Digiqole ad

Ubujiji bwa bamwe mu banyarwanda buteye inkeke

Mwaramutse  bayobozi b’ikinyamakuru Umuseke,  ndabakunda kandi nkunda gusoma inyandiko n’ibitekerezo binyura k’Umuseke.

Mbakundirako nanone ko ntawe uniganwa ijambo mukinyamakuru cyanyu, none nkaba mbanidkiye ngira ngo mbasabe muhitishe iyi nyandiko yanje nandikanye agahinda bitewe n’imyumvire iteye inkeke nsigaye mbona mubanyarwanda bamwe nabamwe kandi batari bake, iyo myumvire ikaba ntaho itandukaniye niyo muri middle age! burya aho kugira umuvandimwe w’injiji wagira umwanzi w’intiti.

Dore inkuru yambabaje uko iteye: Umugore utuye Mu mudugudu wa Rugarama wo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi aherutse guteka imitwe ngo yagiye kubyara abona havutse igikeri (TOAD mucyongereza cg se CRAPAUDmugifaransa)  ngo cyaravutse gitangira gusimbagurika ( jumping, sauter) natangajwe nokubona abantu benshi batagira ingano bavuga ngo yoooh ngo ayi mana we ngo tugeze muminsi yimperuka ngo ubwo ni uguhamagaza aba pastor bagasengera iyo famille ngo abaturanyi bamuroze kubyara igikeri abandi ngo ni abadayimoni bamuteye inda ,abandi ngo uwo mugore yasambanyijwe nigikeri yagiye koga mu mugezi  igikeri cyikigabo kiramurongora kimuteramo intanga ugasanga abantu barabivugana ukwemera kwinshi (very convinced) nk’ababihagazeho nibindi nibindi biteye ikimwaro bigaragaza uko ubujiji bwaritse mu mitima yabenshi  mu banyarwanda.

Ibi bikanyereka ko byoroshye gushuka abanyarwanda  kubera ubujiji bubaritsemo akenshi baterwa n’amadini y’inzaduka, dore muri 1994 ubuyobozi bubi bwaraje bubwira abantu b’injiji buti nimwice bariya si abanyarwanda ahubwo ni abo muri Ethiopia, ni abanzi banyu, kubera ubujiji bamwe bahuka mu bandi baratemagura babaziza ubusa igihugu gicura imiborogo icyo gihe ku myaka 13 nari mfite nibazaga ukuntu  mu bantu bakuru haburagamo abavuga bati STOP bariya murabaziza ubusa, abantu bazira akarengane hakabura ubarenganura bazira ubugoryi bwa bamwe.

Gusa ikimbabaza ni uko  aho mbereye umugabo mbona bwa bujiji abahezanguni baprofise babwira abaturage ngo nibahuke mubandi ubwo bujiji buracyaritse mu mitima y’abanyarwanda ntaho bwagiye. Mwambaza muti nintange urugero? :

None ni gute mu kinyejana cya 21 abantu baba bagitekereza ko igikeri cyatera umugore inda?

Ni gute muri 2015 abanyarwanda baba bagitekereza ko umugabo yarongora umugore we hakavuka igikeri?

Ubujiji nk’ubu nibwo bwatumye u Rwanda rucura imiborogo muri 94. Hari wenda abamwirango ntibabona aho ibyabaye muri 94 bihuriye n’umugore wabyaye igikeri, njye reka mbereke aho bihuriye abatabyumva nyine ni ubujiji badashaka kuva mu mwijima :

Aho bihuriye ni aha UMUNTU WEMERA ADASHIDIKANYA KO UMUGORE YABYAYE IGIKERI UMUBWIYE NGO NIYICE KANAKA NIWE WAMUROZE YAMWICA KANDI AKAMWICA AZI KO AKORA NEZA YIKIZA UMWANZI, UMUBWIYE UTI ICA RUNAKA SI UMUNYARWANDA  NI INYANGARWANDA YAMWICA KUBERA UBUJIJI , njye nkaba nsaba abayobozi b’igihugu guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya bagahindura imyumvire y’abanyarwanda inzira zikigendwa kuko ubujiji bubaritsemo buteye inkeke.

Akenshi biterwa n’abanyamadini biha kwigisha batarakandagiye no mw’ishuri kandi buriwese atanga ikimurimo, bivuze ko iyo umu pastor w’inkandagira bitabo yigisha abiba ubujiji bumurimo.

Nasomye imbuga zimwe na zimwe za internet numva bamwe bavuga ngo uwo mugore yarozwe n’abaturanyi ngo bazabashake babatere amabuye mu ruhame kuko baroze uwo umugore kubyara igikeri, ( iyo ni  lynchage public,  cyangwa se public lynching).

Burya buri wese atanga ibyo afite, aba bitwa abakozi b’Imana nabo batize barimo koreka u Rwanda  aba ba biyita abakozi b’Imana b’inzaduka biha kwigisha iyobokamana batanararangije na primary school  bafite uruhare mu kuyobya abanyarwanda.

ESE NI KUKI MBERE YO KUBA MUGANGA UMUNTU ABYIGIRA, MBERE YO KUBA PILOTE WA BOING UKABYIGIRA, ARIKO BWACYA MUGITONDO UKUMVA NGO UMUNTU RUNAKA YAGIZWE REVENREND PASTOR MW’IDINI, RUNAKA UBWO AGATANGIRA AGAHABWA IBYUBAHIRO AMATURO UBUNDI AGATANGIRA KWIGISHA IBYO ATAZI, BAMUZANIRA UMUGORE WABYAYE IGIKERI AKAM– USENGERA NGO ABADAYIMONI NIBO BAMUTEYE INDA CG NGO ABATURANYI NIBO BAMUROZE AHO GUHITA AHAMAGARA POLISI N’ABAGANGA NGO BAHATE UWO MUGORE IBIBAZO MIZINGA IVEMWO IMYIBANO??? ABA BANYAMADINI BARIGUHEMUKIRA IGIHUGU.

Muzakore ubushakashatsi mubaze abantu bize Biologie na Chimie kandi mu Rwanda barahari b’inzobere bazababwirako umuntu n’inyamaswa bidahuje  “MOLECULAR GENETICS” cg se “GÉNÉTIQUE  MOLÉCULAIRE” ko ariyo mpamvu batabyarana ngo bishoboke kuko  ENZYMES z’intanga ngabo z’igikeri nta bushobozi zifite bwo kwinjira mugishishwa cya OVULEy’umugore niyo zakwnjiramo ntacyo byatanga kuko genes z’igikeri n’iz’umuntu bidahuje.

Abemera ko igikeri cyatera umuntu inda ni abemera nanone ko umuntu yatera igikeri inda, kandi ari SCIENTIFICALLY IMPOSSIBLE, murumva ko ubujji bwagize indiri imitwe ya bamwe mu banyarwanda, njye rero nkaba narangiza nsaba abayobozi bacu guhagurukira iki kibazo cy’imyumvire nakwita ko iteye inkeke ndetse inashavuje kubona muri 2015 UMUNYARWANDA YIHANUKIRA NGO YABYAYE IGIKERI ABANTU AMAGANA BAKAMUHA CONDOLEANCES NGO ABAMUROZE BASHAKISHWE BAHANWE.

Murakoze ku bitekerezo byanyu muri butange nizeye ko bizagirira akamaro abanyarwanda benshi ndetse nkaba nizeye ko n’abayobozi bacu bazahagurukira iki kibazo mu maguru mashya.

Murakoze

Peter umusomyi w’Umuseke

74 Comments

  • ariko kuvuga ubusa wowe wabyigiyehe?iyaba yari umuvandimwe wawe nibwo wari kubyumva iyo wirirwa utuka abanyarwanda ntasoni?ubwose usobanuye iki?ndabona urengeje abatanze coment kuko ibyo wanditse ntacyo nkuyemo uretse gutukana gusa.

    • @ GAKUBA,
      Joseph khizerbo disait que celui qui n’a pas fait des recherches doit fermer sa bouche, Ibyo peter yavuze ni sciantifically prouved, abarwanya ibyo yavuze ni za njiji ziri mumwijima wicuraburindi

      • BIBAYE BYIZA MUVANDIMWE WAGENDA GAKUBA AKAGUHA UBUHAMYA KUKO HARI ABANTU BABA BAFITE BYINSHI BACECEKANYE.UYU GAKUBA YAGUHA IBYABONA BYOSE WIFUZA,BIRIMO WENDA NAMAFOTO.NTIBIRAKUBAHO

        • ubwo ibikeri bisigaye birongora abagore bagatwita, ubutaha muzatubwira ko igiti cyarongoye ibuye bikabyara inyoni, ariko abantu nkamwe mufite imyemerere nkiyo ntagitangaje ko mwishe abatutsi muri 94 mubeshywa ko ari abanzi banyu murabyemera kubera icuraburindi ryubwenge buke ribabundikiye, gusa igihugu gifite injji nkamwe kiri mukaga pe, cyakoze njyewe abantu nkamwe nsanga muri les déchetes de la société. POINT TRAIT

      • TURWANYE UBUJIJI WOWE
        SCIENCE GENETIQUE UVUGA HARI ABANYARWANA BAGUTANZE KUYIGA KURUSHA UKO UBYUMVA.NUBURA UBWENGE ARI WOWE AHUBWO IMANA IZAKWANGA

      • Dear GAKUBA, watangiye stetment yawe neza:celui qui n’a pas fait des recherches doit fermer sa bouche. Ariko ibyo uvuga nawe ni ukwivuguruza. Ese peter yigeze akora ubushakashatsi ngo yerekane ko uriya mugore atabyaye igikeri?

        1. Has he ever visited the site?
        2. Hari simple research yakoze ngo arebe mumateka niba byaba byarabaye ahandi.
        3. Haba hari ibyo yaba yaragendeyeho bijyanye na “inter species fecondation, genetic mutation etc…

        Nawe rero ibyo avuga ni “uko abyumva ashingiye kubumenyi afite” kimwe n’uko n’abandi ibyo bavuga ari uko babyumva bashingiye kubumenyi bafite. He is good at Science ( which is also suspicious), as the are good at Spiritual belief.

        Nabahanga muri science n’ubushakashatsi bemera ko Science idashobora gusobanura ibyo tubona byose akaba ariyo mpamvu ubushakashatsi bugikomeza. Nk’ingero:

        1. Science ntibasha gusobanura impamvu ikigeze muri “triangle de Belmuda” kitagaruka

        2. Ntabisobanuro biraboneka by’imibare yakoreshejwe hubakwe piramide d’Egypte

        3. Kugeza ubu ntabisobanuro biraboneka kumajwi afatwa na Space detectors ameze nk’ay’ibiremwa nkatwe kandi bitagaragara mugihe nibyo abantu bibaza ko byaba ari Extra terrestre binabaho byaba bituye ahantu tutabasha kuvugana.

        So please, hari uburyo bwo kubona ibintu gutandukanye ariko ntabwo byoroshye guhamya ko umwe cg undi ariwe utekereza neza. And if you want to be a good Scientist please start by knowing the weaknesses of Science and Scientific approaches.

        Best regards,

        • NASUBIZAGA TURWANYE UBUJIJI and not GAKUBA. Sorry!

    • Uyu mugore arabeshya,ashyikirizwe polisi kuko hari nundi wigeze kuvugako yabyaye igikoko [last year] nyuma bizakugaragara ko ari urukwavu yari yabaze, maze akabeshya.jye inama natanga nibamujyane kwa muganga bamupime,barebe koko ko yabyaye,nibasanga aribyo ,wasanga igikeri cyari muri iri ndobo,arikizima.

      iyo nkuru murayisanga aha:
      1.http://m.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugore-wabyaye-igisimba
      2.http://www.kigalitoday.com/spip.php?article10564

      -cg usghyire muri google:Umugore wabyaye igisimba yemeza ko yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Kinyarwanda – See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article10564#sthash.15FFUFSP.dpuf

    • MUKOMEJE KWEREKANA KO MURI INANGA BURIYA UMUNTU WANDITSE IYINKURU ISOMO RIRIMO NI IRIHE BURETSE GUPINGA IBYO ATAZI UB– USE NTANISONI UFITE IYOUHUZA KUBYARA IGIKERI NO KWICA ABANTU URI INANGA TU NTAWAG– USEKA NAMASHURI WIZE NIKO ANGANA GGUSA UZAZE NKWIGISHE GUKORA ANALYSE NAHO UMUNTU WANDITSE IYINKURU NTIMUMURENGANYE WABONA YARIZE SARAYI

      • @Rugwiza; N’uburyo wanditse iyi cmt yawe bigaragaza ingano y’amashuri wize. Simvuze ko uri injiji ariko nawe ….! Peter cong’s kuri iyi mpanuro yuzuye ubwenge n’ubushishozi.

  • ikemeza se ko wowe wiyise umunyabwenge ibyo uvuga ko aribyo Niki ? nawe Uri injiji ubuse uvuze iki hubwo ?

  • Mr Gakuba wirwanya Peter kubera ko un homme scientific atanga n ‘ingero.wowe kubyo yavuze wanenze ikihe? Buriya ni ubujiji na bible iravuga ngo uwizera umwana w’umuntu avumwe ubwo umuntu arakubwira ngo yabyaye igikeri kirasimbuka kiragenda ukabyemera!!? Wowe se ubundi wumva cyaba kibahe munda? Haaaaaaah! Ubujiji burica mujye mukora analyse mugabanye ama emotions adafite ibyo ashingiyeho. Peter courager ndagushyigikiye ubujiji bugomba gucika burundu niyo utakiga amashuri menshi ariko ukagira umutwe ufungutse gusa Government yo ntacyo nyishinja yashyizeho uburezi kuri bose.igisigaye ni aba pastors batize ariko nabyo bizakosoka ndabyizeye.

  • Umuntu kubyara igikeri byo ntibishoboka, Ababyemera ni ubwenge buke cyangwa kudasobanukirwa. Naho abavuga ngo ni amarozi bo navuga ko ari injiji nyanjiji.

  • Ibyo Peter avuga nanjye ndemeranya nawe. Iki ni ikibazo . Njye nibwiraga ko uyu mugore yabyariye kwa muganga, none se uyu munsi hari abantu bakibyarira mu rugo? cyane ko numva afite umugabo w’umuyobozi wakagombye gutanga urugero ajyana umugore we kubyarira kwa muganga? Ikindi reka wenda twemere ko babyaye igikeri da, none se kubizi umuntu arabyara maze umwana agahita atangira kugenda ako kanya? Oya naho umwana aba avutse aba agomba gukomeza gukura, buhorobuhoro akazatangira kugenda igihe kigeze. Niba bimeze gutya rero, ni ikibazo kiri mu mibanire y’abaturanyi, Leta ikwiye kugihagurukira. naho ku banyamadini bo nta kundi byagenda. Kuba Imana yararemanye umuntu ikifuzo cyo gushaka gusenga, bituma hari aburiria kuri icyo cyifuzo bagashaka indonke mu bantu, babafatanyije n’ubujiji. Ku wambere ho sinzi Radio numvise ho agashya mu gitondo nka saa 4h 45, umupasitoro wari kuri radio abantu baramuhamagaraga mu kwitaba agahita amubwira ngo afite imivumo y’abadayimoni ituma adatunga amafranga, ngo ariko ahumure aramusengera ahite yubaka inzu ye, agure n’imodoka. Abantu bakemera. Ibi ni agahomamunwa.

  • Peter, ushobora kuba ujijutse ku rugero rwo hagati, gerageze wongereho nka level 2 gusa uzaba ubaye umugabo.

    Kuba umuntu yabyara ikindi kinyabuzima birashoboka n’ubwo probability ari nka 1/1,000,000,000; mechanisms/processes zibera muri embryon ntabwo ziziwi ku rugero rugeze no kuri 30%.

    Kuba molecular genetics make up zitandukanye ntibivanaho izindi scenarios zose (which are many). Reka nguhe ingero 2 gusa zamurikira ibitekerezo byawe:

    Urugero-1:
    Birahagije ko haba impinduka nto cyane mu ikorwa rya Sonic Hedgehog Homologue (absence, insufficiency, excess, isomers,…) birashoboka kandi ko na SHH coding gene iramutse igize ikibazo nka switch off, mutation,..) embryon yahindukamo ikindi kintu (the extent of that has not been researched yet and little is known on the outcome). Wibuke ko iyi SHH iboneka no muri zimwe mu nyamaswa zo mu mazi (crustaceans).

    Urugero-2
    Iyo witegereje morphology ya embryons, ubona ko mbere y’icymweru cya 6, embryons nyinshi (umuntu, inyamaswa, udusimba tumwe na tumwe) nta tandukaniro rinini zigaragaza, ni ukuvuga ko mbere y’aho, chances z’uko embryon yahinduka ikindi kintu iba ikiri nini, ni ukuvuga kandi ko the beginning iba ijya gusa…! (NGAHA AHO IBANGA RY’UBUZIMA WARISHAKIRA)

    Ese wari uzi ko ku cyumweru cya 4, umubyeyi uramutse umwimye Folic Acid (Vitamin B intake = zero) embyon yagira ikibazo kuburyo umwana wavuka yaza afite umurizo (ishyira); ntabwo bizwi uramutse umuhaye Folic acid nyinshi cyane icyo byatanga, cyangwa se umuhaye ikijya gusa na FOlic acid, cyangwase uramutse uhindaguye izindi chemicals icyo byatanga (the possibilities are just endless).

    Muri make rero, ntabwo ibanga ry’ubuzima twari twabasha kuryumva nibura nka 50%, molecular genetics isn’t enough, ari nayo mpamvu leta nyinshi (harimo na USA) ziyemeje kugenzura bikomeye STEM cell reserach kimwe na CLONING technology;

    Ibi mvuze birarebana na Bilogy gusa, iyo ugiye kongeraho Metaphysics, the possibilities are endless; ntabwo ngamije kwemeza ko uriya mugore w’i Kamonyi yabyaye yarongowe n’igikeri, ndashaka gusa kwerekana ko muri science nta kintu na kimwe tujya twirengagiza, cyane cyane kuvuga ko kidashoboka ubwabyo ni ubujiji !!

    Biragaragarara rero ko utakwihandagaza ngo uhakane buri kintu cyose ushyireho kadomo finale. Gusa ku bijyanye n’ubujiji burimo gukwirakwizwa n’injinji z’abanyamadini byo turabyemeranywaho 100% (ni mughe kandi reka bibe gutyo kuko harimo amafaranga menshi, kandi binafasha Leta)

    • @hohn urakoze cyane naba nawe utweretse icyerekezo iyaba na peter yasobanuraga nkawe ho ntacyo ariko gushyiraho akadomo abihakana sinemeranywaga nawe nibura utweretseko hari ibyo wumva kandi nange ndafashijwe cyane.abantu nkamwe mujye mutanga ibitekerezo kuko biranyubatse rwose.

    • NTIWUNVA AHUBWO UMWANA WASOMYE!! URASOBANUTSE RWOSE

    • @ JOHN
      usome hasi inkuru yanditswe n’umuseke aho abayobozi bakarere ndetse nabaganga b’ibitaroo bamaze gupima uyumugore bagasanga atarigeze abyara kumunsi yavuze ko yabyaye igikeroi ndetse basanga nta nuturaso yigeze ava, yewe abaganga bamusuzumye mbere gato yuko abeshya ngo yabwaguye igikeri bemeje ko echographie yerekanye ko uyumugore adatwite, ywme yemwe mwagabanije kuba fanatiqque kuki murwanya ubwenge kandi ntcyo butwaye? ubwo se mwebwe mwese mwihaye kwanjama peter wanditse iyinkuru ntimukozwe n’isoni? BURYA NIYO WABA UTARIZE ARIKO HARI IBINTU BIBA BIRI LOGIQUE KUBURYO NUMWANA WIGITAMBAMBUGA YABIBONA AKABONA KO BYUZUYEMO AMANYANGA, john rero wari whaye kutwifatira wahataye ibaba wowe naba gakuba n’izindi njiji nkamwe. ese ko mutongeye kubwejagura??? PETER NI MUHANGA NDAMWEMEYE NAKOMEREZE AHO AJYE AHANURA ABANYARWANDA B

    • @ JOHN
      usome hasi inkuru yanditswe n’umuseke aho abayobozi bakarere ndetse nabaganga b’ibitaroo bamaze gupima uyumugore bagasanga atarigeze abyara kumunsi yavuze ko yabyaye igikeroi ndetse basanga nta nuturaso yigeze ava, yewe abaganga bamusuzumye mbere gato yuko abeshya ngo yabwaguye igikeri bemeje ko echographie yerekanye ko uyumugore adatwite, ywme yemwe mwagabanije kuba fanatiqque kuki murwanya ubwenge kandi ntcyo butwaye? ubwo se mwebwe mwese mwihaye kwanjama peter wanditse iyinkuru ntimukozwe n’isoni? BURYA NIYO WABA UTARIZE ARIKO HARI IBINTU BIBA BIRI LOGIQUE KUBURYO NUMWANA WIGITAMBAMBUGA YABIBONA AKABONA KO BYUZUYEMO AMANYANGA, john rero wari whaye kutwifatira wahataye ibaba wowe naba gakuba n’izindi njiji nkamwe. ese ko mutongeye kubwejagura??? PETER NI UMUHANGA NDAMWEMEYE NAKOMEREZE AHO AJYE AHANURA BAMWE MUBANYARWANDA BIAHAYE UBUJIJI ICYICARO MUMITWE YABO MAZE UVUZE UKURI BAKAMUFATA NK’UMUSAZ, GUSA PETER NUSOMA IYI KURU UHITE WIGAYA KUKO WARARONDOGOYE UPINGA PETER NONEHO KUGIRA NGO WIFATIRE INTAMA NKAWE UTI ABANYAMERIKA BARAVUZE NGO……. injiji zakumva hajemo amerika zikamiragura bunguri ibinyoma zitanabanje gutapfuna. UMUNTU WESE UZAJYA ACA IGIKUBA MUBANYARWANDA AKWIRAKWIZA NKANA IBIHUHA AZAJYE AHANWA N’AMATEGEKO case yuyu mugore wabeshye ko yabwaguye igikeri izabe JURISPRUDENCE y’akabarore

  • Yampayinka Nyiriminega twataramye! Ni akumiro! None se Peter we harya amadayimoni yari mu muntu abonye Yesu aje yavuze ngo ngwiki? Ntiyavuze ngo yamenye ko ari Yesu w’Inazareti uje none nayareke yere kuyagirira nabi yigire mu mu mukumbi w’ingurube!!? Byagenze gute hanyuma?! Ko aruko utari wakavutse nabwo wari buhakane?! Inama nziza ibyo utazi ujye usobanuza neza. naho ubundi gupfa kuvuga gusa si byiza! Ubonye ahubwo iyo uba uriho utubwira ko wapimye umugore ugasanga atabyaye. wapimina n’icyo bita igikeri ugasanga ntaho bahuriye ari igikeri koko, ubu ukaba uriho utubwira ubyo wavanye mu bushakashatsi buhambaye wabakozeho kandi ufite ibihamya ko abeshya!

    • @PETER KAGABO mumbwirire rwose mumbarize uti YEZU cg YESU yize muyihe kaminuza kwita abakozi bimana injiji byamumarira iki koko.ashake ahandi hantu anyuza information ze areke abakozi b’imana.kandi na Bibiliya iravugango murahirwa ni babatuka bakabatoteza kubera izina ry’imana.

  • Murakoze abadufashije gusobanura ibijyanye na scientific. kubwuwo mudam wabyaye igikeri. Ndabona harimo bamwe basa nkabatemeranya na Peter kubujiji bwugarije bamwe mubanyarwanda. Ukuri niuko ntacyo yaciye kuruhande pe yavugishije ukuri. Ikibazo dufite uyumusi Ikintu cyoe abanyarwanda basigaye bagishakira muri biblia,”amadini. Icyi nikibazo gikomeye cyane tutarebye cyazavamo intambara y amadini, dore ko bamwe basigaye bavuga ngo imana yacu, yesu wange!. Abazanye ayo madini ntamwanya bikibatera bo bibereye mukubaka ibihugu byabo basenya ibyacu. Bintera ubuoba kubera amafrw basigaye bacisha mumadini ko bitazaba inzira yo gusenya ibyo tugezeho bakoresheje ayo madini. Inama yange rero; gusenga sibibi ariko gerageza utekereze ibyigishwa na pastor aho kumva ko ariukuri kwambaye ubusa. Ikindi ntimutwadwe niamadini ngo usibye kujya murusengero wumve ko harikintu ubuze muriwowe. Ikindi uvuze nabi kwidini ryawe wumve ko aciye inka amabere.
    Ibyuwo mugore wabyaye igikeri ntibisaba no kubitindaho cyane kuko ntibishoboka namba.

    • theogene mukiza, Nawe ntacyo urushije abandi. Peter aravuga ibitekerezo bye ariko nawe ntabwo ari scientific muby’ukuri. None se wumvise icyo John avuga kuri metaphyisique?
      umunyarwanda we yavuze ko utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi. Utazi ko mubanyarawanda (muri Africa muri rusange) haba amarozi kandi abarozi bashobora gukora ibirenze ubwenge bwawe ni nde? Gusa muratangaje kuko numva mwigize aba scientific kurusha uko muri abanyarwanda. Naho iby’ukwizera/kwemera kw’abantu n’amadini sinzi igituma murwanya abakozi b’Imana ngo ni injiji!
      Ese ko njya mbona hari amadini agira amashuri yayo kuva abantu bakiri abana ukagera muri za kaminuza ubona aribo bakora ibitunganye gusa? Iby’imana ubirekere benebyo kuko hari igihe nawe uba utabyumva ugashaka gutanga ibitekerezo nawe udafite!
      murakoze basomyi b’uru rubuga kuko umuntu wenda yavuga uko yumva ibintu ariko akareka guharabikana no gutukana yibwira ko ari injijuke nyamara ugasanga ashobora kuba nawe ari injiji. Ni byabindi byo kujya gutokora akatsi mu jisho rya mugenzi wawe usize umugogo muryawe!
      Murakoze cyane.

  • Mu Rwanda iyo umuntu ari kukwigisha ashaka ko umira ibyo avuze agenda agereranya ibyo ashaka ko wemera na Genocide kugira ngo agutere ubwoba ntujye impaka, kuko nubihakana uraba upfobeje Genocide!
    Reka rero nkubwire wa mugabo we wakabije kwita abantu injiji,
    Banza umenye ko mubishe abandi babaziza ubusa harimo abize akubye ayawe!
    Ubundi umenye ko mubemeye ibyo uriya mugore yavuze harimo abize menshi!
    Kuri biriya by’uriya mugore ikintu kitwa imyemerere ni ikintu kiyobora kikana hagalika imitekerereze yacu! Hamwe buri wese ibyo yemere yumva ariko kuri akumva yanabipfira!
    Nkumuntu wemera ibyi imyuka cyane we aba yemera ko imyuka mibi cg se imyiza ishobora gukora ibintu bitasobanurwa na sciences! Iyo rero umwise injiji akubwira ko ibyo azi byahishwe abahanga bihishurirwa intamenyekana!!
    Naho ibyo kubyara igikeli byo, ahubwo se yarabyaye!? Yaratwite se? Abaganga babyemeza!?
    Nge mbona Police iba ikwiye gukurikirana abantu nkaba ikareba ibimenyesto kuko bibaye ari ukubeshya aba agomba guhanwa byi intangarugero kuko aba ashobora guteranya abantu bakicana ngo bararogana ni ibindi! Byaba ari uguteza urwikekwe mubantu no kubiba urwangano mubantu!
    Ngira ngo hari undi muri za Gisenyi wigeze kubeshya ko yabyaye ihene nyuma aza kwemera ko yabeshye, ariko niba yarahanwe nibyo ntazi!

    • kibwa! nawe ushobora kuba uri mu njiji zugarijwe u rwanda! Ubwo se ubwiwe niki amashuri ya piter kugirango uyajyereranye nabandi? Piter yavuze o abantu bashutswe bakica, birunvilkana ko bashutswe nabanyabwenge babagome. anyway yatabonetse abahakanyi nawe barwanya ibyo Piter yavuze, yaba yabeshye nta njiji iri Mu rwanda! ni byiza ko ninjiji ziri kugaragara na hano! muri guhamya ukuri kwe

    • Ndifuza kugira icyo mvuga kuri comment yawe: muby’ukuri wari utangiye usubiza neza abihaye anatu ngo ni injji kandi nabo atari shyashya. Gusa urarangiza nawe wibaza cyane kuri uriya mugore usa n’aho nawe utemera ko uburozi bwabaho. Singamije kumuvugira hano kuko nawe ni umuntu kandi ashobora no kubeshya kubera impamvu runaka. Ariko se usanze byarabaye waba utamuciriye urwo kubeshya. Ese ni kangahe abaganga bagiye bakira umubyeyi wijyanye kwa muganga avuga ko ibihe byo kubyara bigeze bamusuzuma bakabura inda! Niba uri umunyrwanda ntabwo urabyumva? Nonse abo bagabga baba batarize?
      None se urambwira ngo Polisi ikore iperereza (n’ubwo ntacyo bitwaye kuko ninazo nshingano zayo ngo ibungabunge umutekano) izagaragaze ibyayoberanye muri metaphyisic? Uwa Gisenyi yarabeshye, ariko se abazahura n’ibidasanzwe bose bazaba babeshya?
      Kuva kera na kare hagiye haboneka abagore bagiye bahura n’akaga bakabyara ibisimba bizwi cyangwa ibitazwi aribyo bita kugusha ishyano. Umunyamahanga we nabyumva bimugoye kubyiyumvisha ariko se umunyrwanda utazi ko bibaho ni nde? Gusa siubumenyi bundi ndimo nigisha hano ariko ndanga abantu bigize abanyamahanga bakumva ko ibitavuzwe na muganga bidashoboka cyangwa ko nta byo abaganga bayoberwa kandi abanyarwanda n’abakozi b’Imana bakabikiza.
      Murakoze

  • UYU MUGABO AGOMBA KUMENYA KO IJNIJI ATARI ABATARIZE GUSA WE SINZI AMASHURI YIZE UKO ANGANA CYAKORA MBONA NTA NJIJI IMURENZE NDUMVA AVUGA NI BYA GENOCIDE AZABANZE AMANYE AMASHURI MUGESERA AFITE,HANYUMA AREBE AMASHURI SE NA NYINA NABO BIZE ,NDAHAMYA KO ASHOBORA KUBA ATUTSE ABANYARWANDA NKA 70/100 SO NTA NJIJI IMURENZE. MURAKOZE

    • Najye ntyo! Ubuse iby’umugore wabyaye igikeri na genocide arabihuza ate koko? Mu by’ukuri namushimira wenda ko yakoze reaction kuri iriya nkuru ariko nawe ntiyasigara habaruwe injiji ziri mu Rwanda!
      Murakoze.

  • Urakoze John. Ibisobanuro utanze nubwo bihambaye kubyumva ariko bigaragaza ubwenge

  • Nshimiye uyu muntu watanze iki gitekerezo. Mu byukuri afite inquietudes zifite ishingiro. Abanyarwanda benshi muri bo bemera badashishoje. Nkuko yabitanzeho ingero ni nacyo cyatumye baduka muri bene wabo banahuje amasano bakabica ngo barimo barica umwanzi. Twisubireho rwose tujye tugaragaza ko Imana yaduhaye ubwonko. Njye ngisoma iyi nkuru nkumva ngo hari nuwitegereje abona ikintu kinyagambura, ahubwo naravuze nti uwo ni umuziranenge w’umwana bise igikeri. Scientifiquement sinzi neza igihe bimara ngo umwana uvutse atagejeje igihe abeho ariko abaganga bashobora kwiga iki kibazo bakatubwira. UBUJIJI UBUJIJI… Ntimukemere mutabanje gushishoza cyangwa gushakashaka. Yego amadayimoni abaho, ariko mu buhe buryo ? Musobanuze neza abakozi b’Imana bemera Bibiriya batavanzemo na za maji ngo babeshye abantu. Murakoze

    • Jye nkibibona naketse ko yaba ari inda ikiri ntoya muzitegereze ishusho y,umwana w,amezi nka 3 muri echo agaragara nk,agakeli gato n,utuguru rwose ariko bamupima bakareba kuko hari abagore baba bashaka gushushanya abagabo babo kubera kubura urubyaro !kandi yenda ari n,umugabo utabyara

    • Twakwihangana tukabiha igihe nta kitamenyekana kuri iyi si. Kuko mbona kumenya ukuri kwabyo bikigoye. Ubushoshozi nabwo ni ngombwa, ariko se wamenya ubupima ute? Ntibyoroshye pe!

  • @ JOHN,
    Njye ndemeranya na nyiri iyinkuru naho wowe John Ibyo uvuga Ntashingiro bifite urashaka kwifatira abantu gusa utanga za theories zitagira umutwe nikibuno. Ubutaha uzatubwira ko

    NIBA KOKO IBYO UVUGA UBIZI WANSOBANURIRA impamvu Neanderthals and homo sapiens were not interbreed kandi bombi bari abantu ??? IMPAMVU NEANDERTAL ATABYARANYE NA HOMO SAPIENS KANDI BOMPI BARI ABANTU??? baragerageje ngo babyarane biranga!!! UZI SE ICYABITEYE?? NUKO BATARI BAHUJE MOLECULAR GENETICS nuko batari BAFITE SIGNATURE ADN IMWE, none nigute umuntu yabyarana nigikeri kandi nabantu ubwabo batari bahuje genetique moleculaire byarabanaiye kubyarana nkanswe igikeri kidafite aho gihuriye numuntu nahato!!!! yewe ninguge yo mubwoko bwa BONOBO ihuje numuntu biologically (genotypes) kugipimo cya 98 kwijana ariko ntibashobora kubyarana kabdi ubushakashatsi bwarakozwe ariko birananirana, NONE NIGUTE IGIKERI CYABYARANA NUMUNTU NTA NA 1% BAHURIYEHO????? GUSA BITEYE AGAHINDA KUBONA ABANTU BATEKEREZA NKAMWE MUMWAKA WA 2015 u are ahame

    ntamuntu wize biologie wavuga amahomvu nkayo yawe kandi reka nankwibutse ko abahanga mubya biologie na chimie atari abanyamerika ahubwo ari abanyabulayi, niba utabyemera uzanyarukire mubusiwisi hafi yumugi wa GENEVE AHO ABANYABURAYI BUBATSE ICYO BISE (CERN ) BASHAKA G– USESENGURA BOSON DE HIGGS, ubundi uzagaruka utakibwejagura ngo abanyamerika baravuze ngo…. abo banyamerika ubeshyera ubabwiye ko murwanda hari umugore wabyaye igikeri bahita bagutambikana indera ukazavayo wakize ibyo bisazi, buriya ubutaha uzaza utubwirako abanyamerika bavuze ko umuntu yabyarana n’igiti!!! injiji nkawe zizagukurikira, . Jya ubeshya abatarize biologie(bamwe binjiji nkawe) ariko hari abandi banyarwanda bajijutse bazi neza ko ibyo uriya mugore yahimbye ari amahomvu, nkumwe w’irubavu yaje gufatwa na polisi yabeshye ko yabyaye ihene biza kuvumburwa ko atabyaraga agira ubwoba ko umugabo we azamujugunya kubera ubugumba noneho yigira inama yokubeshya ngo baramuroze abyara ihene,

    • Ariko nyamara ndabona uriya John arimo kukubwira ko iyo Molecular Biology yawe is not enough at all when it comes to explaining the many mysteries of life as we know it, ariko wowe nturimo kubyumva ahubwo utangiye kuzana ibya CERN, n’abanyamerika….

      Njyewe icyo nkuye muri iriya comment ya John ni uko ari open minded, ntahamya ko igikeri cyabyarana n’umuntu, ariko na none arimo kukwereka ko the orign of life is not molecular biology, it is chemistry….there is no such things as Biolgy, it all about chemistry….ni nnayo mpamvu nawe ubwawe wivugira ngo…molecular biology…mu myaka mike tuzaba tuvuga Boson Biology…

      So, fungura umutwe, wemere ko with chemistry, any combination is possible, uve muri iz notes zo mu makaye wigiyemo KIE; that was mainstream biology not life science at its frontier !

  • @ JOHN,
    Njye ndemeranya na nyiri iyinkuru naho wowe John Ibyo uvuga Ntashingiro bifite urashaka kwifatira abantu gusa utanga za theories zitagira umutwe nikibuno. Ubutaha uzatubwira ko abanyamerika bavumbuye ko umuntu agiye kujya abyarana n’ibuye bakanavumbura ko igiti kigiye kujya kirongora ihene bibyare ingwe!! iyo mujya kwifatira injiji mubeshyera abanyamerika kuko bizwi ko ari abahanga

    NIBA KOKO IBYO UVUGA UBIZI WANSOBANURIRA impamvu Neanderthals and homo sapiens were not interbreed kandi bombi bari abantu ??? IMPAMVU NEANDERTAL ATABYARANYE NA HOMO SAPIENS KANDI BOMPI BARI ABANTU??? baragerageje ngo babyarane biranga!!! UZI SE ICYABITEYE?? NUKO BATARI BAHUJE MOLECULAR GENETICS nuko batari BAFITE SIGNATURE ADN IMWE, none nigute umuntu yabyarana nigikeri kandi nabantu ubwabo batari bahuje genetique moleculaire byarabanaiye kubyarana nkanswe igikeri kidafite aho gihuriye numuntu nahato!!!! yewe ninguge yo mubwoko bwa BONOBO ihuje numuntu biologically (genotypes) kugipimo cya 98 kwijana ariko ntibashobora kubyarana kabdi ubushakashatsi bwarakozwe ariko birananirana, NONE NIGUTE IGIKERI CYABYARANA NUMUNTU NTA NA 1% BAHURIYEHO????? GUSA BITEYE AGAHINDA KUBONA ABANTU BATEKEREZA NKAMWE MUMWAKA WA 2015 u are ahame

    ntamuntu wize biologie wavuga amahomvu nkayo yawe kandi reka nankwibutse ko abahanga mubya biologie na chimie atari abanyamerika ahubwo ari abanyabulayi, niba utabyemera uzanyarukire mubusiwisi hafi yumugi wa GENEVE AHO ABANYABURAYI BUBATSE ICYO BISE (CERN ) BASHAKA G– USESENGURA BOSON DE HIGGS, ubundi uzagaruka utakibwejagura ngo abanyamerika baravuze ngo…. abo banyamerika ubeshyera ubabwiye ko murwanda hari umugore wabyaye igikeri bahita bagutambikana indera ukazavayo wakize ibyo bisazi, buriya ubutaha uzaza utubwirako abanyamerika bavuze ko umuntu yabyarana n’igiti!!! injiji nkawe zizagukurikira, . Jya ubeshya abatarize biologie(bamwe binjiji nkawe) ariko hari abandi banyarwanda bajijutse bazi neza ko ibyo uriya mugore yahimbye ari amahomvu, nkumwe w’irubavu yaje gufatwa na polisi yabeshye ko yabyaye ihene biza kuvumburwa ko atabyaraga agira ubwoba ko umugabo we azamujugunya kubera ubugumba noneho yigira inama yokubeshya ngo baramuroze abyara ihene,

    • Ariko nyamara ndabona uriya John arimo kukubwira ko iyo Molecular Biology yawe is not enough at all when it comes to explaining the many mysteries of life as we know it, ariko wowe nturimo kubyumva ahubwo utangiye kuzana ibya CERN, n’abanyamerika….

      Njyewe icyo nkuye muri iriya comment ya John ni uko ari open minded, ntahamya ko igikeri cyabyarana n’umuntu, ariko na none arimo kukwereka ko the orign of life is not molecular biology, it is chemistry….there is no such things as Biolgy, it all about chemistry….ni nnayo mpamvu nawe ubwawe wivugira ngo…molecular biology…mu myaka mike tuzaba tuvuga Boson Biology…

      So, fungura umutwe, wemere ko with chemistry, any combination is possible, uve muri iz notes zo mu makaye wigiyemo KIE; that was mainstream biology not life science at its frontier !

      • Uwamariya Consolate:
        uyu muvandimwe arabaje cyane! Nk’uko Muteteli abibona harimo no kutumva ibintu rwose. Byongeye kandi harimo no kubura ikinyabupfura! Ngo kubwejagura, kuvuga mahomvu, ibisazi, indera,………..????
        Urabona ko uyu muntu abura discipline rwose. Abanyarawanda biyubaha ntibagenza batyo kuko uwo atari umuco. Niba umuntu avuze ibyo utemera si impamvu yo kumutuka cyane cyane ko nawe ushobora kuba utari inzobere kumurusha, yewe kandi n’iyo waba umunyabwenge ute biragusa kwiyubaha no kubaha abandi.
        Murakoze.

        Murakoze.

  • This is what we call an intellectual debate. Hakoze uwadutangiye twese,

    • @Musemakweli; It is an intellectual debate, ariko ikibazo ni uko harimo kuza na za njiji z’abanyamadini zirimo kuvuga ibyo zigishijwe n’inji nkabo z’abapastors. Nka Gakuba, jerom, Rugwiza, n’abandi…!

  • NTANARIMWE IGIKERI CYABYARANA N’UMUNTU KANDI NTA NARIMWE UMUNTU YABYARANA NIGIKERI ababivuga ni abatarize biologie.
    Uti gute,kuberako chromosomes z’igikeri n’izumuntu ntaho bihuriye nahato? uriya wiyise John we yafashe ibintu arabiviringa avanga ibitajyanye yitiranye MALFORMATION na MUTATION kandi ibyo byombi bidasobanuye ko ibinyabuzima bitari muri categorie imwe bidashobora kubyarana
    Urugero: ihene ntiyabyarana n’inka, intama ntiyabyarana n’ipusi, ingwe ntiyabyarana inkoko nibindi nibindi Muti kuki, ? ubundiiyo intanga zijya guhura hari ikintu nakwita urufunguzo n’iserire rugomba kwinjiramo rwasanga rwaragenewe iyo serire rugahita rufungura, iyo rer urufunguzo rwamenyo atanu urwinjije murugi rufite iserire yamenyo atatu urugi ntirufunguka, nomubinyabuzima nigutyo.

  • Ntabwo umuntu yatera igikeri inda ngo byemere kandi ntanubwo igikeri cyatera inda umuntu ngo byemere, ababivuga ni abatarize biologie moleculaire( molecular biology)
    Dore impamvu umuntu nigikeri batabyarana ngo bishoboke, UMUNTU AFITE CHROMOSOMES 46 ariz bita ( 23 paire kujo uzikubye kabiri zaba 46, NAHO IGIKERI GIFITE CHROMOSOMES 11 kandi buri chromosome iba ifite iyo igomba guhura nayo ngo bibashe kurema umwana, urumva rero ko abihaye kwanjama uyu nyiri iyi nkuru ari abantu binkadagira bitabo gusa bagendera kumarangamutima atagira inyurabwenge, ntabwo gutera inda ari kimwe nuko utera ibuye aho ushaka!!! gutera inda ni processus scientifique ikorerwa munda ya female, naho avatuka peter ngo avuga ibyo atazi ahubwo nibo batazi ibyo bavuga kuko it is more easy to an intellectual person to understand stupid guys than to stupid guysto understand clever man ( umuhanga ashobora kumva injiji vuba ariko injiji ntizishobora kumva umuhanga, aho niho ruzingiye ntagitangaje kirimo rero kubona injiji arizo nyinshi zihaye gutuka peter kuko ntacyo zumvamo, ibyo zitumva byose birenze ubwenge bwazo zivuga ko ari amarozi, amadjini, nibindi ntazi, ariko uzarebe impamvu abazungu bategeka isi nuko aho gushakira amata mukimasa bashakira muri sciece ikibayobeye bakakibonera ubusobanura scientifique, ugira ngo iyo ibi biu cyabazungu ntibaba batamaje uriya mugore numugabo we!!! ahubwo polisi ndayisabye izabashake ibafunge kuko buriya hari umuntu winzirakarengane bashaka kugerekaho amarozi bamuziza ubusa,.

    UBWIYE UMUZUNGU NGO WABYAYE IGIKERI YAHITA YUMVA KO WAFASHWE NIBISAZI KO URI SCHZOPHRENE YAHITA AHAMAGAZA ABAGANGA BO MUMUTWE BAKAGUTERA INSHINGE Z’ABASAZI KUKO NTAWUNDI WAVUGA IBI USIBYE UMUSAZI NURIYA MUGORE BAZAMUJYANE INDERA NABATEKEREZA NKAWE BABAJYANE INDERA KUKO BARIMO BARANGIRIZA IMYUMVIRE YABANYARWANDA, DUKENEYE MORE SCIENTIST NOT STUPIDS PREACHERS BAHANURA IBYO BATAZI

    • Muransetsa cyane rwose!
      Ariko se ubu ikibazo buriya ni umuntu kubyarana n’igikeri!!! cyangwa ni ukumenya ibyabaye niba ari ukuri! Njye ndumva mudakwiriye guta umwanya minini musobanura ibitari ngombwa kuko igikeri n’umuntu birazwi ko ntaho bihuriye. Ahubwo mudufashe kumenya koko niba uriya mugore yarabyaye icyo bita igikeri. ibyo bimaze kumenyekana neza hashakishwa inkomoko y’ayo mahano naho ubundi murata igihe muvuga cyangwa musubira mubitari ngombwa.
      Njye numva nkeneye ubuhamya bw’abaturanyi b’uriya mugore kugirango tumenye niba yarigeze agaragara atwite, cyangwa se haba hari ikindi kimenyetso cyatwemeza ko yakibyaye tukagendera kuri ibyo dukora debat. Ndababwira yuko ibyo mutazasobanukira byo ari byinshi kugera isi irangiye kuko mushaka kumenya byose kandi hariho ibirenze ubwenge bwanyu.

  • Icyinyejana tugezemo ni icya cash si icya amadiyimoni no kubyara ibikeri. Ariko kuki aba pasteur berekwa ari abo mumadini y’inzaduka.Ahandi herekwa abalayiki.
    Erega buri pwsteur ni umukozi kimwe n’abandi bose kuko ahembwa ku kwezi.
    TUJIJUKE TWE KUGENDA NK’IMPUMYI KU MUTIMA.Ku nsengero niho hiciwe benshi

    • @ ISMAIL KARONGI
      uri umuntu wumugabo wowe urasobanukiwe, ingegera zaba pastor ziragenda zikoza abantu mumitwe yewe nabitwa ko bize zikaboza mumitwe igitangaje nuko ayo mabandi yaba pastors ari inkandagra bitabo ariko bakabwira umuntu ngo munda ye yatwite igikeri, ese igikeri uko mukizi cyaba hehe munda umuntu? gusa yibaye abayobozi bataga muri yombi aba banzi bigihugu bose birirwa bayobya rubanda, NGO UMUNTU ABYARA IGIKERI NONEHO BAZATWEREKE NIGIKERI KIBYARA UMUNTU what stupids people, gusa birababaje kubona igihugu nkurwanda kirimo ibigoryi nkibi bigitekerezako umuntu abyara igikeri!!! abavuga ibi bakanabihamya ni imyanda muyindi

    • Ismael, Ntacyo utwunguye mu by’ukuri kandi iki kibazo ni isue iri critical. Ese idini ritari inzaduka ni irihe muri uru Rwanda uretse irya gihanga cg Gakondo? Keretse niba ariryo ubarizwamo naho ubundi niryo urimo ni inzaduka!

  • Hello hello basomyi.
    Iyo nkuru y’umugore wabyaye igikeri yarancitse sinayisomye. Ariko reka tuve muri biology na chemistry bihambaye tujye muri logique . None se Piter icyo gikeri kiri he? Ifoto yacyo iri he? Harya ngo cyarasimbutse kiragenda? Donc ntidushobora kukibona kuko cyaragiye. None se Piter injiji ni abanyarwanda cyangwa ni bake mu banyarwanda bemera ko uyu mugore yabyaye I gikeri.logique iravuga ngo nta gicyeri mbona donc ntiwabyaye I gikeri.
    kubihuza na 94 byo aha nari mukuru, abakoze ariya mahano ni abanyabwenge bakresheje abo wita injiji. Nanone sinzi niba abanyabwenge ari ukuvuga abageze mu mashuri cyangwa ubwenge kamere.
    abo banyamerika se muvuga niba arirwo rugero rwabanyabwenge ntibababwiye ko muri yanzu yabo ya gisilikare haguyemo indege kuri wa munsi bakabyemera kandi uwo mwobo nawe utacamo uhagaze!!! Gereranya nindege rero!!! Ntibabwiye se ko wa Mugabo wubwanwa bamwishe bakamunaga mu mazi bakabyeera!!! Kuki se bihutiye kumunaga mu mazi? Ngo barimo kubahiriza imihango yidini! !!!
    Dore uko societies njye nzibona. Hari abantu bake baba ba controla abandi hanyuma hakaba na rubanda ikurikira ikigare. Nibyo byateje ariya mahano, ni nabyo kandi bigikomeza ku isi hose.
    ku ma dini na ba pastoro byo nzabavugaho ubutaha.
    murakoze

  • Uyu munyarwanda witwa Peter hari ibyo yavuze byuzuyemo ukuri ariko kandi hari ibyo yirengagije: forces magique nazo zibaho!
    Jyewe aho ndi aha narize kandi ibyo byose bya za Biologie na Genetique ndabizi, …. igitangaje ni uko nemera ko n’izo mbaraga za Shitani zibaho! Wari wabona igitega? Ntikibaho se? Wari wabona aho umuntu bamutega ihembe rikamwica kandi atanarikozeho? Ibyo gutwara inda se ikaba urutare ntizavuke bibaho byo warabyumvise? Ibyo nkeka byatuma umuntu abyara inyamaswa ni izo forces magiques ku buryo ashobora guterwa inda n’umugabo we bisanzwe ariko hanyuma kubera izo mbaraga za Shitani twe abize tudashobora no kumenya rwose, ugasanga habayeho kwihinduranya, …. inda ikaba yamara n’imyaka myinshi irigita ikongera ikagaruka, …. finally ukazabona havutse igihunyira! Ese ibyo bavuga kuri Ruganzu byo waba ubyemera? Buriya buhanga bwa Ruganzu (Magie), nemera ko nishoboka kandi byaba bikiriho, …. ibindi nawe ni ahawe sinshaka kukwmeza ibyo byose ariko na none si ko ibyo utazi biba bitabaho! Abarozi (magiciens) babaho, si umugani, ubyemera cg ntubyemere nabyi ntibibibuza kuba bibaho! Ese urushwima rwo uraruzi? Simvuga rumwe ruterwa no kurwara umwijima, ahubwo ndavuga rumwe wa mwana yazize na Ministre Binagwaho akaba atarashoboye kwemeza icyo umwana yari arwaye ahubwo ngo n’abagabo bagira inda! Hahahaaaaaaa!a Uriya mwana nawe yazize nk’ibyop byose!!!

  • Uyu muntu watanze igitekerezo yagerageje,ariko aracyafite byinshi byo kwiga,
    Ibi mbababwiye nkumuganga,ufite ubumenyi buringaniye,ibyo kubyara igikera ,ntibishoboka scientificaly,probability,sumubare wasoma ngo wumvikane,ahubwo ikiba nukudakora ubushakashatsi kumuntu nkuyu upfa gutangaza inkuru atarebye abazifiteho ubumenyi ngo bagire icyo babaivugaho akabiba inzangano mubanyarwanda,Iki uyu mugore yabyaye kwemeza icyo aricyo birasaba ubushakashatsi,nkuko hejuru hari uwabivuze kuri stade embryonaire ,inda ishobora kuvamo itarararenga aho umuntu akaba yabyara igisa n’inyamaswa (malformation).ikindi umuntu ashobora kunywa imiti atwite ikamugiraho ingaruka akabyara ikitari umuntu wuzuye gisa ninyamaswa.mfite byinshi nababwira ariko ntakanya.Gusa utuntu twutudini turaha ,Gvrment irebe neza,ntamupasitoro winije utazi no kwiyuzuririza urupapuro rumuvana mugihugu wagakwiye guhagarara imbere y’abantu.Nkarangiza nsaba umuntu wese ugereranya ibintu byose na Genocide ko ataribyo.ajye ashaka izindi ngero zirahari.Ntamaraso aruta andi,amaraso yose ni amaraso.kandi ntawishimira kumenerwa amaraso numwe ntanuwo twabyifuriza.Thx

    • Uvuze nk’umuganga nyine ariko se wemera forces magiques mugenzi wacu avuze hejuru! Rero iyo amahano abereye iwanyu kwamuganga murabihisha ntimuba musha ko hari ubimneya. Yewe ngo nta n’uwakwmerwa gufotora kwa muganga da! Ko numva wikoma abapasitoro se koko ubona aribo kibazo? Ese baba aribo bemeje ko uriya mugore yabyaye igikeri cyangwa bari babimuhanuriye ko numva mwabibasiye cyane! Ntabwo njye nashoboye gusoma neza iyo nkuru nayumvise kuri radiyo imwe bakora comments ariko ndumva mwibasiye abakozi b’Imana!
      Ese koko kuvuga ko hari abatarize bigutwaye iki? Waretse kubakurikira se no kubumva bigutwaye iki? Erega ugiye kuba nk’abantu bo mu idini ntashatse kuvugira ha bagendaga basebya amadini mashya ngo asenga inzoka, ngo bahuha cg bakora ku bantu bakagwa, …….kandi ari uburyo bwo gutera abantu ubwoba ngo batazajyayo bakabacika! Ikiriho gusa ni uko ubu hari competition ikomeye hagati y’amadini kandi buri wese aba agomba gukora uko ashoboye agaharara agahangana kugira ngo abandi batamumira.
      Ubwo rero ukwiriye kuva mu kigare cy’abakuyobora mu idini bafite ubwoba bwa competition ngo utudini turi hanze aha, abapasitoro batize, …..ibyo njye mbona atari ikibazo rwose. uwakubwira uko gaturika yahanganye n’abaporoso cg uko aba pentekoti babagiraga baduka watangara!!!!!
      Murakoze.

  • Inkru ya Peter ni nziza kuko irerekana uko Abanyarwanda duhagaze ubu. Abantu baracanganyikiwe. Muri iyi nkuru, njye ndabona mo ibintu bibiri bitandukanye, ariko bituma abantu bavuga menshi kubera amarangamutima. Reka dutandukanye biologie na theologie. Nkuko Peter abivuga ntibishoboka ko umuntu (homo sapiens) aterwa inda na (batraciens). Ibyo ni impossible. Muri (theologie) abemera ko Imana ikora ibitangaza bo bashobora kuvuga ko ibi bishoboka. Ariko se na none twibaze, ese Imana yaba igira nabi kuburyo yatuma umubyeyi atwita akamara amezi icyenda yarangiza inda ikavamo igikeri? Iyi Mana ntiyaba ari iy’I Rwanda! Bati si Imana ahubwo ni Satana! Ngaho da! None se Satana asigaye arusha Imana imbaraga, noneho Pasitori akaba ariwe urusha Imana imbaraga akaza kwirukana Satani? Ubwo buri wese yamfasha gusubiza ibi bibazo. Ari kuri jye Imana ishobora byose ntiyakunda ko ibi bishoboka. Reka rero tuve ibuzimu tijye ibuntu tubanze dushishoze mbere yo gukoresha amarangamutima no kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Murakoze.

  • Musome comment y’uyu hejuru wiyise “Ubujiji”. Reka nanjye ngire icyo mvuga kuri comment ye:

    Si byiza kuvanga imyemerere y’abantu (religion) na Science! Si byiza kandi guhita wemeza ko abemera ibyo utemera ari injiji? Ese abahamya ko ibitangaza bibaho ni injiji?

    Umuntu abyaye igikeri byafatwa nk’ibyo bitangaza cg ishyano mu gihe cyose science itabashije kubisobanura. Uretse ko hari n’ibyo science yagiye isobanura hashize igihe biraho (cfr Galileo Galilei (1564-1642))

    Ubu se ni ba uri umukristo/umukristu ko wemera ko 1+1+1=1 muri N (Reba Ubutatu butagatifu icyo buvuga)

    Urongeye uti umuntu utarize biologie moleculaire ni injiji, ahandi uti “…. Ubibwiye umuzungu …..”. None urashaka kuvuga ko abazungu bose bize iyo biologie moleculaire cg se ko mu bazungu nta njiji zibamo? Kwemera ibi ntibitandukanye cyane no kwemera ko umuntu yabyaye igikeri!

  • @Rutakamize Joseph ,
    Iyo wituma ukoresha umunwa wajya kuvuga ugakoresha ikibuno?, mujye mwirinda kuzana impiswi zanyu hano, watubwira ikindi gihugu wumvise abantu babyarana n’inyamaswa?Niba ibyo uvuga ubyemera uzafate igikeri ugihe nyoko nabashiki bawe kibarongore turebe metis babyara.
    Mureke kuba ibigoryi please

    • Gutukana bibi !

    • @kalisa ibyo wanditse utuka Joseph nibyo biteye ubwoba n’isesemi, si ibyo Joseph yanditse bibiteye!

  • Sorry,

    Sinari nzi mutukana!
    Mea culpa, mea maxima culpa.

    Bye

  • Peter ibyo avuga niukuri, comments abandi bashyizeho bamwita nawe injiji ni abadashaka ukuri! Iyi nkuru y’umuntu wabyaye igikeri isa cyane n’iya wa mugore wa RUBAVU wafashe urukwavu akarukuraho uruhu ubundi akemeza abantu ko yabyaye ikintu gisa n’inyamaswa, ababimenye bataramenya ukuri bamuhaye pole. Nyuma y’aho ahatiwe ibibazo yemeye ko yishe urukwavu akarushyira mu maguru ye ubundi agahuruza abantu ashaka kwereka umugabo we ko yarozwe akabyara inyamanswa. Uwo mugore yari azi neza ko atabyara, ariko kugirango yemeze umugabo ko yabyara, yatetse iyo mitwe. Thank you Peter.

    • Ibi muri psyhsologie babyita influence des foules( UKUNTU UMUNTU UMWE ASHOBORA GUHINDURA IMITEKEREREZE YABANDI BOSE AKABATEKEREREZA ) ndetse akababwira ibintu bakabyemera bakanabihamya ko babibonye kandi batigeze babibona. IBYOMVUGA ABIZE PSYCHOLOGIE BARABIZI MURI EXPERIEENCE DE BROSEK: Umuhanga mumitekerereze ya kimuntu n’nyamaswa bwana Brosek yakoraga experience kubantu nokunyamaswa kugira ngo amenye uko bitwara nikibibatera nukuntu wabahindura imitekerereze kugeza ubwo bemeza ko babonye ibyo batabonye.

      Muri experience ye yiswe experience de brosek? yafashe abantu benshi abahuriza hamwe abima ibyo kurya bamara iminsi mumazu batarya arangije abajyana mucyumba kitarimo umuriro kitarimo amatara, arababwira ati ngiye kubereka filme yabantu bari kurya, buri wese ambwire ubwoko bwibiribwa abonye muri filme, uwambere yaratangiye ati nabonye umureti , undi ati nabonye umugati, undi ati nabonye inzoga undi ati nabonye inyama, undi ati nabonye imboga undi ati nabonye amandazi, undi ati nabonye vino, undi ati nabonye soda; MUBYUKURI BROSEK NTA FILM YIGEZE YEREKANA AHUBWO KUBERAKO ABANTU YARI YABANJE KUBATEGURA ASA ABASHONJESHA YARANGIZA ATI NGIYE KUBEREKA FILME YIBYO KURYA KANDI NTAYEREKANE BURI WESE YAROSE AHAGAZE AROTA IBYO YIFUZA AHAMYA KO YABIBONYE KANDI NTABYIGEZE BYEREKANWA NTANIBYABAYEHO,
      ntagitangaje rero kubona umunyakinyoma yihandagaza ati nabwaguye igikeri mueze murebe abaturanyi bandoze, undi ati isafuriya zanjye zuzuye ibyo kurya zirimo kuguruka kandi umuturanyi niwe uri gukoresha amadayimoni zikaguruka zijya iwe, ntagitangaje ko abantu batabibonye ariko bakemeza ko babibonye nyamara wabegera neza bakakubwira ko ntab yo biboneye imbona nkubone nubwo muribo filme ihita yicomeka mubwonko bwabo, mbese abantu babaye nkimifuka winjizamo ibyo ushaka ukabikuramo igihe ushakiye. What an ignorant people.

      • Waouh! iyo experience de Brosek is interesting ! ariko ikibazo ni uko hano nta muntu wabicishije inzara abo banyarwanda batangaza ibyo bintu nkuko Brosek yabikoze. Tuzi twese ko iyo ushonje cyane bigira ingaruka mu bwonko. So your comparison seems to be interesting but it is not accurate kuko habuze iyo element yo gufungira abantu ahantu ukabicisha inzara.

    • @ MZEE
      ibyo uvuga nukuri kandi iyinkuru ya peter yuzuyemo ubwenge , gusa bamwe mubanyarwanda bafite ubujiji nagereranya nijoro ry’icuraburindi ribabundikiye, nigute umuntu wize cg se utarize ariko ufite inyurabwenge yakwemera ko igikeri kitagira imboro giswera umugore wumuntu bakanabyarana??? ubundi usibye ko abanyarwanda twifitiye umuco wo kudakoresha ubwonko bwacu nkaho imana yabuduhayemo umurimbo gusa, twakagombye kumenya ko uburyo ibikeri byibaruka ntaho bihuriye nuko abantu bibaruka: ibikeri byibaruka nk’amafi, ikigabo ntamboro kigira kandi ikigabo ntikirongora ikigore ahubwo ikigabo cyiyegereza ikigore noneho ikigore cyaba kimaze gutera amagi ikigabo kigahita kijya hejuru yamagi kikayamenaho amasohoro yacyo, nyuma y’minsi 60 amagi agatangira kwituraga,
      None se ABAGORE BO MURWANDA NABO BABA BASIGAYE BATERA AMAGI NGO TUBIMENYE? BAZAMBARIZE URIYA MUGORE NUMUGABO WE DORE KO NGO UMUGABO WE ARI GITIFU, UBWO SE NKUWO GITIFU WIDEBE UBESHYA ABANYARWANDA NI UMUYOBOZI CG NI UMUYOBYA USHINZWE KUYOBYA ABO YARAKWIYE KUYOBORA? UBWO SE ABO AYABORA NAKO ABO AYOBYA NTIBARENGANYE? , none se ko umugore wumuntu adatera amagi nigute yabyarana nigikeri? niba bishoboka ko igikeri cyarongora umugore wumuntu akabyara, nukuvugako numugabo w’umuntu arongoye igikeri cyabyara, gusa aho ikibazo kiri ni uko umuntu abyara naho igikeri kigaturaga, uriya mugore rero wafashe ibase yuzuyemo amaraso yihene akajugnyamo igikeri yatoye mumugezi we numugabo we barabeshya ariko bakabeshya nkabaswa, bazabanze basubire mwishuri ryo kubeshya bamenye ko igikeri iyo kibyara ntamaraso ava kuko abana bigikeri batava mugituba cy’igikeri ahubwo bava mumagi nkuko amafi abigenza, nibikeri nabyo ntibibyara ahubwo biraturaga,ubutaha abagore bo murwanda bajye bavuga ko bateye amagi igihe bazaba bashaka kwemeza babyaranye nibikeri kuko igikeri nticyibarukira mugitiuba nkumugore ahubwo gitera amagi , noneho ikigabo kikayamenaho umurenda, nyuma y’amezi 2 gusa amagi agatangira kwituraga, rero mwebwe mwemera bulllshit nkizo zabagore babyarana nibikeri muzabanze mujye nibura mukora ubushakashatsi butoya mbere yo gushyira ubuswa bwanu kukarubanda, gusa ikibazo nuko iyo muntu ari umuswa yizera ubuswa bwe bikamwibagiza ko hari abamurusha ubwenge, PETER WATANGAJE IYI NKURU NI UMUHANGA NDAMWEMEYE abirirwa bamutuka niyamadebe atagira ubwenge nkuko yabivuze biroroshye ko umuhanga yumva umuswa, ariko biragoye ko umuswa yumva umuhanga
      Ikibabaje nuko hari nabitwa ko bize bemera ko igikeri cyabyaranye numuntu bigashoboka kandi ari totallement impossible, abantu nkabo baba bafite za doctorat ariko bakagumya kuba amadebe bahozeho kandi bazahororaho, gusa kugendera mukigare sibyiza nagato. Ese bagiye bashyiramo akabaraga gake nibura bakibaza ukuntu igikeri kitagira imboro cyarongora umugore kugezanaho kimuteye inda? none se kimusweresha iki? ese ko igikeri gituraga iminsi 60 kandi umuntu akaba atwita amezi 9 ubwo igikeri numuntu bidahuje CHROMOSOME BYABAYARANA BITE KOKO? PLEASE BANYARWANDA MUREKE KWISUZUGUZA NOKWISUZUGURA MWERKANA AHO UBUSWA BWANYU BUHAGAZE, MUJYE MWIHA AKABANGA, NIBINYOMA MUANGAZA MUJYE MUBANZA KUBIKORERA DESIGN MUKUREHO MUCAFU KUBURYO NUWAMBYUMVA YASANGAMO UBWENGE NIBURA BUKEYA, gusa ntagitangaje kirimo ubutaha ninumva ko mwabonye isazi irongora ingwe bikabyara umusambi! kuri mwebwe byose birashoboka. WHAT A IGNORANT PEOPLE

  • Ariko uyu mugabo biragaragara ko yize koko. Gusa ikibazo ni uko akeka ko ari we wize gusa muri iki gihugu. Ikindi ni uko yihaye gusebya abanyamadini nkaho ari bo bakwirakwije iyo nkuru. Ahise agira abanyamadini (cyane cyane abo yita ab’inzaduka) ba nyirabayazana bi iyo nkuru ndetse ni byabaye mu Rwanda muri 1994.

    Ikindi ni uko kuri we aremeza ko abajya gusenga muri ayo madini bose cyangwa hafi ya bose ntabwo bize.

    Icyo navuga gusa ni uko nk’umuntu wize, nzi ko hari za phenomenon science idashobora gusobanura. Ntabwo mvuze ko iriya nkuru y’umugore wabyaye igikeri ari byo ariko nzi ko hari ibintu bibaho science idashobora gusobanura. Urugero ibyabaye ejo ku gitega aho abantu barenga amagana angahe babonye ibikoresho byo mu nzu imwe biguruka bikajya hejuru mu kirere nta muntu ubikozeho nta n’umuyaga uhuha (asome mu gihe.com wenda aho yaza kuvuga ko bariya bantu bose babibonye bagaragara mu ma photo bashungereye ari abasazi).

    Njye nemera science ariko nzi ko idatanga ibisubizo ku bintu byose bibaho (science isobanura phenomenon ziri physical cyangwa chimiques nubwo nabyo ntabwo ibisobanura byose, ariko habaho icyo science yita phénomenes metaphyisiques itabasha gusobanura).

    Inama naha uyu muvandimwe ni uko abanyarwanda ntabwo ari injiji bigeze aho atekereza. Ikindi ni uko ntabwo amadini (y’inzaduka) ari zo zatumye ibyabaye mu Rwanda 1959, 1963,1973, 1990 na 1994 biba.

    Sciences n’amashuri ntabwo zabujije abadage kwica abayahudi barenga 6 millions hagati ya 1939 na 1945 kandi tuziko abadage bari bari mu ba mbere bateye imbere mu rwego rwa sciences kuva mu binyejana nka bingahe byabanjirije iyo genocide.

    Thanks

    • @TITI,
      Nyamara ibyo PETER yavuze byuzuye ukuri ijana kwijana, kuko ari ibyabaye kugizenyi aho umugore wingumba watinyaga kubyara akabeshya umugabo we ko bamuroze kubyara ibisimba kandi ari urukwavu yague yarangiza karukurho uruhu akarushyira mumaguru yarangiza agahuruza abantu ati nabayeye ihene, ari niriya mitryango yinyamirambo ishamiranye abantu babeshyerana amadayimoni ngo umwe atuma ibintu bye bigurukira kwamugenzi we yarangiza agahuruza abantu ati umuturanyi yanteje amadayimoni ibintu byanjye byose birri kugurukira kumuturani ariko mubahurujwe ntihagire numwe ubyibonera namaso ye ariko imbaga yabantu ikabifata nkukuri ko amasafuriya asigaye aguruka nta mababa, inkono yuzuye ibyo kurya ikurya igahita yigira murundi rugo !!! ibi byose birerekana aho ubwenge bwabanyarwanda bugeze , ese ko bashoboye kugurukisha amasafuriya bazadukoreye ibyogajuru bikajya bigurishwa natwe tukaba igihugu cy’igihangage kwisi aho gukoresha ubwo bwenge bagurukisha inkono zibijumba bitaguze n’ama dolari 2!!! gusa this is a shame kubona abaturage bafite imitekerereze n’imyemerere yaboze nkiyi.

      umukuru wa polisi mugace ka gitega naramwemeye cyane yahamagaje abashamiranye nabaturani babo, ababajje niba hari umuturanyi wigeze abona amasekuru n’isafuriya zuzuye ibiryo ziguruka, abaturage bose baravuga bati twabibwiwe ntabwo twabyiboneye namaso yacu ahubwo twasanze bimaze kuba, igitangaje nuko COINCIDDENTALLY, WHEN THE POLICE HAS ARRESTED THE PROTAGONISTS, NOBODY ELSE HAS SEEN THE FOOD PANS FLYING AS THE WERE TELLING IT!!! NUKUVUGA NGO ABANTU BA BAYE conditionnés à ademettre ce qu’ils n’ont pas vu comme s’ils y étaient. kuba ababeshyerana barafunzwe bombi amasafuriya ntiyongere kuguruka( birerekana ko umwe muri abo bafunzwe yahengeraga umuturanyi we adahari akajugunya amasafuriya hejuru yinzu yarangiza agahuruza abantu ngo muze murebe amasafuriya yanjye yagurutse, gusa igitangaje nuko mubahurujwe bose ntawabyiboneye n’amaso ye ariko abahurujwe batanabibinye bakabihamya nkaho babihagazeho? ibi birerekana ibyo bita muri psycologie coincidentally, when police locked the protagonists acts of magicians have stopped
      Urababaje, umuntu aricara akavuza akamo ati muntabare mbonye ihene irimo gucuranga gitari abantu bose bagahurura bahagera bagasanga ihene irimo kurya ibyatsi bagatangira bati mwari mubizi twabonye ihene y’Inyamirambo irimo gucuranga gitari kandi nyamara ntanumwe wabibonye ariko mubitekerezo byabo baba bumva ko babibonye bakemeza ibyo batazi batanabonye kandi bakabikubwira nkaho bari bahibereye bakaguha details zose zukuntu ihene yacurangaga indirimbo za masamba, iza king james niza knowless bakongeraho nukuntu iyo hene yacinyagaakadiho. ABANTU UKAGIRANGO BARIYE CHAMPIGNONS HALLUCINOGENES, Igihugu kigacika umugongo ngo ihene zisigaye zizi gucuranga gitari kandi mubyukuri ari umuntu mwe wicaye agahimba ikinyoma abandi bakagendera mukigare, ibi nibyo peter aheraho avuga ko abanyarwanda bamwe kandi batari bake ari abantu bashukika vuba nkaho batagira umutima nama, ndibuka intambara ikirangira wahuraga ninkozi zibibi zishe abantu muri 94 wazibaza icyabiteye ngo rwose baradushutse, babashutse gute se ntabwonko mwagiraga? nubu uwababwira ati nyamirambo hafashwe umurozi bamwirenza kandi arengana barangiza bati twashutswe nabapfumu, cg twashutswe naba pasitooro batubwiye ko uwishwe yari yuzuyemo abadayimoni, ikibabaje nukuntu imyumvire nkiyo ntaho yagiye mumitwe yabanyarwanda, hakenewe ingando yokuvana umucafu mumitwe yabanyarwanda( sibose ) ariko abatari bake bafite imyumvire iteye inkeke aho bumvako isafuriya yuzuyemo biryo yagurutse itagira amababa, igikeri kigafata umugore kikamurongora agatwita amezi 9 hanyum hakavuka igikeri kitari n’icyimanyi. Abantu bakicara bakagotomera ibihuha nkibyo ngibyo. Mbega abanyarwanda ngo murambabaza. Gusa abayobozi bafite imirimo itoroshye kuko kuyobora abaturage binjiji ni umusaraba utoroshye.Ndabivuze abenshi mubanyarwanda nukubona bagenda ariko mumutwe ni zero wagira ngo huzuyemo umuyaga gusa. Umuntu araza akakubwira ati mbonye urukwavu rurimo gucuruza amandazi abantu bati twabonye urkwavu rurimo gucuruza amandazi!!! UBWO SE ABANTU NKABA BATANDUKANIYE HEHE NA ZA KASUKU??? ntagutekereza wapi, mumitwe yabo winjizamo ibyo ushaka ugasohoramo ibyo ushaka, ubwonko bwabo bwabaye nka hard disc uba formating igihe ushakiye ukabinjizamo datas igihe ushakiye uka zi saving igihe ushakiye warangiza uka deleting igihe ushakiye!!!

      Ujye kuri web site ya igihe.com kunkuru yabaye upddated ursoma amakuru y’imvaho munama yakoreshejwe n’umukuru wa polisi aho yahamagaje abo baturanyi babeshyerana ngo amasafuriya yibiryo n’indobo z’amafu ziguruka n’isekru ziguruka, umukuru wa polisi( nashimye cyane kuko yagnze kugendera kumarangamutima) abaza niba koko hari uwigeze yibonera namaso ye ibyo bintu biguruka, bose baravuze bati oya ntabwo twabibonye biguruka ahubwo twageze dusanga abaturanyi batongana umwe ashinja undi amadayimoni amuteza akagurukana ibintu bye murundi rugo. Ikigaragara ni uko muri aba baturanyi harimo ushaka kwirenza undi akamugerekaho ibintu bidashoboka, gusa kibazo kiri mubanyarwanda benshi iki gihe wagira ngo ntabwonko bagira, nahabwa amakuru bakayagotmera uko yakabaye batabshije gukoresha inyurabwenge, ese kuki hatagize numwe uvamo ngo nibura afate video na telefone ko tuziko 99% byabatuye gitega (nyamirambo) bafite telefone zifata video???

      • Ok good! ndaza gusoma inkuru iri updated. Gusa icyo navugaga sinabivuze kugirango nshimangire ayo makuru y’ibikeri ndetse na ma safuriya ariko navuze y’uko sometimes hari ibintu metaphysiques bijya biba hagati mu bantu sciences idasobanura. Ibyo biba mu bihugu byose. Gusa it is better ko umuntu yikorera iperereza adategereje gusa kwumva icyo police yavuze kuko iyo umuntu (cyane umuturage) yahamagajwe na police akabazwa ibibazo hari igihe ashobora gutinya kuvuga ibyo azi neza (it is not impossible).

        Gusa icyo navugaga ni uko guhuza ibyo na genocide ndetse n’amadini ngo y’inzaduka ibamo abatize gusa nabonye atari fair even not logical at all.

        Ayo makuru ntabwo nayemeza at all nta nubwo ntayahakanira totally nkurikije gusa ibyo nize.

        Mu bwana bwanjye nabonye ibintu bitangaje n’amaso yanjye. Aho nabonye umu magician w’umuhinde akora ibitangaza ndi muri primary school. Undi mu congoman nabonye yinjiza icyuma mu mutwe we akabyina amaraso amuvamo menshi, akayikuraho afite igisebe ntagire icyo aba. Ibyo ni ibintu nabonye n’amaso mu metero itageze ku eshanu. Ntabwo nabisobanura ariko nzi ko ukurikije science ntabwo byumvikana gusa narabibonye kandi nta muntu wakoresheje agahato ngo mbyemere.

        Gusa ibyo si cyo kibazo, ibyo bikeri ntabwo ari byo bituma genocide ziba kuko ibyo ntushobora kubibwira umudage ngo abyemere ariko nibo bakoze genocide ikomeye mu mateka y’isi kandi bafite ba Kepler, ba Karl Marx, ba Engels, ba Einstein, ba Karl Benz, ba Hoppenheimer n’abandi benshi bahinduye science na philosophy!

    • Urakoze thithi kuri comment yawe.
      Ubuse uyu we urabona atari injijuke muri science akaba injiji muri theologie! Erega ntawe umenya byose! Kandi urebye neza wasanga ari kubikora nkana byo gufana idini rye nyamara yabaye yari azi ko idini nta mumaro nko gukiranuka!
      Akwiriye amahugurwa!
      Murakoze

  • @TITI,
    umuntu aricara akavuza akamo ati muntabare mbonye ihene irimo gucuranga gitari abantu bose bagahurura bahagera bagasanga ihene irimo kurya ibyatsi bagatangira bati mwari mubizi twabonye ihene y’Inyamirambo irimo gucuranga gitari kandi nyamara ntanumwe wabibonye ariko mubitekerezo byabo baba bumva ko babibonye bakemeza ibyo batazi batanabonye kandi bakabikubwira nkaho bari bahibereye bakaguha details zose zukuntu ihene yacurangaga indirimbo za masamba, iza king james niza knowless bakongeraho nukuntu iyo hene yacinyagaakadiho. ABANTU UKAGIRANGO BARIYE CHAMPIGNONS HALLUCINOGENES, Igihugu kigacika umugongo ngo ihene zisigaye zizi gucuranga gitari kandi mubyukuri ari umuntu mwe wicaye agahimba ikinyoma abandi bakagendera mukigare, ibi nibyo peter aheraho avuga ko abanyarwanda bamwe kandi batari bake ari abantu bashukika vuba nkaho batagira umutima nama, ndibuka intambara ikirangira wahuraga ninkozi zibibi zishe abantu muri 94 wazibaza icyabiteye ngo rwose baradushutse, babashutse gute se ntabwonko mwagiraga? nubu uwababwira ati nyamirambo hafashwe umurozi bamwirenza kandi arengana barangiza bati twashutswe nabapfumu, cg twashutswe naba pasitooro batubwiye ko uwishwe yari yuzuyemo abadayimoni, ikibabaje nukuntu imyumvire nkiyo ntaho yagiye mumitwe yabanyarwanda, hakenewe ingando yokuvana umucafu mumitwe yabanyarwanda( sibose ) ariko abatari bake bafite imyumvire iteye inkeke aho bumvako isafuriya yuzuyemo biryo yagurutse itagira amababa, igikeri kigafata umugore kikamurongora agatwita amezi 9 hanyum hakavuka igikeri kitari n’icyimanyi. Abantu bakicara bakagotomera ibihuha nkibyo ngibyo. Mbega abanyarwanda ngo murambabaza. Gusa abayobozi bafite imirimo itoroshye kuko kuyobora abaturage binjiji ni umusaraba utoroshye.Ndabivuze abenshi mubanyarwanda nukubona bagenda ariko mumutwe ni zero wagira ngo huzuyemo umuyaga gusa. Umuntu araza akakubwira ati mbonye urukwavu rurimo gucuruza amandazi abantu bati twabonye urkwavu rurimo gucuruza amandazi!!! UBWO SE ABANTU NKABA BATANDUKANIYE HEHE NA ZA KASUKU??? ntagutekereza wapi, mumitwe yabo winjizamo ibyo ushaka ugasohoramo ibyo ushaka, ubwonko bwabo bwabaye nka hard disc uba formating igihe ushakiye ukabinjizamo datas igihe ushakiye uka zi saving igihe ushakiye warangiza uka deleting igihe ushakiye!!!

    uzambwire ikindi gihugu wumvishe kibamo ibikeri birongora abagore babanu, nabantu bakarogora ibikeri maze bikabyara !!!!! mbega abanyarwanda ngo baragira ubwenge bucagase we!!!( gusa imana ishimwe sibose) ntihagire unyumva nabi kuko ndavuga akariho sintukana ahubwo ndahanura abanyarwanda ngo bashyire ubwenge ugihe bareke kuba amadebe bemera ko igkeri cyaronora umuntu n’umuntu akarongora igikeri, ubundi amasafuriya akaguruka n’isekuru zikaguruka, maze umntu agateka byamara gushya undi agakoresha amadayimoni akamuzanira ibo kurya byateswe ‘undi!!! CYAKORA MURWANDA BACUNGE NEZA HABSHOBORA KUBA HADUTSE IBIHUMYO BYO MUBWOKO BWA HALLUCINOGENES uwabiriye aricara kugiranda akakubwira ko arimogutwara indege kandi yicaye kugitanda, aagatumbira kugikuta akakubwira ko arimo kuereba sinema kandi iwe nta na television afite, umusazi nkuwo yavuga ibintu abantu bati yavuze ukuri, gusa ikigaragara muwranda harimo abasazi n’injiji nyinshi

  • Ni gute utanga comment ku nkuru ukavuga byinshi birenze iyo nkuru?

    Abanyamakuru nabo mu gihe batangaza izo nkuru bajye bazishyira muri categorie ya insolite cg urwenya.
    Gusa nyine birababaje kuba hakiri imyumvire nkiyi. Muribuka bavuga ngo Inyenzi zifite imirizo??? Iyi ni propaganda yo kwitonderwa.
    Abanyamadini bo ni danger!!!!!!! Bo si injiji ahubwo ni inda nini. Ariko si bose.
    Umunyamadini nzemera ni uzazana indi Bible cg coroan nshya. Naho ushaka imirongo ihuje ni irari rye cg ubusambo bwe agashuka abantu, uwo nyine injiji zizahora zimwiruka inyuma maze bazisahure utwazo ngo ngaho barakorera ijuru.

    Imagine!! Pasteor ati: Umukristo watanze frw make ngo bangurire imodoka nziza ni umukozi wa shatani, akwiye gucibwa mu itorero niba atazanye andi frw menshi.

    Undi ati: Imana yanyeretse ko ufite ingorane nyinshi mu minsi izaza, none mfukama ngusengere utange ni ishimwe ryo gushimira Imana. Iryo shimwe rijyahe?????????????????????????????????????????????????

    Umuntu Pastor azasengera ntamwake cash, azaze ambwire nanjye njyeyo.

  • Peter, amatora ya perezida aregereje izi ni za njiji wavuze zishakisha uburyo bwo kuturangaraza. mwizitaho igihe gusa tuzirinde kuba zakongera gutema inzirakarengane ubundi twikomereze iterambere. iyo butaba ubujiji, ntabwo barigutemagura abantu nkabatema ibiti.
    thx a lot.

  • Kuba umuntu atarize ntibivuze ko ari injiji, kuko kurijye numva ndamutse nise umuntu injiji naba mututse ,cyane ko burya hari naba batarize ariko bari bafite ubuhanga ,kandi nkabandi babivuze hari abantu bize baminuje ahubwi bemera biriya kurusha abo batakandangiye no mwishuri none se ugiye kubwira ko nta bantu bize baraguza?jye sinzi uko nabyita ariko si ubujije ahubwo ni ubumenyi budahagije kuko nawe ubwawe ufite ubumenyi buke kuko hari abo nsomye bandi babisobanuye neza ko biriya bishobora kubaho ,ahubwo hari nababyara ikintu kimeze nkikibuye nawe buri ashobora kuba yarabyaye igisa nigikeri ariko mubyukuri ari ikindi kintu abahanga nibo babisobanura ,mwishusho nyine kutabisobanukiwe ahita akivuga uko amaso yagifotoye,niko byumva jye.

  • http://www.umuseke.rw/kamonyi-umugore-uvugwaho-kubyara-igikeri-ntiyigeze-anatwita.html

    Kamonyi: Umugore uvugwaho kubyara igikeri ntiyigeze anatwita
    Hashize 13 hours inkuru yanditswe na CHIEF EDITOR Utuntu n’utundi , ibitekerezo 3
    ________________________________________
    Nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bitangaje ko muri Kamonyi hari umugore wabyaye igikeri, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zarabikurikiranye, maze abaganga na nyir’ubwite bemeza ko atigeze atwita cyangwa ngo abyare nk’uko bitangazwa na KigaliToday.

    Mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Kagina, inkuru yabaye kimomo ko uwitwa Uwanyirigira Liberata ufite imyaka 38, yabyaye igikeri. Iyo uganiriye neza na nyir’ubwite akubwira ko n’ubwo yigeze kubyimba inda akabimarana imyaka ibiri, yagiye kwa muganga bakamubwira ko adatwite.
    Ngo yahise ajya mu bavuzi gakondo kuko yakekaga ko bamuhumanyije, ariho yakuye umuti watumye mu nda ibyara hasohokamo amaraso arimo igikeri. Uko gusohoka kw’igikeri akaba avuga byamuruhukije kuko ari icyimenyetso cy’uko ubwo burwayi bwari bukize.
    Kuba uyu mugore atarigeze atwita bihamywa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gihara yagiye kwisuzumishaho mu Gushyingo 2014. Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Gihara, Nahimana Jean Baptiste avuga ko ubwo uwo mugore yajyaga kwipimisha nk’umugore utwite, basanze adatwite. Ngo abaganga bamwakiriye bahise bakeka ko adatwite, bapima n’ibizami bifatwa ku bagore batwite maze bagasanga nta nda afite.
    Ngo yongeye kugaruka avuga ko yabyaye igikeri, ariko bapimye bamuburaho ibimenyetso by’umugore wabyaye. Ngo yahageze ku mugoroba w’umunsi yavugaga ko yabyariyeho icyo gikoko, ariko babura ibimenyetso umugore wabyaye agira nko kuva cyangwa ibindi bigirwa n’ababyaye.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, avuga ko uretse ibisubizo by’isuzuma ryakozwe n’ikigo nderabuzima cya Gihara, uyu mugore yajyanywe gupimwa no ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali naho bagasanga adafite ibimeenyetso by’uwabyaye, ahubwo ngo aheruka kujya mu mihango.
    Uyu muyobozi we yifuza ko uyu muryango uzahanirwa gukwiza ibihuha. Agira ati « Niba mu mategeko y’u Rwanda hateganyijwe ibihano ku kintu nk’iki uriya nawe akwiye guhanwa ngo hato hatazagira n’undi ubyitwaza akajya abeshya ».
    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Superintendant of Police Vita Amuza, avuga n’ubwo mu mategeko nta rihana umuntu wabeshye ko yabyaye, hakomeje gukorwa iperereza ku byihishe inyuma y’ayo makuru yatambutse avuga ko uwo mugore yabyaye igikeri.
    Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa kuva ku wa gatatu tariki 25/02/2015.

  • Sha ibyo uvuze byose ndemera kimwe: uti “…aba biyita abakozi b’Imana b’inzaduka biha kwigisha iyobokamana batararangije na primary school bafite uruhare mu kuyobya abanyarwanda”. Izi ngirwa ba pasteri nange zingeze ahantu!

  • Ndashimira, ndagaya bamwe mu bagize icyo bavuga, kubera impamvu zikurikira:
    1. Abanyarwanda bashobora kujya kuri Chat, email, twiter, facebook etc… nibangahe? (Rura ivuga ko ari hagati ya 3 Million na 3.5 Million
    2. Abagize icyo bavuga kunkuru y’uwabyaye igikeri ni bangahe?
    3. Ni iyihe mpamvu uhita ufata Miliyoni 12 z’abanyarwanda bakitwa injiji kubera bangahe bagize icyo bavuga ku kubyara igikeri?
    4. Imbaraga z’abadayimoni hari icyo uziziho? Ese ibyo utazi bikuyeho ko bitabaho?
    5. Hari ibidashoboka scientifically yes, ariko hari n’ibindi bishoboka through satanic spirity.
    6. Police yagaragaje ko uwo mugore atigeze atwita atanabyaye, ahubwo yashaka kwikiza itotezwa yakorerwaga n’umugabo we bimutera kubeshya.
    7. Nkashima rero ko nibura twumvise ibitekerezo byinshi.

    • @ NIZEYEIMANA CG UZIYITE NIZEYE ABADAYIMONI,

      ubwose se uravuze cyangwa urasuze? GUSA WOWE USHOBORA KUBA WARANYWANYE NUBUJIJ KAND IIHANGO WAGIRANYE NUBW BUJIJI UTWERETSE KO UTAZIGERA UGITATIRA, usomye umutwe winkuru wabona ko peter yavuze ati <BAMWE mubanarwada kandi batari bake ni injiji, muri zo njiji reka nawe nkongeremo kuko utazi nogusoma ibyanditswe kandi mbere ohutagagazuza impiswi zawe hano ngo ni ibitekerezo
      uzabanze wige icyo biita ECHANTILLONAGE REPRESETENTIF MURI STATISTICS bizagufasha kumenya uko sondage zikorwa umenye ko atari ngombwa kuvugana nabanyarwanda bose uko bakabaye ngo umenye icyo buri umwe wese atekereza, kuko mubihugu byateye imbere bakoresha ECHANTILLONAGE MURI SONDAGE bakabaza abantu 1000 ariko muri abo bantu igihumbi ibitekerezo byabo bikaba bihagarariye bitekerezo by’igihugu cyose, iyo muri amerika haiye kuba amatora hakorwa sondage, iyo mubufaransa hagie kuba amatora akorwa sondage, habaza abaturage batarnze 1000 umukandida babaturage biyumvamo muri sondage wajya kureba ugasanga niwe watsinze amatora kuko marge d’erreur iba ari minimum, ibyo ntiwabyumva kuko utize imibare niba kandi wanarayize uri umuswa mubi kuko wize ariko ugakomeza kuba inkadagirabitabo.. Ubwo rero turewemere amahomvu yawe no umugore abyaye igikeri kandi abaganga nibyuma bakoresha byaragaragaje ko atigeze anabwegeka narimwe mubuzima bwe!!!, ibigoryi biragwira bamwe banywanye nubujiji kandi ntibatze kuzatatira icyo gihango , ese izo mbaraga muvuga z’abadayimoni zitabonwa naburi wese ko ntacyo zabagejeho? kuki abazungu bakoresha science bakanayizzera kuki aribo bategeka isi? nuko science ariyo ikwiye kwizerwa naho mwebwe nmusazi azajya ababwira ngo yabonye ibi nibi mubyemere, gusa ubwenge si impano yaburi wese iyo biba bityo ntuba urimo gutagaguza impiswi zawe hano zitagira umutwe nikibuno ngo urapinga ibyakozwe n’abaganga na polisi.

  • niko banyarwanda nk,ubu kweri murapfa iki?ko nyir,ubwite yatangaje ko atabyaye none mukaba mwacitse ururondogoro kandi abaganga na police bakaba babyemeza ko atigeze ABYARA ubu kuki mukomeza kwibabariza imitwe yanyu. gusa uyu mgore ahanwe by,intangarugero kuko yatege ibihuha bu bantu..

  • @t up date; Nsanze wowe uru hanyuma ya Nizeyimana kuko, we yakoze short and presice information naho wowe urahondaguye uruhuri ruvanzemo ibirutsi n’impiswi, umva nawe research ya echantillon ninde wakubwiye ko iba ari real research? ngo muri america nibyo bakoresha nibyo exactly se? research igira methodology zingahe? kugira ngo twemere ko yatanze ibisubizo nyabyo ni ryari? Reba page ukoresheje udahwa ngo uravuga umbwire nawe? birenze umubare w’inkuru. Maze kukubona kenshi uhitwa ariko noneho reka no kuruka ubanze wivuze kimwe.

  • Ibi nibyo twavugaga ko abantu bagombye kwiha igihe hakaboneka amakuru ahagije. Kuko abantu bamwe bapfa kuvuga badafite n’icyo baheraho. Njye numva abihaye abapasitoro babita injiji atari ari aha bazirebera! Ndabona ari ikibazo cy’amarangamutima y’umuntu kugiti cye. Rwose abantu ntibakihutire kuvuga kuko ijambo wavuze utarigarura ngo wongere urikosore. Kandi niba uyu mugore yemera ko yabeshye hakwiriye kubaho kumusaba ko asaba banyarawanda imbabazi kumugaragaro kubera confusion yateje mu bantu.
    Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish