Digiqole ad

Ubuhinde: Bakoze indirimbo yo kwibuka abazize Jenoside

Abanyeshuri biga mu gihugu cy’Ubuhinde muri Kaminuza ya Annamalai, bishyize hamwe bakora indirimbo yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Imyaka 19 irashije hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Imyaka 19 irashije hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi ndirimbo igiye hanze muri iyi minsi Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi yitwa “Say no to genocide” ihuriwemo n’abahanzi 12 bose biga muri iyi Kaminuza ya Annamalai.

Bertrand Mugenga wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akanahuza aba bahanzi, avuga nko nk’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde bifuje kugira umusanzu batanga mu guhumuriza abarokotse iyi jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Mugenga kandi avuga ko nubwo bari mu mahanga biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bubake u Rwanda baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ati “Twibuke twiyubaka kandi duharanira kwigira”.

Muri iyi ndirimbo yatunganyijwe n’umwe muri aba bahanzi witwa Bruce Higiro. Hari aho bagira bati “Igihe ni iki tugahaguruka, tugafatana urunana nka bene kanyarwanda, tukubaka ubumwe tukaririmba amahoro. Haguruka Rwanda wahawe umugisha, n’umucyo wawe uraje ntabwo uzongera kurira, akira urumuri rw’icyizere.”

Naho mu nyikirizo bagahuriza hamwe bagira bati “Turi abavandimwe isi yose ibimenye ko Abanyarwanda ubu turi umwe. Duhaguruke duhoze abasigaye tuzirikana abacu bagiye…… Humura Rwanda ntibizongera ukundi, Imana iri kumwe natwe hora Rwanda komera.”

Kanda hano wumve indirimbo “Say No To Genocide”

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Wouw ababahanzi baranshimishije baririmb neza uziko numva wagirango babigize umwuga uwabashyira muri ya guma guma ahubwo imana ibahe umugsha kuba intiti mukamenya no kuririmba nimwe bahanzi dukeneye

    • ababahanzi mbasabiye imigisha myinshi kandi Imana ibagure mumpano yabahaye kandi baza sohore nizindi zokubaka igihugu cyacu

  • very good to them and our country Rwanda

  • hey!ongera sana!wimbo mzuri sana!mukomereze aho!

  • Yoo mukomereze aho muheshe igihugu cyanyu agaciro!kandi amateka mujye muyasobanura uko ari,muharanira ubumwe n’ubwiyunge

  • Yo mbega ibintu byiza nabaga bangalore ubu mba murwanda nkundaga umuhanzi paulo none mwimvishemo yo nabandi baririmbye neza j t aime paulo

  • Mwabasore mwe namwe nkumi imana ibahe umugisha kuko mukoze igikorwa kiza p indirimbo ninziza cyane nanjye nigaga mubuhinde yo uraho twizzy bo na ba bruce naba gitego na Beltrand na paulo imana ibahe umugisha

  • banyarwanda mureke twongere kugirana urukundo nkurwo twaheranye ibi nitubikora ntanzangano zizongera kuharangwa kugeza ubwo imbaga yabantu ingana kuriya ituvamo kandi dukomeze gufatana mumugongo tuba hafi uwariwewese wahura nikibazo cyihungabana.twese dukomere

  • Yooo iyi ndirimbo insubijemo imbaraga zokwiyubaka mukomeze

Comments are closed.

en_USEnglish