Digiqole ad

Kwaba ‘dreadlocks’ muri South Africa byabaye icyorezo

Mu minsi ishize havuzwe cyane inkuru ya Jack Maseko umunyazimbabwe wibwe ibisage (dread) bye n’abagabo batatu i Johannesburg. Ubu bujura ubu ngo buraca ibintu muri iki gihugu.

Bene ibi bisage ni imari ishyushye kuri benengango muri South Africa/photo Internet
Bene ibi bisage ni imari ishyushye kuri benengango muri South Africa/photo Internet

Jack Maseko wari umaze imyaka itatu ateretse ibyo bisage bye avuga ko yajyaga abona abantu bacuruza bene iyo misatsi ku mihanda ariko ntakamenye aho ituruka.

Ibisage bifata imyaka ngo bikure ariko abantu benshi bashaka ‘Dread’ ngo ntibabashije kwihangana ngo batereka imisatsi, ubu rero ikigezweho ni uko iyo misatsi ya ‘dread’ bayikugurisha bakayiguteraho nkuko abakora imisatsi muri South Africa babibwiye BBC.

Ku muhanda, abayiba babikora vuba cyane, baba ari nka batatu babiri bakagukomeza undi umwe ufite imakasi ityaye neza mu minota micye cyane akaba amaze kugusigira umutwe wambaye ubusa kandi wariho ibisage birebire.

Ubu bujura bwatangiriye muri Johannesburg none ubu ngo bwadukiriye n’indi mijyi nka Durban na KwaZulu-Natal.

‘dread’ zigera ku rutugu zigurishwa hagati y’ama rand 200 na 700 (hagati ya 10 000Rwf na 16 000Rwf) naho ibisage byiza birebire bikora mu mugongo bikaba byageze no ku ma rand 2 000 (ibihumbi bigera kuri 80 by’u Rwanda)

Muri Salon de Coiffure baziguteraho ugataha uri 'rasta' w'ibisage
Muri Salon de Coiffure baziguteraho ugataha uri ‘rasta’ w’ibisage

Imisatsi yibwe ikora iki?

Abatunganya imisatsi bafite uburyo bushya (crocheting) bakoreshamo inshinge nto bagahuza imisatsi yawe na ‘Dreadlocks’ uguze cyangwa ubaguriye maze ugatahana ibisage bifata abandi imyaka n’imyaka babibagarira.

Kuko ubu buryo ari bushya, ababikora nta misatsi y’ibisage by’umwimerere bigaze bahunika, bivuze ko isoko ryabyo ari rinini, ubifite ku mutwe ntiyabikenana, abajura nabo rero ntibakena bakubona ubigendana bipfa ubusa (kuri bo).

Abanyafrica y’epfo benshi bamenye ibi bintu nyuma y’uko undi munyazimbabwe Mutsa Madonko nawe benengango bari bamaze kumukiza ibisage bye maze iyi nkuru igasakara henshi ku Isi, ko muri Africa y’epfo ibisage babikogosha bakabitwara ku ngufu.

Madonko ibisage bye yari yarabiteretse imyaka 10, bigomba kuba byari imari ishyushye. Nyuma y’ibi ijambo ‘hair jackers’ rikaba ubu ritera ubwoba benshi mu bafite ibisage byabyo batuye mu mujyi ya South Africa.

JP GAHSUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Hahaha. Ino nkuru iransekeje. None se ubwo ubyibye ahanwa nk’undi mujura wese kuburyo yanafungwa?

    • Wowe urabaza niba umuntu ubyibye ahanwa nkundi mujura wese?icyo nakubwira nuko musi South Africa ikosa ryose ukoze rikujyana murukiko nirwo rukugenera ibihano kabone niyo waba wibye sweet imwe mwiduka. Uwibye iyi misatsi rero nawe arahanwa kuko iyo ni crime case. Kandi is no kwiba gusa kuko uba unangije ubusugire bw’undi muntu. Aha rero icyaha kiba kibi kurushaho. Ari nkiwacu uyu yaburanira mubunzi.

    • Mwiriwe. Aba bajura bagomba guhanwa kuko umuntu uza akagukata umusatsi wawe imbere y’amategeko ntaho ataniye cyane n’uwaza akagukata ukuboko cg ukuguru. N;ubwo hatasigara igisebe umuntu agukase umusatsi, ariko ni urugingo rwawe, agaciro njye mpa dread locks zanjye gashobora kuba karenze ako mpa ukuboko kwanjye n’ubwo ubusanzwe akaboko arriko gakora akazi kenshi kandi umusatsi ukaba wakongera ugakura. Ni babahane rwose bibabere isomo, tutazajya kubona tukabona no mu Rwanda birahageze. Murakoze.

  • Aba bajura barakenewe mu Rwanda. Kuri jye mbona umusore w’umunyarwanda ubifite aba asa ni ibandi. Sorry.

  • Nibe niyo uvuga ko ama rand 2000 ari nk’ibihumbi 180 000frw,kuko kugeza ubu amarand 850 n’utundi duke bingana n’amadorari 100,kandi ndizera ko uzi uko avunja iwacu.Please mugerageze gukosora

  • None se kuki badakoresha mèche ko numva aribyo bifite isuku kurusha kwishyiraho umusatsi w’undi muntu ? Noneho bageze ino na ba basazi bereweho n’urusatsi barubakiza.

Comments are closed.

en_USEnglish