kdi ukanafata umwanzuro,niba wubaha Imana kdi ukemera ko ntakibaho itagizi ntabwo wakomeza kubaho utyo.iyo Imana iza kwemera ko wowe na F mubana mwari guhura nkuko mwahuye nta numwe ubitekereza mutarashaka mwese nonese ujya utekereza impamvu mwese mwashatse kdi mukiriho?ujye utekereza impamvu mwahuye mwese mwubatse?izo gendo nubwa mbere waruzikoze?menya ko Uwiteka atugambirira ibyiza kuko yarebye agasanga uwo wakubyariye abana ariwe muzubakana rugakomera.ikindi kdi wibaze impamvu yuko umaze kubonana na F yatandukanye n’umugabo we icyo nikimenyitso Imana yaguhaye ko Satani nta kindi mwembi abashakaho usibye gusenya mu kaba mu nduru nubwo mwabana kuuko uzaba ufite inshingano zo kurera abo wabyaye ese uratekereza ko uwo mwashakanye bizarangiriraho uko azajya aguhamagara ku mpamvu z’abana F nawe azajya agukeka kdi nawe uzagira ikibazo F nazajya abonana na se w’abana be.
    tekereza sentiments zanyu(wowe na F) abantu zijyiye guhindurira ubuzima abna 5 n’umugore wawe ndetse n’umugabo wa F.
    ibuka isaezerano wasezeranyije umugore wawe musezerana kubana imbere y’Imana,y’amategeko ndetse ni miryango
    ibuka ko abana bawe bafite uburenganzira bwo kubana n’ababyeyi babo bombi
    urababariza iki umugore wawe Imana yaguhaye niba ntacyo umushinja kubizi ko ntaruhare yabigizemo
    kdi nyuma ya byose menya ko Divorce ari cyaha imbere y”imana iyo nta kosa uwo mwashakanye yagukoreye
    MENYA KDI UDASHIDIKANYA KO KUTABANA NA F ARI IMANA YABIKOZE KDI HARI IMPAMVU YABIYITEYE.

Comments are closed.

en_USEnglish