Digiqole ad

UBUHAMYA: Uko nabuze akazi kuko nabuze ruswa

 UBUHAMYA: Uko nabuze akazi kuko nabuze ruswa

Ndabasuhuje abasoma Umuseke hamwe n’abayobozi b’iki kinyamakuru mbona giha umwanya wisanzuye ku bagisoma kuri Internet.

Nanditse iyi baruwa ngirango ahanini ngaye kandi namagane abantu bose basaba ruswa ubuhemu bakora, ubuhemu bakorera igihugu, ubuhemu bikorera ndetse n’ubuhemu bakorera Imana.

Ndi umuntu wize ku rugero rwanjye, iwacu ku musozi nkomokaho ndi muri bacye cyane bize bakagera ku rwego rwa Masters. Byari bigoye cyane, ni urugendo rwamvunnye kandi rwavunnye benshi bamfashije, rwavunnye n’igihugu.

Kugeza ubu nari mfite experience y’imyaka ibiri mu kazi, iyi myaka nayikoreragamo amfaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana umunani ku mwaka, ni amafaranga nibura yatumaga hari bicye cyane mpindura iwacu, bampaye byose bari bafite ngo ngere aha.

Mu minsi ishize nakoze ikizamini cy’akazi mu kigo kiri mu bikomeye mu Rwanda, aho bakora ibijyanye neza neza n’ibyo nize, nari mfite ikizere cyose cyo gutsinda, ninjira mu kizamini nta mususu.

Ariko nari innocent cyane, ntabwo nari nzi uko bimeze, ntabwo nari nzi ko ruswa iuza ubuhuha no mu guha akazi abagapiganirwa, sinabitekerezaga ku kigo nk’iki. Natangiye kubibona nyamara natsinze.

Natsinze neza examen ecrit, uwankurikiraga namurushaga amanota 10, muri Interview naho niko byagenze nk’uko naje kubimenya ariko ntibimenyekanishwe, nari narushije uwa kabiri amanota 6 muri byose.

Mbere yo gutangaza ibyavuye mu bizami byombi niho nakubitikiye. Nakiriye nimero privee inshuro eshatu z’abantu babiri batandukanye ariko bambwira ko bakora muri iki kigo, bamenyesha inkuru nziza ko natsinze narushije abandi bigaragara kandi rwose ndi umuhanga.

Ariko baboneraho kumbwira ko ntashobora kubona aka kazi ntatanze akantu. Ku nshuro ya gatatu bamenyesheje ko aka kazi nzamenyeshwa no nagatsindiye ari uko ntanze miliyoni n’igice ya ruswa (bitaga akantu).

Naratunguwe, ndababara cyane kuko kuva natangira ishuri, kuva natangira akazi, ndetse kuva nabaho ntabwo nzi ikintu kitwa miliyoni ari icyanjye cyangwa se ari icy’iwacu. Ayo mafaranga rwose nta na rimwe ndayatunga bibaho.

Narashobewe ntekereza gufata ideni ngo ntange iyo ruswa, mbaza abantu bacye nari nizeye barampakanira ko ntayo bafite, agahinda, guhangayika n’igihunga biranyica kuko byagezeho bampa iminsi irindwi yo kubikoraho nkabaha ako kantu kabo cyangwa bikagenda ukundi.

Nageze aho numva umutima ugiye gusandara, sinashoboraga no kubibwira Police kuko usibye kumbwira ko bazajya banyihamagarira kugeza nyabonye nta na telephone zabo nari mfite cyangwa amazina nibura y’umwe mu bampamagaye, byari bigoye cyane.

Umunsi wa gatandatu wageze ndi muri process yo guhabwa inguzanyo ya miliyoni ebyiri, bampamagara bambaza niba akantu kabo nakabonye mbabwira ko natse inguzanyo muri Bank. Hari kuwa gatanu ndabyibuka neza.

Kuwa mbere bahise bamanika abatsinze ikizamini cy’akazi, sinzi uwabimbwiye njyayo kureba, nisanga ku mwanya wa kabiri, uwa mbere andusha inota rimwe n’igice, numva noneho intege zirashize numva nanze u Rwanda rwose n’abarutuye.

Naratashye agahinda ngatura uburiri n’amashuka, ntekereza cyane ubuhemu bankoreye kuko ubuzima bwanjye bwari bufashe ikindi kerekezo kubera ubushobozi bwanjye mu bwenge, ntekereza uburyo umuryango wanjye bawuhemukiye kuko nari ngiye kuwufasha kurushaho, kwishyuirira barumuna banjye bagatera intambwe…intimba inshengura umutima.

Akazi uwakaguze aragatangira, ubu amezi agiye kuba abiri.

Ntarondogoye cyane, ikinteye kwandika ni iki:

Muntu usaba ruswa uko imeze kose ijisho ry’uwo uyatse rirakureba, umutima we urakuzinutswe, Imana nayo iragutaye kandi irakugaye. Wibwira ko ubikora ngo wirengere urengere ubuzima bwawe wibesheho, ariko urahemutse kandi uhemukiye umurongo munini w’abantu benshi guhera kuwo wayatse kugera kuri abo bose hamwe n’Imana ntibazakubabarira kuko ntunabona umwanya wo kubasaba imbabazi. Nta kabuza ko umunsi w’Imana nugera iki cyaha kizakugusha mu muriro utazima iteka.

Wanyatse ruswa kuko ndi umukene ndayibura, ndagiye nshakishe n’ahandi kandi nzahabona, wakomerekeje umutima wanjye bikomeye cyane, iki gikomere kizakira vuba, ariko wowe umutima wawe waraboze kubwo guhemuka, Imana ntabwo izigera iwakira cyangwa iwishimira na rimwe.

Ubu butumwa burajya no kuri buri wese usaba ruswa cyane cyane, muribwira ko mwirwanaho, ariko muri abahemu babi, nimuhe abanyarwanda ibibakwiye bibagenewe, gukomeza kubibagurisha muzabiryozwa, haba ku isi cyangwa ahandi.

Shame on you people, ijisho ry’Imana ribariho kandi rirabarebana isesemi.

Niba mukomeje gusaba abantu ruswa uyibuze mukamwima uburenganzira bwe, akaboko k’Imana nako karabamanukiraho, kandi karakomeye inshuro ibihumbi kurusha ak’amategeko tugenderaho. Muragowe.

Umutima wanjye ugiye kwibagirwa ubu buhemu mwangiriye, ariko ndabizi neza ko mubukorera n’abandi n’ahandi muri mu kaga kuko mwanzwe n’Imana n’abantu.

Ruswa ntimunga gusa igihugu, imunga n’imitima y’abayisaba n’abayitanga. Nimusigeho. Naho niba mwiyemeje gukomeza muri mu kaga.

Bantu musaba ruswa, ndabizi ko muri mu basoma iyi nyandiko, ndababuriye ubuhemu bwanyu turaburambiwe n’Imana burayirakaje kuko yumva amaganya y’abababaye kurusha ayanyu munezerewe. Ntaho mugana.

Abasdasaba ruswa kandi muri mu myanya yabikora nimukomeze ubutwari Imana na rubanda turabishimiye.

Ubuzima burakomeza….yewe na nyuma y’aha ku isi tuzabibazwa….

40 Comments

  • Byari kuba byiza iyo uvuga amazina yawe ukanavuga icyo kigo wakozemo ikizamini, bityo tukaba twanakora amaperereza tukareba niba koko ibyo uvuga ari byo.

    • Hari igihe uba utazi igihugu kirwana n’ikindi! Aramutse yanditse izina ry’Ikigo kandi adafite ibimenyetso (kubirigisa) ashobora kuregwa “libelle” n’Ubuyobozi bw’Ikigo. Mwimushora rero.

  • Ariko
    Nawe rero nta byawe kuko bikiba wari kwiyambaza Police cg umuvunyi ukajya wirirwa wicaye yo cg byaba ngobwa ukabasigira iyo telephone yawe baguhamagaragaho ikitabwa nurimo kukurenganura akibonera gihamye cyane yuko uwakwakaga iyo ruswa ntiyarazi ni jwi ryawe !!!

    Hari uburyo bwinshi wari burenganurwe mo ukabona akazi watsindiye wazize ubuturage no kutiyizera kwawe !!!!

    Kuba Yungwe mwiki gihe nabyo ni kibazo !!!!

    Nta rirarenga regera umuvunyi na Police bikore iperereza ushobora gutsinda.

  • Ihangane ntakundi imana izagushumbusha naho se iperereza keretse niba abakosoye ataribo batanga akazi ntibabe abakozi bomuricyokigo

  • Njye mfite miliyoni ariko nabuze uwo nyiha ngo ampe akazi.

  • Rwose ni byiza gutanga inkuru nkiyi ariko iyo unatubwira uko wifashishije inzego zibishinzwe kuko urwego rw’Umuvunyi, urwa Police…. Ndetse no kuba wafata amajwi abantu byakorwa…. Kuko ubundi tumenyereye abagusiragiza ntiberure!!! Ariko ubonye abahita bakubwira akantu(ruswa) wabafatisha pe!!!!

  • Mwaramutse,
    Ndagirango nihanganishe uyu muvandimwe kubera ibi byamubayeho.

    Gusa ndumva hari nicyo navuga kuburyo yitwaye muri iki kibazo;

    *Muvandimwe rwose hari ukuntu nawe wajenjetse cyane. Niba koko wari babashije kumenya amakuru y’imvaho ko watsinze, wagommbaga hguhita ukora record y’ayo ma calsl kabone n’ubwo number zari hidden. Hanyuma ukiyambaza Police hakiri kare. Uko birikose Police y’u Rwanda ubushobozi bwo ku detecting line number nk’uko si ubwo ibuze.

    Ndetse na nyuma yo kubona urutonde rwasohotse yewe, wagomba kukomeza. By’umwihariko niba icyo kigo ari icya leta, wagombaga kwitabaza komission ishinzwe abakozi ba Leta!

    Yego wenda sinshaka kuvuga ko wagize uruhare mu kwiyima akazi kuko aba bahemu ari abo kwamaganirwa kure ariko nanone wakabaye waraharaniye uburenganzira bwawe kuko byo byari mu bushozi bwawe.

    Sindi intyoza cyane,uko niko numva ibintu. Ahasigaye ntucike intege kuko abo hari icyo badashobora: Sibo ba authors b’ubuzima bwawe. Igihe gikwiriye Haboneka igisubizo gikwiriye.
    Wiringire Imana kuko yo ntirya ruswa habe namba. Uyitegereze wihanganye kandi wambaye KWIZERA. Ntabwo uzabyicuza

  • asyeeeee njewe mbona uyu mutype abeshysa arikudushyushya umutwe gusa nawese umuntu uvugako yize bakamurenganya bigezaho akanuye amaso byashoboka? nonese tuvugeko arikumwe ukivamo ntikikuvemo? (igiturage)?? gewe simbyemeye kko waba uri kujebajeba kbsa

    • SHA WOWE WIYITA NENE IBYUVUGA NTABYO UZI!IYO UZA KUBIMENYA NTIWAGATINYUTSE KWANDIKA AYA;UTARANIRWA AGARAMWE AKEKO IJURU RIRI HAFI.ITONDE NSHUTI KUKO URWA MUSYEREYE RUSHOBORA KUZA KUGOGORERA..

  • Iyi nkuru ni impimbano! Ruswa n’akarengane biriho kandi tugomba kubirwanya twivuye inyuma ariko iyi nkuru nta credibillity ifite: niba byarabaye vuga icyo kigo nta mpamvu yo guhishira amafuti, niba aribyo kuki ubireka ntukurikirane ngo urenganurwe ko inzego zose zagufasha zihari?

    • Umva sha Mahoro wee,credibility ntishingiye ku gutangaza izina ry’ikigo.mujye mureka shaaa,so what,otherwise,by theway,……………

  • Nimwige mugire ubwenge, mukore ubushakashatsi, mube abahanga; ariko ntimuzigere mwiyumvisha cyangwa mutekereza ko hari ubafitiye umwenda wo kubaha cyangwa kubashakira akazi.

    Wize iki muri masters niba utakihangira umurimo?!! Ubwo se koko muragirango tuzemeranye na ya mvugo ngo “Inusu y’amahirwe iruta ikilo cy’ubwenge”!!!!

  • UTABUSYA NGO ABWITA UBUMERA
    Situation uyu muntu yabayemo mwe muyihakana mushingiye kuki?
    Njye nzi undi muntu byabayeho rwose, kandi bimeze gutya ndetse mu gihe gito gishize. Nonese uribaza ko wajya kuri Police kurega nde? Mu gihe nta bimenyetso bifatika ufite? Wajya ku Muvunyi se uregera iki kandi ibisubizo by’ibizamini bigaragaza ko watsinzwe? Ni bangahe muri mwe se mufite telephone ziricordinga ku buryo wajyana yenda izo records wakoze kuri Police cg k’Umuvunyi?
    Uwo bitarabaho niwe wita uwo byabayeho umuturage, njye ntibyambayeho ariko nzi undi byabayeho gutya rwose naho ibyo mwivugisha ngo ni umuturage ngo ni indangare ngo ni iki, ni biriya nyine ngo utabusya abwita ubumera.

  • This guy is a liar …first he said he was gaining almost 3millions from his previous job.and again later he said he never own a million in his entire life… it doesnt make any sense…which means its total bullshit his story

    • Poor Amanda!!!
      Yavuze ko yabonaga hafi 3M per year
      Gabanya 12 wumve ayo yabonaga ku kwezi rero.

      Hari abantu benshi bahembwa more than 6M/year ariko batarabona miliyoni

    • Guhembwa 2.8 million a year (or less than 250,000 FRW a month) ukaba utaratunga miliyoni 1 birashoboka cyane. Kandi icyo ashaka kuvuga ni uko atigeze abara miliyoni mu ntoke ze cyangwa kuri account ye cyangwa iy’iwabo. Ntimugasige abantu ibyaha kubera kutamenya gusesengura kwanyu

    • Amanda, the guy is not a liar, he said that the sum of 2,800,000fr is he’s annual salary, not monthly. Gusa nawe yakabije kwirangaraho, aheranwa n’agahinda ariko inzego z’umutekano zo mu Rwanda n’urwego rw’umuvunyi zari kumufasha rwose. Pole sana yihangane, Imana izamuhoza amarira kandi n’abo bahemu nibatihana Imana izabahana.

    • @Amanda: Don’t be quick to treat others as liars and try first to understand what you read!
      Gaining 2.8 million a year doesn’t mean that you own one million. Do you understand this at least?
      This means a monthly revenue of 233,000 F. If you use it as you gain it, how will you get 1 million?

  • Ruswa yaracitse mu gihugu cyacu.
    Iyi nkuru ni impimbano.
    Abanyarwanda ni imfura kandi nta mfura yandavura.
    Twikomereze imihigo.

    • Kuvuga ko ruswa yacitse mu gihugu ni fanatisme gusa kuko Police ihora ifata abantu batanga ruswa, abacamanza bagahambiriza kubera ruswa, TI igatanga raporo zivuga ko ruswa iriho. Keretse niba ushaka kuba plus catholique que le pape!

    • Umva mapengu we,n nkuko wavuga ngo abantu bose bakutse amenyo.ibyuvuga sibyoooo.ahubwo isigaye ifite ibiiiro(kgs) byinshi kuruta,kuko yabaye centralised

  • Uziko koko harabantu bibera mwisi yabo murahakana iyi nkuru?rwose nkurikije ibyo nzi nibyo numva uburyo abantu binjira mu tuzi nimpamo rwose.iturize wa musore we Uwiteka yumva gutaka kwabanyamibabaro harakandi buriya yagupangiye.nta nimpamvu yo kwirirwa ujyana abantu munkiko ngo urarega banakaguhaye ntiwamaramo kabiri amatiku yo mukazi nayo ntiyoroha.tuza Imana irakuzi uzabona akandi aho uzasanga inyanga mugayo kuko ziracyabaho nkeya

    • Ubu bumenyi wabukuyehe? cyangwa nawe byakubayeho?

  • NGO HARI N’IBINDI BYADUTSE: IYO MUMAZE KUGENDA MUVUYE GUKORA IKIZAME, BAHITA BAHAMAGARA UWO BIFUZA GUHA AKAZI AGAKORA IKINDI BAKAGISIMBUZA ICYO YAKOZE MBERE BAKAGISHYIRA MU BINDI.
    NB: NGO IYI TECHNIQUE INAKORESHWA MU GUPIGANIRA AMASOKO…

    • Ngaho rero. Iyi Technique ntayo narinzi. Ndumiwe Pe. Naho rero uyu musore niyihangane Imana ntirenganya izamurenganura pe. Iri kugutegurira akeza kurutaho. Tuza umutima.

  • Mugenzi wacu wihangane rwose mu bihe nk’ibi biragoye ariko byari kuba byiza iyo uza kuvuga icyo kigo niyo utavuga amazina yawe ikindi kandi hari copie za ma examens mwakoze zari kugufasha gutanga ikirego cyawe kandi ufite uburenganzira bwose kandi nawe iyo wifashisha police wabemereye ako kantu ukiyicarira ahantu witwje umupolisi wiyambariye civil bari kumenyekana nta kabuza!genda rero ushakire ahandi

  • ahubwo iki kigo ni abanyakuri rwose,abandi se ko babikora mu ibanga,byibura bose bazerure aho kuyakira mu ibanga akubwire price,ndetse bashyireho na tarif,kuko imyaka tumaze mu bushomeri ni myinshi wenda natwe twagurisha aho dutuye,so ibi uyu muntu yavuze ahubwo we yirangayeho,ubu nta mikino,byabaye mpa nguhe wana,ibigo nkibi se ahubwo birahari?

  • muzaze murebe ibyabereye ku Kabaya aho abatsinzwe examen ecrit baza gukora interview

  • erega bakirirwa bazana na camera man, ndababwiza ukuri lmana ntizakomeza kwihannganira ukuntu abana b’abakene biga barushye batsinda ariko bakarenganywa mu itangwa ry’akazi

  • ihangane sha nuko bigenda nanjye nyimaranye imyaka itatu, byambayeho kenshi ubu narahebye sinkinadeposa.

    byigeze kumbaho kuri chuk uwo bashizeho aratangira amaze iminsi mike yaranasigner na contaro, uwakurikiraga amenyesha ko natsinze ariko agasanga hatangiyundi. ndahagera baranyakira wa wundi baramuhagarika.

    ndabagirinama, bikubayeho jya ukora kigabo nibura ujye kwa directeur kuko akenshi ntabyo amenya. iyo babonye ukurikiranye baratinyamo sinko kubitura uburiri. waratinze

    izo nyangarwanda ziducintege zitwangisha urwatubyaye, zigamije ko urwanda rugira abarakare…..

    muragowe UWITEKA IMANA ihoraho niyo yabashoboje gufata uwo mwanya: ikura kucyavu ikanagishiraho pole kwenu. RBC ho ni danger! nakozeyo kane ariko nta gihamya narinfite nkawe. ihangane. nibyongera

    ntuzahebe uzacakire umujura. niho tuzabatesha bagaheba nahubundi kubarebera bituma uwinjiye barayimwatse asanga ariwo mukiro nawe agakomeza agakino.

    wapi duhaguruke tubarwanye baratwangirizigihugu.

    muri SFAR byambayeho, nigaga nyine master,s turadeposa, umuntu arampamagara ambwira ko nemerewe bourse, ndamushimira ambaza ko nziranye n’umukuru ndamuhakanira ati se ntanumwe uzi hano w,umuyobozi nti reka da. ati ejo nzaguhamagara.

    nakomeje kubitekerezaho sinasobanukirwa. hashize iminsi liste irasohoka ntariho. ndababara ndamuhamagara ati nuko byagenze.

    ndongera ndeposa kujya kwiga egypte,barampamagara ko byaciyemo. batubwira ko bazatubwira dusubiyeyo kubaza ese ko tudahamagarwa igihe kikaba kigeze cyo gutangira, ngo: twarahinduye hagiye abandi twasanze bagomba gutangiraaaana nabarangije secondary kandi baragiye baranatangiye. nimushake ibindi mudeposaho.

    yewe ni byinshi sinabimara. pole ariko nyine mureke aba bashenzi tubahagurukire.

    ntukangurwanda mama hoya waba ubagushije kucyo bashaka kugeraho.

  • ariko c iyo muvuga ngo narege narege, uretse kunyura kubayobozi b’icyo kigo, aribo kandi ukarega ariko wikuyemo kuhakora. nahubundi wapi kuhakora wazarwara umutwe udakira.

    wabikora ndabishigikiye 100% kugirango tubarwanye ariko kabisa ukikuramo ko uzahakora. bitanga isomo n’ahandi wazajya ugasanga babaye basubitse system kubera iryo somo, ukaba urakabonye.

  • Ihangane ariko nawe wagize ubwoba bw’ubusa. Wagombaga kwitabaza ubuyobozi.
    First: Uhereye ku buyobozi bwicyo kigo
    Second: Byanze ukajya ku nzego zibakuriye: Police cg Umuvunyi

    Njye ukubwira ibi nanjye byambayeho, ariko nahise nitabaza ubuyobozi bwikigo nari nasabyemo akazi barandenganura rwose hari igihe ubuyobozi buba butabizi. Barandenganuye akazi barakampa ubu ndakora nta kibazo. anari babyihishe inyuma sinabamenye ariko buriya abayobozi barabamenye, urumva ko batabimbwira kuko ngomba gukorana nabo babavuze byateza umwuka mubi.. TIMUKISUZUGURE cg ngo uhite wumva ko abayobozi b’ikigo aribo babikoze, hari baba ari abere

  • Ihangane ariko ubutaha ntuzongere kurangarana ikibazo gutyo.
    Nk’ubwo bakwakaga amafranga iyo ujya kuri Police ukabibatekerereza bashoboraga no kuyagushakira bakayagutiza ukabemerera ko uzayabaha, mugakora gahunda yo kuyabaha Police ibizi ikabafata. Ibyo rwose ni ibintu bijya bibaho iyo wabivuze.
    Naho ubundi izo nyangabirama zizakomeza zirenganye n’abandi

  • ahubwo komeza process zo kuguza iyo miliyoni ujye kwihangira imirimo, ubu ndacyeka ko ubutesi bwakuvuyemo majije kubona aho igihugu gihagaze, erega ubutesi buzashira n’abandi mukibufite mwishinga degree zanyu

  • Ariko ntimuzi ko abasangiye ubusa bitana ibisambo? Abize ni benshi, imyanya y’akazi ni mike. Sinshyigigikiye ko abantu basaba cyangwa bagatanga ruswa, sinaca n’intege abasaba akazi kuko n’akariho kagomba kubona abagakora ariko kwiga kuzima ni ukumenya gukoresha ibyo wize bikakubeshaho ntawe upfukamiye. Duhindukize amaso turebe ngo nabaho gute mu myanya 1000 ikenewe n’abantu 5.000.000 ntagize uwo mbonamo nabaho gute? Ntuzatinda kubona igisubizo. Nuwubona ushime nutawubona ukomeze uhatane. Ubuzima nta mishinyiko

  • Nshuti ntaga amazina birafashya benshi

  • Uhakana sinzi icyo ashingiyeho? Kubaho ni ukuramba. Washoboraga kubatanga ugakurizamo kuba warara upfuye cg ugasanga uwo urega niwe uregera, ni ukuvuga ko se ubu uwashaka ibimenyetso atabibona ,ugiye kuri call center ntibaba bafite records zose, nubwo ibyo bisaba ubundi bushobozi, mujye mwituriza u Rwanda rufite ba nyirarwo ,akazi gafite ba nyirako, iyo ruswa utayifite ni ibibazo ,ariko ikibazo ni uko nawe wari ugiye gutanga ruswa ku mwanya watsindiye

  • slt!
    nshuti ihangane siwowe wenyine kko twe tumaze gukora henshi dutsinda kwandika muri interviour ntibatubwire uko byagenze,inama nakugira wicika intege,Imana irahari kdi ntishobora kwibagirwa abana bayo kko yaturemye mu ishusho ryayo, ikindi kubura akazi muri ubwo buryo,nabyo bigomba kuguha isomo hato utazaba nkabo.Imana ibarinde mwese.

    FOFO

    • Ntimugakabye ariko, Ubuse ababona akazi bose baba batanze ruswa?, umuntu ufite Masters ngo yananiwe kubona telephone kuko ba muhamagaza private, ntuziko se muri mtn bahita iyo number bayibona. wapisha, ubwo n’ubujijibwawe mbatumye utakabona naho police yacu yari bugufashe peeeeeeeeeee.

  • Reka nibarize umuntu utinyuka akavuga ko ruswa yacitse n’abayobozi bamwe na bamwe biyemerera ko iriho bitwaje iki?????????????Ahubwo inama nyayo ni ugukora hasi no hejuru hakarebwa ko yacika nicyo cyadufasha kurusha ibindi byose mwivugisha!!Gusa ngarutse kuri uyu muvandimwe kdi nkurikije na level ariho ntiyakagombye kuba yarahuye n’iki kibazo ukurikije aho ikoranabuhanga rigeze gusa yihangane AKAZI GATANGWA N’IMANA KDI MU IJURU NTA BUSHOMERI BUBAYO YIHANGANE ATEGEREZE!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish