Ubujurire bw’umugore wa Laurent Gbagbo bwateshejwe agaciro
Urukiko rw’ikirenga rw’igihugu cya Cote d’Ivoire rwatesheje agaciro ubujurire bwa Simone Gbagbo umugore wa Laurent Gbagbo wahozi uyobora iki gihugu ni nyuma yo kujuririra igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe kubera uruhare mu mvururu zahitanye abasaga 3 000 zabaye nyuma y’amatora yo mu 2010 kuko umugabo we yari yanze kwemera ibyayavuyemo.
Simone Gbagbo yahamijwe ibyaha byo kugira uruhare muri izo mvururu akatirwa imyaka 20 ariko ajuririra Urukiko rw’ikirenga gusa kuri uyu wa gatanu rukaba rwatesheje agaciro ubujurire bwe nk’uko bitangazwa na BBC.
Urukiko rwavuze ko ubujurire bw’uyu mugore nta shingiro bufite kuko hari ibimenyetso ko yagize uruhare rutaziguye mu gutuma habaho izi mvururu.
Laurent Gbagbo umugabo wa Simone Gbagbo we urubanza rwe ruburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Hugue mu Buholandi.
Gbagbo ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bya baye mu mvururu zakurikiye amatora mu 2010.
Alassanni Ouattara wari watsinze ayo matora abifashijwemo n’ingabo z’ubufaransa yaje guhirika Laurent Gbagbo wari wanze kwemera ko yatsinzwe, ubu niwe uyobora iki gihugu.
Laurent Gbagbo n’umugorewe bo bahise bagana iy’ubwihisho ,aho baje gufatwa bahita bashyikirizwa ubutabera.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW