Digiqole ad

Ubufaransa bugiye kuburanisha Gbagbo

Uwahoze ayobora Panama nawe afungiye i Paris

Nyuma yo kuburirwa irengero ry’ umunyamakuru  Guy-André Kieffer muri 2004, Ubufafaransa bwakomeje kwikoma Gbabo, bukeka ko yaba ari inyuma ry’ uko kubura k’uyu munyamakuru. Byagiye bikomeza guhwihwiswa ko uwo munyamakuru yaba yariciwe mu rugo rwa Gbagbo wari umukuru w’igihugu, nk’uko byemezwa n’icyegeranyo cya Yves Lamblin na Stéphane Frantz di Rippel, directeur wa Novotel i Abidjan.

Laurent na Simone Gbagbo barashakwa imbere y’ubutabera i Paris/Photo Internet

Amakuru yizewe aturuka quai d’Orsay no muri ministère y’ubutabera y’ubufaransa, aremeza ko ubutabera bw’ Ubufaransa buri gukora ibishoboka byose kugira ngo buburanishe Gbagbo n’umufasha we Simone Gbagbo bargwamo ibyaha byo guhohotera uburenganzira bwa muntu n’ ubuhotozi.

Ubwo butabera burifuza ko urwo rubanza rwabera i Paris, aho Laurent na Simone Gbagbo bagomba kubarizwa ibyo baregwa. Iyi gahunda ishobora gukorwa vuba nkuko tubikesh a www.allainjules.com

Nyuma kandi ibimenyetso byagiye bigaragara, nyuma yo kubona imibiri ya Yves Lamblin  na Frantz di Rippel, yakuwe mu rugo rw’ umukuru w’igihugu ku ya 04 Mata i Abidjan , hakaba hari n’abandi bishwe, ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Urupfu rw’uyu  Guy rushobora kubakoraho

Muri bo harimo ukomoka muri Malaisia, undi akomoka muri Benin. Ibi byose bikaba ari ihohoterwa ry’ ikiremwamuntu ryakorewe aba bantu, dore ko nta n’aho bari bahuriye n’ ibyaberaga muri Côte d’Ivoire mu gihe cya Gbagbo.

Gbagbo bimuhamye nityaba ariwe wenyine wigeze kuyobora igihugu wafungirwa mu Bufaransa kuko n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Panama Manuel Noriega afungiye I Paris, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 7, kubera kunyereza imitungo no gukoresha buyobozi mu nyungu ze.

Umuseke.com

3 Comments

  • ese kuki ubufaransa butatanga ikirego mu butabera bwa cote d’ivoire? ouatara aramutse yemeye ko gbagbo ajyanwa i paris yaba yikururiye ibibazo byinshi,kandi yaba anasuzuguje igihugu cye.

  • ese ko ibyaha yabikoreye muri cote d’ivoire kandi akabikorera cote d’ivoire kuki abafransa aribo bashaka kumuburanisha la?

  • ibyo mbona ari agasuzuguro ka abanyaburayi bakomeje muri afrika turambiwe,niba yarakoreye amakosa muri cote d’ivoire kandi akaba ariho ari kuki ubufaransa butatanga ikirego mugihugu cye kikabikurikirana niba aribyo koko na alasane watala azaba ari feke.

Comments are closed.

en_USEnglish