Ubufaransa bwatanze Fabien Neretse ngo aburanishirizwe mu Bubiligi kuri Genocide
Inkiko zo mu Bubiligi zashyikirijwe Neretse Fabien woherejwe n’inkiko zo mu Bufaransa kugirango aburanishirizwe mu Bubiligi kuko impapuro zimuta muri yombi zashyizweho n’umucamanza w’umubiligi Jean Coumans mu 2007.
Kuri uyu wa kabiri nibwo uyu mugabo yoherejwe mu Bubiligi kuburanishwa ibyaha bya Genocide yakoze mu Rwanda mu 1994 nkuko tubikesha ikinyamakuru La Libre belgique.
Fabien Neretse, 54, wari wariyise Nsabimana Fabien, arashinjwa kugira uruhare mu rupfu Claire Beckers umubiligikazi wari warashakanye n’umunyarwanda, wicanywe n’umugabo wee n’abana be bagerageza guhunga. Neretse ngo yaba ariwe watanze amakuru ko uyu muryango ugiye guhunga kandi ugomba kwicwa.
Neretse yamaze igihe kinini yibera I Angouleme mu burengerazuba bw’Ubufaransa aho yitwaga Nsabimana Fabien. Mu Bubiligi bo batangiye kumuburanisha mu 2004 nubwo yari atarafatwa.
Fabien Neretse yahoze ayobora ishami rya OCIR mu cyahoze ari Ruhengeri kuva mu 1989 kugeza mu 1991, yafashwe mu tariki 17 Nyakanga uyu mwaka i Angouleme mu birometero 183 uvuye mu mujyi wa Bordeaux, kubera cinema yakozwe na Allain Gautier igaca ma television menshi mu Bufaransa.
Iyi Film yiswe “ La Grande traque “ cyangwa se ‘umukwabu udasanzwe’ ya Alain Gautier, yagaragazaga bamwe mu bakekwaho Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bakihishe mu Bufaransa.
UM– USEKE.COM
3 Comments
ndabona asa na Twagiramungu, umwe ufite agasozi ku mutwe
Turiya tuntu tumanitse kuri ruriya rukuta se buriya hariho aamazina y’abantu yagiye yica? cg hariho umubare w’ibyaha yagiye akora?? Ariko jye ndabona ari amazina y’abantu yishe kuko yicaga akora amabarura, avuga ati nishe bane, kwa kanaka, buriya hasigaye ka gahungu kabo kiga mu wa kane! Niko yabibbaraga buri rugo rukaba rwaragiraga profile yarwo!
ni abambwe uyu mwicanyi nta kindi kimubereye,buriya se yibwiraga ko mu bufaransa ari mu ijuru ry’abicanyi?!
Comments are closed.