Digiqole ad

Ubujura kuri za ATM bukomeje gutera imbere

Mu mabanki hamenyerewe abajura baza bambaye ibihisha amaso bafite imbunda bagakanga abakozi bakabaha amafaranga ya banki. Iterambere uko rizamuka niko n’abajura bagendana naryo, kwibisha imbunda ntibigezweho.

Ubujura kuri za ATM machine bureze imahanga
Ubujura kuri za ATM machine bureze imahanga

Ubujura bugezweho mu bihugu biteye imbere (no mu byacu buri kwanduka cyangwa aho bucyera burahagera) ni ubwo kwiba za ATM, cyangwa kwiba abazikoresha.

Ikinyamakuru The International Herald Tribune cyo muri USA  cyo kuwa 9 Gicurasi 2013, cyatangaje ko mu gihe cy‘amasaha make abajura bahuje imbaraga n’ubumenyi biba amafranga agera kuri Miliyoni 45 z’amadorali y’Amarika($ 45million),yose yibwe kuri za ATM.

i New York honyine ngo hibwe byibura million ebyiri($ 2 million) zivanywe kuri za ATM 2.904. Ni akayabo!

Aba bahanga mu ikoranabuhanga ariko b’amasiha rusahuzi baba ari inararibonye mu gukoresha za mudasobwa, baba bazi kwiba imibare y’ibanga y’abantu (codes and passwords).

Birahagije ku mujura w’umuhanga kumenya imibare micye mu mibare y’ibanga ukoresha waka icyuma amafranga hanyuma akajya kuri mudasobwa ye akoresheje uburyo bushyira imibare ku murongo akamenya imibare ishobora kuba ifitanye isano n’iyo ukoresha bikarangira abonye uwawe maze kukwiba bikoroha.

Nk’uko cya Kinyamakuru gikomeza kibivuga, mu gihe umucamanza  Loretta E.Lynch  yakatiraga bamwe mu bajura b’i New York bafashwe, yavuze ko ubwo bujura aribwo bwakoranywe ubuhanga bwinshi kandi bukiba amafranga menshi mu gihe gito  ndetse vuba kurusha ubundi bwose bwabayeho.

Amakarita akunda kwibasirwa ni VisaCards na MasterCards. Abahanga bemeza ko ziriya karita arizo bigoye kurindira umutekano kurusha uko barinda za Bank zisanzwe.

Mu Rwanda tujya twumva ko Police yafashe abatekamutwe bamwe nabo bakoresheje ikoranabuhanga, uko riterimbere niko nabo batera imbere.

Ni ukugarira kuko benengango nabo barazamukana n’ikoranabuhanga.

Nizeyimana Jean Pierre.
umuseke.rw

0 Comment

  • man erega turoha tukabura akazi kandi tuzi ibintu sasa kuko tuba turi abashomeri.tugira umwanya munini wo ku downloadinga ama soft no kureba tutorials,.twabirangiza tukihangira imirimo, icyo.nzicyo no mu Rwanda ni vuba cyane u ubujura nk’ubu bukajya buba buri saha

Comments are closed.

en_USEnglish